Yanditswe na Remezo Rodriguez
Mu myaka hafi itanu ishize twagiye tubona umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ugenda umera nabi, buri gihugu kigashinja ikindi kuba ku isonga ry’iyangirika ry’uyu mubano. Uganda yashinjaga u Rwanda kugira igihugu cyabo urubuga rw’intasi no gukoresha bamwe mu bayobozi b’ingabo na polisi ngo babakubitishe abaruhunze, naho u Rwanda rwashinjaga Uganda gufasha imitwe irurwanya yiganjemo RNC.
Ibiganiro byo kunagura uyu mubano byarabaye, mu bihe bitandukanye, mu bihugu byo muri aka karere, ariko biza kugaragara ko ntacyo byatanze, kuko abasesenguzi bahurizaga ko abaperezida b’abasivili badashobora kunga abajenerali. Gusa nyuma, muri iyi minsi ya vuba, Lt. Gen. Kainerugaba Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’Umukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yarahagurutse, arahagarara, ndetse yiyemeza kubyutsa uyu mubano wari ugeze habi cyane, ndetse n’imipaka igafungurwa. Iki rero cyabaye iturufu nziza yo gukinisha mu mukino wo kumugeza ku butegetsi, agasimbura Se. Gusa yaba we, yaba na Se, bo bagiye babihakana mu magambo, ariko mu bikorwa bikigaragaza.
Mu minsi ishize twabonye ingendo ebyiri uyu mugabo w’imyaka 48 yagiriye mu Rwanda, yanaza ntiyikoze ingabo bagenzi be, ahubwo akisurira Perezida Kagame, anita Se wabo (Uncle). Icyavuyemo cyabaye gufungura imipaka, n’ubwo nta kintu kinini byamariye Abanyarwanda bakoreragayo ubucuruzi buciriritse kuko kwinjirayo bishobora umugabo bigasiba undi, bitewe n’amananiza bitirira Covid-19, nyamara, mu by’ukuri, ari ukwanga kubyoroshya, kugira ngo Abanyarwanda barambiwe gufungiranwa mu kadomo, badashirirayo.
Ntibyateye kabiri, Lt. Gen. Muhoozi aba akoresheje isabukuru y’amavuko, yamaze iminsi ibiri, atumira Abanyarwanda benshi, barimo na Perezida Kagame. Gusa ku rubuga rwa politiki yari ataye ibaba kuko yavuze ko yita ku bya politiki kurenza uko yita ku bya gisirikare, bigaca amarenga ko arimo gutegura gusimbura Se ku ntebe iruta izindi muri Uganda. Na none Perezida Museveni yabwiye The Monitor ati:
«Uganda si ubwami. Abanya-Uganda nibo bonyine bafite uruhare mu kwishyiriraho ababayobora». Aha rero ntiyari ahakanye ko ashobora gusimburwa n’umuhungu we, ahubwo yateje urujijo.
Mu rwego rwo gucubya abanyepolitiki bo muri Uganda, bari batangiye kuvuga ko Lt. Gen. Muhoozi yita kuri politiki kurenza igisirikare, kandi Itegeko Nshinga rya Uganda, ritemerera abasirikare kujya muri politiki, yahise asa nugarutse mu bya gisirikare, ariko na none yishingikiriza u Rwanda kuko arufata nk’ikiraro kizamugeza ku gusimbura Se ku ntebe iruta izindi muri Uganda, yiyambaza inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi ngo zimufashe.
Inkuru dukesha Bwiza.com, yo ku wa 13/05/2022, yahawe umutwe ugira uti: «Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru muri RDF», yavugaga ko, ku wa Gatatu, tariki ya 11/05/2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Kainerugaba Muhoozi, yakiriye itsinda ry’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bagirana ibiganiro.
Ni itsinda ryari riyobowe na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (DMI) ryakirwa na Lt. Gen. Muhoozi i Entebbe, mu nama yitabiriwe na Maj. Gen. James Birungi, ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), cyo kimwe na Col. Mcdans Kamugira.
Abinyujije kuri Twitter ye yanditse ku wa Kane, tariki ya 12/05/2022, Lt. Gen. Muhoozi yaciye amarenga y’uko iyi nama yaba yaribanze ku mubano n’ubufatanye hagati ya RDF na UPDF. Yagize ati: « Ejo hashize, nagize icyubahiro cyo kwakira intumwa nkuru z’abavandimwe bacu ba RDF zari ziyobowe na Brigadier General Vincent Nyakarundi ukuriye DMI. Umubano ndetse n’ubufatanye bwa hafi hagati ya UPDF na RDF bikomeje gukura». Nta kabuza rero abibonamo ikiraro cyo gusimbura Se.
Abasirikare b’impande zombi kandi bahuye nyuma y’uruzinduko bwite Perezida Kagame aheruka kugirira muri Uganda, ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ya Lt. Gen. Muhoozi mu kwezi gushize. Icyo gihe Perezida Kagame yakoranye inama ebyiri na Perezida Museveni. Uru ruzinduko kandi rwaje rukurikira izindi ebyiri Lt. Gen. Muhoozi yagiriye i Kigali, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Lt. Gen. Muhoozi aheruka kandi kwandika kuri Twitter ye ko mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wari umeze nabi hari bamwe mu basirikare ba Uganda bari bashyigikiye umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda, gusa ngo uza gupfubywa n’uko Se umubyara yamugize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, muri Kamena umwaka ushize.
Ibi rero byafashwe n’abatari bake nko kwirata ko yagaruye umubano mwiza, ndetse akereka u Rwanda ko yarurinze intambara, kugira ngo narwo ruzamutere ingabo mu bitugu, mu rugendo rugana ku ntebe iruta izindi muri Uganda. Ubu uyu munsi, Abagande ndetse n’Abanyarwanda, bazi ko icyizere cy’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda, nta wundi bagikesha uretse Lt. Gen. Muhoozi, we akabibonamo ikiraro cyiza cyo gutumbagira mu bushorishori bwa Uganda, ndetse akicara ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu, agasimbura Se.
U Rwanda se rwo ruzungukira he niba Lt. Gen. Muhoozi asimbuye Se?
Perezida Museveni yaranzwe no kutemera kuvugirwamo na Perezida Kagame ndetse n’abasirikare be bakuru, bitwaje ko bamufashije mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi muri Uganda. Kuri Kagame n’agatsiko ke rero bumva Perezida Museveni ababangamiye cyane kuko adatuma bakora ibyo bashaka muri Uganda, birimo guhungeta impunzi zahahungiye no gukorerayo ubucuruzi butemewe n’amategeko, bakumva rero igihe Lt. Gen. Muhoozi yaba abaye Perezida yaborohereza, bakagira ijambo rinini mu gihugu cy’abandi, mu gihe no kurengera abaturage barwo bicwa n’abafungirwa ubusa byananiranye. Gusa abasesenguzi batandukanye babitera utwatsi bakemeza icyo Lt. Gen. Muhoozi ashaka, ari ukugera ku butegetsi, agahita abereka igihandure, nk’uko Se yabigenje kuri Habyarimana. Burya koko “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza”!
Mu kwanzura iyi nkuru twavuga ko, uretse kubitega amaso, nta kindi twakwitega, kuko aya ni amwe mu mayeri FPR ishyira ku bihugu bituranyi, kugira ngo ibigiremo ijambo. Lt. Gen. Muhoozi rero arebye nabi yakwisanga yabaye nka Laurent Désiré Kabila, wakinguriye FPR-Inkotanyi, muri salon, ararenga ayisasira mu cyumba, bikarangira imuhitanye, kubera inyota y’ubutunzi n’ubutegetsi. Tubitege amaso, turebe iyo byerekeza, kuko uyu mugambi ushobora koreka aka karere kose, amaraso akongera kumeneka kurushaho.
Remezo Rodriguez.