FPR YISHYURA IBINYAMAKURU BYO MU MAHANGA NGO BIYIFASHE GUTAKA ISUKU YA KIGALI

Yanditswe na Ahirwe Kalori

Muri iyi minsi u Rwanda rwakira CHOGM, FPR yegereye umunyamakuru witwa Sylvère-Henri Cissé, intumwa idasanzwe ya Le Point Afrique, maze imukinga ibikarito mu maso, nawe arasara arasizora si ukwandika yivayo. Nyamara se uretse ibyo bamubwiye mu minsi ibiri yari amaze i Kigali icyo yiboneye ni iki?

Mu nyandiko y’uyu munyamakuru, yo ku wa 17/06/2022, yahaye umutwe ugira uti: «Kigali, la ville pudique qui ne s’en laisse pas conter», yatangiye yibutsa ko Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, izakira inama ya Commonwealth, akavuga ko yatangajwe n’uko yasanze abamotari bose bambaye casques kandi bafite ibikoresho by’ubwirinzi. Ibihe se ko gilet baba bambaye nayo bayigura bakamamariza ibigo by’itumanaho, ariko hakishyurwa abambari ba FPR baba barabahurije hamwe ngo babone uko babacucura?

Iyo aza gufata akanya akabaza abo bamotari ukuntu bishyura ubwishingizi buruta ubw’imodoka, bakishyura imisoro, amahoro y’isuku, bakishyura parking ndetse na mubazi nibwo yari kubona ko casque yonyine atari yo igaragaza ko umumotari abayeho neza mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda. Amafaranga akora byose!!!

Akomeza kandi yibutsa ko CHOGM ari igikorwa gikomeye kuko umugabane wose ushingiye ku rurimi (continent linguistique) kizabera i Kigali, kuva ku wa 20 kugeza ku wa 26 Kamena uyu mwaka, kigahuza intumwa z’ibihugu 54 bigize Commonwealth, bihuriye ku rurimi rw’icyongereza mu nama yari iteganyijwe mu 2020, ariko ikagenda yimurwa, akanibutsa ko u Rwanda ruyitezemo inyungu y’ubukungu nyinshi ndetse no kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Na we kimwe n’abandi banyamahanga batazi u Rwanda, iyo bahageze batangazwa n’isuku babona aho baba banyujijwe. We rero avuga ko ari umujyi w’intangarugero kuko atigeze abona impapuro, udusigazwa tw’itabi cyangwa undi mwanda wandagaye ku mihanda. Akavuga ko iyi suku ari yo iha agaciro u Rwanda, bishingiye ku kubungabunga ibidukikije, yemeza ko bibungabungwa biciye mu muganda wo ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, nawo yabwiwe kuko kuva yagera mu Rwanda nta wuraba, kuko avuga ko yahageze ku wa 14/06/2022, ibi avuga rero ni ibyo abambari ba FPR bamubwiye cyangwa yabonye kuri filimi zitaka FPR.

Akomeza arata ko Kigali ari umujyi wesheje agahigo mu bukererugendo bushingiye ku nama, aho rugiye kwakira abantu barenga 5000 utabariyemo abanyamakuru bazaba bavuye imihanda yose. Agakomeza avuga ko rufite aho ruzaryamisha umuryango w’ibwami ndetse rukazanaba rwiteguye ibikoni by’isi yose, hakazaba n’ubukerarugendo burimo gusura ingagi, inzibutso n’inzu ndangamurage. Agasoza akubita ikinyoma cya Semuhanuka hasi ngo Kigali ni indorerwamo wareberamo Abanyarwanda bose akanibutsa icyayi cy’u Rwanda.

Nyamara yirengagiza ko iyi suku arata yabwiwe cyangwa yeretswe ku buso butagize na 0.7% cyangwa 1/146 by’ubuso bwa Kigali mu gihe igice cy’Umujyi wa Kigali kingana na 70% kikiri icyaro nk’uko tubikesha Wikipedia. Ubu se ubu ni ubuso waratira isi yose ngo ufite isuku yaciye ibintu? Kwihamya bibaho koko!!!

Ibi rero nibyo byatumye nk’Abaryankuna tuzengurutsa amaso mu binyamakuru bitandukanye kugira ngo twereke abadukurikira uko ubuzima bw’izi ngorwa zikeshwa isuku iratwa i Kigali zibayemo bumeze.

Biramenyerewe ko FPR muri rya tekinika ryayo isanzwe yegera ibinyamakuru byo mu mahanga ikabiha akayabo k’amafaranga maze bagataka u Rwanda na Kigali, ibibaho n’ibitabaho. Nyamara akenshi usanga abarutaka baba batarurakandagizamo ikirenge cyangwa bakaba baratemberejwe agace gato katageze kuri 5km2 muri 730Km2 zigize Umujyi wa Kigali.

None se umunyamahanga wageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, agatemberezwa umuhanda umwiza werekeza kuri hôtel yavuga iki kindi atabonye utujagari twa Gatsata, utwa Kimisagara, Biryogo, Gitega, Cyahafi, Bannyahe, Muhima n’ahandi nk’aho baba batuye mu mazu y’icyumba kimwe nayo yenda kubagwira? Birumvikana ko azavuga Kigali mu isura ya Kigali Arena iherutse kugurishwa kuri Banque de Kigali ishamikiye kuri FPR, cyangwa akivugira Kigali Convention Center, Serena, Marriot n’andi mahoteli baba bamurajemo, nyamara ntakamenye ko ahitwa mu Kajagari ka Kanombe baheruka amazi mu kwezi kwa Gatanu. Yabwirwa n’iki se abavoma ibirohwa muri Nyabarongo na Nyabugogo bakanywa?

Igitangaje rero usanga abaza bose batangarira isuku nyamara ntibakamenye uko no kuri iyo mihanda minini iyo suku iba yabonetse hari abaturage bakennye cyane biyushye akuya, byageza igihe cyo guhembwa ya ntica ntikize babaha bikaba ingorabahizi, ugize ngo aravuze bagahita bamwirukana bavuga ko yagumuye bagenzi be cyane cyane ko kuva mu 1998, aya ma kompanyi akora isuku yashinzwe afite aho ahuriye na FPR, byaba ku bayashinze ndetse no ku misanzu bayiha buri kwezi, bakanyunyuza abaturage nayo ikabakingira ikibaba.

IRIBA NEWS, mu nkuru yaryo ryahaye umutwe ugira uti: «Abakora isuku ku muhanda babangamiwe no kudahemberwa igihe», yatangaje ko Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda washyize ahagaragara raporo wakoze ku bibazo bigaragara mu bakora imirimo iciriritse, harimo kudahemberwa ku gihe, kutagira amasezerano y’akazi, kutagira ubwishingizi níbindi.

Niba se FPR yirata ko umujyi wa Kigali urangwa n’isuku, kuko yirengangiza Aba bakora isuku ni kandi ibyo byose FPR yiratana bigirwamo uruhare n’abakora isuku?

Abagira uruhare mu gutuma iyo suku y’Umujyi wa Kigali, ni abiganjemo ab’igitsina gore babyuka nibura saa kumi n’imwe z’igitondo kugira ngo saa kumi n’ebyiri babe bamaze kugera mu mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali. N’ubwo bimeze bityo ariko, ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Transparency International Rwanda bugaragaza ko hari bamwe muri aba bakora isuku ku mihanda bahura n’ibibazo byo kudahemberwa ku gihe, kutagira amasezerano y’akazi, kudahabwa ikiruhuko kutishingirwa n’ibindi.

Kuva mu mwaka wa 2009, uwo muryango utagaza ko wakiriye ibibazo 60,987 by’akarengane, nawo muri 2021 yakiriye 4,515 harimo 186 by’abakora isuku ku mihanda. Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculée asanga kugira ngo ibi bibazo bikemuke, inzego zose zikwiye kubihagurukira. Nyamara inzego zibishinzwe zararuciye zirarumira, abakora mwene aka kazi gaciriritse, ukopfoye ahita ahambirizwa ako kanya.

Rugali.com na TV1 bati: «Nyarugenge: Abakora isuku muri Kigali City Tower baratabaza». Aho bavuga ko abakozi bagera kuri 20, bakorera ikigo cyitwa TRUSTCO, cyatsindiye isoko ryo gukora isuku mu igorofa ya Kigali city Tower iri rwagati mu mujyi wa Kigali. Ababakozi 10 bakora amanywa, abandi 10 bagakora ijoro bavuga ko bamaze amezi 5 batabona umushahara wabo bityo bakaba barimo kugorwa n’imibereho. Bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku bugenzuzi bw’umurimo mu Karere ka Nyarugenge ntibugire icyo bubamarira.

Ushinzwe umurimo muri aka Karere yemera ko azi neza iki kibazo cy’aba bakozi, ndetse anavuga ko bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iki kigo cya TRUSTCO bwari buhagarariwe na Kamasa Asimwe, ari na we uyobora iki kigo. Gusa ngo mu biganiro impande zombi zagiranye ntabwo TRUSTCO yigeze yubahiriza ibyo bari bemeranyijweho gusa ngo yahembye ukwezi kumwe. Ubu se babayeho bate?

Ikibabaje cyane ni uko iyi company ya Gen Jack Nziza yapatanye kujya ihabwa 215,000Frw ku kwezi ku mukozi umwe, ariko yo ihemba buri mukozi 20,000Frw bakagenerwa na 1 000Frw cyo kurya ku munsi bivuze ko buri mukozi imugenera 50,000Frw ku kwezi, andi asigaye 165,000Frw ku muntu ikaba inyunga ya TRUSTCO ku kwezi, bivuze ko yishyurwa 4,300,000Frw buri kwezi, igomba kwishyuramo abakozi 1,000,000Frw gusa, ikajyana 3,300,000Frw itavunikiye, ariko n’utu duke tugenewe abakora amasuku yaratubambuye. Aba bakozi se bumvaga barega Général ku mukozi w’Akarere umwakira atitira bigatanga iki?

Kigali Today yaranditse iti: «Abo Umujyi wa Kigali ukesha isuku barataka inzara kubera kudahembwa». Iyi nkuru ivuga ko abakora isuku mu mihanda minini y’Umujyi wa Kigali binubira kuba ikigo kibakoresha kitwa “Royal Cleaning Ltd ” kimaze amezi atatu kitabahemba, ubu inzara ikaba izahaje imiryango yabo. Umujyi wa Kigali ubakesha isuku ariko ngo basa n’abakorera ubuntu, kuko na duke baba babeshywe batatubona.

Kugeza ubu ngo baheruka guhembwa mu mezi atatu ashize, umushahara w’ibihumbi 40 w’ukwezi kumwe, none ngo babuze icyo batungisha imiryango yabo n’uburyo bagera ku kazi. ’’Royal Cleaning Ltd’’’ ishinzwe gusukura imihanda mikuru y’Umujyi wa Kigali ndetse no kuyiteramo ubusitani kuva ku kiraro cya Nyabarongo kugera i Kanombe. Umwe mu bakora isuku muri iyo mihanda akaba ari umubyeyi w’abana batanu, avuga ko asigaye abyuka atema ijoro ava i Runda muri Kamonyi n’amaguru nta cyo kurya asigiye abana. Mugenzi we bari kumwe avuga ko isuku y’uyu Mujyi wa Kigali itazagaragara neza bitewe n’uko nta mbaraga bafite zo kugera ku kazi no gukora uko bikwiye. Gusa, nyir’ikigo “Royal Cleaning”, Mvuyekure François

yanze kugira icyo atangariza Kigali Today ku mpamvu ituma ikigo abereye umuyobozi gikoresha abaturage kigatinda kubahemba. Uku kutishyura aba bakozi Umujyi wa Kigali ukesha isuku, umwe mu bawutuye yatangaje ko byanze bikunze bizagira ingaruka ku isuku, kuko abayikora bazaba batishimye.

Igihe.com kiti: «Umujyi wa Kigali wihanangirije ba Rwiyemezamirimo bambura abakora isuku mu mihanda». Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaburiye ba Rwiyemezamiririmo bajya bakoresha abakozi mu bikorwa byo gusukura imihanda n’ibindi bice by’Umujyi ariko bakabambura, bamenyeshwa ko nabo batazajya bishyurwa.

Umwe mu bakora isuku mu Mujyi wa Kigali yabwiye Radio 1 ati:

«Tugira ikibazo cyo kudahembwa, bakatubwira ngo ni 30,000Frw, tukabaza tuti ‘ko twakoreraga 40 000Frw mukaba muyagabanyije bizaganda bite?’ Bati: “Nta kibazo 10,000Frw tuzabishyiraho”, tugategereza amaso agahera mu kirere. Na ya yandi 30,000Frw twangaga hashize amezi atanu atarayaduha».

Aba baturage bavuga ko kubera kutishyurwa ubuzima bwabo buzahara, abana babo bakabura ibyo kurya ndetse bamwe bakaba baratangiye gusohorwa mu nzu kubera kubura ubukode.

Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima rusange, Mukangarambe Patricie, yavuze ko mu masezerano bagirana na ba Rwiyemezamirimo, baba bagomba kwishyura abo bakoresha badategereje ayo bazahabwa.

Inkuru dukesha itangazamakuru rya Leta, RBA, yo ku wa 26/02/2022, yavugaga ko «MIFOTRA yiyemeje gukemura ibibazo by’abakora isuku mu Mujyi wa Kigali».

Icyo gihe aba bakozi bari bazi ko Minisiteri y’Abakozi Leta n’Umurimo igiye guhagurukira ikibazo cy’abakora isuku mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko badafite amasezerano y’akazi ndetse ntibishyurirwe n’ubwishingizi, abandi bagakora amezi menshi ntibahembwe, kandi abenshi baba bakoze ingendo ndende n’amaguru, abandi bagakodesha utuzu duciciritse mu nkengero z’umujyi, ariko igihe bagira guhembwa intica ntikize, nayo ikamara amezi n’amezi itarabageraho, nta cyizere cy’iyi suku barata izigera igaragara mu Mujyi wa Kigali, ninagaragara izagaragara mu gice gitoya cyane, ahandi bihumire ku mirari. Nyamara se aba bategetsi n’amakampani ashamikiye kuri FPR bazi imvune ivamo?

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitongo, benshi mu bakora iyo suku mu muhanda baba batangiye akazi kabo karimo gukubura, gupfura ibyatsi, no gutunganya ahandi hanyuranye haba hakeneye isuku. Benshi biba byabasabye gukora urugendo rutari munsi y’amasaha 2 kugira ngo bagere aho bakorera. Gukora urugendo rungana gutya byose babiterwa n’ishyaka bafite ryo gukora akazi kabo neza kabatungiye imiryango, ariko kakanabahesha ishema ko n’igihugu cyabo kirimo isuku. Nta n’umwe utaha mbere ya saa moya z’ijoro. Ku rundi ruhande ariko bavuga ko bahura n’imbogamizi yo kuba batagira amasezerano ahamye n’abakoresha babo yewe ngo bakaba banakora nta bwishingizi, hakiyongeraho kwamburwa amafaranga baba barakoreye.

Umwe mu bafite ibigo bikora isuku mu Mujyi wa Kigali, Buregeya Paulin, avuga ko kuba aba bakozi badahabwa ibyo amategeko abagenera bidaturuka kuri Rwiyemezamirimo uba wahawe isoko ahubwo ko ari ikibazo kinini inzego zitandukanye zagakwiye kwigaho kugira ngo ingaruka zireke kugera ku bantu benshi . Ku ruhande rwa MIFOTRA, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere y’umurimo, Patrick Kananga, yavugaga ko Ministeri igiye gukurikiranira iki kibazo hafi ariko abakozi n’abakoresha bakwiye kumva inshingano zabo kugira ngo akazi kagende neza. Ibi yabivuze mu kwa kabiri 2022 none amezi arihiritse nta kirakorwa na busa!!!

Mu kwanzura rero twagira inama FPR ko aya mafaranga FPR ijya kwishyura ibinyamakuru mpuzamahanga ngo bivuge neza u Rwanda, bivuge ibihari n’ibidahari, n’ubundi iba yayasaruye mu baturage, cyangwa ikayavana ku mishinga yakabaye iteza imbere igihugu. Iyo atavuye aho iyakusanya muri ba Rwiyemezamirimo iba yahaye amasoko atandukanye, biciye mu ma kampani ashamikiye kuri FPR. Iyo rero amaze gutanga amafaranga muri FPR, aba yumva arinzwe, bigatuma yambura abaturage, baba basanzwe bahembwa udufaranga dukeya, kuko aba yumva aho bazamurega hose ntacyo bizatanga, umuturage ntabure kuhagwa.

Birababaje rero kubona iyi si yose yirirwa ibeshywa ngo Umujyi wa Kigali ni uwa mbere ku isuku, nyamara agace gahora kerekanwa katageze no kuri 1% y’ubuso bw’umujyi, bikanarangira ba bakozi umujyi ukesha iyo suku y’aho hato, bagafatwa nabi kugeza aho bakora ntibahembwe, bakirukanwa nk’imbwa kuko nta masezerano, mu mpanuka bakirwariza kuko nta bwishingizi. Ibi bikwiye guhagarara nta kubanza kubyigaho!!!

FPR, IKINYOMA CYAWE CYAKUBITIWE AHAKUBUYE, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!