Yanditswe na Mutimukeye Constance
Ku i Tariki ya 14 Nyakanga 2021, umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ba FPR ni ugushyiraho “minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu”. Nkuko guverinoma y’agatsiko ibivuga iyo minisiteri “nshya izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’Amateka no gutoza uburere mboneragihugu”.
Abanyarwanda hirya no hino bakibona uwo mwanzuro bumiwe gusa kuko mu myaka ishize FPR yajyaga yishushanya ivuga ko ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze ku rugero rurenze gato 94%. Gushyiraho iyo minisiteri rero byabonetse nk’ikimenyetso cyuko gahunda yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda yananiye FPR. Uretse no kuyinanira, iyo gahunda ntiyigeze iba mu mirongo migari ya FPR kuko ubutegetsi bwayo bushingiye kuri “Teranya Utegeke”. Mu myaka ishize FPR yafunze Victoire Ingabire, yica Kizito Mihigo na Niyomugabo Nyamihirwa n’abandi benshi bayisabaga ubumwe n’ ubwiyunge bwa nyabwo. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibitekezo Abanyarwanda batandukanye bagiye batanga.
“Ministeri y’irogero”
Kuri Facebook, Hakorimana Celse yavuze ko iyo minisiteri yari ikenewe muri 1994, yagize ati : “Ariko kandi nkibaza impamvu bagiye kwiruka muri za Comission y’ubumwe n’ubwiyunge, Unity Club, itorero n’ibindi…. Iyi ministere yarikenewe 1994 bagifata ubutegetsi none bazambaguje byose…. Nta musaruro nyijeje akaburiye mwisiza ntikabonekera mw’isakara…. Kwica Kizito ugashyiraho ino Ministere ni ukubara macuri kuko gukunda igihugu n’ubumwe FPR ivuga twarabibonye… Indryarya. Com,…iyi ni Ministeri y’irogero”.
“Ntawutanga icyo adafite”
Nkunzurwanda Muhirwa, impirimbanyi itanga umusanzu wayo ku mbuga nkoranyambaga, nawe yabonye iyi minisiteri nk’ubundi buryo bwo kurangaza abaturage. Yagize ati : “ Ntabwo ubwiyunge buzashoboka kukiboko cya Leta ya FPR! Ntawutanga icyo adafite! Ukwigisha ubwiyunge agomba kuba nawe afite ubwiyunge muri we! Umwicanyi ruharwa Kagame azaza yikubita mugatuza ngo nabamara, uyu azakwigisha iki mu kwiyunga n’abandi? Kagame na FPR byari kuba byiza bahaye izo nshingano Abanyarwanda b’inyangamugayo nka Kizito Mihigo cyangwa Niyomugabo Gerard ariko barabishe!”
Naho Um’Khonde Habamenshi yibukije ibikorwa byose FPR yakoze byerekanye ko FPR idashishikarijwe n’Ubumwe bwa Abanyarwanda, yagize ati : “Imyaka 27 irashize bahanuye indege ya Perezida bakanagira n’uruhare muri Jenoside, imyaka 25 irashize bateye Kongo ngo bice Abahutu, imyaka ya gahunda ya Ndumunyarwanda, amezi cumi n’ umunani arashize bishe Kizito, none ubu twiteguye kwiyunga. Mutange kandidature”! Yaje no kongeraho ko “Nta gishya gihari, ni wa mukino wo kurangaza abantu. Dufite ibintu bifite akamaro karenze byo gukora : gukubitira ibinyoma byabo ahakubuye, kubakurikirana mu butabera kugirango ama miliyoni yi inzirakarangane arenganurwe, gushishikariza Abanyarwanda guharanira impinduka biyunze mu mpinduramatwara kugirango bishyire kandi bigenge, duhindure igihugu n’akarere ahantu buri wese azaba arinzwe n’amategeko”.
Ku uruhande rw’Abaryankuna, Kayumba James yibukije Amateka kandi anabona iyi Minisiteri nk’urwiganwa rwa FPR. yagize ati : Ndibaza ibibazo : Abaryankuna bati Gacanzigo niyo izubura u Rwanda. Maze urwiganwa rwa kagame ngo minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda, mugihe na Leta ubwayo yitwa iy’ubumwe ntacyo yacyemuye, Abaryankuna se ko bafite no KUNAMURA ICUMU nabwo Kagame azashyiraho iyo Ministeri? Kagame yabaho atica? Abaseka ngo ntawahindurira ubutegetsi kuri YouTube, baribeshya, kuko ibivugwa Kigali irumva, kandi amaherezo y’inzira ni munzu”.
Kuri Twitter, Nkubito nawe yasabye FPR kunamura icumu. Yagize ati : “Iyo Ministeri kuki batayishyizeho kera ngo bayite #Gacanzigo ngo bayihe @KizitoMihigo na #Nyamihirwa na
Ntamuhanga Cassien ? Ubu mission iba yararangiye. Barashaka ubwiyunge hagati ya nde na nde, bapfa iki, kubera iki ? Bazunamunamura icumu ryari ko abantu batakwiyunga bakicwa? Gushinga Ministeri y’ubumwe n’ubwiyunge kandi byarigeze kuba inshingano za guverinoma yose (Ministeri nyinshi), bivuze ko: Guverinoma byayinaniye, kandi ibyananiye guverinoma ntibyashoborwa na Ministeri imwe. Inzigo ni yose, nk’uko Abaryankuna babivuga. Izayoborwa na nde ? FPR niyunamure icumu, niyature yemere ko kunga abanyarwanda itabishobora kuko nayo itariyunga nabo, FPR nireke urubyiruko rwiyunge iruvaneho ibigambo n’ingengabitekerezo ya Gikotanyi #GACANZIGO ».
Ku giti cyanjye ngisoma iyi nkuru, natekereje ko, muri uyu mwaka wa 2021, mu mezi atandatu yawo yambere : Bahati Innocent yaburiwe irengero, Idamange Iryamugwiza arafunze, Ntamuhanga Cassien yafashwe na Mozambike harimo akaboko ka FPR, Karasira Uzaramba arafunze, mu byukuri FPR ikunda gushyinyagurira Abanyarwanda, gushyiraho Minisiteri y’Ubumwe, Minisiteri y’Ubutabera aho gukora ikomeje gushinga icumu Abanyarwanda ni nko gushyushya amazi yo guteka ubugali ariko mu rugo ufite ifu iboze. Imyaka 27 irashize abo mu gatsiko bari ku meza y’umuleti, Abanyarwanda basabwe gutanga amagi yo guteka umuleti bahejejweho…. mu ubyukuri ubwo bugali bwabo buboze nta muntu ubukeneye. FPR ibanze yiyunge nayo mbere yo kwiyunga n’abanyarwanda. Ubumwe n’ubwiyunge ntibushoboka hatarunamurwa icumu.
Reku dusoreze ku gitekerezo cy’Umunyarwanda witwa Louis Rugambage wahisemo gutebya, yagize ati : « Kwica Kizito hanyuma ugashinga Ministère y’Ubumwe ni nko kumena champagne nziza y’umwimerere nyuma ukajya kuvumba barukatamo mu Gahenerezo » ! Akabi gasekwa nk’akeza.
Abaryankuna turashishikariza Abanyarwanda gukomeza gushirika ubwoba bakivugira Amateka yabo, umaze imyaka 27 agoreka amateka y’Abanyarwanda siwe uzabungabunga umurage w’amateka ».
FPR gira wunamure Icumu !
Constance Mutimukeye