Ynditswe na Remezo Rodriguez
Ubaze umunsi ku munsi, hashize iminsi 22, mu Rwanda hatangijwe kwibuka iminsi 100 yaranze Jenoside yo mu Rwanda, kuva tariki ya 07/04/1994 kugeza ku ya 04/07/1994. Gusa ntitwabagirwa ko na nyuma y’iyo tariki hatikiye imbaga itagira ingano mu bwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi yari imaze gufata ubutegetsi, abantu bakicwa mu makomini yose, ubwicanyi bukarenga imipaka bugakomereza muri RD Congo icyo gihe yitwaga Zaïre, ndetse na nyuma bugakomeza mu Rwanda, kugeza n’uyu munsi, ariko butaritwa Jenoside.
Nyamara ubwicanyi bwose bugira ingaruka zimwe, butwara ubuzima, bugasiga imfubyi, abapfakazi, incike, ba nyakamwe batagira imiryango, ndetse n’imiryango imwe n’imwe ikazima burundu, ntihasigare n’uwo kubara inkuru. Nyamara se Leta ya FPR imaze kwigamba ko yahagaritse Jenoside, yagizemo uruhare, yitwaye ite?
FPR igifata ubutegetsi yahise itangiza ivangura mu bapfuye, maze abasigaye ntibahabwa amahirwe angana yo kunamira ababo bapfuye. Ikindi cyayiranze ni uguhora ihindagura amazina yitaga Jenoside bitewe n’aho ikura inyungu. Ni uko ibyatangiye mu 1995 twibuka Itsembabwoko n’Itsembatsemba, nyuma bikaza kuba Itsembabatutsi, bigakomeza guhindagurika, kugeza ubwo twibuka ku nshuro ya 28, byarahindutse Jenoside yakorewe Abatutsi, hakirengagizwa ko hari n’abo mu yandi moko bazize uko basaga, ibitekerezo byabo cyangwa imyanya bari bafite muri Politiki.
Ibyo rero ubivuze aba abangamiye inyungu za FPR, agahita ahimbirwa ibyaha, agashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya cyangwa kuyihakana. Nyamara iyo ubirebye neza usanga uwafashe iya mbere mu gupfobya Jenoside ari FPR ubwayo, kugeza n’aho igenda ihindagura uburyo bwo kwibuka, ndetse n’abategetsi, barimo Perezida Kagame ubwe, bakagenda bayipfobya mu mvugo, ariko bo ntibabibazwe, kuko ibyo ari ibyaha bitari ibyaha mu by’ukuri, ahubwo ni intwaro ya FPR.
Icy’ingenzi mu kwibuka si ukujya hariya buri wese agahimba ibyo yishakiye, icya ngombwa ni uko buri wese yibuka abe bishwe, abo mu muryango we, abo biganye, abo bakoranye, inshuti ze n’abandi bose bapfuye atari uko bari barwaye cyangwa bakoze impanuka, cyangwa ngo bazire iza bukuru, ahubwo bishwe bazira uko bavutse n’aho bavukiye. FPR se yungukiye iki mu kuvangura imirambo? Watandukanya ute uwishwe n’Interahamwe n’uwishwe n’Inkotanyi? Muri bose ninde wapfuye akazuka mu bapfuye ngo tuvangure imfu?
Iki gihe cyo kwibuka cy’iminsi 100 gitangirana n’iminsi 7, cyagiye kirangwa n’amagambo mabi rimwe na rimwe wanagereranya no gukina ku mubyimba ababuze ababo.
Mu by’ukuri dukwiye kuzirikana ko iki gihe ari igihe gikomeye cyane mu mateka y’u Rwanda kandi buri wese aba akwiriye kwigengesera kugira ngo adakomeretsa undi. Si igihe rero cyo gukina ku mubyimba abandi, waba wari uri mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, ukwiye kumenya neza ko ubuzima bw’abantu bose bishwe bukwiye guhabwa agaciro.
Hari igihe ujya ku mbuga nkoranyambaga ukumvaho amagambo ateye agahinda ariko ateye n’umujinya, kuko hari igihe ureba ukabona umuntu arimo kuvuga ibintu yishakiye, kandi wareba neza ugasanga ntiyari ari mu Rwanda, ntazi n’ibyabaye.
Biba biteye agahinda iyo urebye ugasanga umuntu utari uri mu Rwanda cyangwa ugasanga nta muntu we wishwe, ariko akarusha abandi gusobanura Jenoside ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi. Kuri uru rutonde usangaho ba Dr Jean Damascène Bizimana, Tom Ndahiro, Edouard Bamporiki, n’abandi, ugasanga barushije abandi kubabara bisa no kubakina ku mubyimba cyangwa kubakomeretsa mu nkovu, bagamije gusa Kwibonekeza.
Nka Dr Jean Damascène Bizimana yari yibereye mu Bufaransa, ariko umwumva buri munsi avuga uko ubwicanyi bwagenze mu minsi 100, umunsi ku wundi, ugasanga arahuragura ibigambo, kandi mu bamwumva hari uwiciwe abe bose agasigara ari nyakamwe, cyangwa bari abantu 20 hagasigara babiri. Mu byo avuga ntiyita na rimwe ku gahinda ka wa wundi wasigaye ari wenyine. Yagombye kumenya ibyo avuga n’abo abibwira.
Tutabyitondeye bishobora kuzangiza byinshi kurusha ibyo twibwiraga ko twifuzaga ko bikira. Mu magambo ye arangwa no guhubuka, akavuga amabwire, akanayavuga nabi ku buryo ingaruka ziba nyinshi.
Niba hari uwa mbere upfobya Jenoside ni abambari ba FPR…
Nk’uko twese twabibonye, kuva kwibuka ku nshuro ya 28 byatangira, gahunda yo kwegera abantu, kubatega amatwi no kubahumuriza yabaye nkeya cyane, hibandwa ku kintu cyo gufata bamwe mu barokotse, gufata urubyiruko rumwe rwavanguwe, gufata urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, noneho FPR n’abambari bayo bakabihererana bakababwira amagambo yuzuyemo urwango, bakabashishikariza ikintu gisa no guhaguruka, bagahangana, ku mbuga nkoranyambaga, n’abo yo yita ko bapfobya Jenoside. Ntiduhakanye ko hari abantu bapfobya Jenoside, ariko ntibikwiye kugira uwo birangaza kuko hari n’abitirirwa ko bayipfobya barayirokotse.
Ibi bintu by’uko FPR ifata abantu berekanye amabi ikora, igafata abanyepolitiki, abanyamakuru n’izindi mpirimbanyi, ikabagerekaho ingengabitekerezo ya Jenoside, ubwabyo ni ukuyipfobya. Ni gute umuntu ukubwiye ko mwashoye miliyoni 185 FRW, mugakoresha atagera kuri miliyoni ebyiri, ikiraro kigasenyuka nyuma y’iminsi 7, mwaravugaga ko kizamara imyaka 15, umushyiraho ingengabitekerezo ya Jenoside? Ikiraro se kiba cyazize Jenoside? Niba hari uvuze ko umuhanda wari warateganyirijwe kumara imyaka 30 uridutse nyuma y’amezi abiri utashywe, ubivuze ngo afite ingengabitekerezo ya Jenoside? Jenoside se niyo yatumye hakoreshwa ibikoresho bitajyanye n’ahubakwa? Jenoside se niyo ikora inyigo cyangwa niyo yubaka?
Ibi byose rero byo gutwerera abandi gupfobya Jenoside sibyo, ahubwo FPR niyo ya mbere ipfobya Jenoside, mu buryo tuza kugarukaho. Umuntu wese ufata amateka ya Jenoside akayagabanya, agerageza kugira ibyo ahisha aba apfobya Jenoside. Ariko na none umuntu ufata amateka ya Jenoside akagira ibyo afata akongeramo bitari byo, na we aba arimo gupfobya Jenoside. Dufashe nk’urugero, abantu benshi bagendera ku mvugo ngo “Jenoside ntiyateguwe”. Wababaza impamvu bakakubwira ngo “N’Urukiko rw’Arusha, ntirwabashje kwerekana uwayiteguye”. None se yaguye nk’imvura? Imvura nayo irategurwa kuko hatabayeho évaporation na condensation ndetse n’ibibibanziriza, imvura ntiyagwa. Ibi ni ukuyipfobya mu buryo bweruye.
Nyamara zimwe mu mpamvu zatumye Urukiko rw’Arusha rutashatse kugaruka ku bateguye Jenoside ni uko iyo iramuka ibyinjiyemo byari gufata benshi, harimo n’abambari ba FPR na Loni ubayo. Abashyizeho ruriya rukiko rero bari bazi impamvu rugomba gusimbuka iyo ngingo, kandi uruhande bariho rurazwi, ni nayo mpamvu nyamukuru haburanishijwe abantu bo ku ruhande rumwe, nyamara utari umwana wese azi ukuri. Ubu se FPR yirengagije amabaruwa yandikaga mu kwa 4 no mu kwa kwa 5/1994, ibwira LONI ngo si ngombwa gutabara, abapfuye ngo Jenoside yararangiye, abazaza gutabara izabarasa? Ubwo se mu by’ukuri ninde wapfobeje Jenoside ikiri mbisi?
Ni bande mu by’ukuri bateguye Jenoside?
Jenoside ntiyateguwe n’umuntu umwe. Yateguwe n’abantu benshi cyane barimo impande zarwanaga intambara yashojwe na FPR mu 1990, itegurwa n’imiryango mpuzamahanga ifite aho ihuriye na LONI, itegurwa n’ibihugu bikomeye muri LONI, n’abantu ku giti cyabo. Niyo mpamvu iyo ikibazo cyo kumenya uwateguye kiza kwigwaho, byari kuzura ibintu byinshi bitari bikenewe. Ni nayo mpamvu abitwa ko bateguye Jenoside uyu munsi atari bo bonyine bayiteguye. Uwari ubifitemo inyungu wa mbere rero nta wundi ni FPR kuko yashakaga impamvu zo gufata ubutegetsi, none umuntu uvuze ko inzu zaguye muri Kigali, FPR ihita igira iti: «Ufite ingengabitekerezo ya Jenoside». None se ari uvuze ibitagenda n’uwagize uruhare mu gutegura Jenoside, ninde mu by’ukuri ukwiye kugira ingengabitekerezo yayo? Ku mugani wa Kagame “Les faits sont têtus”!!!
Ushatse kumenya uruhare rwa buri wese mu itegurwa rya Jenoside wabireba muri ubu buryo: FPR yatangije intambara mu 1990, itera u Rwanda. Itangirana n’abasirikare bari bakiri mu ngabo za Uganda. N’ubwo bavugaga ko bari impunzi baharanira gutaha, ariko abari ku isonga rya FPR-Inkotanyi bari bafite imyanya ikomeye mu ngabo z’ikindi gihugu. Niba Jenoside yarafatiye kuri iyi ntambara, uruhare runini warushakira aha.
Iyi ntambara yarakomeje Umuryango Mpuzamahanga urabyirengagiza. Ntiwakurikirana ngo ubaze ngo kuki iyi ntambara irimo kuba muri ubu buryo. Wari kwibaza uti: «Izi mpunzi zishaka gutaha, zigatangiza intambara zikoresheje abasirikare bakibarirwa mu ngabo z’ikindi gihugu, ndetse bagihemberwayo, babanje bagasubirayo, bagasezererwa, bakabona gukora umutwe wihariye w’abarwanyi, utabarirwa mu zindi ngabo?» Ibi ntibyibajijwe, intambara irakomeza.
Uruhare rwa kabiri.
Ku rundi ruhande, mu ngabo za Leta yariho icyo gihe, ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana, hari ababonaga ko byabarangiranye igihugu kigiye gufatwa. Bamaze gutsindwa muri diplomatie, nta n’umwe ukibumva, Perezida wabo ayoboka imishyikirano, kuko yanotswaga igitutu n’amashyaka ari imbere mu gihugu, Bati: «Igisubizo cya nyuma ni ugutegura Jenoside ya bene wabo w’aba baturwanya, bazanafata igihugu bagasanga hasigaye ngerere». Nibwo batangiye kwerekana ko umwanzi w’igihugu atari FPR yateye ahubwo n’umututsi uri mu gihugu akwiye gupfa. Ibyo birandikwa amahanga abiha umugisha, ntacyo yitayeho.
Ibi byose byatewe n’uko amashyaka yagaragaje byinshi byari mu mitwe y’abantu. Amashyaka akomeye yari mu gihugu yashyizeho imitwe y’urubyiruko yitwara gisirikare, iranatozwa. MRND itoza Interahamwe, MDR itoza JDR, PSD izana Abakombozi, PL izana Jeunesse Libérale, CDR itoza Impuzamugambi. Ibi byose byerekana ko hategurwa Jenoside, nyamara byabaga amahanga arebere. Uwavuga ko uru ari uruhare rwa gatatu ntiyaba abeshya. Abibibonaga se bakabirebera bumvaga amaherezo hazacurwa iki? Kereka udatekereza!!!
Inkotanyi zigafata abatekinisiye zikabohereza mu ma cellules yose arimo rwa rubyiruko narwo rurimo gutozwa, ariko ukumva umuntu arihanukiriye ngo «Jenoside ntiyateguwe»! Bagira ngo itegurwe kundi gute? Aya matsinda yose yagize uruhare mu gutegura Jenoside, iyo hari uvuze ko itateguwe abateye isesemi n’umujinya.
Ntibizabatangaze mu minsi iri mbere FPR ikoze Jenoside hakagira abavuga ngo ntiyateguwe. Ubu se iyo ubonye mu mashuri hari urubyiruko rwigishwa urwango na ba Gen James Kabarebe, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, n’abandi, utekereza ko habonetse imbarutso hacura iki? FPR yarangiza ngo ubumwe bw’Abanyarwanda!!! Bwavaye se kandi habibwa urwango umunsi ku munsi abantu bari aho barebera?
Iyo usanze mu banyeshuri, mu bamotari, mu madini, mu ba chauffeurs ba taxi, muri DASSO, Inkeragutabara n’abandi bose bagize urubyiruko FPR yahaye imbunda za pistolet, uba wumva hagize utanga amabwiriza ngo bikize umwanzi, byagenda bite? Ni hehe abasivili bagendana imbunda bagashimuta abantu? FPR yarangiza ngo abayinenga barapfobya Jenoside? Iyo itegura se ni nde uyipfobya??? Byose aho baganisha harumvikana.
Niba Tito Ruteramara avuze ko bari barohereje abasore batanu muri buri cellule, ntibivuze ko ariyo yonyine yakoze Jenoside. Urwo ni uruhare rwayo. Ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bufite uruhare rwabwo, n’Umuryango mpuzamahanga ufite uruhare rwawo. Ntitukajye twitiranya ibintu ngo tubitwarire hejuru.
N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe na LONI, abandi bishwe na FPR bikaba bitaremerwa nka Jenoside ntabwo ikibazo cy’Abanyarwanda kizacyemuka, niba ingabo za APR ziraye mu basivili zikabica, zitarabibazwa. Unagiye mu mibare wanasanga imibare y’abishwe na Leta yariho aribo bake ku bishwe na FPR.
Uko FPR ipfobya Jenoside.
FPR irimo gupfobya Jenoside ihisha uruhare yayigizemo. Yaba uwari ku ruhande rwa Leta ya Habyarimana, yaba uwari ku ruhande rwa FPR, ugerageza guhisha uruhare rwe, uwo nguwo arimo arapfobya Jenoside. Upfobya Jenoside si Rashid wavuze ko Abatutsi batujwe hamwe, si Idamange wavuze ko bacuruza amagufwa y’abe bishwe, si Karasira wavuze Inkotanyi zamwiciye ababyeyi bombi n’abavandimwe, si Shyaka Gilbert uvuga ko FPR yatwaye abantu bo mu muryango we 40 ntibagaruka, si Bahati wavuze ko Bamporiki yavuze ngo uwamugira imbwa, n’abandi babayeho batishimye, ahubwo upfobya Jenoside ni ugerageza guhisha uruhare rwe kandi nta wundi ni FPR, kuko uruhare rwayo iruzi kandi irusobanukiwe, nta mpamvu yo gushakira ahandi.
FPR irimo gupfobya Jenoside kuko bamwe mu bo yishe yabashyize mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino, ku mpamvu eshatu:
- Kongera imibare y’abo ishinja Leta yariho icyo gihe;
- Guhisha imibiri y’abo yishe;
- Guhisha uruhare rwayo.
Icyo dushaka kuvuga hano ni uko gufata ikintu cyabaye ku manywa y’ihangu, ukacyongeraho ibindi cyangwa ukabigabanya, ugamije guhisha uruhare rwawe, ari uburyo bweruye bwo kugipfobya. Ni ukuvuga ngo Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye, ariko FPR igerageza gufata imibare y’abantu yishe ikavanga n’abishwe n’Interahamwe, igamije guhisha uruhare rwayo. Yahakana gute ko ipfobya Jenoside? Kuri twe twamaze kuvumbura ko “Nta Nterahamwe, nta Nkotanyi”!!!
FPR yakomeje gupfobya Jenoside igihe yahitagamo gukora amahano ndetse ikayarusha abo yasimbuye. Mu Rwanda twagize imfubyi z’uburyo butandunye. Hari abagizwe imfubyi n’amabombe ya FPR cyangwa aya Leta, izo ni imfubyi z’intambara, hakaba n’abapfakazi bayo.
Hari imfubyi n’abapfakazi babigizwe n’Interahamwe, hakaba n’abasizwe iheruheru n’ubwicanyi bwa FPR imaze gufata igihugu. Abo bose yarabavanguye ifasha bamwe ibashingira FARG abandi irabihorera ngo bazafashwe na MINALOC. Yafashije bande se? Ibi byose rero byinjira mu gupfobya Jenoside werekana ko ingaruka zayo zitanganya uburemere ku bantu bose, ku buryo uba utegura indi, byanze bikunze. Mu ijambo rya Kagame atangiza icyunamo yaravuze ngo «twagize aho twihanganira abajenosideri tubashyira muri Guverinoma». Ese yari yabuze abandi ashyiramo???
Erega si umugani, duherutse kumva uwahoze ari Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, usigaye ari umusenateri, avuga ngo «Abajenosideri tuzabashyikiriza ubutabera, nibitunanira tubahungete», bivuze ko, muri FPR hari ubucamanza hakaba no guhungeta. Ubwo se ninde urusha FPR gupfobya Jenoside??? Uyu akimara kuba Perezida wa IBUKA yashyizeho itegeko rivuga ko abarihiwe na FARG batabikwiye bagomba kugarura amafaranga byihuse. Ubwo yavugaga abana bakomoka ku miryango yavanze ubwoko. Kumva ko umwana ufite amaraso y’Abahutu atagomba kwishyurirwa amashuri, ubwo se ivangura rirenze iryo ni irihe? Ibi nabyo byinjira mu rwego rwo gupfobya Jenoside.
Mu kanya wajya kumva ukumva Gen Kabarebe aravuze ati: «Ibigarasha byirirwa bidushinja ko tuvangura abana, kandi hano dufite abana b’abajenosideri turihira», yajya guhagurutsa agahagurutsa umwana wa Gen Wilson Irategeka wa FDLR, ngo bamwishyurira Kaminuza. Nyamara hari uruhuri rw’abana batoraguwe mu mirambo bananiwe kwiga kuko FARG yanze kubarihira kuko batazi aho bavuka. Ubwo se gipfobya Jenoside kurenze uko ni ukuhe? Umunsi se aba bashinze umutwe w’abarwanyi tuzawukizwa n’iki?
Ubwoba bwa FPR bwatumye kwibuka bihindurirwa isura
Ubundi iyi yari iminsi 100 yo kwegera abarokotse, kubaganiriza no kubahumuriza, bakaganirizwa, hakarebwa ibibazo bibugarije, birimo aho batujwe hadasobanutse, iby’imibereho yabo, abagifite ibikomere, n’ibindi. Ariko ubu FPR yahinduye umuvuno ntigishaka kwiteza ibibazo bya bamwe yavugaga ko yarokoye kuko siyo “agenda” yayo. Icyo yari igamije zari inyungu ibavanamo yarazibonye, babaye nka za mpunzi z’i Gihembe i Byumba yamaze gukuramo agatubutse igahita isenya inkambi bagakwira imishwaro.
FPR ifite ubwoba kuko Abanyarwanda benshi bamaze kumenya ibyaha ikora birimo kwambura imitungo abayiruhiye, gushimuta no kwica urubozo inzirakarengane, gusahura umutungo w’igihugu no kuwikubira, kubuza umudendezo abaturage, kubangamira itangazamakuru n’ibindi byaha byinshi cyane. Abo bayirega ibi byaha kandi byigaragaza umunsi ku munsi, nibo ivuga ko bayirwanya, bityo igahamagarira urubyiruko kubarwanya ku mbuga nkoranyambaga. Niyo mpamvu yahinduye uburyo bwo kwibuka kuko abazi amateka ya FPR ntibakibeshyeka, bose bamaze kubona ko FPR bumvaga mu 1994 yarangiye, hasigaye abacancuro batunzwe no guhakirizwa gusa no kubwira Kagame ngo “Ndiyo Bwana”. Ibi nabyo ni ibyigihe gito cyane!
Ibi byo gufata abana bavutse nyuma ya Jenoside, FPR ikababeshya amateka, ikigira intwari abandi ikabagira ibigwari, yarangiza ikabatuma kujya kwirirwa bavuga ubusa kuri social media bita abandi imyanda, ubwabyo bigize icyaha cyo gupfobya Jenoside yabaye no gutera indi y’ahazaza. Twitege ibibi bizaba kurenza ibyabaye.
FPR yamaze guhinduka nk’umwana murizi, umwe udakurwa urutozi. Guhora ishinja abayinenga gupfobya Jenoside kandi atari byo, hari igihe kizagera noneho haze uyipfobya bya nyabyo, nibivuga bayihindure “N’ay’uwo”. Kuba ihora ishaka gukosoza amakosa ayandi nibyo biyishyize ku iherezo kandi iyo ituza iba yarabaye nka CCM, ZANU-PF, NRM, ANC, n’andi mashyaka yagiye agera ku butegetsi agashyira hamwe abaturage bayo.
Iyo Abanyarwanda babwiye FPR ko yagize uruhare mu kwica abaturage, bakayereka imfubyi n’abapfakazi, aho kugira ngo ikemure ikibazo, ahubwo ikica cyangwa igafunga ubivuze, iba imeze nka wa mwana babwira ko afite ibimyira, niyipfune akabyihanagura abisiga ku myenda. Ubwo se iba ikemuye iki mu by’ukuri.
Mu kwanzura rero, twavuga ko FPR ifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya Jenoside ikanayihakana, bikaba ari byo byatumye kwibuka muri iyi minsi 100 byarahinduriwe isura.
Abateguye Jenoside bose baba bashaka guhisha uruhare rwabo, bigatuma bayipfobya. Abaryankuna ntidufite gahunda yo kuvangura imfu, icyo tugamije ni ukwamagana ukoze ikibi wese tutitaye ku wo ari we n’uwo agikoreye. Gipfa kuba ari kibi tuzacyamagana, abe FPR cyangwa uyirwanya, uzakora ikibi we tuzamwamagana!
FPR, WATEGUYE JENOSIDE NONE UHINDUYE UBURYO BWO KWIBUKA, NTITUZAGUKUMBURA!!!