GAHUNDA Y’UBWISUNGANE MU KWIVUZA, UMUVUNO MUSHYA WA FPR INKOTANYI MU GUKUSANYA IFARANGA MU RWANDA NO MURI DIASPORA NYARWANDA

Nyuma yaho imicungire y’ubwisungane mu kwivuza yimuriwe muri RSSB (Rwanda Social Security Board) kugira ngo harusheho kunozwa imicungire yayo guhera muri Nyakanga 2015, ndetse hakagenda hagaragazwa raporo z’ubuyobozi zishima kuzamuka kw’imisizanzu bitewe n’imicungire myiza yiyo misanzu, ubuyobozi ntibwahwemye ku bibangikanya n’impungenge zuko iyo misanzu ari mike ndetse igera ho yongerwa hagendewe ku byiciro by’ubukire ubutegetsi bwa  FPR bwagabanyijemo abanyarwanda.  Kuri ubu iyo gahunda niyo  yatwerewe  igihombo cya miliyari 20 za buri mwaka z’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, nyamara iki kigo kishoye mu bucuruzi bw’inyubako zigezweho mu mafaranga bigoye bidashidikanywa ho ko harimo ayagenewe bimwe gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yaba aturutse mu misanzu cyangwa mu nkunga zigenerwa iyo gahunda nta washidikanya ko ari kimwe mu ndiri z’ubujura binyuze mu masoko atandukanye ahabwa kompanyi zitirirwa abikorera za FPR yaba mu bucuruzi bw’ubwubatsi no bindi bikorwa by’ubuvuzi.

Ababikurikiranira hafi bahamya ko hafi y’imiturirwa yacyo yose byibuze ikoreshwa kuri 50%, kandi amwe mu mazu menshi agezweho yubatswe nko muri vision city akaba yarabaye ibizu bitagira abantu wa mugani w’umunyarwanda  wo muri ya viziyo 2020 yapfubye wagize ati  sakwe!sakwe!  undi ati soma “hakurya mu gihuku” ati kice ”ibizu bya Kagame, FPR inkotanyi n’agatsiko ke byubakwa mu mafaranga y’abanyarwanda bitagira abantu bitatse U Rwanda, abanyarwanda bicira isazi mu maso”; nkuko umuyobozi  mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize  Richard Tusabe mu kwezi kwa kanama 2019 yabitangarije abanyamakuru agira ati “ twubatse umudugudu wa ‘Vision city’, ni inzu nziza zateje imbere urwego rw’imyubakire mu mujyi wa Kigali cyakora icyaha nishinja ni uko twubatse izo nzu zihenze gusa ntitwubake n’ izihendutse,niba hari inzu ya Miliyoni 400 kuki nta yihari ya Miliyoni 15 ? ”  Aha ntiyahishiriye ko n’amafaranga yubakwamo banyirayo batakwigondera izi nzu ahubwo na zimwe bagurisha zigurwa n’abanyamahanga ndetse na bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bahisemo kwiyorosa ikinyoma no gushyigikira ibibi  by’ubutegetsi bwa FPR inkotanyi ubundi bakirundira ifaranga. Yongeyeho kandi  ko inyubako zo mu bwoko bwa ”Pansion Plaza, haba izo mu mujyi wa Kigali n’izo mu ntara ,na zo ngo ntizikoreshwa nk’uko bikwiye kuko icyo gihe zakoreshwaga gusa ku kigero cya 58 % kandi ko bidakanganye kuko bizeraga ko bizazamuka; imwe mu mvugo itari kwiye kuko bitumvikana gushora amafaranga y’ubwizigame bw’abanyarwanda mu bintu bidaha ababakomoka ho akazi karambye cyangwa bitabafasha guhanga akandi kazi nkenerwa ka buri munsi bishingiye kwishyingu riva mu kwiyuha akuya kw’ Abanyarwanda.

Abanyarwanda batumiwe gusobanukirwa ibya mituweli!

Tudashidikanyije ko igihuru cyabyaye igihunyira mu ishoramari kuko ubucuruzi bw’amazu butagenda neza nyuma yaho Leta ya Kagame ikomeje gucura abanyarwanda bufuni na buhoro ,nta kindi kintu cyari kwitwazwa mu kuyobora impari muri iki kigo hatitwajwe ko ubwisungane mu kwivuza buhombya iki kigo, kandi byagombaga gukorwa neza ari nayo mpamvu hemejwe itegeko rya Minisitiri ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza no 034/01 ryo kuwa 13/02/2020 hakabaho kurengera kugeza naho hemejwe agahato k’umusoro mushya wa 0,5% ku mushahara waburi mukozi uri kubutaka bw’u Rwanda yaba akorera Leta cyangwa uwikorera wiswe inkunga yo kunganira ubwisungane mu kwivuza.  Ubundi byakabaye biba ubushake bwite bwa buri muntu cyangwa hakongerwa umusanzu, nk’izindi gahunda (urugero ka nk’ikigega cy’Agaciro) zose zagiye ziba igikoresho cya Leta ya Kagame na Diaspora ntiyibagiranye kuko byanga byakunda ushaka kujya mu Rwanda wese agomba kuzajya atanga aya mafaranga  ndetse hiyongeraho n’andi yakwa abanyarwanda mu buryo butandukanye mu gihugu akurikira :

  • Miliyari 6 azajya aturuka mu ngengo y’imari y’umwaka,
  • Ibihumbi 3000 frw bya buri muntu utishoboye ubarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bizajya bitangwa na Minisiteri y’imari buri mwaka,
  • 50% by’amafaranga yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi,
  • 100% yishyurwa n’abakora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima,
  • 10% by’amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa sosiyete zikora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe izwi nka Betting azajya yishyurwa na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo,
  • Amafaranga yose atangwa kugenzura imiterere n’ubuziranenge  bw’ibinyabiziga(Controle Technique),
  • 100% by’amafaranga acibwa  abacuruzi bacuruza ibintu bitujuje ubuzirantenge,
  • Amafaranga 100 y’ishyuzwa kuri buri kinyabiziga kwisaha imwe gihagaze muri parking mugi wa Kigali,
  • 10% by’amafaranga ava mu bukera rugendo agenewe uturere bireba,
  • Amafaranga ibihumbi 20,000frw ava muguhererekanywa kw’imodoka yaguzwe n’ibihumbi icumi(10,000frw) kuri buri moto,
  • Amafaranga ibihumbi(4000 frw) kuri Hegitari imwe y’ubutaka bwo mugishanga,ibihumbi bitanu(5000frw)  kuri Hegitari imwe y’ubutaka bw’imusozi n’ibihumbi bibiri(2000frw) kuri Hegitari imwe y’amaterasi y’indinganire yishyurwa Akarere bireba,
  • Amafaranga azajya atangwa na Sosiyete z’ubucuruzi bw’itumanaho
  • N’amafaranga 20 azajya  atangwa na Sosiyeti zikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri petrol kuri  buri litiro icurujwe .

Byumwihariko hakiyongeraho inyungu y’ubukererwe ya buri kwezi ingana na 2% izajya icibwa ibigo birebwa n’iki gikorwa.

Iyo ukurikiranye iby’iyi gahunda nshya,nta na hamwe ubona bakomoza ku banyamuryango bacyo bacururizwa amafaranga ngo byibura basonerwe inyungu iva mu mafaranga yabo ,abe ariyo yunganira iyi gahunda nshya ariho ubonera ubusambo n’ubwenge buke bwa Leta ya FPR inkotanyi n’agatsiko kayobowe na Kagame. 

Mu by’ukuri ukurikiranye iri kusanywa ry’amafaranga ntibigombera kuba waraminuje mu bukungu cyangwa muri politiki ngo uvumbure umugambi mutindi wo kwitwikira ubwisungane mu kwivuza wa Kagame n’agatsiko ayoboye wo gucuza  abanyarwanda utwabo bubi na bwiza ahubwo byigaragaza mu mikorere iranga Leta ya FPR inkotanyi aho banyunyuza amafaranga mu nyarwanda nyuma bakayagabana binyuze mu masoko atanga serivisi zitandukanye mu bigo bya Leta bihinduye barwiyemeza mirimo.

Abanyarwanda tugomba kunga ubumwe butari ubuhumyi haba mugihugu no hanze yacyo, tugafashanya nk’uko tubikora  kandi tukamenya gutandukanya inyungu z’ubutegetsi n’igihugu, iteka tutaguye mu mutego wa Kagame wo gukusanya iminyago yo kwirunda ho ibintu kwa Kagame ngo arebe ko yamara kabiri abinyujije mukudukenesha, kuduhaka no kwitwikira gahunda z’ibanze Leta yakagombye guha abanyarwanda nk’uburenganzira bwabo, mu gihe bo badahwema kuzuza inshingano zabo.  Kuko biteye isoni n’agahinda  kubona Leta ivuga ko ingengo y’imari 2019/2020 yiyonereyeho Miliyari 140.1, ivuye kuri Miliyari 2,876.9 frw zari zemejwe n’inteko nshingamategeko mu kwezi kwa Kamena 2019 ikaba izagera kuri 3,017.1 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Dr.Uzziel NDAGIJIMANA ubwo yagezaga ku nteko nshingamategeko y’abadepite impinduka mu ngengo y’imari 2019/2020. Ikaba igezaho ishyiraho iteka rihatira abanyarwanda gutanga umushara n’umutungo wabo mu rwego rwo kuziba icyuho asaga Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza igihe kitazwi kuko byemejwe ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ariyo ihombya ikigo cy’ubwizigame(RSSB)  kandi Kagame adahwema kuzenguruka isi avuga ibyo Leta ayoboye yakoreye abanyarwanda mu myaka 25 imaze k’ubutegetsi bakaba batengamaye.

Gukunda igihugu bigomba kujyana no gutekereza ubuzima bwacyo n’ibiberamo, hari igihe duhitamo kubitera umugongo ngo ni politiki ariko ntabwo Leta ya FPR Kagame ayoboye iruma ngo ihuhe kandi iyo turebera ikibi tukaguma gucuzwa ibyacu tureba mu mazina y’ubucuruzi bukorerwa muri gahunga duhora twiyuhira akuya, niho ba rwabuzisoni badatinya kuza imbere yacu ngo bigambe ko abanyarwanda bagenzi bacu bari gufumbira amashyamba ya Kongo n’ahandi hanyuranye maze tukabaha amashyi.

Twese hamwe nta wusigaye, dushake igihugu cyizira inzigo tuve mu gihu cyo gusahurwa n’ubutegetsi burajwe inshinga no gutaka igihugu amazu acumbikiye ikibi kandi akingirije ikinyoma bityo duharanire impinduramatwara gacanzigo, tuve mu buzima bwa mbarubukeye na bwa ntiteranya.

Byamukama Christian

KOMISIYO Y’UBUKUNGU