Ikibazo cyo gufunga umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda kigiye gusiga FPR ku karabanda nabajyaga bayibeshyaho bayimenye! Nyuma y’Uko ubuyobozi bw’igipolisi cya Uganda bwa Gisoro na Croix Rouge yaho bitanze inkuru y’impamo y’icyahitanye umubyeyi w’Umunyarwandakazi wapfuye yirukanwanaga n’umusirikare w’u Rwanda,ndetse bikaza guhamywa n’abo bari kumwe,ubu ubutegetsi bwitabaje umugabo wa Nyakwigendera ngo abe ari we ubukura mu isoni! Hari ugushinyagurirwa kurenze uko!
Abanyarwanda baturiye imipaka babonye ko batakwishinga abanyamurengwe bashaka kubicisha inzara bakomeza kujya biyiba bakajya guhahira muri Uganda. Kuwa 27 werurwe 2019 mu gikorwa kigayitse cy’umusirikare wogejwe ubwonko na FPR nibwo umubyeyi Mukaruziga wo mu Murenge wa Kinigi , Akagali ka Nyonirima ahasiga ubuzima ajya guhaha. Nkuko byavuzwe n’abo bari kumwe,bemeje ko yazize kwikubita hasi kandi yaratwite, ahunga umusirikare wabirukankanaga kuko bashakaga kwinjira muri Uganda banyuze ahatemewe bita (Panya Road).
Muguteza ubwega no gutabika ukuri ubutegetsi bwa FPR bubinyujije mu buyobozi bw’Akarere ka Musanze bujya gushyingura , bugerageza kuyobya uburari bukoresha ikinyamakuru igihe.com mu nkuru ivugako Umugabo w’umugore uherutse kugwa k’umupaka wa Cyanika,yamaganye bikomeye abakomeje kumushinyagurira!
Uyu mugabo witwa HAKIZIMANA Danny, nawe yogejwe ubwonko atangaza ibintu uwabyumva wese yakumva ko ari ibipakirano:
- Ati Ntiyishwe no kugwa yirukanwanaga…,yarasanzwe arwaye umutima niwo wamuhitanye! Ubu se uyu mugabo yahise aba Docteur,akaba yamukoreye ikizamini cya authopsie(Ikizamini gikorwa na muganga kigaragaza icyahitanye umuntu)?
- Ngo yatangarije icyo kinyamakuru ko urugo rwe ruhinga ibirayi,ibishyimbo n’ibigori,ko atari urugo rufite inzara ku buro rwajya guhahira muri Uganda! None se uyu mubyeyi yaba yaguye ku muharuro! Ko adatangaza icyo yari agiye gukora muri Uganda!
Icyakora icyiza yavuze ni uko yavuguruje abavuga ko umupaka ufunze ari uwa Gatuna: yagize ati : “Kwambuka ntibyemewe kuko imipaka irafunze…” Ubuse nawe atuye Gatuna!
Ku italiki 28/02/2019 nibwo Paul Kagame yirengagije aho bamwe mu bakurambere ba banyarwanda bapagashije,aho acyesha ubukire no kwicara ku ntebe y’ubutegetsi,aho imbaga y’abanyarwanda ivana ibiyitunga bya buri munsi atanga amabwiriza yo gufunga imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda.
Umunyarwanda yaravuze ati “Urugiye kera ruhinyuza intwali” ndizera ntashidikanya ko ntawe utabona ko bwa butegetsi bwubakiye ku kinyoma bugeze mu marembera! Byatangiye ari ukubaka umupaka wa Gatuna nk’uko byashimangiwe na Dr. Richard Sezibera Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yabitangaje. Mu mwiherero wa 16 w’abayobozi mu ijambo rye ryo kuwa 09 Werurwe 2019 Kagame ati niba ari n’ibanga ndarimennye byahereye kuri Sendashonga ashaka kunyambura ubutegetsi afashishwe n’Abajenerari ba Uganda.
Mu gukomeza kugendera ku kinyoma, Amb.NDUHUNGIREHE Olivier aherutse kubeshya izuba riva, ahakana ko Gen MUBARAKA Muganga yabujije abaturage b’i Bugesera baturiye umupaka w’uburundi gushyingiranwa nabo . Aho hari mu kiganiro na Radio Urumuri kuri iki cyumweru kuwa 31/03/2019 .
Twebwe Abaryankuna turashimira byimazeyo abanyarwanda muri rusange by’umwihariko umukecuru wabashije kuvuga ukuri k’urupfu rw’uyu mubyeyi n’uwamufashe amashusho. Uburyo dukomeje gufatanya mugutinyuka kurwanya ikibi mugihugu cyacu biragaragara ko hari icyizere cyo gutsinda. Dukomereze aho duhanahane amakuru kubibi byose biri gukorerwa mu gihugu n’ubutegetsi bwa FPR ukuri kuzatsinda ikinyoma duce inzigo twimike Amahoro!Uburyankuna ntibugombera amashuri,imyaka, inkomoko,icyiciro urimo cyangwa ubutunzi. Ni umutima wo kurwanya ikibi,tukubaka ishyanga rya twese kandi ry’ibihe byose.
BYAMUKAMA Christian
Komiseri wungirije ushinzwe itumanaho.