FPR, ICYOREZO KIMAZE KWIBASIRA IGIHUGU CYOSE, KIGEZE MU MUJYI WA HUYE

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Hashize iminsi mu Rwanda humvikana amarira y’abantu batandukanye babuzwa uburyo, bagasenyerwa bakangazwa, amasambu yabo akigarurirwa n’abambari ba FPR. Ibi ni ibikorwa by’urukozasoni bikorwa na Leta, aho irimbagura imyaka yakabaye itunga abaturage, bikitwa gusukura imijyi, ariko inyuma hihishe byinshi.

Byatangiriye muri Kigali, bigenda bikura byagukira mu yindi mijyi igiye isa nk’ikomakomeye, bisingira Musanze yahoze ari Ruhengeri, bikomereza Byumba, aho mu gihe gito Leta yahatiye abaturage batuye muri iyi mijyi kurimbagura imyaka yabo, bagatera Passiparum, none icyahoze ari ikigega cy’igihugu cyatungaga Abanyarwanda benshi cyahindutse urubuga rwa bwaki no kurwara amavunja bizengereje abaturage.

Nta munyarwanda n’umwe utari uzi ko ubutaka bw’amakoro (laves volcaniques) bwo mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda mu byahoze ari Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi, ubu bisigaye ari Uturere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu, bwari ubutaka bwera cyane bugatunga Abanyarwanda bo bice bitandukanye ku birayi, ibishyimbo, ingano n’indi myaka yari ifitiye rubanda akamaro kuko yabarindaga imirire mibi. Ubu inkuru yavuye ku nzira, nyuma y’uko muri utu Turere FPR yabambuye uburenganzira ku myaka bezaga, iyegurira amakoperative ya baringa agizwe n’abambari ba FPR, abaturage baraharenganira bikomeye kuko nta wemerewe gusarura ibirayi bye, ahubwo bikusanyirizwa hamwe, abambari ba FPR bakabigura ku dufaranga tw’intica ntikize, aho bigurwa ku mafaranga 120 y’u Rwanda ku kilo cy’ibirayi, ariko bikagezwa i Kigali igiciro cyabyo kikubye hafi gatatu (350 FRW/Kg), bigakiza abambari ba FPR, ababihinze bicira isazi mu jisho.

Nk’aho ibyo bitari bihagije abambari ba FPR badukiriye Byumba ubu yabaye Akarere ka Gicumbi babuza abahatuye guhinga amasaka ari yo yari abafatiye runini mu bukungu kubera ikigage cy’i Byumba kizwi na bose, maze abaturage baratindahara karahava. Nyamara se ni iki mu by’ukuri aba baturage baziraga?

Ntibyarangiriye aho, muri iyi mijyi abaturage batemewe insina zisimbuzwa indabo zidafite icyo zibamariye na busa, hitwaje ngo ukurimbisha imijyi, hakoreshejwe imbuga itoshye. Nyamara se umuturage yashobora kuba ku mbuga itoshye atariye? Icyavuyemo ni uko abana baho barenga 48% bagwingiye bitavugwa.

Ubu bugome bwo kurandura no gutema imyaka y’abaturage ntibwagumye mu majyaruguru gusa kuko mu kanya nk’ako guhumbya bwahise busatira uburasirazuba, ngaho za Rwamagana, Kayonza na Ngoma insina ziratemagurwa ngo bararimbisha imijyi, nyamara abayituye bicwa n’inzara, bagahitamo guhungira mu byaro.

MM’kwezi kwashize, Mutarama 2022, hatahiwe amajyepfo, aho  ubu ubisha bwahereye i Muhanga mu cyahoze ari Gitarama none badukiriye Huye yahoze ari Butare, kandi ari yo yitwaga igicumbi cy’ubwenge. Ubu bugome rero bwahinduye isura kuko icyo bugamije ari ukwigarurira amasambu y’abaturage, hanyuma akegurirwa abaherwe ba FPR baza kugurira abaturage ku dufaranga duke cyane kuko imyaka yagahaye ubutaka agaciro kisumbuye iba yamaze kwararikwa, abaturage bakamenengana, bagataha amara masa.

Usanga rero ibibanza bikatwa bihabwa imiryango y’abagize agatsiko ka FPR cyangwa abacuruzi bakorana. Ibi nta handi biganisha uretse gutorongeza Abanyarwanda b’amikoro make biganjemo abahoze mu Rwanda mbere y’1994. Aba rero basigaranye amahitamo abiri yonyine: kwemera kwangazwa cyangwa guhaguruka bakarengera inyungu zabo. Nta wundi wabatabara kuko amasambu yabo niyo yari abatunze none barayambuwe. Ni gute igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, aho abaturage bari batunzwe n’amasambu yabo, bayirukanwaho, hatitatwe ku kureba akamaro yari abafitiye, warangiza ngo twateye imbere? Watera imbere se ute aho wakuraga ibigutunga wamaze kuhirukanwa, nta n’ahandi bakwerekeje? Iri ni ishyano ridateze kubona gihanura kuko FPR yirenga ikarahira ikerekana ko hari abaturage batemerewe kuba mu mujyi.

Nta kuntu igihugu cyugarijwe no kutagira inganda ziciritse, zishobora guha abaturage benshi akazi, abategetsi bakwirirwa bogera uburimiro ku baturage, bubabuyereza ngo nibajye gutura mu byaro, ngo kuko iterambere ryabo n’amikoro make bafite bitajyanye n’imijyi. Uwashaka agahinda gakabije bibatera nyiyabona aho abyandika, kuko urebye amarira y’abaturage nawe agahinda kakwegura. Ubwo wakwishima ute mu by’ukuri?

Ubu muri Butare ikigezweho nuko hitabajwe abasirikare, abapolisi, DASSO n’irondo maze birara mu nsina baratemagura, none abaturage baribaza uko bazabaho, mu gihe ibyabatungaga abambari ba FPR babigize ayo ifundi igira ibivuzo. Ibi bikorwa bifite ubugome bukabije bubyihishe inyuma, kuko ntawe uzi igihe bihagararira.

Abahanga mu miturire bavuga ko imijyi igenda yaguka bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage, ariko na none iyo uku gukura kw’imijyi kutitaye ku mibereho myiza y’abaturage, nta kindi bibagezaho uretse kubangamira uburenganzira baba bafite ku mitungo yabo, bakisanga mu bujyahabi n’ubukene bukabije babitewe na Leta.

Ikindi kerekana ko ibi bintu biba bihishe ubugome ndengakamere ni uko mu gusukura imijyi hari ibikorwa by’ibanze biherwaho. Twavuga nko kubanza kuhageza ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’umuriro, hakabanza gushakwa aho abaturage baba bimuriwe, sites zamara gutunganywa neza bakabona gutuzwa. Ibi rero ku gatsiko ka FPR siko bimeze kuko umuturage wihagazeho bamuhimbira ibyaha bakavuga ko arwanya gahunda za Leta cyangwa yangisha ubutegetsi abaturage cyangwa afite ingengabitekerezo ya jenoside, ibye bikaba birangiye, akaburirwa irengero, agafungwa cyangwa akicwa nta gikurikirana.

Dusoza twavuga ko ubu bugome burimo gukorerwa i Huye atari umwihariko w’Akarere kamwe, ahubwo ni icyorezo kimaze kwibasira igihugu cyose. Ntaho byabaye aho Leta ya FPR yitambika hagati y’abashoramari n’abaturage, aho kubareka ngo biyumvikanire. Ni gute wasobanura ko umujyi wa Huye ugifite abaturage badafite amazi n’imihanda, nyamara Mayor Sebutege akihanukira ngo hari abatemerewe kuba mu mujyi? Ni ahacu ho guhitamo kandi ntidufite amahitamo menshi, ni abiri gusa, ibindi bikazaza nyuma.

Ubu turibaza uko bizagendekera abaturage ba Huye kuko izi nsina zabo nizimara gutsembwa Leta izaza ikigarurira imitungo yose, abaturage bakagenda amara masa. FPR isobanura ite uburyo umwanda wa mbere ari insina z’abaturage? Twe dusanga rero ibi nta kindi bihishe uretse inzika FPR ifitiye abaturage bahoze batuye mu Rwanda. Hakabanje gutekereza ku buzima bw’abaturage, ariko FPR ntibikozwa, icyo ireba ni ukwitwaza igishushanyo mbonera cy’umujyi, maze ikambura abaturage amasambu yabo bakuragaho ibibatunga. Ibi rero nta wabyihanganira, ikibazo gihari si insina kuko n’ibindi bikorwa remezo nta bihari, dukwiye kubirwanya.

Ahirwe Karoli