Yanditswe na Byamukama Christian
Kuri uyu mugoroba tariki ya 31 Mutarama 2021 nyuma y’iminota 95 Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru baba abashyigikiye Leta ya FPR cyangwa Abatuvuga rumwe nayo bari imbere ya televiziyo bashyigikira ikipe yabo Amavubi. Mu mupira Amavubi yatangiye yirwanaho ariko urarangira basa nkabananiwe, kuko batakoraga ku mupira cyane umuntu agereranye n’abakinnyi ba Guinée bari bahanganye. Umupira urangiye batsinzwe kimwe kuri zeru, gutyo Amavubi asezera CHAN2021. Birashoboka ko twaba twarebye umupira dufite amarangamutima menshi kuko kuri twe arbitre yabereye ikipe ya Guinée.
Nubwo Amavubi agiye gutaha mu rwa Gasabo, Abanyarwanda benshi ntibazibagirwa ibyishimo by’itsinzi bagize mu ijoro ryo kuwa 26 Mutarama 2021 ubwo Amavubi yatsindaga ikipe y’igihugu ya Togo muri CHAN2010 iri kubera muri Cameroun ibitego 3-2 akabona itike yo kujya mu ¼ cy’ir’irushanwa, Abanyarwanda batandukanye batangiye kugaragaza ubushake bwo gutanga inkunga cyangwa impano zo guter’ingabo mu bitugu mu buryo butandukanye.
Ibi byishimo byatumye Abanyarwanda bibagirwa guma murugo nk’uko byagaragaye mu mugi wa Kigali, nk’ibisanzwe mu kwizihirwa Abanyarwanda batangiye guhamya ko bazaha inkunga y’amafaranga, Ubutembere bw’ahantu nyaburanga yaba bamwe ku bakinnyi ku giti cyabo ndetse n’ikipe, abagiye babigaragaza cyane ni abakunzi b’umupira w’amaguru kandi basanzwe bazi neza abakinnyi ku giti cyabo n’ikipe muri rusange k’uburyo inkunga yabo igihe bashakira bayiboherereza.
Akamenyero ni kabi, Leta ya FPR yifuza kugenzura byose ntiyahatanzwe kuko ibinyujije mw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu ibaruwa yasohotse ku wa 29 Mutarama 2021, igashyirwaho umukono na Uwayezu F.Regis nk’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yasabyeko abashaka gutanga bandikira minisitiri wa siporo bamusaba uburenganzira yitwaje kunoza icyo gikorwa kugeza naho itanga igihe ntarengwa ndetse igasaba n’umubare nk’aho ishaka gukora igenamigambi ry’izo nkunga n’impano! FPR yamenyereye gutwaza igitugu no kurya akaribwa n’akataribwa ikwiriye kumenya ko kwivanga muri siporo bigenda bituma abanyarwanda bacika intege kandi umusanzu wabo ukagabanuka.
Uretse ko nta nikigaragaza uzatanga impano ye cyangwa inkunga ku mavubi atandikiye Minisitiri icyo azahanishwa, ntitwabura kunenga iyi mikorere y’igitugu irangwa n’inda zasumbye ibitekerezo tubwira FERWAFA ko ahubwo niba ikunda ikipe y’igihugu yakabaye ishyira uburyo bworoheye buri munyarwanda aho ari hose kuva mu rugwiro kugera mu midugudu ndetse no muri ya ntara ya gatandatu (DIASPORA) yemwe batirengagije n’abatavuga rumwe na Leta kuko burya ngo “Le Football ,ce n’est pas la guerre” wa mugani wa ZAO Casimir bityo abanyarwanda bagafasha aba basore biyemeje guhesha ishema igihugu.
Icyo twahamagarira Abanyarwanda ni ukutemera ko impano zabo zifotorezwa ho kuko umutima n’ubushake bafite bwo gukunda Amavubi barawugaragaje, gutanga si igahato, si itegeko kandi nta muntu ugenera undi uko atanga impano ye n’ingano yayo.
Abazabishobora bazatange uko bifite kandi babinyuze aho bashaka no kuwo bashaka! Amaherezo n’ay’amafaranga yitwa aya Fanta abafana baha abakinnyi bishimira uko bakina baterera mu kibuga umukino urangiye, FERWAFA na MINISPOC baraza kwiga uburyo bazajya bayatoraguramo!!!
Nuko tubonye akazi kabananiye, bakishora mubitareba turumirwa!!! Ariko mwakoze inshingano zanyu ko ibibazo biri mu mikino n’imyidagaduro mu Rwanda ari nk’umusenyi ku yyanja ra!
Abacanshuro gusa,mwaragiza ngo mukunda igihugu!!!
Byamukama Christian