Kuva aho covid-19 yagereye mu Rwanda, twakomeje kutangaza ko icyorezo gikomeye kuyirusha ari FPR. Abanyarwanda bakaba babanye nacyo imyaka 27. Muri iyo myaka FPR yarabahohoteye, irabica ndetse iranabakenesha. Nyuma yo kwicisha Abanyarwanda inzara noneho FPR igeze aho kubanopfesha ibiryo.
Mu minsi ishize ubwo yari yongeye gushyiraho Guma mu rugo ngo irigana ibihugu by’amahanga bikora iyo gahunda bifite abaturage bishoboye kandi bafite ibyo kurya. Yatanze amatangazo mu mpande zose z’igihugu ikangurira abantu kujya gufata imfashanyo, abaturage barabyutse baterura imifuka ngo bagiye kwakira ibyo kurya. Gusa batangajwe no guhabwa ibiribwa bitanatunga urugo umunsi umwe kuko bitatekwamo kabiri.
Umuntu akaba yakwibaza icyo leta iba igamije iyo itaye umwanya ungana uko ikanawutesha abaturage kandi nyamara s’ubushobozi ibuze, aho kugura ibiribwa cyangwa ngo ishyigikire ubuhinzi n’ubworozi Leta ihitamo kuyashyira mw’ikoranabuhanga yumviriza abanyarwanda n’abanyamahanga aho bari hose kw’isi.
Karemera