Yanditswe na Emmanuel Nyemazi
Mu gihe umubare munini w’Abanyarwanda ugizwe n’urubyiruko, aho dusanga abari munsi y’imyaka 30 barenga 65%, iyo urebye neza usanga politiki ya FPR nta ngamba zifatika zo guhangana n’abiyahura mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, byiganjemo inzoga zikabije n’amatabi anyobwa. Birababaje kubona inzego za FPR zihora mu bushakashatsi bugaragaza ibitagenda ariko ugasanga nta muti iki kibazo kivugutirwa.
Mu gihe cya vuba Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (Rwanda Biomedical Center-RBC ) iherutse gutangaza raporo ivuga ko yakoreye mu Turere twose uko ari 30 maze yerekana ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 rubarirwa kuri 15.4% rwabaswe n’ibiyobyabwenge. Uyu ni umubare munini cyane ku buryo inzego zose bireba zagakwiye kuba zibifatira ingamba zikomeye, ariko ikibabaje ni uko ibya FPR birangirira mu mpapuro. Ese uyu mugambi wo kurimbura umuryango nyarwanda FPR iwungukiramo iki?
Ubu bushakashatsi bwa RBC buje nyuma gato y’ubundi bwavugaga ko Abanyarwanda barenga 20.8% bagendana n’uburwayi bwo mu mutwe, babizi cyangwa batabizi. Ikibazo kikaba kimwe: ingamba ni izihe?
Birababaje kumva umuyobozi mukuru wa RBC uherutse gushyirwa ku gatebe ajya mu bitangazamakuru akirirwa yigamba amabi ba shebuja bakorera Abanyarwanda, ariko igisubizo kikaba gusa ngo yirukanwe, bikarangira bityo, nyamara si ikibazo kikiri ibanga, kwiyahuza ibiyobyabwenge bigaragarira buri wese ubibona. Nta gushidikanya rero ko ibi bibazo byose bikomoka ku muryango muto ugenda usenyuka abantu barebera.
Mu ngamba za guverinoma z’imyaka 7 (NST1 2017-2024), zabaye igikangisho Kagame abeshyeshya amahanga, bavuga ko mu 2024 u Rwanda rugomba kuba rufite umuryango utekanye. Ubu se uyu muryango uzatekana gute mu gihe FPR ihangayikishijwe no kubona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge nta ngamba ibifatira ngo bihagarare. Aho kubihagarika yishimira kuzuza ibigo ngororamuco za Iwawa n’ahandi henshi mu gihugu. Uyu mugambi wo kuzuza za transit centers n’ibigo bya Gitagata na Nyamagabe bizageza he uru Rwanda? Aba bana bangirika bataragira imyaka y’ubukure nibo twakwitegaho iterambere ry’urwatubyaye?
Birababaje kandi biteye agahinda iyo urebye ko nta mibare y’abajyanwa Iwawa igabanuka. Hari ubwo usanga umuntu ajyanywe Iwawa ku nshuro ya gatatu, nyamara Minisiteri y’Urubyiruko ikirirwa itaka ko 75% by’ingengo y’imari igenerwa ishirira mu kugaburira abacumbikirwa muri ibi bigo bidafite icyo byinjiza na kimwe. Ese byarananiranye kubashakira imishike ngo bahinge cyangwa imyuga bigishwa yongererwe agaciro, ibivuyemo bibashe kubatunga? Nyamara FPR ikarenga ikiyita umucunguzi w’Abanyarwanda, byahe byo kajya. Uwakabaye wiyita umucunguzi w’Abanyarwanda yananirwa kurwana ku rubyiruko rushiriye ku icumu? Ubu se Abanyarwanda bacumbikiwe muri ibi bigo baba bitezweho uwuhe musaruro tutabeshyanye?
Kuba umwana areka kurereshwa amata n’igikoma akiyahuza inzoga n’itabi, wasobanura ute ko yaba ava mu rugo rutekanye? Ikigaragara cyo ni uko umuryango muto (famille nucléaire) wamaze kwangirika, nyamara n’umuryango mugari si shyashya. Niba umwana yiga muri Kilometero imwe agataha saa moya z’ijoro, yatashye saa kumi n’igice, ababyeyi be bakamwihorera, murumva azamara imyaka ingahe atarahinduka imbata?
Kuki abacuruzi b’utubari bemera kwakira no guhereza inzoga abana bato nta nkomyi? Nyamara ugasanga abantu bakuru barabirebera nta nkomanga ku mutima. Ese kuki bigaragara ko imibare yiyongera ariko ntihagire igikorwa? Aho gukosora ibipfa usanga bishimira ko imanza za gatanya (divorce) zavuye ku bihumbi icyenda (9,000) zikaba ibihumbi birindwi (7,000) mu mwaka umwe! Nyamara igiteye agahinda ni uko usanga mwene aba bana bishora mu biyobyabwenge ni ba bandi baba bavutse ku miryango yahejejwe mu bukene na Politiki mbi yo kwikubira twazaniwe na FPR. Hagagombye kubaho “Zero tolerance” ku biyobyabwenge, bitaba ibyo ababishinzwe bose bakegura kuko nta keza kabo. Byose bikaza tubireba tukicecekera bidakwiye.
Abahanga bemeza ko ikimenyetso cya mbere cya dépression ari désordre sexuel. Kuba hakiriho abantu barangwa na insatisfaction sexuelle ni ikimenyetso simusiga ko nta Rwanda rw’ahazaza dukwiye kwitega. Niba ikibazo cy’ubushomeri kidashakiwe igisubizo, tuzakomeza kubona abitwa abarembetsi baraswa uko bwije n’uko bukeye, ugasanga abantu barakomeza kwicwa nyamara abandi ntibabicikeho kuko nta yandi mahitamo.
Twabonye cas nyinshi z’abantu bakuwe mu burembetsi bashingirwa Coopérative bakatwa 9,000 FRW, mu Karere ka Gicumbi, amafaranga araribwa bicira aho. Ese ubwo abazasubira mu burembetsi wabarenganya ushingiye kuki? Hagakwiye gusha uwateje impamvu yo kwishora mu burembetsi, hakarebwa responsabilité, rôle na imputabilité. Ubu se tuvuge ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda kitazwi? Gikorwaho iki se mu by’ukuri? Aba bana bahera kuri colle nibo birangira bagiye ku rumogi, ugasanga ingaruka zije ku Rwanda rwose. Ntabwo ingaruka z’ibiyobyabwenge zireba ababikoresha gusa, zirareba Abanyarwanda bose muri rusange. Bitinde bitebuke aba bose bakurira iruhande rwacu, tukabareba tukicecekera nyamara kubera Leta mbi. Ingaruka zo guta ishuri (drop out) no kunywa ibiyobyabwenge nta n’umwe zasiga muri iki gihugu.
Ubu uyu munsi turacyarebera abitwa aba “marines” batangira imodoka zizanye ibiribwa bakabyiba bakirukira mu migezi ya Nyabugogo na Nyabarongo, baba barakuze ari mayibobo, Leta itabitayeho nyamara kugabana responsabilité byaratunaniye, byose nta kindi kibiri inyuma uretse FPR yigira ntibindeba, abambari bagakurikira. Ibi se Umunyarwanda ukunda u Rwanda yabirebera kugeza ryari? Amaherezo azaba ayahe?
Abantu benshi bamenye inkuru y’umwana w’umukobwa waterewe inda kwa nyirasenge, afite imyaka 12, mu Rwampara rwa Nyamirambo. Ikibazo cyarasakuje ariko umwanzuro wa FPR wabaye kujya kumufungira i Gitagata. Ubu se tuvugishishije ukuri uyu mwana n’undi yabyaye bungukiye iki muri ubu burere bwa FPR?
Birababaje kandi biteye agahinda kubona abana babayeho muri ubu buryo aribo bisanga mu biyobyabwenge, abana bavuka bakarererwa za Gitagata, nyamara yarakuze tumureba, umuryango nyarwanda ukabibona ukicecekera, tugakomeza kureba aya mabi FPR igikorera Abanyarwanda, tukumva ari ibisanzwe tukarebera!
Mu kwanzura rero twavuga ko uyu ari umugambi mubisha wa FPR wo kwica Umunyarwanda ihereye ku rubyiruko, akaba nta kindi twakwitega muri aba banywi b’ibiyobyabwenge. Umwana akwiriye kurererwa mu muryango utekanye, bikava mu gipindi cya FPR, isubira inyuma ikigisha uburenganzira bwa muntu, kandi muri make, nta kindi igamije uretse kurangaza abantu no kubagira ibihungete gusa. Nta Rwanda twakwitega imbere! Niba umuntu ateye inda umwana muto agafungwa burundu bimarira iki umukobwa watewe inda?
Biteye impungenge zikabije kubona dushukishwa ubuhendabana bwa “shisha kibondo”, tukicecekera bigasa n’aho twese twagizwe impumyi na FPR, byagaragaye kenshi ko nta cyiza ishakira Abanyarwanda.
Niba imiryango nka HAGURUKA na CLADHO byirirwa bivuza induru bisabira uburenganzira abagore n’abana bahohoterwa, FPR ibura iki ngo ibyumve? Ubu se twakwizera ko izatangira kubyumva urubyiruko rwashiriye mu biyobyabwenge, rwose rwibereye mu bigo ngororamuco by’Iwawa, Gitagata cyangwa Nyamagabe na za transit centers zuzuye mu Turere hirya no hino? Bikwiye guhagarara buri wese akabaho mu muryango utuje!
Ese niba abaterwa inda bakiri bato abagezwa mu nkiko batarenga 20%, nk’uko ubushakashatsi bwa CLADHO bubyerekana, kandi ntibakorerwe imanza “civil” kugira ngo uwafungiwe icyaha “pénal” agire na responsabilités zo kwita ku mwana wabyaye n’uwavutse mu nda itateganyijwe? Aba nibo dusanga kwa Kabuga bapfa urubozo, barereshwa inkoni, nyamara uwakabereye ntacyo yitayeho arangariye mu kuzuza za comptes.
Emmanuel Nyemazi
Akarere ka Ruhango.