GATSATA : ABATURAGE BABUZE UMUTEKANO, HICIWE UMUBYEYI

Spread the love

IKIREZI Shakira yiciwe mu nzu yambaye ubusa mu murenge wa Gatsata ku i tariki ya 13 Mutarama2020 nkuko bikekwa. Yaba yarishwe n’umusore bari batahanye mu nzu y’uwo musore mu rwego rw’akazi ka nyakwigendera k’uburaya. Umurambo wabonetse nyuma y’iminsi ibiri ku tariki ya 15 Mutarama 2020. Abaturage bo muri ako gace barinubira umutekano muke uranga aho batuye. Ijisho ry’Abanyankuna rirabanyuriramo ibyabaye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muturage witwa IKIREZI Shakira wari utuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Gatsata yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020,mu gihe abaturage batubwiye ko yishwe mu ijoro ryo ku wa mbere w’iki cyumweru. Uwo munsi nibwo uyu nyakwigendera wakoraga akazi ko kwicuruza, bizwi nk’uburaya, yatahanye n’umusore utamenyekanye baza mu nzu y’uyu musore muri urwo rukerera. Bamaze gusambana uyu musore aramwica amufungirana mu nzu, afungisha ingufuri ebyiri ahita ahunga ava muri aka gace, nk’uko abaturage babibwiye Television Ikorera Online ISHEMA TV, ari yo dukesha iyi nkuru.

Umwe muri aba baturage yagize ati : “Yari umukobwa wabuze uko agira ahitamo kwicuruza akora umwuga w’uburaya none ku wa mbere w’iki cyumweru saa cyenda z’urukerera yazanye n’umusore baje gusambana;umusore aramwica kuko dusanze umurambo we mu nzu wambaye ubusa nk’uko yavutse”. Ibi byemejwe n’abaturage benshi batuye muri aka gace harimo n’abakoranaga na nyakwigendera akazi k’uburaya. Nabo bavuze uko babibonye, umwe muri bo yagize ati : “Uyu mukobwa yari mugenzi wanjye twakoranaga mu kazi ko gushaka imibereho, ariko kuva ku wa mbere yatahanye n’umusore twari tutamenyereye muri aka gace, batahanye mu masaha ya saa cyenda z’urukerera, kuva icyo gihe ntabwo twongeye kumubona dutekereza ko ari umukwabu wari wamutwaye. Uyu munsi nibwo habonetse indaya yamubonye itubwira ko nyakwigendera yinjiye mu nzu ya hano duhagaze. Nibwo twaje kurebamo dusanga umurambo we wambaye ubusa umuntu wamwishe yari yigendeye asize afungishe ingufuri ebyiri”.

ISHEMA TV dukesha iyi nkuru yavuganye n’umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Mariya Michel Umuhoza, yemeza aya makuru y’uru rupfu rwa nyakwigendera. Yagize ati: “Amakuru y’urupfu rwa IKIREZI Shakira w’imyaka 27 y’amavuko niyo, tukaba tugiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe”. Aba baturage bakaba batunga agatoki ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera muri aka gace, kuko nta gihe kinini cyashira muri ako karere hatabonetse umuntu wishwe.

Nyakwigendera IKIREZI Shakira akaba asize abana 2 barimo imfura ye ifite imyaka 5 y’amavuko n’undi umaze amezi 4 abonye izuba. Aba bana bombi bakaba batagira se uzwi kuko umubyeyi wabo yababyariye mu buzima bw’uburaya; ubu aba bana barimo kuba mu baturanyi baho bari bacumbitse.

Iyi nkuru turayikesha Ishema TV

Iyi nkuru iragaragaza ukuntu polisi y’ U Rwanda itita k’umutekano w’abaturage, ahubwo igashyira ingufu mu kubarasa mu kico. Umwe mu baturage yagize ati : “Mu mezi atatu maze muri aka karere, hamaze kwicwa abantu batanu”. Ikindi kiboneka ni ukuntu urubyiruko rwangiritse, rukabura akazi rukishora mu kazi ko gucuruza imibiri yabo, rugahohoterwa birenze. Abayobozi b’U Rwanda bigaragara ko imibereho y’abaturage ntacyo ibabwiye, bibambiye mu kubeshya amahanga k’urubyiruko rubayeho neza, ko rufite akazi, ko abanyarwanda bari mu baturage bo muri Afurica babayeho neza.

Maxime Rwendeye

Umujyi wa Kigali