FPR KURI LISITI YA FBI (USA) YA LETA ZIHOHOTERA/ZINEKA ABANYAMERIKA

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu nyandiko yakozwe ku i tariki ya 06 Mutarama 2022 yanditswe na FBI, irimo irahwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, Guverinoma y’u Rwanda iza k’urutonde rwa Leta zibasira kandi zikananeka abanyamerica.

Iyo nyandiko ifite umutwe ugira uti : “Guverinoma z’amahanga zoroshya ibikorwa byo gukandamiza mu mahanga abanyamerika”. Muri rusange FBI yatangaje ko igenzura Leta z’amahanga hafi ya zose zikora ibikorwa byo gukandamiza mu mahanga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwizo Leta,abatotezwa kubera amadini cyangwa amoko baba bafite ubwenegihugu bwa America.

Ikomeza ivuga ko Leta z’amahanga zibasira abo bantu binyuze muburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe gubacekesha, kubahatira kugira uruhare mubikorwa bibogamiye kuri izo Leta, kubagira by’agahato abanyamuryango ba diaspora no gusubira muri ibyo bihugu. Ikongeraho ko abatemera icyo gitutu bahura n’ingaruka zirimo gufatirwa imitungo hanze y’Amerika, gutotezwa bihoraho, gushyirwa ku ruparo rutukura rwa Interpeol, kwibwa  za mudasobwa cyangwa kwinjirirwa muri mudasobwa, kugeragezwa gushimutwa. Ibikorwa by’iterabwoba bakorerwa birimo kandi gufunga no guhonyora uburenganzira bwa muntu aho imiryango ninshuti zabo bantu bibasirwa. FBI ivuga ko iki gikorwa cyo guhohotera abantu ku rwego rurenze imipaka bihabanye  n’amategeko y’Amerika n’uburenganzira bwa muntu.

Ingero z’ibikorwa by’iterabwoba FBI yatanze kuri Guverinoma y’u Rwanda

 ·        Muri Kanama 2020, abayobozi b’u Rwanda bashutse Paul Rusesabagina – wahoze ari umuyobozi wa hoteri y’u Rwanda uzwiho kurokora abantu babarirwa mu magana mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’1994, abantu bari barahungiye muri hoteri ye – mu rugendo rwe rwo kuva muri Texas agana mu Rwanda. Ageze mu Rwanda, Rusesabagina yarafashwe nyuma araburanishwa  kandi ahamwa n’ibyaha by’iterabwoba, nyamara hariho impugenge ku butabera bunoze ku rubanza rwe.

·        Abanyamerica barimo abafite ubwenegigihugu bubiri ndetse n’abatuye mu buryo buhoraho muri America, batangaje ko bibasiwe cyangwa telefoni zabo zikanekwa.

 Constance Mutimukeye