FPR : LETA ISHIMUTA IBITAMBAMBUGA NIYO MUNTU UTEMA IMIZI Y’IGITI AGAMIJE KWICA EJO HAZAZA





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu minsi ishize hasohotse ubuhamya bwa Matuje Aphrodis wo mu Karere ka Rusizi, wari umuyobozi w’ishuri rya GS Fumba, ashimutanwa na bagenzi be, amara imyaka itatu n’amezi abiri, RIB ibwira umugore we ko yapfuye bituma yishakira ahandi, abana abasigira nyirakuru, kugeza ubwo umugabo yatashye yagera ahari iwe agakubitwa n’inkuba. Birababaje kandi biteye agahinda kubona urugo rusenyuka ku bushake bwa Leta.

Uyu munsi rero amakuru mabi dukwiye kwamagana ni uburyo Matuje Aphrodis yashimuswe, agashimutanwa n’abana be b’impinja, umwe ufite imyaka itanu, undi itatu. Ubu se niba FPR igeze aho gushimuta impinja, amaherezo azaba ayahe? Nyamara tubona buri mwaka abategetsi bakora amasengesho y’umurimbo, nyamara abambari b’agatsiko bagakomeza kurenganya inzirakarengane.

Iri hohoterwa ritizwa umurindi n’umuco wo kudahana nta handi ryageza u Rwanda uretse mu muriro utazima. Ntako tutagize ngo dutabarize Matuje Aphrodis ariko ku wa 11/03/2022 inkuru y’incamugongo isakara ivuga ko umubyeyi w’imyaka 38 yaburanye n’utwana twe, mu gihe utu twana twateshejwe nyirakuru watureraga. Matuje n’utwana twe baburiwe irengero ku wa 23/02/2022, inkuru mbi ikwira isi yose. Nyamara FPR ntihwema kubeshya isi yose ngo “Umuturage ku isonga”. Yaba ku isonga ate asongwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, idashimishwa n’ikindi cyose uretse kumeana amaraso y’inzirakarengane? Ubu se twakwizera ko bizasaba imyaka 50 ngo yunamure icumu? Ni abantu bangahe bagomba kwicwa?

Matuje Aphrodis yavutse ku itariki ya 14/08/1984, avukira mu Mudugudu wa Buganda, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi. Avuka mu muryango w’abana barindwi, abahungu bane n’abakobwa batatu, bose bavuka kuri Se witwa Emmanuel Nsengiyumva na Nyina Spéciose Mukantezamaso.

Matuje yavukanye ubwenge bwinshi, yiga amashuri abanza ku Nkanka, ayisumbuye ayigira mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Aloys i Cyangugu, amakuru ayigira mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (Kigali Institute of Education-KIE ), ahavana impamyabumenyi ihanitse mu kwigisha Ibinyabuzima (Bachelor’s Degree of Education with Biology).

Mu 2011, ubwo Matuje yiteguraga gusoza amashuri ye, yafungiwe ubusa, azira ngo ko yaganiraga na Padiri Thomas Nahimana, ariko nyuma y’amezi umunani, Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo rumuhanaguraho ibyaha byose yashinjwaga. Yasubiye ku ishuri arirangiza muri 2012, bimuhesha amahirwe yo kwigisha muri GS Saint Joseph-Nyamasheke kuva mu 2013. Mu 2015 yakoze ikizami cyo kuba Directeur aragitsinda, yoherezwa kuyobora GS St Kizito de Fumba, aho yavanywe mu 2018 ashimutiwe imbere y’abanyeshuri n’abarimu, ku wa 14 Nyakanga 2018, ajyanwa gufungirwa ahantu atazi, mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi abiri.

Umugore we yazengurutse ama stations ya Police yose aramubura, ndetse RIB imubwira ko umugabo we yapfuye. Kubera ubujyahabi n’ubukene bukabije yari atejwe na Leta, yahisemo kwiyambura abana abasigira nyirakuru, ni ukuvuga umukecuru ubyara Matuje ari we Spéciose Mukantezamaso maze ajya kwishakira undi mugabo. Bombi baguye mu kantu bumvise ko Matuje agihumeka umwuka w’abazima, nyuma y’aho yarekuriwe ku wa 14 Nzeri 2021. Umugore we agaya RIB kuba yaramubeshye bigatuma yitera abana, atari uko abanze, ahubwo ari uburyo bwo gushaka imibereho. Urugo ruba rusenyutse gutyo bitewe na Leta.

Matuje na bagenzi be batangaje ko barekuwe bahawe imbabazi na présidence, bivuze ko ari yo yari ibafunze. Birababaje kuba Village Urugwiro iyobowe n’umu président mubi, witwaga Pilato muri Uganda, aho yishe abatagira ingano, akabikomereza mu Rwanda no muri RD Congo, none abo yahekuye bakaba bamuvumira ku gahera. Ikigo yari abereye umuyobozi wungirije cyitwa Basima House kiri i Kampala cyapfiriyemo abatagira ingano, none yakimuriye mu Rwanda, aho bita kwa Gacinya, i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Muri bagenzi ba Matuje bafunganywe harimo Emmanuel Kazamarande, Jean Damascène Ruronona na Zacharie. Uyu Zacharie we yarafunguwe asanga abana be barabataye mu kiyaga cya Kivu, bivugwa ko bagiye koga bagwamo, ariko sibyo kuko abo bana bari bato ta kuntu bari gukora urugendo rureshya kuriya n’amaguru. Ikindi ni uko imirambo yabo yasanzwe ku nkengero z’ikiyaga, ntihagaragazwe uwabarohoye bamaze gupfa. Aha rero ni ho dushingira twemeza ko bishwe ku mategeko ya présidence iyobowe n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame, a.k.a Pilato, wamaze abaregwaga gukorana na Milton Obote, ngo barwanyaga Yoweri Kaguta Museveni. Nta shiti rero agatsiko kari hafi ya Kagame bafite ubunararibonye buhagije mu gushimuta abantu no kubaburisha irengero. Kuba rero bageze aho gushimuta impinja, ibintu byageze iwa Ndabaga. Kuba Matuje yarashimutanywe n’abana be ni igisebo ku gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko.

Amateka y’isi agaragaza ko ibi bintu byo gushimuta umuryango wose byatangiriye muri Amerika y’Amajyepfo, bikoreshwa mu buryo bwo guhatira umukuru w’umuryango kwemera ibyo asabwa byose, harimo kwemera ko bakorana n’ibyihebe cyangwa abo bita ko barwanya ubutegetsi. Bikwiye rero kwamaganirwa kure! Niba se Matuje Aprodis afite ibyo akekwaho, abana bo barazira iki? Mana tabara izi nzirakarengane z’abana ! Ubu se ntibagiye kumera nk’umuryango wa Sylvestre wabyaye Gilbert Shyaka na Eric Uwihanganye, agashimutanwa n’abarenga 40 bakajya kwicirwa kuri Stade ya Byumba? Cyangwa uwa Kamagaju Annonciata washimutiwe umwana none imyaka ikaba ibaye itatu nta kanunu ?

INKOTANYI NTITUZAZIKUMBURA

Mutimukeye Constance