FPR NI IMBURAGASANI ZITOTEZA ABAGORE – IYICARUBOZO RYAKOREWE UMUGORE WA SHYAKA

Yanditswe na Irakoze Sophia

Umugore wa Shyaka Gilbert  aratabariza umugabo we nyuma y’aho aburiwe irengero ubwo bari kumwe bagiye gushyingura hafi y’umupaka wa Ouganda, nyuma bakaza gufatwa n’abapolisi ndetse n’abasirikare bambaye gisivile.

Shyaka Gilbert akabaca mu ruhumye, ikintu umuntu atapfa kwizera, bagasigarana umugore  we  akajyanwa kuri station ya police ya Gitoki aho yakorewe iyicarubozo , agatotezwa akabuzwa uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango we , bamubaza aho umugabo we aherereye amaze kuzahazwa n’inkoni ndetse no kubwirwa amagambo mabi cyane  agahitamo kubabeshya ko umugabo we yatorekeye ibugande, kugirango byibuze yumve ko bamushyiriramo imiyaga bakamugabanyiriza inkoni yarari gukubitwa. Umugore wa Shyaka yaranizwe bamurekura ari uko atangiye guhera umwuka, mu gihe bamwe bariho bamuhohotera abandi   bakomeje guhiga Shyaka  bukware bagenda basaka mu nzu z’aba comissionnaire bambutsa abantu umupaka w’urwanda na Ouganda  kugirango barebe ko bamubona ariko kugeza n’ubu umugore we avuga ko nta makuru ye afite gusa akaba atekereza ko bamufashe nkuko bari babimubwiye ko badashobora  kumurekura batarabona umugabo we .

Shyaka Gilbert yamenyekanye cyane  mu ndirimbo yacishaga kuri chaine ya youtube ndetse n’ibiganiro yakoreye kuri chaine ukuri mbona ya Aimable Karasira, kuri ubu nawe ufunzwe azira gutanga ibitekerezo bye ndetse no kugarangaza ibitagenda neza kugirango bikosorwe. Mu biganiro yatanze yavuze ko yandikiye umukuru w’igihugu Paul Kagame ibaruwa mu rwego rwo  gusaba ko hakorwa iperereza kugirango hamenyekane icyo papa we yazize  dore ko mu karere avukamo kahoze ari Byumba nta Jenoside yahabaye ko n’ikimenyimenyi nta n’umuntu waho wigeze afungwa muri gacaca azira byibuze ko yaba  yarasahuye.

Mu biganiro  yagiye atanga yavuze  ko kuba yarakuze ari imfubyi akaba ntan’amakuru afite ku rupfu rwa se byamuteye agahinda kenshi ndetse n’urujijo rwo kwibaza ku mateka y’u Rwanda   niba koko avugwa uko ari cyangwa se niba hari ukundi kuri guhishwa bitewe n’inyungu runaka, “abapfuye bazize Jenoside baravugwa bakanibukwa ndetse n’ababo basigaye barafashwa , abana babo barihiwe amashuri na Farg bariga baraminuza  , abapfakazi ba Jenoside barubakiwe ndetse baranavuzwa ariko , njye niciwe data sinzi icyo yasize mama yiyushye icyuya araturera njye n’abavandimwe banjye  bimugoye cyane turakura nta bufasha na bumwe yahawe kuri ubu maze gukura ubwo bufasha ntabwo ngikeneye icyo mbaza ubu data yazize iki? Yishwe nande? Si we wenyine akarere kacu abagabo barishwe kandi ntibishwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi .”

Ikibazo cye agihuriyeho n’abandi Banyarwanda benshi ariko abatinyuka kujya ku karubanda bakibaza ni bake  kubera gutinya ko bagirirwa nabi , kuri ubu we n’Aimable karasira nibo bashize ubwoba batanga ubuhamya bw’ibyabayeho bakemeza neza ko ababyeyi babo bishwe n’inkotanyi aho bavuagaga batebya bati “ bitabye inama bitaba Imana “ .

INKOTANYI NTAWUZAZIKUMBURA, ESE ZIZUNAMURA ICUMU RYALI ?

Irakoze Sophia