Yanditswe na Mutimukeye Constance
Ni inkuru dukesha BBC Gahuza miryango, ifite umutwe ugira uti : TIGRAY: ETHIOPIA YAREKUYE ABAKURU B’INYESHYAMBA MU MBABAZI RUSANGE ZO KURI NOHELI Y’ABA ORTHODOX
Iyi nkuru tukaba tuyitangaje uko yatangajwe na BBC, icyo dukuramo nuko bitandukanye n’urugamba FPR yateye mu Rwanda rwo guhembera inzigo, Leta ya Ethiopia yo yashyize imbere inyungu z’igihugu, ubwiyunge ndetse n’ubumwe itanga imbabazi aho kwihemura ku nyeshyamba irimo gutsinda.
Leta ya Ethiopia ivuga ko izarekura abatavuga rumwe na yo benshi bakomeye, mu gihe iki gihugu cyizihiza Noheli yo mu idini rya Orthodox.
Mu ijambo ryo ku wa gatanu, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yavuze ko leta ye irimo kubikora mu rwego rwo kugera ku bwiyunge mu gihugu no guteza imbere “ubumwe”. Abakuru bo mu mutwe w’inyeshyamba wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) bari mu bababariwe muri izo mbabazi rusange.
Ingabo za leta ya Ethiopia zimaze amezi 14 zirwana n’inyeshyamba, muri iyi ntambara imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi. Izi mbabazi zitunguranye zitanzwe mu gihe imirwano yabaye ihagaze muri iyi ntambara, mu gihe cya vuba aha gishize ingabo za leta zikaba zarisubije imijyi myinshi yari iri mu maboko y’inyeshyamba. Ubwo rwatangazaga izi mbabazi, urwego rwa leta rwo gutangaza amakuru rwasohoye itangazo ruvuga ko “urufunguzo ku bumwe burambye ni ibiganiro. Ethiopia izigomwa icyo ari cyo cyose kugira ngo ibi bigerweho”.
Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Intego yazo ni uguharura inzira yo kugera ku gisubizo kirambye ku bibazo bya Ethiopia mu nzira y’amahoro, itarimo urugomo… cyane cyane hagamijwe gutuma habaho ibiganiro bihuriwemo na bose mu gihugu”.
Ariko nta cyatangajwe ku bindi biganiro n’inyeshyamba za TPFL. Mu kwezi gushize, izi nyeshyamba zavuze ko ziteguye kujya mu biganiro mu gihe leta ya Ethiopia yaba irekuye imfungwa zose zifunzwe ku mpamvu za politiki, kandi igahagarika kugota, bimaze amezi arindwi, akarere ka Tigray ko mu majyaruguru, byatumye ibiribwa n’imiti bitahagera.
Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru cya leta, mu bakuru b’inyeshyamba za TPLF barekuwe bijyane n’izi mbabazi rusange harimo Sibhat Nega, uri mu bashinze ishyaka rya TPLF, hamwe na Abay Weldu wahoze ari Perezida w’akarere ka Tigray.
Izi mbabazi rusange zihuriranye n’urugendo rw’intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ihembe ry’Afurika Jeffrey Feltman, wakomeje gusaba ko habaho ibiganiro byo gusoza iyi ntambara yateje akaduravayo muri iki gihugu cya kabiri gituwe n’abaturage benshi muri Afurika.
Bwana Feltman, mu ntangiriro y’iki cyumweru wavuze ko azava kuri uyu mwanya mu mpera y’uku kwezi kwa mbere, yagiranye ibiganiro n’abategetsi ba Ethiopia ku wa kane mu murwa mukuru Addis Ababa. Abategetsi bo mu biro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika bavuze ko byari “ibiganiro byubaka, by’ingirakamaro”.
Mu gihe inyeshyamba za TPLF zigeze kugera mu ntera ya kilometero 300 uvuye i Addis Ababa, mu byumweru bya vuba aha bishize zasubijwe inyuma n’ingabo za leta, nyuma yuko ingabo za leta zongeye kwisuganya.
Intambara muri Tigray yatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, nyuma yuko Bwana Abiy atanze itegeko ryo kugaba igitero cya gisirikare ku ngabo z’akarere zo muri Tigray. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwihimura ku gitero cyagabwe na TPLF ku kigo cya gisirikare cy’aho cy’ingabo za leta ya Ethiopia. Byabaye nyuma y’amezi yari ashize hari amasinde hagati y’ubutegetsi bwa Bwana Abiy n’abakuru ba TPLF.
Mu Rwanda nyuma y’imyaka 27 FPR iri kubutegetsi ntikozwa imbabazi, ahubwo n’abarangije ibihano byabo cyangwa bakagirwa abere n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, nabo gahunda ya FPR ni ukubahiga. FPR gira wunamure icumu, FPR gira uvaneho gahunda yo guhembera inzigo, Banyarwanda mwitandukanye niyo gahunda yo guhembera inzigo yazanywe na FPR ahubwo mwitabire impinduramatwara Gacanzigo.
Constance Mutimukeye