FPR IKOMEJE GUHUZAGURIKA MU GUFATA IBYEMEZO BIDAHWITSE BIKENESHA ABATURAGE

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Mukangarambe Annonciata, uri mu kigero cy’imyaka 60, yafungiwe mu nzererezi ashinjwa gutuka inzego z’umutekano. Inkuru dukesha Umuseke.rw, yo ku wa 20 Ugushyingo 2022, yahawe umutwe ugira uti:

«Nyabihu: Amashirakinyoma ku mukecuru ufungiwe mu nzererezi», igaragaza ko uyu mukecuru asanzwe utuye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, yafungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Karago, akurikiranyweho gukora ibikorwa bibangamiye umudendezo w’abaturage.

Ibi byaha yari akurikiranyweho abaturanyi be barabihakanye bavuga ko ari ibyo bamuhimbiye bagamije kumucuza utwe yaruhiye no kumukenesha kuko bamushinjaga ko abarusha ubukire kandi ari umukecuru.

Umwe mu baturanyi ba Mukangarambe, twise Kagabo ku mpamvu z’umutekano we, yasobanuye uko ikibazo giteye, yerekana ko ibi byaha yahimbiwe bishingiye kuri ruswa yaciwe akanayitanga ariko ikaza kugawa kuko abagombaga kuyigabana bari benshi, bituma bamusaba andi, abyanze baramugambanira arafungwa. Kagabo yagize ati: « Ku itariki ya 18/11/2022, umwe mu bashinzwe gucunga umutekano yasanze aragiye inka ze ku gasozi kandi bitemewe, amubwira ko agomba kumuha 20,000 FRW ya ruswa kugira ngo batamuca 60,000 FRW, kuko zari inka ebyiri n’inyana, kandi buri nka icibwa 25,000 FRW inyana igacibwa 10,000 FRW. Mukangarambe yarabyemeye, aranayishyura ariko ntiyahabwa inyemezabwishyu. Bukeye mu gitondo wa wundi yahaye amafaranga yagarukanye n’abandi bane, bamusaba kubaha 40,000 FRW kugira ngo byuzure 60,000 FRW, babone uko bayagabana. Umukecuru yarabyanze ahubwo abasaba ko bamusubiza 20,000 FRW yari yabahaye mbere, kuko nta cyagaragaza ko yaragiye ku gasozi, kandi inka ze bazisanze mu rugo. Abashinzwe umutekano bahise barakara, babonye batageze ku mugambi wabo, bamuhimbira ibyaha, bamuhamagariza Polisi, imujyana kumufungira mu kigo cy’inzererezi cya Karago».

Kagabo abihurizaho n’abaturage benshi batuye muri uyu Murenge wa Bigogwe, bakagaya Leta kuba itarashishoje ngo ibone ko aba bashinzwe umutekano bashyizweho ku bufatanye bw’Umurenge n’Akarere ari ibisambo bitereye aho. Kuba uyu mukecuru akomeje kurenganywa ntibabyumva, mu gihe bahora babwirwa ko umuturage ari ku isonga. Bababazwa kandi ko ibi bikorwa n’ibi bisambo biba bizwi ariko Leta ikabikingira ikibaba kuko byirara mu baturage bikabacuza utwabo, bikagira icyo bigenera abategetsi.

Batanga urugero bavuga ko buri umwe muri aba ahabwa inshingano zo kwinjiza 200,000 FRW buri cyumweru, avuye mu baturage, bigatuma biyenza, bagashakira amakosa abaturage, maze bamara kugeza ku ntego baba batumwe n’Umurenge, andi yose bakayijyanira, agahinduka igihembo cyabo.

Abaturage rero bavuga ko aba bitwa ngo bashinzwe umutekano barushaho gukomeza kwigwizaho ibyo batakoreye, mu gihe abaturage basanzwe bagowe, bakeneshwa, ndetse hari n’abahisemo kwimukira mu bindi bice by’igihugu, bata ibyabo, bahinduka impunzi mu gihugu cyabo, abategetsi bose barebera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Pascal Simpenzwe, yemereye Umuseke.rw ko uyu mukecuru ari mu kigo cy’inzererezi kubera gukora ibikorwa bibangamiye umudendezo w’abaturage. Yagize ati: «Afungiye kuba afite imyitwarire ibangamiye umudedendezo w’abaturage. Polisi yagiye kumufata arayirwanya, ayibwira amagambo mabi cyane, biba ngombwa ko bamufata bamujyana muri Transit Center ya Karago kugira ngo abe yigishwa».

Umunyamakuru amubajije niba shobora gushyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye y’ibyo akurikiranyweho, yavuze ko azabanza kuganirizwa, yakwemera gusabira imbabazi mu nteko y’abaturage akavuga ko atazabisubira azarekurwa, ariko ntiyasobanura icyo Polisi yari igiye kumufatira mbere yo kuyituka.

Ibi rero birababaje kandi biteye agahinda kuko ibikorwa by’aba bajura bishyigikiwe n’abategetsi b’Akarere, kandi nta mugayo niko kabashyizeho ngo bayogoze abaturage. Aba bajura babanza kujyanwa gutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe, bakagaruka ubumuntu bwarabashizemo, ku buryo badatinya no kwica.

Abo mu muryango wa Mukangarambe basaba ko niba yarakoze icyaha yashyirwa mu Bushinjacyaha bukamuregera Urukiko, yahamwa n’icyaha akagihanirwa, yaba umwere agataha, aho gukomeza kuborera mu kigo cy’inzererezi, ari umubyeyi ufite abana n’abuzukuru.

Ni akaga gakomeye FPR ikomeza gushoramo abaturage ibambura utwabo, ibanje kubateza ibisambo ruharwa. Ni gute wasobanura ko umubyeyi w’imyaka 60 afungirwa mu nzererezi, akabyuka ashyirwa ku ndege, agakubitwa yambaye ubusa imbere y’abana bangana n’abuzukuru be? Barangiza ngo umuturage ku isonga!

Amakuru dukesha Umuseke.rw avuga ko nyuma y’icyumweru Mukecuru Mukangarambe afungiye mu kigo cy’inzererezi, nyuma y’aho umuryango we ukomeje kumutabariza uvuga ko abayeho nabi, akubitwa hatitawe ko ku myaka y’amavuko afite, ndetse ukanasaba ko yashyikirizwa inzira zemewe z’ubutabera agakurikiranwa, yaba umwere agataha, yahamwa n’icyaha akagihanirwa, igihe cyarageze ashyikirizwa RIB. Vice-Mayor Pascal Simpenzwe yabwiye Umuseke.rw ko Mukangarambe yabanje gufungirwa mu kigo cy’inzererezi cya Karago, azira ibyaha byo guhungabanya umudendezo wa Rubanda, ariko amaze kugera muri icyo kigo ngo haza kugaragara ibindi bigaragara ko agomba gukurikiranwa na RIB, ikamukoraho iperereza.

Mu by’ukuri, Vice-Mayor Simpenzwe yirinze kugira icyo atangaza ku byaha uyu mukecuru akurikiranyweho, ndetse n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yanze kuvuga icyo RIB imukurikiranyeho. Bivuze ko uyu mukecuru yakuwe mu kigo cy’inzererezi kubera igitutu cya social media, afungirwa muri Station ya Polisi ya Kora, kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25/11/2022, aho arimo guhimbirwa ibyaha tuzamenya umunsi RIB izaba yamushyikirije Ubushinjacyaha, nabwo bukamushyikiriza urukiko.

Ubu buryo bwo guhimbira ibyaha abaturage bo muri rubanda rwa giseseka buje bwiyongera ku bundi busanzwe bwo gukenesha abacuruzi bakomeye, aho FPR icunga bamaze gufata inguzanyo mu mabanki akorera mu kwaha kwayo, igakura ibicuruzwa byabo ku isoko, bakabura ubwishyu, imitungo yabo igatezwa cyamunara, bagahinduka abatindi nyakujya, kandi barahoze bitunze.

Nema Ange