Yanditswe na Remezo Rodriguez
Amakuru dukesha BTN TV avuga ko abasaga 30 aribo bavuga ko bishyize hamwe muri koperative yitwa Ubumwe New Life, ndetse na nyir’ubutaka aza kubaha ikibanza. Batangiye gushyiramo ibikorwa by’igaraje ngo babashe kwihangira umurimo, banabone uko biteza imbere. Gusa Abanyarwanda baravuze ngo nyir’ibyago imbwa ziramwonera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18/07/2022, batunguwe n’uko Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi bwaje kubasenyera, badahawe n’integuza ngo wenda bakuremo ibikoresho byabo.
Kuri bo babifata nk’akarengane ndengakamere kuko ibikoresho byabo babishoyemo amafaranga menshi badashaka guhomba. Basanga kuba barashoye imbaraga zabo ngo babashe kwiteza imbere byarateshejwe agaciro. Bavuga kandi ko uwabahaye ikibanza cyo gukoreramo atakibahaye ku buntu kuko bumvikanye ko bazajya bamwishyura buri mezi atandatu mu gihe kingana n’imyaka ibiri none bakaba basenyewe bamaze amezi abiri gusa. Bibaza impamvu bubatse Umurenge ubareba ukibuka kubasenyera bamaze amezi abiri gusa muri atandatu bari bishyuye, none uwo bishyuye akaba adakozwa ibyo kubasubiza amafaranga yabo.
Abasenyewe bavuga ko begereye Umurenge wa Gisozi babereka procédure bagomba gucamo kugira ngo babone icyangombwa cyo gukorera aho hantu, ariko batangajwe n’uko uyu Murenge ari wo waje kubasenyera ugamije kubaheza mu bukene ku mabwiriza batazi aho yatangiwe. Bumva bakwiye indishyi z’akababaro.
Uru rubyiruko rwashatse umunyamategeko ubakurikiranira ikibazo ariko yahawe gasopo n’Umurenge ko nakomeza kwivanga mu kibazo cy’uru rubyiruko azabiburiramo intama n’ibyuma ahitamo kugenda atavuze.
Umwe mu basenyewe utarashatse gutangaza amazina ye yabwiye BTN TV ko ingaruka bazahura nazo ari nyinshi kuko babasenyeye babatunguye, batabahaye n’umwanya ngo bakuremo ibikoresho byabo. Yagize ati : « Turasaba kurenganurwa nk’abanyamuryango ba koperative, kandi tugahabwa umwanya wo gushaka aho twerekeza ibikoresho byacu ».
Uyu kandi avuga ko yahamagaye ushinzwe umutekano mu Mudugudu maze ataranamubwira ikibazo afite, ahita amusubiza ko adashaka abamusakuriza. Bisobanuye ko inzego zose zari zahawe amabwiriza yo gusenya.
Uru rubyiruko rubura aho rwakura ibyishimo mu gihe imbaraga zabo zagizwe imfabusa. Ku rundi ruhande bavuga ko batarwanya Leta cyangwa ngo bigomeke, ariko bagasaba Leta irangajwe imbere na FPR kutihutira kubasenyera kuko bari batangiye inzira zo gushaka ibyangombwa kugira ngo bakore bazwi n’amategeko.
Ntibumva ukuntu Leta ihora ibashishikariza kwihangira umurimo ariko kuri iyi nshuro abarenga 30 bakaba bagiye kwisanga mu buzima bwo gusubira mu muhanda kuko igishoro cyabo cyangijwe ku maherere.
Uru rubyiruko rwibaza ukuntu basenyerwa n’Umurenge nyamara yarabahaye ibyangombwa by’ubutaka, nyamara Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi bukirenga bukarahira, bukavuga ko ibyo byangombwa butabizi. Aha rero niho uhita wibaza uko ubutegetsi bwa FPR bufite maneko ahantu hose butigeze bumenya ko iyi koperative imaze amezi abiri ikorera aho bo bavuga ko hatemewe ikaba itarabahagaritse mbere hose.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwitarukije inshingano bubwira aba basenyewe ko bagomba gutaruka Akarere ka Gasabo, bakandikira Umujyi wa Kigali, akaba ari wo ubaha umurongo ngenderwaho. Ibi rero ntibisobanutse kuko iyo hari umuturage wihaye gusimbuka inzego asubizwa hasi agasanga izo yatarutse zaramurakariye ku buryo kuhabona service biba bigoye cyane, ndetse hakaba n’aho bidashobotse, mu gihe ari Umurenge ari n’Akarere nta na kimwe gifite ubuzima gatozi (personnalité juridique), ariko ugasanga bahora bashora Leta mu manza, nyamara bazi neza ko batazajya kuziburana, ahubwo Umujyi wa Kigali uzabakingira ikibaba.
Aba baturage bakomeza gutabaza ntibatandukanya n’abandi bo hirya no hino mu gihugu kuko akenshi usanga bishyira hamwe bagakusanya amafaranga yabo, bakubaka ibikorwaremezo, inzego bahawe na FPR zibarebera, ariko batangira kubibyaza umusaruro bakisanga basenyewe badahawe n’ibisobanuro. Usanga intero y’abaturage igaruka buri munsi ari ukuvuga ngo « ese FPR tuzayikamana ayera ?” Birababaje kandi biteye agahinda iyo abaturage biyushye akuya nyamara aba bategetsi bahawe na FPR ntibabihe agaciro. Bibaza igihe aka karengane kazashirira bakabiburira igisubizo, kuko nyine nta gihari.
Aba kandi basenyewe mu gihe umwana witwa Manzi David Kelly uvuga ko yasigiwe na maman we umubyara ariko akaba aba muri Zambia, kugira ngo amafaranga y’ubukode ava muri uyu mutungo ajye amufasha kubona amafaranga y’ishuri, ayo kumutunga n’ayo kugura ibikoresho nkenerwa bya buri munsi, ubu uyu munsi araririra mu myotsi nyuma y’uko ajya kwishyuza ubukode akabwirwa n’uwakodeshaga aya mazu witwa Sebuturo Pierre akamubwira ko yahawe préavis n’uwitwa Nshimiye Eméry Valéry uvuga ko yayiguze, ariko ntagire icyangombwa cy’uko yaguze aho ahantu, ahubwo akitwaza ko ubutegetsi bumushyigikiye, akaba ari nabwo bwamuhaye impapuro zerekana ko yaguze kandi nta masezerano ahari.
Uyu Manzi David Kelly utagifite aho yerekera avuga ko ibi byo kugurisha imitungo ya nyina umubyara atabizi, agasanga byarakozwe mu manyanga, maze Akagari n’Umurenge bagahimba inyandiko zivuga ko umubyeyi we yasize agurishije kandi nta byigeze bibaho. Akibaza rero uwamurenganura akabura n’umwe.
Sebuturo Pierre, umaze imyaka itatu akodesha iyi nzu, yemeza ko yajyaga yishyura Manzi David Kelly, amafaranga akamufasha mu kwiga, ariko nawe yatunguwe no kubona Nshimiye amuzanira impapuro zimusaba kumuvira mu nzu kandi ziteye cachets z’Akagari n’Umurenge, agasanga uyu mwana arimo kurengana, ariko ko kuba yararenganyijwe n’ubuyobozi nta kindi yabikoraho.
Uyu Nshimiye Eméry Valéry uvuga ko ari we waguze iyi nzu nta masezerano y’ubugure yerekana ko yaguze na nyir’umutungo afite, ariko kwa kundi uhagarikiwe n’ingwe avoma, ubu uyu mwana kwiga kwe birangiriye aha, agiye kongera umubare wa mayibobo kandi bigizwemo uruhare n’abategetsi FPR yabahaye. Iyo ubajije Nshimiye impapuro yaguriyeho akubwira ko ziri ku Kagari ka Rwezamenyo ya 1, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, ukibaza ukuntu impapuro z’imitungo zibikwa mu Kagari bikakuyobera.
Didier Richard ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo ya 1, abajijwe niba ari we wemeje ko Nshimiye yaguze kandi nta byabaye, yavuze ko nta makuru yatanga ko uyakeneye azajya kumurega aho ashaka.
Nirere Marie Rose ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, abajijwe icyo azi kuri iki kibazo, yavuze ko niba uyu Nshimiye aterekana impapuro yaguriyeho byaba ari ukuvogera umutungo w’abandi kandi ngo bihanirwa, gusa na none hakibazwa icyo yashingiyeho yemeza ko uyu mutungo wagurishijwe. Ibi rero nta kindi kibyihishe inyuma uretse gukenesha abaturage no kubariganya imitungo yabo. Nyina wa Manzi David Kelly, witwa Bampire Claudine, uherereye mu gihugu cya Zambia yabwiye BTN TV ko iby’ubu bugure ntabyo yigeze amenya, ahubwo atangazwa n’ukuntu inzego z’ubuyobozi zemeje ubugure butabayeho. Gusa yemeza ko uyu Nshimiye yigeze kumusaba ko bagura amubeshya ko hazanyura umuhanda barananiranwa, akemeza rero koi bi byose byo kuvuga ko baguze ari ibinyoma byambaye ubusa.
BTN TV yashatse kumenya icyo Akarere ka Nyarugenge kavuga kuri iki kibazo, maze Ukayobora, Emmy Ngabonziza yanga kwitaba téléphone, n’ubutumwa yandikiwe yanga kubusubiza. Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru kugira ngo twumve niba Akarere kazashyigikira Umurenge n’Akagari mu karengane.
Ibi byose biri muri gahunda ndende ya FPR yo kudindiza Abanyarwanda ihereye mu rubyiruko, kuko abo idashaka cyangwa ibona ko barimo kwiteza imbere nta kindi ikora uretse kubakenesha bakisanga babaye mayibobo mu muhanda. Ntibikwiye na gato ko dukomeza kubirebera, kuko uyu munsi harengana jyewe, ejo hakarengana wowe, ejo bundi bikototera undi. Kubirwanya niwo mukoro.
Remezo Rodriguez
Kigali