GENERAL KAYUMBA NYAMWASA YAHISHUYE BYINSHI ATARI YARIGEZE AVUGA MBERE, KUBYO YAPFUYE NA KAGAME.

Ku nshuro ya mbere General Kayumba Nyamwasa, yatangaje ko yasimbutse urupfu bwa mbere mu wa 2009, ubwo yatumizwa i Kigari na Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’ububanyinamanga icyo gihe,maze umusirikare bari bategetse kwica General Kayumba akabatamaza ubwo yahitaga afata iy’ubuhungiro … ibyo n’ibindi byinshi urabisanga mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru “The  New Vision” cyo muri Uganda cyasohotse kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04 Gicurasi 2019.

Ijisho ry’Abaryankuna ryabashyiriye mu Kinyarwanda icyo kigano cyose uko cyakabaye kuko cyasohotse mu rurimi rw’Icyongereza.

Ikibazo cya 1: Kuki urwanya Kagame?

General Kayumba: Sindwanya Kagame  bukagame (nk’umuntu). Ahubwo ndwanya imiyoborere ye mibi na politiki ze za kirimbuzi  z’igitugu!

Ikibazo cya 2: Watangiye kubona ryari ko ibintu byayangaye byataye umurongo?

General Kayumba: Umuryango FPR-Inkotanyi wari wubakiye ku nkingi 8 zari zitubereye intumbéero ubwo twarwanaga. Mu nama ya FPR yabereye ku Mulindi mu 1993, twari twemeranyije ko nta musirikare uzakora imirimo ya politiki. Icyo nicyo cyatumye Kagame wari Umuyobozi mukuru wungirije (Vice Chairman) muri icyo gihe, yahise ava kuri uwo mwanya ufatwa by’agateganyo na Patrick MAZIMPAKA, hategerejwe ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa. Intambara na jenoside byatumye ibintu bihinduka ukundi, nuko Kagame aba Visi Perezida icyarimwe na Minisitiri w’ingabo.

Icyambere, mu 1998, ubwo manda (ikiringo) ya Alex KANYARENGWE wari Chairman yarangiraga, abantu benshi bari biteze ko arasimburwa kuri uwo mwanya na Pasteur BIZIMUNGU wari perezida wa Repubulika icyo gihe. Amatora y’ishyaka yateye benshi mu banyamuryango amakenga n’umuhangayiko, kuko bayafashe nkatumye igisirikare kigarurira ishyaka. Ayo matora abenshi babonaga ko yari nk’urwiyerurutso (kuko icyagombaga kuyavamo cyari cyapanzwe mbere), Yagize Paul KAGAME Chairman w’ishyaka na Visi Perezida w’igihugu, anagira Pasteur BIZIMUNGU Visi Chairman w’ishyaka riri ku butegetsi na Perezida w’igihugu. Nkuko buri wese yabikekaga, 1998-2000 icyo gihe cyose cyaranzwe n’amakimbirane yeruye hagati ya Pasteur Bizimungu wari Perezida w’igihugu na Paul Kagame wari Chaiman w’ishyaka. Byansabye ko mbaba hafi bombi, kandi buri gihe nabaga nahamagawe ngo mbabere umuhuza.

Nafashe icyemezo cyo kureba ahari ukuri, yemwe no mu nama y’ubuyobozi bw’ishyaka (Political Bureau). Paul Kagame yumvaga ngomba guhagarara ku ruhande rwe  yemwe no mu gihe yatandukiiriye asuzugura anaremerera Perezida kandi akabikorera ku karubanda.

Icya kabiri, mu 1998, James KABAREBE yirukanwe i Kinshasa. Njye n’abandi bantu (ntashatse kuvuga amazina yabo kubera umutekano wabo), twarwanyije igenwa rye nk’umugaba mukuru w’ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kurekera ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, nyuma yo guhirika Mubutu ku butegetsi. Twerekanye ko ingabo zacu zizagaragara nk’izigaruriye igihugu (Occupation Force) kandi ko byaba byiza zivuyeyo mbere y’uko hagira andi makimbirane ayo ariyo yose aba.  Ibitekerezo byacu byatewe utwatsi kubera ko Paul Kagame yari afite impamvu ze kugiti cye zikaba zinagikomeje kugeza uyu munsi. Nyuma y’iyirukanwa rya Kabarebe, Kagame yumvise asuzuguwe maze ahamagara Kabarebe, Karegeya, Emmanuel Ndahiro nanjye ubwanjye ngo tuganire ku kigomba gukurikiraho.

Batatu muri twe usibye Kabarebe, twatanze inama yo kudasubira muri Congo kuko nta mpamvu zaba iza politiki, iz’umutekano cyangwa iz’ubwirinzi zari zihari kuburyo zasobanura iyo ntambara. Nubwo byagenze gutyo,byarangiye igihugu kigiye mu ntambara turanayishyigikira,ariko kubera ukuntu iyo ntambara itari inyuze mu kuri, yateye agatotsi hati ya Kagame – Kababere bari kuruhande rumwe na Karegeya ndetse n’abandi benshi nanjye ndimo twari kurundi ruhande twibazaga niba iyo ntambara yari ifite akamaro. Muri urwo rugamba,ibintu byabaye bibi cyane, cyane cyane mu kunesherezwa Kitona aho twapfushirije abasirikare ibihumbi n’ibihumbi abandi babarirwa mu majana bagatabwa muri yombi. Mperutse kumva Kabarebe yivuga imyato kuri iyo “ntsinzwi” ya Kitona nk’aho ari umuhigo besheje nibaza icyo yagezeho kiranshobera! Ibiri amambo,iyo bizakuba nk’ahandi bagira ubutabera, njye na Kagame twakagombye kuba twarahise twegura naho Kabarebe we agahanwa n’urukiko rwa gisirikare!

Icya gatatu, imirwano yashyamiranyije ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda i Kisangani yabaye kimwe mu bintu bikomeye bibabaje byaranze iyo ntambara. Hamwe na General Jeje Odongo dufatanyije n’abandi twaperereje kucyateye ubwo bushyamirane. impamvu zatanzwe n’abari bayobeye ingabo bari ku rugamba zari zikojeje isoni zinababaje. Reka mvuge ko nta muntu n’umwe watsinze i Kisangani. Abantu bamwe b’injiji bagiyeho bizihiza ko bishe abavandimwe n’inshuti, iyo ni intsinzi!!! Ntibigeze baha agaciro ingaruka n’uburemere bw’urwo rugamba ruteye isoni. Mugihe bamwe bari muri ayo bizihiza iyo ntsinzi, Nyakwigendera Karegeya na njye  twagerageje kunga impande zombi dusura Kampala ndetse tunatumira abofisiye ba Uganda i Kigali kugira ngo turebe uko twasubiza ibintu mu buryo. Nkuko namwe mwabyiboneye, perezida Kagame uwo muhate wacu wose yavuze ko byari ubugambanyi, nyamara twakoraga ibyo byose ari we wabihaye umugisha!

Icya kane, narwanyije nivuye inyuma iteshwagaciro n’ibinyoma byaregwa Perezida Bizimungu byaje no gutuma yegura. Nararahiye ndatsemba nanga kuba mu gaco kakoreraga mu bwiru kamucurira ibinyoma ko ari ikibazo ku butegetsi. Byari biteye agahinda gukurikirana “ubuhamya buhimbano bubambisha” umusangirangendo mu nama y’abayobozi bakuru b’ishyaka. Bahise bibagirwa ugukunda igihugu kwa Pasteur Bizimungu, Umuhutu wari ufite izina wari ufite umwanya mwiza ku butegetsi bwa Habyarimana, witandukanyije nabwo maze akaza kwifatanya n’ishyaka ryarwanaga ryiganjemo abatutsi. Umugabo witangiye umuryango (society) kubw’impamvu ikomeye ya politiki. Ishyaka ryatakaje umutima w’impuwe n’ubworoherane ubwo Bizimungu yahimbirwaga ibyaha akanafungwa.

Nyuma yaho hatangiye icyiciro cyo guhanduura cyaje guhitana abayobozi ba FPR b’ikubitiro hafi ya bose. Twapfa kwihanganira abo bayobozi baza bongera bagenda, ariko singombwa ko Paul Kagame yica, agafunga, agatuma abandi bahunga igihugu kugira ngo yerekane gusa ko urugamba ari we warurwanye wenyine!

Nsoza (kuri iki kibazo), Amatora ya Perezida yo muri 2003 yatumye habaho urwikekwe rukabije ,ubwicanyi no kurigisa abayobozi ba batavugarumwe n’ubutegetsi. Itangazamakuru ryigenga ryaranizwe abanyamakuru bararigiswa abandi bafata iy’ubuhungiro. Imiryango ya “societe civile” yaciwemo ibice cyangwa ihatirwa kuvangwamo abandi bantu, ubwende n’ubwisanzu bigerwa ku mashyi. Ibi byose ntibibuza kuvuga ko Kagame yatahukanye amajwi 95% mu ngirwa matora aba yipangiye!

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, FPR ntikibaho, ibitekerezo byayo byarapfuye ndetse byaranahambwe. Indangagaciro za demokarasi twarwaniye zashyizwe iruhande, ubumwe bw’igihugu bwarahonyowe na ruswa ihabwa intebe, aho perezida yigaruriye igihugu abinyujije muri Crystal Venture, ubu isigaye irusha igihugu umutungo. Inzego zishinzwe umutekano nazo zahindutse iz’umuntu, zikoreshwa mu gushimuta, mu kwica no mu kunyereza abantu. Ibyo nibyo bituma igihugu kigira impunzi z’urudaca. Urwikekwe rwanarenze umupaka Leta ikomeza ubushotoranyi na politiki ya gashozantambara mu mahanga!

Ikibazo cya 3:  Byaje kugenda gute kugira ngo ubone ko ari igihe gikwiye cyo kuvanamo akawe karenge?

General Kayumba: Muwa 2009, natumijwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ubwo nari mu Buhinde, ntiyambwira impamvu ngomba kwitaba i Kigali. Habura amasaha 2 ngo njye ku kibuga cy’indege,yarongeye arahamagara urwo rugendo araruhagarika. Iminsi mike yakurikiyeho, hari umudiplomate wo muri ambasade runaka wambajije niba hari amazina ya ba Non-commissioned officer (NCO) (Aba adjidant) baba barakoreraga mu mutwe urinda umukuru w’igihugu naba nzi. Abasirikare nari mbazi,namusubije mwemerera. Namenyeshejwe ko hari umusirikare   (NCO) wari wahawe amabwiriza yo kunyica nkigera i Kigali akaba yahunze. Uko bigaragara isubikwa rya rwa rugendo ryatewe n’ihunga ry’uriya mu adjudant.

Nyuma y’amezi 3 Kagame yasuye Ubuhinde aho nari ambasaderi. Namubajije icyari cyatumye bantumiza  nuko ambwira kohari habayeho kwibeshya kuri icyo kibazo. Ariko naramubonaga ko yamwaraguritse kandi afite icyo yishinja. Hamwe nibyo byose abofisiye benshi bahatirwaga kungira ruvumwa mu rwego rwo gushakisha ibyo baremekanya ngo bazabone ibyo banshinja igihe bazaba bamfashe bamfunze.

Mukwa kabiri  2010 , Mama umbyara yaratabarutse nagombaga kujya gushyingura, icyo gihe nahamagawe mu bunyamabanga bwa FPR bambaza ibibazo byo kunshotora.  Kubw’amahirwe nari nabanje kuburirwa n’umuntu wari uzi ibigomba gukurikiraho. Muri iryo bazwa ryose hari abantu 2 bakomezaga bitaba telephone bakagarukana ibindi ibibazo bishya.  Natahuraga ku buryo bworoshye aho ibyo bibazo biri guturuka n’urimo kwenyegeza. Kugira ngo iyi nkuru ndende nyihinire aha, bwakeye  mva aho.

Nyuma naje guhurira mu buhungiro nawa musirikare (NCO), nuko ambarira inkuru yose. Ambasade yahamagayeho ayiha amakuru ngo imburire, nayo  yambereye nziza bihagije kuburyo yanampaye amajwi bamufashe ubwo yabahaga ayo makuru.

General Kayumba ntacyo atazi kuri Kagame.

Ikibazo cya 4: Kagame avuga ko RNC ari umutwe w’iterabwoba kandi ko wanahunze u Rwanda kubera ibyaha wakoze.

General Kayumba: Uko niko abanyagitugu bose bita abo batavuga rumwe nabo banyabo. Biranasanzwe kandi ko abanyagitugu bose basobanura ibitekerezo bya politiki bibanenga nk’ibyaha. Yewe n’aho ibyaha byaba bitabaho,Kagame we yabihimba kugira ngo yikize uwo ashaka.  Reba Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka, Victoire Ingabire,  General Frank Rusagara, Colonel Rugigana, Colonel Byabagamba, Lt Joel Mutabazi. Abo bose bafunzwe bazira ibitekerezo byabo ariko bagafungwa bahamijwe ibyaha bihimbano.

Urebye amaraporo ya Human Right Watch, ukareba ibyemezo by’inkiko zo muri Afurika y’Epfo, ibitangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga kuri Kagame, biratangaje kubona agira agatege ko gutinyuka kwita abandi abanyabyaha ugeraranyije n’umurundo w’ibyo afite. Mbere y’uko yita abandi abanyabyaha njya nibaza niba azi uko abandi bantu bamubona!

IKibazo cya 5:  Uravuga iki ku birego bya Kigali bishinja Uganda kugufasha guhungabanya u Rwanda?

General Kayumba: Iyo Uganda iza kuba imfasha ntibakabaye bakiri ku butegetsi. Barabizi neza uko byagenze igihe Uganda yabafashaga, nubwo ubu basigaye babihakana.

Ikibazo cya 6:  Waba warigeze wegera Uganda uyisaba ubufasha bwo kurwanya Kagame?

General Kayumba: Twandikiye Perezida Kagame tumusaba ibiganiro by’amahoro. Twanegereye za guverinoma nyinshi tuzisaba mu gufasha gukemura ikibazo cya politiki cyabaye agatereranzamba kiri mu Rwanda, na Uganda rero iri muri ibyo. Ibyo biragoye kubisobanura nko gushaka ubufasha bwo gushoza intambara.

Ikibazo cya 7: Ni izihe ntego za RNC nk’itsinda rirwanya ubutegetsi?

General Kayumba: a. Gushyiraho imitegekere ishingiye kuri demukarasi, by’umwihariko ubutegetsi bushingiye ku kubahiriza  amategeko mu nzego zose.

b. Guca burundu no kwirinda amakimbirane, guca umuco wo kudahana ku bahungabanya uburenganzira bwa muntu.

c.  Gushyiraho umuyoboro uhamye wo kugera ku iterambere ry’umuryango mu by’ubukungu na sosite.

d. Gushyiraho inzego za gisivili zigenga,zitubakiye ku muntu kandi zikora kinyamwuga.

e. Kuvugurura inzego zishinzwe umutekano.

f. Gushyiraho umuyoboro uhamye wo kunga abanyarwanda no kubomora ibikomere.

g.  Guteza imbere politiki y’ubuhahirane n’amahanga ishingiye ku bwubahanen’ubuhahirane.

h. Gukemura burundu ikibazo cy’ubuhunzi cyabaye ndanze mu banyarwanda.

i.Kwimakaza umuco w’ubworoherane hagati y’abafite ibitekerezo bitandukanye, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, umuco wo kuganira no kujya impaka ku bibazo bikomeye.

Ikibazo cya 8 : Kigali ivuga ko RNC nta kerekezo ifite!

General Kayumba: Maze kubabwira ingamba zacu. Ntabwo dukeneye guhabwa amanota no kujorwa n’abanyagitugu.

Ikibazo cya 9: None ni iki abanyarwanda bakora ngo bikize icyo wita ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame?

General Kayumba:  Bagomba guhangana n’iryo tsikamirwa bakanirinda gukoreshwa mu guhangana hagati yabo. Umupaka uhuza u Rwanda na Uganda warafunzwe babuza abana kwambuka ngo bajye kwiga muri Uganda. Nyamara abana babo bafunga imipaka,bo biga mu mashuri ahenze muri America, bigira kubyavuye mu mitsi y’abanyarwanda bakennye. Abanyarwanda ntibashobora guhahirana na Uganda, ahubwo ntakundi bagira atari  uguhaha ibicuruzwa bihenze bivuye mu bubiko bwa Crystal venture. Bagomba kwitegura guhangana n’ako karenganyo ndetse nuko kuribwa imitsi.

Ikibazo cya 10: Hari amakuru avuga ko RNC yaba irimo kwitoza kugira ngo izatangize intambara ku Rwanda!

General Kayumba: Ayo makuru yahozeho kuva RNC yashingwa kandi nta gitero yigeze igaba.

Ikibazo cya 11: Hari amaraporo ashinja ingabo za RPF gukora ibyaha ndengakamere byibasiye impunzi z’abanyarwanda mu myaka ya za 90 ubwo wari umugaba mukuru w’ingabo. Ibyo urabivugaho iki?

General KayumbaNabonye bimwe muri ibyo birego muri raporo ya ONU yitwa “Mapping”, ariko sinari umuyobozi w’ingabo mu 1996 ubwo ibyo byaha byakorwaga. Ariko nyamara n’uwari umuyobozi wazo icyo gihe siwe wazigabaga!Kuko ubuyobozi bwazo (Command) bwari bwahawe undi muntu icyo gihe. Nta numwe muri twe (yaba uwari umugaba w’ingabo icyo gihe, yaba nanjye ubwanjye) wabazwa ibyakozwe n’abo bari bayoboye ingabo kuva tutari turiyo kandi atari natwe tubishinzwe.

Ikibazo cya 12:  Mu myumvire yawe,uratekereza u Rwanda na Uganda byarapfuye iki?

General Kayumba: Paul Kagame yumva agomba kugenzura,gutegeka no gutanga amabwiriza mu bihugu bituranyi.Iyo hagize umuyobozi uhamya ubutegetsi bwe mu gihugu cye bugashinga imizi, ibyo bihita biba intandaro yo kurebana ay’ingwe n’amakimbirane. Reba ibyabaye muri Congo imyaka n’imyaka. Kugeza ubwo agerageza no guca hirya no hino (lobbying) agambiriye kuvuguza icyemezo cy’urukiko nyuma yo gutangaza uwatsinze amatora muri RD Congo. Yibagiwe vuba na bwangu ko nawe ubwe yakoresheje amatora ateye isoni aho yihaye amajwi 98%. Amakimbirane na Tanzania yarigaragazaga ubwo Perezida Kikwete yari ku butegetsi. Ntawe uyobewe ko u Rwanda rwafashije mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi mu Burundi cyaburijwemo. Yewe no muri Kenya, mu myaka za miro 90 na… Ambasade y’u Rwanda yigeze gufungwa kubera ubwicanyi. Abanya Uganda bagomba kumva ko ataribo bonyine bahuye n’akaga k’ubushotoranyi na politiki ya goshozantambaru y’u Rwanda mu karere.

Ikibazo cya 13: Uravuga iki ku bivugwa na Kagame ko Uganda ibaharabika  kubera  bayitsindiye i Kisangani?

General Kayumba: Ayo ni amagambo aterekeranye kandi adakwiye kuvugwa n’umukuru w’igihugu.  Ubundi ni iki yungukiye muri iriya ntambara? Uriya akeneye abaganga bavura indwara zo mu mutwe kugira ngo basuzume barebe impamvu  n’ukuntu umuntu witwa ko ari muzima yirirwa yigamba kwica  inshuti n’abavandimwe. Nta numwe watsinze intambara ya Kisangani. Yari ishyano inakojeje isoni ku mpande zombi.

 Ikibazo cya 14:  Ni wowe wari uyoboye ubwo ingabo z’u Rwanda zasakiranaga n’iza Uganda muri DR Congo. Mu by’ukuri byagenze bite kandi ni iki cyateye iyo ntambara?

General Kayumba: Ni nk’ibyo ubona n’uyu munsi. Hari abantu baba bashaka guhigana ubutwari no kuba hejuru y’abandi. Kagame ntashobora kwemera kubana n’abaturanyi mu mahoro mu buryo bwa gicuti bumvikana. Imitekereze ye ishingiye ku gutenguha abandi, kwishyira hejuru no ku binyoma.Umuntu ufite imitekerereze nk’iyo intambara ze n’abenegihugu ndetse n’abaturanyi ntizabura. Igihe cyose azaba akiri ku butegetsi,abaturanyi bagomba guhora biteguye uko gushondana.

Ikibazo cya 15: Waba wicuza kuba warakoranye na Kagame mugushyiraho ubutegetsi none ukaba usigaye uburwanya?

General Kayumba:  Impamvu RPF yarwaniye  zarazimiye ntagaruriro. Sinjye njyeni watengushywe n’ibibera  mu Rwanda. Ubwo twarwanaga, abanya Uganda bambutse umupaka barwana intambara nkatwe twese. Baduhaye ibyo kurya, icumbi bagatwara kandi bagahisha inkomere zacu. Nk’inyiturano Kagame abona imbaraga zo kwambuka umupaka akajya kwangiza ibikorwa byabo (Business). Naho yaba adakunze Perezida Museveni, ni gute yakwibagirwa vuba gutya ibitambo by’abantu bashyigikiye intambara itari iyabo? Mu gihugu hagati abantu ntibashobora kuvuga bisanzuye cyangwa ngo bishyire hamwe ku bwende bwabo. Igihugu kirwa gisohora impunzi kurusha ibindi bihe byose byigeze bibaho. Politi yacu mpuzamahanga ni iyo gukwiza ubwicanyi hanze y’imipaka. Mu by’ukuri uwavuga ko nicuza ntiyaba abeshye.

Ikibazo cya 16: Uravuga iki ku makuru avuga ko inzego z’ubutasi z’u Rwanda zacengeye inzego z’umutekano za Uganda mu rwego rwo guca intege guverinoma ya Uganda?

General Kayumba: Nta makuru afatika mfite kuri ibyo bintu. Ariko nanone si Uganda yonyine itaka kwinjirirwa n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda zigiye mu bikorwa runaka. Ubwongereza bwaburiye abanyarwanda babayo kwirinda kubera ibikorwa by’inzego z’ubutasi z’u Rwanda. Kagame izuba riva yigambye gukorera ubwicanyi muri Kenya. Ingero ni nyinshi cyane. Nshingiye kuri ibyo, ntabwo ibihugu byose ariko byaba byibeshya ngo u Rwanda abe ari rwo ruri mu kuri gusa!

Ikibazo cya 17:  Dusobanurire Kagame nk’umuntu na Kagame nka Perezida.

General Kayumba: Ntabwo ndi umuntu mwiza wo kumubashushanyiriza. Musome amaraporo y’imiryango yubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibinyamakuru mpuzamahanga,ibyemezo by’inkiko zo muri Afurika y’epfo, iby’urukiko rw’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ku rubanza rwa Rugigana, musome iby’Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu ku rubanza Victoir Ingabire, ubwo uzabasha kumusobanukirwa.

Iyo ubonye umuntu ugenda akiha amajwi 98% mu matora, akiyemerera ku yishe abantu ari mu mwihero w’abayobozi cyangwa ari mu masengesho yo gusabira igihugu, ubwo urabona umuntu nk’uwo namenya mukubwira nte? Iyo ubonye umuyobozi ufunga imipaka mu kinyejana cya 21! Yewe ni agatangaza gusa!

General Kayumba Nyamwasa yatangaje ko ari maso!

Ikibazo cya 18: Uravuga iki ku iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya?

General Kayumba: Urukiko muri Afurika y’Epfo rwemeje ko urupfu rwe rufite aho ruhuriye na Leta y’u Rwanda. Usibye n’ibyo kandi Kagame n’abandi bayobozi bari barumvikanye  bigamba ubwo bwicanyi. Abibeshya bafite umuyobozi wirata kwica abenegihugu n’abandi bantu bamwe biyobagiza kubera kwikurikirira indonke bamwita ngo umuyobozi “ufite icyerezo”!

Ikibazo cya 19:  Urakeka Nyakwigendera Karegeya yarakerensheje abishi be?

General KayumbaHoya, yahoraga arikanuye  kandi azi ni ibyo bibi byari bimwugarije. Wari umunsi we. Twese tugira umunsi wacu, yewe n’abo birasi b’abicanyi nabo bafite umunsi wabo.

Ikibazo cya 20: Waba wumva ugeramiwe (Ufite impungenge) ?

General Kayumba:  Hoya, ariko ndi maso!

Cassien NTAMUHANGA