FPR IRICA HAGAFUNGWA INZIRAKARENGANE IHISHA IKIBAZO CYUGARIJE URUBYIRUKO RWAGOWE

Yanditswe Remezo Rodriguez

Bimaze kumenyerwa ko kuva FPR yafata ubutegetsi igira itya ikica abantu itagikeneye cyangwa ikeka ko bayibikiye amabanga yaba ay’ubwicanyi cyangwa ibindi iba idashaka ko bijya hanze. Nta n’umwe FPR irebera izuba baba abasirikare nka Gen. Dan Gatsinzi, abapolisi nka CSP Hubert Gashagaza, abasivili batabarika bayifashije n’abandi batagize aho bahuriye n’ubutegetsi nk’abacuruzi, abanyamakuru n’abandi bantu ku giti cyabo baba bafite aho bahuriye n’amabanga FPR idashaka ko ajya hanze cyane cyane abo yiciye urw’agashinyaguro yarangiza ikabima uburenganzira bwo kubashyingura mu cyubahiro no kuzajya babibuka.

Buri gihe rero iyo FPR imaze gukindura abo idashaka hakurikiraho gufunga inzirakarengane, byagaragara ko harimo abandi badashakwa kurusha abandi bakaraswa mu gicuku, bikavugwa ko barwayije inzego z’umutekano cyangwa birutse, ugahita wibaza ukuntu umuntu wambaye amapingu w’umusivili yakwiruka agasiga umupolisi watojwe bikakuyobera. Byose rero nta kindi biba bigamije uretse gusibanganya amabi FPR yakoze kandi igikora.

Mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 16/05/2014, Alfred Nsengimana wari Gitifu wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yarashwe n’abacungagereza ubwo yari agiye kwerekana ngo aho yahishe imbunda yahawe n’abacengezi mu Murenge wa Gashaki, nyamara izo mbunda nta zabonetse ahubwo umuryango we warafashwe urafungwa, umugore we na Sebukwe bajya gufungirwa muri Gereza ya Gitarama iri i Muhanga, bigeze mu 2018, haba ikinamico y’uko iyo gereza yahiye, haraswa abavugwaga ko bashatse gucika, n’abo mu muryango wa Gitifu Nsengimana bagendamo kuko iyo bagezwa mu rukiko bari kuvuga ukuri FPR itashakaga ko kujya hanze.

Ku mugoroba wa joro wo ku wa Gatatu, tariki ya 25/02/2015, Dr. Gasakure Emmanuel wari umuganga wihariye wa Perezida Kagame yarasiwe ku biro bya Polisi bya Remera bivugwa yarwanyije umupolisi wari umuherekeje ku bwiherero. Ni nyuma y’uko yari yafunzwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21/02/2015 ashinjwa kurwana mu kabari. Byaragaragaraga ko uyu muganga yari yaramaze guhagwa kuko yigeze no gushinjwa kuroga Perezida Kagame igihe yaryaga ibiryo byapimwe n’uyu muganga bikamutera impiswi. Kagame yashatse kumwica ariko arigarura, akimara gukira impiswi na none avuwe n’uyu muganga akomeza kumuhigira ngo azamwice.

Ku wa Kabiri, tariki ya 11/04/2023, mu ma saa kumi z’urukerera, Dusabe Albert wakekwagaho kwica Dr. Muhirwe Charles Karoro, wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, yarashwe n’abapolisi bivugwa ko yashatse kubarwanya ubwo yari agiye kwerekana umuhini yicishije Dr. Muhirwe, mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga. Aha naho hibajijwe niba iyo Dusabe ajya kwerekana uwo muhini ku manywa bari gusanga wahindutse inkoni birayoberana, ariko gahunda yari ya yindi.

Nyuma y’iminsi ine gusa, mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 15/04/2023, Kubwimana Daniel wakekwagaho kwica Mujawayezu Madeleine, wari umukozi w’Akarere ka Kamonyi, yarasiwe mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, amaze gupfa mu gitondo, saa kumi n’ebyiri abaturage bahatuye bahurizwa ku kibuga cy’ahitwa mu Kiryamo cy’Inzovu, berekwa umurambo.

Izi mfu zose ndetse n’izindi tutarondora ziba zapanzwe na FPR ishaka kugira abo yikiza, ahanini zikibanda ku bantu bazwi, ariko bimaze kugaragara ko agatsiko kari ku butegetsi i Kigali katarobanura abo kica. Inkuru imaze iminsi ivugwa cyane ni umupolisi muto wasanzwe ku muhanda yapfuye muri Rusizi hafungwa abatagira ingano.

Urupfu rwa nyakwigendera PC (Police Constable) Sibomana Simeon, rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 12 Gicurasi, ubwo umurambo we wabonekaga ku muhanda Kamembe-Bugarama, mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi. Ku ikubitiro hahise hafatwa abantu batatu, RIB itangaza ko uyu mupolisi yazize urugomo rushingiye ku businzi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wayo Dr. Murangira B. Thierry. Ni mu gihe kandi nyuma yo kubona umurambo wa PC Sibomana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yari yatangaje ko uyu wari umupolisi yishwe atari mu kazi. Gusa abaturanyi ba nyakwigendera bakomeje kubihakana bakavuga ko yazize amabanga y’aho yagiye ashorwa mu bwicanyi. Nyuma hagiye hafatwa n’abandi barimo abarimu, abacuruzi n’abaganga.

Mu bafashwe bashinjwa urupfu rw’uyu mupolisi, harimo Iradukunda Pacifique, wari umwarimu kuri Ecole Secondaire Gishoma, riherereye mu Murenge wa Rwimbogo. Uyu Iradukunda asanzwe avuka muri Gafunzo ariko yari acumbitse hafi y’isoko rya Gishoma kubera impamvu z’akazi, akaba yari azwi cyane muri ako gace ndetse no ku rwego rw’igihugu kuko yitabazwaga mu gukosora ibizamini bya Leta mu isomo ry’ibinyabuzima (biologie).

Iradukunda Pacifique yamenyekanye cyane muri aka gace ubwo yarangiza amashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire Gafunzo, afite amanita ya mbere ishami ry’ibinyabuzima n’ubutabire (bio-chimie), abwiwe ibyo kurahira muri FPR arabyanga, ahubwo ajya gukomereza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, mu cyahoze ari KIE (Kigali Instute of Education), aho arangirije yakomeje guhatirwa kurahira muri FPR, ariko biba iby’ubusa. Byaje kwanga burundu ahimbirwa icyaha ko akorana n’inyeshyamba za FLN, afungirwa ahantu hatazwi ariko nyuma y’umwaka yongera kugaragara muri ako gace ndetse anasubizwa mu kazi.

Igihe cyarageze abona ko umushahara wa mwarimu utamutunga wonyine, ashinga akabari, ariko agahozwa ku nkeke ashinjwa kwita ku kabari ke, ntiyite ku kazi. Yajyaga kwirukanwa abanyeshuri bagasakuza kuko yatsindishaga cyane kandi agakosora ibizamini bya Leta ku rwego rw’igihugu, none igihe kirageze hitwajwe urupfu rw’umupolisi PC Sibomana Simeon kugira ngo abadashakwa bose muri aka Karere bafungwe bamuzira.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17/05/2023, ubwo abanyeshuri bari banze kujya mu ishuri bavuga ko bashaka irekurwa rya mwarimu wabo, Iradukunda pacifique, nibwo inzego zinyuranye zirimo izikorera ku Karere ka Rusizi, abasirikare n’abapolisi bafite ibyo bakuriye bagiye kuganiriza abarimu n’abanyeshuri ba ES Gishoma, babasaba gukomeza akazi kabo bisanzwe, ngo kuko uko babona dosiye ya Iradukunda na bagenzi be, kwica umupolisi ku bushake, basanga batazapfa kugaruka vuba. Bivuze rero ko izi nzego zamaze guca urubanza kera, hasigaye ko Mwarimu Iradukunda yiruka cyangwa akarwanya abapolisi bakamurasa, bagenzi be bakaburirwa irengero.

Si muri Rusizi honyine havugwa muri ubu bwicanyi buba bwapanzwe na FPR kuko na none ku wa Gatanu, tariki ya 12/05/2023, umukecuru Nyirabavakure Vestine w’imyaka 65 ndetse n’umwana we w’umuhungu witwa Tuyihorane Jean w’imyaka 21 y’amavuko, biciwe urw’agashinyaguro aho bari batuye mu Mudugudu wa Sagahungu, mu Kagari ka Cyamukuza, mu Murenge wa Ndora w’Akarere ka Gisagara, hafi y’ibiro by’Akarere.

Imirambo ya Nyirabavakure na Tuyihorane hahise haba inama mu Midugudu yose igize Umurenge wa Ndora, unubatsemo ibiro by’Akarere ka Gisagara, abaturage basabwa gukora urutonde rw’ibihazi bibarizwa mu masibo atandukanye, kakusanywa abantu 24 bose bahita bafungwa bakekwaho kwica aba ba nyakwigendera.

Abaturage baguye mu kantu babonye  handitswe n’abatari bakibarizwa mu Murenge wa Ndora, baragiye gushaka akazi mu Mujyi wa Huye, i Kigali n’ahandi. Ikindi cyatunguye abaturage ni uko mu bafunzwe harimo uwitwa Habimana Jean Félix, wari usanzwe afitanye isano n’uriya mukecuru wari umubereye nyina wabo.

Aba 24 bakimara gufungwa RIB yakomeje kujonjora muri aba bafunzwe, bamwe barafungurwa ku buryo byageze kuri uyu wa Kane, tariki ya 18/05/2023, hasigaye hafunzwe abantu icyenda (9) barimo barindwi (7) bafungiye kuri Station ya Police ya Ndora mu Karere ka Gisagara, mu gihe abandi babiri (2) aribo Habimana Jean Félix na Hagenimana Candida, RIB yatangaje ko bacumbikiwe kuri Stations za RIB ebyiri zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, iya Kicukiro n’iya Kacyiru. Aha rero niho abantu batandukanye bibajije impamvu abakekwaho kwica abantu muri Gisagara baza gufungirwa i Kigali, bakabihuza n’impamvu za politiki zitaramenyekana kugeza uyu munsi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Théogène, abajijwe ku bantu icyenda (9) bafunzwe mu Murenge ayobora bazira imfu z’amayobera, yavuze ko ikibazo kiri muri RIB ntacyo yakivugaho, nyamara yibagirwa ko inzego ayoboye ari zo zabagejeje muri iyo RIB. Muri aba naho hitezwe ko hari abazaraswa.

Abasesenguzi batandukanye bakomeje guhurira ku gikorwa cyo kurangaza abaturage bugarijwe n’ubukene ndetse n’ubushomeri bwiganje mu rubyiruko, nyamara ibarura riheruka ryerekanye ko urubyiruko rurenga 65% by’abaturage bose, ariko nta ngamba n’imwe ifatika igamije kuzamura uru rubyiruko ngo ruve mu bukene.

Iki kibazo cyugarije urubyiruko kigaragara henshi muri Afurika ariko byagera mu Rwanda iki kibazo kigakubitana n’ubushake bwa politiki yo gukenesha abaturage ngo bazahore bapfukamiye FPR, bigahumira ku mirari. Ibi byatumye inzobere mu guteza imbere umurimo mu Bihugu byo muri Afurika zibitangaho ibitekerezo bishya.

Izi nzobere zivuga ko kuba urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri bigira ingaruka ku mibereho yarwo no ku iterambere ry’Ibihugu, zikavuga ko hakenewe impinduka mu guhangana n’iki kibazo. Izi nzobere zigaragaza kandi ko kubona imirimo ishobora gutunga abayikora bikiri ikibazo gikomeye. Umubare munini w’abaturage wiganje mu mirimo itanditse, ibafasha gucuma iminsi ariko ntibashobore gutera imbere.

Hendrina Doroba uyobora ishami rishinzwe uburezi no gukarishya ubwenge muri Banki Nyafurika itsura amajyambere, yagize ati: “Ni ingezi cyane kuzirikana ingaruka z’ubushomeri bwugarije urubyiruko rwa Afurika. Umubare w’urubyiruko uriyongera, ariko isoko ry’umurimo ntirihura n’abayikeneye. Tuzi ko 83% by’urubyiruko rungana na miliyoni 18 binjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara; babura akazi.”

André Bogui umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga ushizwe umurimo; avuga ko iki kibazo gikomeye kubera ko bituma uru rubyiruko rugorwa n’imibereho. Ati: “Ikibazo gikomeye uyu munsi, ni uko hari miliyoni nyinshi z’urubyiruko ruzahajwe n’ubushomeri. Abenshi bajya mu mirimo itanditse kandi idashobora kubateza imbere. Ubuzima bwabo burangirika kubera ko badafite amashuri yabahesha ubumenyi bw’umwuga.”

Ku ruhande rw’u Rwanda Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa avuga ko n’imirimo micye ihari itagira abayikora kubera ubumenyi bucye bafite. Ati: “Reka mbibutse ko ubumenyi budahuye n’isoko ry’umurimo bukomeje kuba imbogamizi mu guhanga imirimo no gutanga umusaruro. Ndetse binagira n’ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Ibihugu byacu. Ubushakashatsi bugaragaza ko abakoresha batatu muri bane bavuga ko batigeze banyurwa n’ubushobozi bw’abakozi babo.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko bitaragera ku rwego babivugaho, icyakora na we yemeye ko hari ikigomba gukorwa. Ati: “Tubivuze muri rusange tukavuga ko ireme ntarihari, ngira ngo twese twaba tuvuga ko twicaye aha nta reme dufite cyangwa ntacyo dushobora gukora. Ntirihari ku rugero rushimishije. Ni yo mpamvu urwego rw’uburezi bisaba byinshi mu kubaka ubushobozi bw’abakora muri urwo rwego cyane cyane duhereye kuri mwarimu.” 

Nyamara aho kugira Perezida Kagame abashe guhangana n’ikibazo FPR ye yateje mu rubyiruko, we akomeje kuzenguruka amahanga abakinga ibikarito mu maso, avuga ko isomo rikomeye mu buzima kugira ngo umuntu agree ku cyo ashaka, ari ukutemera ko hari imbaraga zimusubiza hasi uko zaba zimeze kose. Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro yahaye abanyeshuri ba Havard Business School, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15/05/2023, nk’uko byatangajwe kuri Twitter y’ibiro bye, Village Urugwiro.

Twe rero nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye dusanga agatsiko kari ku butegetsi i Kigali nta gahunda nziza gafitiye Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko, aho kuzamura abaturage mu bukungu icyo aka gatsiko kazi ni ukwica ibitambo, maze hagafungwa inzirakarengane izindi zikicwa, abakunze kwibasirwa bakaba ari ababa babitse amabanga FPR idashaka ko ajya hanze cyangwa abavuga ukuri gusharira ku bwicanyi FPR yakoze aho yagiye inyura hose. Dusanga rero igihe ari iki ngo abaturage bose bahaguruke nta n’umwe usigaye, basezerere agatsiko, kazinge utwangushye kagende, ubundi abaturage bose bagire uruhare mu Mpinduramatwara gacanzigo, uwagomye agororwe, nagororoka afatanye n’abandi kwiyubakira igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi. Amaherezo ukuri kuzatsinda.

Remezo Rodriguez