Bimaze kumenyerwa ko mu Rwanda usibye Kagame abandi bose ntacyo bamaze ko ariwe byose. Ibi byamaze kuba umuco kuburyo n’abayobozi iyo bageze imbere y’abaturage cyangwa y’itangazamakuru ntakindi bavuga usibye gushimagiza Kagame basa nk’abicira ubucuma cyangwa nk’abcinya inkoro ngo baramuke kabiri.
Aho kugira ngo agaragarize abanyarwanda uko akora inshingano ze n’uburyo azisohoza, ubwo yari mu kiganiro cya Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ayoboye, kuri iki cyumweru taliki ya 17 Ukuboza Bwana Fidele Ndayisaba yagaragaye asisibiranya abanyarwanda asa n’ugura inzira avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kagame mu gukundwa n’abanyarwanda! Ibi bikaba binyuranyije n’ukuri kuko ahubwo ubu umuntu witwa Kagame ni we kibazo igihugu gifite. Ugenzuye neza wasanga ahubwo ariwe wanzwe kurusha abandi bose mu Rwanda.
Ndayisaba aho kugira ngo yongere kugaragara ahimba imibare ivuguruzanya nk’uko bikunda kugaragara mu mibare ikunda gusohorwa na Komisiyo ayoboye, ubu noneho yameshe kamwe yisingiririza uwamushyize ku ntebe atitaye ku nyito cyangwa y’akazi ashinzwe. Dore bimwe mubintu bitangaje Bwana Ndayisaba yavugiye mu kiganiro kuri Radiyo y’igihugu kuri iki cyumweru:
Ndayisaba yashimangiye ko FPR ikimara gufata ubutegetsi icyo yihutiye gukora ari ugushyira mu bikorwa amasezerano yari yarasinyiwe Arusha muri Tanzaniya! Mu isoni nke, uyu mugabo udatinya kubeshya ku manywa, yavuze ko FPR-Inkotanyi yakusanyije amashyaka yose atarijanditse muri jenoside maze asaranganya ubutegetsi hakurikijwe amasezerano ya Arusha. Usibye ko binazwi ko FPR iyo nayo yagize uruhare muri jenoside, aha turibaza imyanya yagombaga guhabwa ishyaka rya MRND uwayifashe uwo ari we cyane ko FPR yari yaragenewe iyayo! Hanyuma se ko mu minsi mike MDR nayo yaje guseswa imyanya yayo yo byagenze gute? Ubuse ahubwo, amasezerano ya Arusha yaba yarabaye amateka, cyangwa aracyakurikizwa?
Bwana Ndayisaba kandi yivugiye ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yo ubwayo ntacyo yikoreye ko ibyakozwe byose byakozwe na Leta n’abandi bantu banyuranye, ko yo ubwayo ntacyo yakoze! Aha abantu nka ba KAYITESI Zainabo Sylivia ndetse naba Fatuma NDANGIZA, bayikozemo igihe kirekire niba batarakubiswe n’inkuba bumvise amagambo ya Ndayisaba, bashobora kuba bagiye ahabona ko bari abatubuzi gusa ntakindi! Komisiyo nk’iyi yagize akamaro muri Afurika y’Epfo ubwo bari batsinze politike ya Apartheid yari yarazambaguje abanyafurika y’Epfo. Ariko iwacu ngo ntacyo yakoze, byivugiwe n’uyiyobora wayo ku rwego rw’igihugu! Ikiruta rero ni uko yakurwaho, aho kugira ngo ikomeze itwara imisoro y’Abanyarwanda kugira ngo abasingiza Kagame akomeze abone aho abugamisha gusa!
Usibye ko n’ubundi ukurikije imibare iva muri Komisiyo ya Ndayisaba n’ubundi wabona ko iyo komisiyo ari baringa: Umwaka ushize wa 2018, iyo komisiyo yavuze ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyari kigeze kuri 93.9% mu gihe imibanire myiza ishingiye ku bunyarwanda igeze ku gipimo cya 95.6% , inatangaza ko amadosiye 193 yashyikirijwe ubushinjacyaha, y’abantu baregwaga ingengabitekerezo ya jenoside! Mu myaka 3 gusa ishize iyo komisiyo yavugaga ko abanyarwnda bagera kuri 25.8% bagifite ingebaitekerezo ya jenocide. Iyo uteranyije abiyunze n’abafite ingengabitekerezo ya jenoside bikandagira mu 120%! Twayobewe ubwoko bw’iryo janisha!
Bimaze kuba umuco mu Rwanda ko abantu cyangwa ibiro runaka byicara bikihimbira imibare bigatura aho, nk’uko bahimbye ko Kagame ari ku mwanya wa mbere mu bakunzwe n’abanyarwnda benshi. Ibi nibyo bita itekinika kuko, Kagame kubijyanye no gukundwa n’abanyarwanda atanashobora noguhangana n’umusaza IGISUPUSUPU cyangwa NDIMBATI ukina muri Papa sava.
UWAMWEZI Cecile
Intara y’Uburasirazuba.