FPR IKOMEJE KWIGWIZAHO AMAFARANGA YITWAJE IREME RY’UBUREZI YISHE KU BUSHAKE

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Ingabire Marie Immaculée, Umunyamabanga Mukuru wa Transparence International, Ishami ry’u Rwanda, mu gihugu kitagira « transparence », ntahwema kuvuga ko uburezi bw’u Rwanda bwapfuye, ndetse ko i Remera, mu Mujyi wa Kigali, ahakorera ibigo utabara bidafite icyo bimaze bikorera , wagira ngo bahahambye umusazi. Nyamara iyo ubisesenguye neza usanga ibyavuzwe n’uyu mugore ariko bimeze.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “umusazi arasara akagwa ku ijambo”. Ibyo uyu mugore yavuze, ubundi ufatwa nk’uwabaswe n’ibiyobyabwenge, nk’uko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho agaragara atumagura ibitabi, nta munyarwanda utabbona, ariko batinya kubivuga ngo badacibwa umutwe.

Iki cyuho kigaragara mu burezi cyatewe na FPR kuko uburezi aho kubugira isoko y’ubumenyi yabugize isoko y’umutungo wibunza, ifata ikagwiza ku ma comptes yayo, yarangiza ngo abana bigira ubuntu kugeza mu mashuri yisumbuye, nyamara higa umugabo hagasiba undi.

Iyo urebye ireme ry’uburezi mu Rwanda wakeka ko u Rwanda rurimo ibihugu bitatu bitandukanye. Ibyo FPR ntibireba, icyo ireba ni amafaranga yinjira. Uburezi bufite ireme na rimwe mu gihe abana b’ibikomerezwa batiga mu Rwanda. Buya koko ngo “umusonga w’undi ntukubuza gusinzira”. Ibyo se tubiririre?

Mu minsi ishize nibwo twavugaga ko Ubufaransa bwahaye ubuhendabana u Rwanda, bugizwe na miliyari hafi 30 zigizwe n’impano n’inguzanyo, izishyurwa n’abana b’u Rwanda, ndetse hakabamo miliyari eshanu bavugaga ko zizakoreshwa mu kwigisha igifaransa, nyamara se igisanzwe gikorwa ngo uburezi bugire ireme ni ikihe?

Ubu noneho inkuru iriho ni uko asaga 49,800,000,000 FRW ngo agiye gushyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere uburezi mu Rwanda. Byahe byo kajya ko azakoreshwa mu kuziba icyuho ku makonti ya FPR cyatewe n’imishinga itunguka nka Kivu Methane Gas, Gishoma Peat Plant, na za Hydropower Plants utabara?

Ha handi bahambye umusazi, ku mugani wa Ingabire Mare Immaculée, haherutse kubera amasezerano hagati ya kimwe mu bigo umurundo bihari cyitwa REB na USAID, bivugwa ko yari agamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda mu banyeshuri biga mu mashuri abanza.

Ariko u Rwanda rwagorwa, rwagorwa! Ubu kumenya gusoma no kwandika ururimi kavukire bigomba inkunga ya USAID? Abasesengzi bavuga koi bi ari ikitiriro kuko FPR ititeguye guha ibitabo amashuri cyangwa guteza imbere mwarimu, ahubwo icyo yimirije imbere gusa ni ukumunga ubukungu bw’igihugu yitwikiriye uburezi.

Umurenzamase wa FPR, Dr Nelson Mbarushimana, uyobora REB, yagaragaje ko USAID ikomeje kumena amafaranga mu Rwanda. Ariko se bimariye iki Abanyarwanda? Si uguheruka basinya, nyuma tukazategereza ibikorwa tugaheba. Abanyarwanda bavuga ngo barangisha ubutegetsi abaturage nibafungwe.

Umuyobozi Mukuru wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin, yaguye mu mutego yatezwe na Kagame, maze abasesenguzi bibaza niba yavuze ibyo yitumye cyangwa niba yavuze ibyo ba Mpatsibihugu bamutumye. Yagize ati “ twiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda”. Ubu se bakobwa bakowe ko umuntu ateza imbere uwiteje imbere, Imana nayo igafasha uwifashije, ubu bazafata abana barangije Primaire batazi kwandika amazina yabo babasubize mu mashuri? Bizaba ntangare, umugani way a sazi yanyunyitse urutare, irangije iravuga iti “bizaba ntangare ntanga yanjye”!

Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza, Twagirayezu Gaspard, yifashe ku gahanga abeshyera Leta ya shebuja, Kagame, avuga ko Leta yihaye gahunda yo guteza imbere uburezi hibandwa cyane ku burezi bw’ibanze. Ite se? None se ko “igiti kigororwa kikiri gito”, abagoramye bakaba bashaje bazagororwa bate. Birababaje kandi biteye agahinda kubona iki kirumihabiri kibeshya bakagikomera amashyi. N’aho Abanyarwanda bari abarame. Babagaraguze agate, bakome amashyi!

Ibi ariko bibaye mu gihe Leta ya Kagame ikataje mu gusenya amadini mu gihe ari yo yahoze ari umufatanyabikorwa wa mbere mu burezi. Muri make uretse amashuri y’abaherwe nka za Green Hills, Kigali Parents School, La Colombière, Sun Rise n’ayandi, andi yose akubiye mu byiciro bitatu ari byo:

  • ( 1) Amashuri ya Leta (Ecoles Publiques) yiganjemo za Nine na Twelve Basic Education;
  • (2) Amashuri yigenga afashwa na Leta (Ecoles Libres Subsidiées) yiganjemo amashuri yashinzwe n’abanyamadini;
  • (3) Amashuri yigenga (Ecoles Privées). Aya mashuri yigenga aba yarashinzwe n’ababyeyi ariko nta kintu na kimwe Leta ibafasha .

Muri iki gitondo cyo ku wa 15/03/2022, Polisi yatangaje ko umuhamagaro wa mu gitondo, uzwi nko gukora Adhan, ugamije gushishikariza Abayisilamu kwitabira amasengesho wahagaritswe kubera ko uteza urusaku (tapage nocturne/noise pollution), kandi bikaba bibujijwe n’amategeko. Ese hatabaye kwirengagiza mu Rwanda niho batora adhana honyine? Ko se Leta y’u Rwanda, ibinyujije mu Itegeko Nshinga, ko ari Leta idashingiye ku idini (Etat laic), ishaka iki mu madini? Ese ntatanga agatubutse muri FPR cyangwa ni ibindi?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2022 hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko hari Abayisilamu bazindukiye ku misigiti nk’uko bisanzwe bakahasanga Polisi n’abayobozi babo, ari nabwo babuzwaga gukoresha indangururamajwi.

Ku mbuga nkoranyambaga nabwo ibi bibazo byakomeje kuzamurwa, aho bamwe babajije Polisi impamvu y’iki cyemezo, dore ko atari n’ubwa mbere gifatwa kuko byigeze gukorwa mu Murenge wa Nyarugenge mu 2018.

Polisi yatangaje ko uyu muhamagaro uteza urusaku, bityo irawuhagarika, gusa ntibikuraho amasengesho ya mu gitondo (Alfajiri). Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwayo rwa Twitter, riragira riti “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.” Nta kindi kibiri inyuma uretse gusenya amadini no kuyigarurira.

Isengesho rya mu gitondo rigize amasengesho atanu aba agomba gukorwa n’Abayisilamu ku munsi, ibi bikaba biri mu bigize inkingi z’ukwemera kwabo. Kuba rero Leta ya Kagame ibangamiye amadini kuko nyuma yo kwirukana abayobozi ba ADEPR igashyiraho abakada bayo, yihishe inyuma y’abapasitori bafatanyije gushinga Zion Temple Celbration Center, maze bashaka kuyihirika ariko basanga itajegajega. Ibi se FPR ibikorera iki?

FPR irabizi neza ko mbere yo gushoza intambara ku Rwanda, Abanyarwanda bari babanye neza, ariko imiryane yavukiye kuri iyi ntambara yatumye Abanyarwanda batabarika babura ubuzima, abandi bahezwa ishyanga.

FPR irabizi neza ko umunsi Abanyarwanda bageze ku isanamitima bagashobora kwiyunga bazamenya ubugome bwayo, bakayamagana bivuye inyuma, akayo kazaba kashobotse . Ibi ni inkuru yabaye kimomo!

Mu rwego rwo kujijisha Leta ya Kagame iti tugiye kwigisha abanyururu bafungiye mu magereza atandukanye, mu gihe ubucucike mpuzandengo (densité moyenne) mu magereza yo mu Rwanda bwamaze kurenga 124%, ndetse RCS ikemeza ko hari amagereza arimo abarenga 250%. Izi mpuhwe se nk’iza Bihehe zizatuma abafungiye mu myobo biga?

Umuyobozi mu Ihuriro ry’Imiryango iharanira guteza imbere uburezi bwa bose ( Rwanda Education for all Coalition/REFAC), Rukabu Benson, yabwiye The New Times, ko imfungwa n’abagororwa bagomba kugira uburenganzira bwo kwiga, yibutsa ko kugira ubumenyi ari ubukungu ku gihugu. Nyamara se FPR ifunga abo ifitiye gahunda yo kwiteza imbere, cyangwa irundumurira mu magereza buri wese idashaka?

Umunyeshuri ukorera impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’uburezi, François Ngabo, asanga kuba abafunzwe babona ubumenyi bwo ku rwego rwa kaminuza bari muri gereza byatuma igihe baba bafunguwe bafatanya n’abandi kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ariko se FPR irabizi?

Ubushakashatsi ku bijyanye no kwigira Kaminuza n’amashuri makuru muri gereza bwakorewe i New England muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwerekanye ko imfungwa n’abagororwa badafite nibura amashuri yisumbuye bongeye gukora ibyaha ku kigero cya 60%, mu gihe abize nibura kaminuza byari ku kigero kiri munsi ya 19.1%, naho se Prof. Eugène Rutembesa, uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (DIDE Rwanda), avuga ko kwigisha amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza muri gereza zo mu Rwanda bizatuma abayize basubira neza mu buzima busanzwe. Asanga ibi bizagabanya ibibazo byinshi n’umuhangayiko abafunzwe bagiraga kuko bumvaga ko bakuwe mu bandi.

Ibi rero ntibiri muri gahunda ya FPR kuko icyo igamije ni ukwigwizaho imitungo ikura muri rubanda. Birababaje cyane kubona kugeza na n’ubu amashuri asohora “amadebe”, kuko yishe ireme ry’uburezi ku bushake.

Raporo ya 2020/2021 ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, yerekana ko umubare w’imfungwa n’abagororwa bari muri gereza 13 z’u Rwanda ukomeje kwiyongera guhera mu myaka ine ishize, aho bavuye ku 58,230 mu 2017 bakagera ku 76,099 mu 2021, bivuze ko habayeho ubwiyongere bungana na 30 %. Ibi kandi byanatumye ubucucike bugera ku 124.1% muri za gereza.

Gusa nk’uko tubizi iyi mibare ni ya yindi batekinika kuko baba bashaka gukinga abantu ibikarito mu maso. Nta kindi FPR yimirije imbere uretse kumunga uburezi, kugira ngo ibagumishe mu bujiji, ikomeze ibategeke (Divide and rule / Diviser pour régner)). Birababaje kubona abiyita abarokoye u Rwanda, nyamara bakarenga bakarworeka. Bimaze iki se gukomeza kuvuga gusa ntacyo dushyira mu bikorwa? Niduhagurukire rimwe twamagane aba bagome batobanze uburezi batajenjetse.

Imiryango mpuzamahanga ikwiye guhaguruka ikamaganira kure ubu bujura bukorwa mu mayeri na FPR. Nta mahoro ishakira Abanyarwanda kuko, iyo ubirebye neza, usanga nta handi u Rwanda rwerekeza uretse kuba igihugu kiyobowe n’injiji ndetse n’amadebe. Ibi bizatugeza hehe niba tutabasha kubyamaganira kure?

Ahirwe Karoli