FPR YAZANIYE AKAGA GAKABIJE ABANYARWANDA : BASIGAYE BACURUZWA!

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Imibereho mibi, ubukene n’ubujyahabi Abanyarwanda bazaniwe na FPR, kuva yafata ubutegetsi, byagiye bituma abantu batandukanye babaho baratakaje icyizere cyo kubaho, bamwe bagahura n’agahinda gakabije, abandi bakishora mu ngeso mbi, hakaba n’abashorwa muri izo ngeso kubera amaburakindi, akenshi bakabeshywa ubuzima bwiza n’akazi, nyamara bakazisanga bashowe mu bucakara, amazi yarenze inkombe.

Igiteye agahinda ni uko muri iyi myaka ikurikiranye kuva mu 2020 kugeza mu 2022, umubare w’urubyiruko rucuruzwa rukajya gukoreshwa uburetwa mu mahanga, wagiye uzamuka cyane, kandi wareba imbaraga Leta ishyira mu kurwanya ubu bucuruzi, ugasanga ni nkeya cyane, ahubwo izishyirwa mu bavuga ibyo FPR idashaka kumva nizo nyinshi cyane. Nta wakumva aho uru rwango FPR yanga Abanyarwanda rwavuye. Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, yerekana ko nibura Abanyarwanda 150 bakorewe icuruzwa ry’abantu, hagati ya 2020-2022. RIB itangaza ko mu 2020 yakiriye ibirego 33 by’abantu bakorewe icuruzwa byari birimo abantu 36 bacurujwe, barimo abagabo 7 n’abagore 29. Ni imibare yaje kwiyongera mu mwaka wakurikiyeho wa 2021, kuko warangiye abagera kuri 66 aribo bakorewe icuruzwa barimo abagabo 22 n’abagore 44. Icyo gihe bwo ibirego byari 17. Mu mwaka ushize wa 2022 RIB yakiriye ibirego ku icuruzwa ry’abantu bigera kuri 33, ariko abacurujwe ni 48, barimo abagabo 6 n’abagore 42.

Uru rwego rutangaza ko impamvu abacurujwe baba ari benshi ugereranije n’ibirego ruba rwakiriye, ari uko hari igihe ikirego kimwe kiba gishobora kuvugwamo abantu barenze umwe. Ikindi kigaragazwa na RIB ni uko mu bantu 150 bacurujwe hari harimo 68 bafite imyaka iri munsi ya 18, ni ukuvuga 45.3% bataragira imyaka y’ubukure, mu gihe abandi 68 bari hagati ya 18-30 naho abandi 14 bari hejuru y’imyaka 30 y’amavuko. Mu 2020, abacurujwe bari munsi y’imyaka 18 bari abantu 15, naho abafite imyaka iri hagati ya 18-30 bari 17 mu gihe abarengeje imyaka 30 bari bane. Ni mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2021, Abanyarwanda 27 aribo bacurujwe bari munsi y’imyaka 18, naho abandi 32 bari hagati y’imyaka 18-30 mu gihe 7 ariko baribo bafite imyaka iri hejuru ya 30. Imibare ya RIB y’umwaka ushize yo igaragaza ko abantu 26 bari munsi y’imyaka 18 aribo bacurujwe, mu gihe abandi 19 bari hagati y’imyaka 18-30 bacurujwe naho 3 bari hejuru y’imyaka 30 akaba aribo bakorewe ibi bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Iki rero ni ikibazo kinini kandi giteye ubwoba kubona mu Banyarwanda bacurujwe muri iyi myaka itatu ishize, uko ari 150, muri bo 136 bangana na 90.7% bose bakiri urubyiruko, ni ukuvuga batarengeje imyaka 30 y’amavuko, akaba ari bo bakabaye ari imbaraga z’igihugu, ariko igihugu kikaba nta gaciro kibaha kagaragara. Nk’uko imibare ibigaragaza, uru rubyiruko rucuruzwa rujyanwa gukoreshwa ubucakara cyane cyane mu bihugu by’Aziya birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar n’ibindi. Ariko ntibibujije ko hari n’abandi bacuruzwa mu burengerazuba bw’Afurika n’ahandi. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye The New Times ko hari abantu bagiye bagarurwa mu gihugu nyuma bakongera guhimba andi manyanga bikarangira bongeye gusubira muri bya bihugu. Avuga kandi ko abantu bajya gucuruzwa iyo bagaruwe mu Rwanda, bashyirwa ahantu bakagirwa inama, gusa ngo harimo n’abafata RIB nk’ishaka kubitambika ibavutsa amahirwe yabo bityo bagashaka ubundi buryo bwo gutoroka bagasubira muri bya bihugu.

Iki rero ni ikimenyetso ko abacuruzwa babigiramo uruhare rutaziguye, ahanini bakabiterwa n’imibereho mibi baba babayemo, kandi ugasanga ahanini barayishyizwemo n’agatsiko ka FPR kari ku butegetsi. Ubu butegetsi bw’igisuti nibwo bwishe ireme ry’uburezi, bituma urubyiruko rusohoka mu mashuri rwarataye icyezere cyo kubaho, ku buryo urubwiye imibereho isumbye iyo rwabagamo mu Rwanda, ruhita rumera amababa kandi ukabona ntacyo bibwiye ubutegetsi kuko uwasesengura uruhare rwabwo yasanga rusatira 100%. Nta kuntu abana bakomoka mu miryango yakeneshejwe na FPR ku buryo bugaragara bareka kwishora muri aya mage. N’ubwo uru rubyiruko rushorwa muri aka kaga ruba rwashutswe n’abacuruza abantu babizeza akazi keza, gukora imenyerezamwuga (stage/internship) n’ibindi bitangaza baba bakeka ko uru rubyiruko rutabasha kwibonera, iyo usesenguye usanga nta ngamba zifatika zo kuvana uru rubyiruko agatsiko kari ku butegetsi gafata, kugira ngo kegere uru rubyiruko rucuruzwa, ruhabwe amahirwe yo kugera ku bumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Igihe cyose urubyiruko ruzaba rwihebye, nta kizarubuza gucuruzwa.

Kuba urubyiruko rushukishwa guhabwa bourses (scholarships) cyangwa gutumirwa mu nama (conferences) zitanga amafaranga, narwo rukemera, ni igihamya ko ruba rubereye aho, nta murimo ruhugiyeho, ahubwo ari rwa rubyiruko rubayeho mu buryo bw’amarenzamunsi, ku buryo uruhamagaye wese rwitaba karame, rukagenda ubutarora inyuma, rukisanga rwashowe mu mirimo idahesheje icyubahiro. Agatsiko kari ku butegetsi kagira uruhare mu icuruzwa ry’uru rubyiruko mu buryo bubiri. Ubwa mbere ni ukurema urubyiruko rudafite icyo rushoboye gukora; ubwa kabiri ni ukudafata ingamba zihamye zo guhangana n’ubu bucuruzi bw’abantu. Tubona kenshi abatabariza mu mahanga, berekana ko bakoreshwa imirimo y’agahato, abandi bakaba ibikoresho by’ubusambanyi, ariko Leta igakomeza kubirengagiza. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, aherutse kubwira umuzindaro wa FPR, Igihe.com, ko iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu kiriho kandi kimaze igihe kirekire, ariko uburyo gikorwamo bugenda bugira isura ihishe ku buryo udashobora gupfa kuvuga ngo gikorwa gutya. Ubuhamya bw’abacurujwe bagenda bagaragaza ibyababayeho butuma biboneka neza ko iki kibazo gihari kandi ari icyo guhagurukirwa. Gusa n’ubwo avuga ibi uwamubaza icyo Leta ikora ngo bicike ntiyabona na kimwe. Itegeko FPR yashyize mu nyandiko risobanura icuruzwa ry’abantu nk’igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu, hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato. Rivuga kandi ko bishobora kuba ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere ibyo asabwa adashyizeho amananiza. Iyo urebye iri tegeko usanga ntaho ritandukaniye n’ibikorwa FPR ikorera Abanyarwanda, ndetse usanga impamvu Leta idashyira imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi bw’abantu, ari uko haba hari abambari ba FPR babukora cyangwa baburi inyuma. Kuba birangirira mu gutangaza imibare nayo itekinitse ni ibyo kunengwa.

Mu gihe urubyiruko ruri mu kaga gatuma rucuruzwa rukajya gukoreshwa uburetwa mu bihugu by’amahanga, hari Abanyarwanda bamwe bamaze kumenya agaciro kabo, bakaba batakibashije kubyihanganira, barimo abanyamadini bamaze kubona uburyo ubutegetsi bwa FPR bwinjiye mu madini burayasenyagura, nta kindi bugamije uretse kuryanisha abayoboke bayo no kubasahura imitungo, bagasigara baririra mu myotsi. Ubutegetsi bwa FPR bwakoze amarorerwa mu madini mu bihe bitandukanye, buhereye kuri Kiliziya Gatorika yaciwe umutwe ikicirwa abasenyeri n’abandi bihayimana, ku wa 05/06/1994, i Gakurazo muri Paroisse ya Byimana. Mu bihe bitandukanye yakomeje kugenda yikiza abo idashaka, bamwe bakicwa, abandi bagafungwa. Ntibyagarukiye kuri Kiliziya Gatorika gusa kuko amadini atandukanye yagiye yibasirwa mu bihe bitandukanye. Ingero twibuka za vuba ni ukuntu mu 2018, Guverinoma yafunze insengero zirenga 10,000, hirya no hino mu gihugu, izishinja kutuzuza ibyangombwa. Nta wakwibagirwa kandi ukuntu mu kwezi kw’Ukuboza 2020, RGB yasheshe ubuyobozi bw’Itorero ry’Abapantekoti mu Rwanda (ADEPR). Muri Werurwe 2022, Guverinoma yahagaritse umuhamagaro w’Abayisilamu uzwi nka “adhana”, ushinjwa guteza urusaku, n’ibindi.

Mu kudakomeza kwihanganira akarengane kagenda gakorwa na Leta ya FPR ibinyujije muri RGB (Rwanda Governance Board), bamwe mu bayoboke b’amadini bajyanye uru rwego mu butabera, n’ubwo babizi neza ko uwo barega ari we baregera, bashatse kwereka isi yose ko barambiwe akarengane bakorerwa na FPR.

Inkuru dukesha Umuryango.rw yo ku wa 08/01/2023, yahawe umutwe ugira uti: «RGB yajyanwe mu nkiko ishinjwa kwivanga mu miyoborere y’amadini», yavugaga ko abapasiteri 6 bo muri Authentic Word Ministries, itorero rizwi nka Zion Temple bareze uru rwego barushinja kwirengagiza amategeko rukabahagarika muri gahunda bari bafite yo gukura Dr. Paul Gitwaza ku mwanya w’uhagarariye iri torero mu mategeko. Aba bapasiteri bagannye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ku wa 04/01/2023, baruregera ko RGB yabambuye uburenganzira bahabwa n’amategeko, ikababwira ko inama y’ubutegetsi yabambuye inshingano muri Zion Temple. Aba bapasiteri uko ari 6 bakaba ari abafatanyije na Gitwaza Paul gushinga Zion Temple. Aba bapasiteri ni Claude Djessa, Charles Mudakikwa, Dieudonné Vuningoma, Richard Muya, Pierre Kaberuka na Paul-Daniel Kukimunu, bakaba biteguye gushyira hanze uburyo RGB isenya amatorero. Muri Gashyantare 2022, aba bapasiteri bandikiye inama y’ubutegetsi y’uru rusengero bavuga ko bakuye Dr. Paul Gitwaza ku mwanya w’uhagarariye itorero mu rwego rw’amategeko, bamushinja kugurisha imwe mu mitungo y’uru rusengero iri mu Rwanda ndetse ko Zion Temple ayifata nk’ubucuruzi bwe. Mu gusubiza, RGB yari ibonye urwaho rwo gusenya Zion Temple, imaze kugira abayoboke benshi mu Rwanda, maze itesha agaciro uyu mwanzuro w’aba bapasiteri, ivuga ko udakurikije amategeko ndetse ibategeka guhagarika ibikorwa byabo byo guhirika Apôtre Gitwaza Paul.

Icyatunguye abantu bose ni uko RGB yitereye muri iki kibazo kandi byari ibibazo by’imbere mu itorero, nta wari wayitakiye muri aba bapasiteri bafatanyije na Gitwaza gushing Zion Temple uko ari 6. RGB Yayise ikuza ikibazo cyane ikimenyesha inzego nyinshi zirimo RIB na Polisi, izisaba gukoma mu nkokora imigambi y’aba bagabo. Iki cyemezo cya RGB rero cyatunguye abantu benshi basanzwe bazi uburyo FPR ibanye n’amadini. Nyamara aba bagabo berekanaga ibimenyetso bifatika ko bashoye amafaranga yabo mu gushinga Zion Temple, ariko Gitwaza agaca inyuma agashyiraho amategeko abirukana, ndetse na RGB ifata uruhande ibima uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo gufata imyanzuro muri Zion Temple ifite amashami mu Bubiligi, Canada, Ubwongereza, Suède, Tanzania n’ahandi, ndetse no ku mashami asaga 40 y’iri torero ari mu Rwanda.

Mu rubanza uhagarariye RGB mu mategeko yeretse umucamanza urupapuro rusinyweho na Noteri rugaragaza ko hari indi nama nkuru iyoboye Zion Temple. Uru rupapuro rwateje impaka mu rukiko bituma rufata umwanzuro wo kwimurira uru rubanza ku wa 16 Gashyantare 2023, aho hazarebwa iby’urwo rupapuro rugatangwaho n’igisubizo. Uru rubanza byitezwe ko ruzagaragaza niba aba bapasiteri 6 bafite uburenganzira muri Zion Temple ndetse hazarebwa niba ikirego cyabo gifite ishingiro cyangwa ntaryo. Natwe rero turi hano ngo tubakurikiranire uru rubanza, kandi twiteguye gukubitira ikinyoma ahakubuye, ngo ukuri kumenyekane.

Birababaje kandi biteye agahinda kubona FPR ikomeje gushyira mu kaga gakabije Abanyarwanda, akaba ari yo mvano yo gucuruzwa ku rubyiruko rw’u Rwanda rukomeje gutikirira mu bihugu by’amahanga. Kuba agatsiko kari ku butegetsi gateza aka kaga karangiza ntikite ku ngaruka gatera, ni ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa FPR bwamaze kunanirwa bihagije ku buryo bugeze igihe cyo kugenda. Kuba ubutegetsi bwa FPR busesera mu madini bukayashegesha nta kindi kibiri inyuma uretse kuryanisha abayoboke bayo, kugira ngo ibone uko yigwizaho imitungo y’aya madini. Nta bundi buryi rero Abanyarwanda basohoka muri aka kaga uretse gushyira imbere gahunda y’Impinduramatwara Gacanzigo, kuko niyo yonyine izatuma Abanyarwanda batura mu Rwanda ruzira intambara umunyarwanda arwana n’undi zitewe na FPR.

Umurungi Jeanne Gentille