FPR IKOMEJE GENOCIDE-COVID 19 : GAHUNDA YA BARIYELI YAKORESHEJWE N’INTERAHAMWE N’ABATEKINISIYE BA FPR MURI 1994 IRI GUKORESHWA MURI GUMA MU RUGO.





Yanditswe na Byamukama Christian

Muri Werurwe 2020 niho mu Rwanda hatangiye gukazwa ingamba zo kwirinda COVID19, kwikubutiro harashwe abantu babiri mu Ntara y’Amajyepfo, undi yishwa azira igitoki mu Ntara y’i Burengerazuba, Polisi na RIB ziva inyuma zifunga Abanyarwanda, zica amande none i Nyagatare kumugaragaro FPR itangije gahunda ya Bariyeli mu Kwirinda COVID19.

Mu nkuru dukesha umuyoboro wa youtube wa Umubavu TV yasohotse kuri uy’uwa 19 Nyakanga 2021, Mudugudu afatanyije n’abasore bafite inkoni ziruta amahiri yakoreshejwe muri 1994 bakoze bariyeli ya « renga renga nkwice » yemwe ndetse naho itari hari utuyira tutemewe gukoreshwa. Nkuko bihamywa n’umubavu TV, Abanyamakuru ba radio & TV Flash batabajwe n’abaturage izo ntorehamwe ntizabarebeye izuba kuko umwe muri yakubiswe izasagutse kuri Yezu.

Ni gahunda izwi neza kuko nkuko bitangazwa muri iyo nkuru Nyuma y’uko Umunyamakuru wakubiswe ajyanwe mu bitaro i Karangazi yaba umuyobozi wa polisi, ubuyobozi bwa Karere n’izindi nzego zerekanye ubufatanyacyaha ziraruca zirarumira zanga kugira ibyo zibwira itangazamakuru ?

Ngaho re !! Ubuse Abafaransa aka kanya umubano ugarutse baba babonye umwanya wo gutoza intorehamwe ?? Cyangwa ni baba tekinisiye ba FPR bahuguye barumuna babo ?

Banyarwanda FPR ntaho yadukinze, ikomeje gushimangira ko muri 1994 yishe Abanyarwanda kandi ikomeje kwica !Harya ngo twiringiye ubutabera bwa Arusha ya Kabiri ? Nitudahaguruka ngo twigobotore izi nkoramaraso dushize uruhongo hongo !!

Virusi ihangayikishije kurusha izindi ni FPR ariko kandi twibukeko umuti wavugutswe tugomba kuwukoresha neza kandi tukawunywa igifute ! Uwo nta wundi ni « Impinduramatwara Gacanzigo », Rwabuze isoni ni intorehamwe ze bagomba kugenda nti twabangikanya Guca inzigo n’ubwicanyi.

FPR inzirakarengane wishe zirahagije, gira wunamure icumu

Byamukama Christian.

One Reply to “FPR IKOMEJE GENOCIDE-COVID 19 : GAHUNDA YA BARIYELI YAKORESHEJWE N’INTERAHAMWE N’ABATEKINISIYE BA FPR MURI 1994 IRI GUKORESHWA MURI GUMA MU RUGO.”

  1. FPR inzirakarengane wishe zirahagije, gira wunamure icumu

    Byamukama Christian.
    iyi nterahamwe ubwo ntiboyirondera ikagaruka mu Rwanda aho gusevya igihugu

Comments are closed.