GEREZA ZAGIZWE AMABAGIRO Y’ABANTU: UBUHAMYA BUKAKAYE BWA NSHIMYUMUREMYI

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Eric Nshimyuremyi ni umunyapolitiki w’umunyarwanda, umaze igihe aharanira kugira umusanzu atanga mu kubaka iguhugu cye. Yakomeje kugenda yumvikana mu itangazamakuru, asobanura urugendo rwe muri politiki. Ntiyigeze ahwema gusobanura uburiganya bwabaye mu matora ya Perezida wa Repubulika, mu 2003, ari na byo byamuhaye imbaraga yo kuzaharanira ukuri kugeza akuwe mu mubiri. Icyo gihe yari ashyigikiye uruhande rwa Faustin Twagiramungu, ariko bamaze kwibwa, Nshimyumuremyi afatanya na Me Bernard Ntaganda, bashinga ishyaka rya PS Imberakuri. Iri shyaka yakomeje kurirwanaho, aza kubizira, aranabifungirwa. Yashyigikiye kandi Madame Ingabire Victoire, nabwo arabizira. Icyo gihe bwo yararashwe, arakomereka bikomeye, ndetse isasu rimuheramo, abikurizamo ubumuga bwa burundu.

Eric Nshimyuremyi yafunzwe imyaka 10 y’amaherere, mu rwego rwo kumucecekesha no kumuzimya. Yageze ubwo araswa agira amahirwe ararusimbuka, afunzwe aratotezwa bitagira urugero, ntiyemererwa no kuvurwa mu gihe yari agifite ibikomere bibisi, ndetse afite isasu ryamuheze mu mubiri. Uyu munsi, yemeza ko hari n’abandi bagikomeje gukorerwa iyicarubozo, mu magereza atandukanye, we yita amabagiro. Avuga ko hari abicishwa inkoni, bigatangazwa ko barashwe bashaka gutoroka gereza, ndetse ngo hari imitwe mu magereza ishinzwe kwicisha abandi inkoni. Abandi bagapfa bishwe n’inzara cyangwa bakicishwa umwuma.

Aho Nshimyuremyi yafunguriwe, nabwo yabaye nk’ushyirwa mu kato, afatwa nk’umwenegihugu utagira uburenganzira mu gihugu. Asobanura kandi uburyo umunyapolitiki ufunzwe cyangwa se undi muntu wese ufunzwe mu manza za politiki, atajya afungwa nk’izindi mfungwa, ko ahubwo azitirwa muri byinshi, kandi agatotezwa, agakandamizwa, akaburabuzwa, akabuzwa uburyo, akanakubitwa biteye agahinda. Ubuhamya bwe, nk’uko yabutangarije PAX TV-IREME News, ni bureburebure ariko tugiye kubuvuga mu ma ncamake, kugira ngo isi yose imenye ibibera muri ibi bihome, aho bishoboka byose byamaganirwe kure.

Avuga ku buzima bwo muri gereza yamazemo imyaka irenga 10, azira ibitekerezo bya politiki, Nshimyumuremyi yagize ati: «Sinafungiwe kwiba cyangwa kwica, ahubwo nafungiwe ibitekerezo byanjye bya politiki, niyo mpamvu numva ndi umunyapolitiki w’amahoro. Nafunzwe nzira ko nifatanyije na Madame Victoire Ingabire, ubwo nafatanyaga nabandi kugaragariza ko ari umunyapolitiki mwiza, ufite imigambi myiza ku Rwanda. Nta kindi duhora tuzira uretse ibitekerezo byacu, ibitekerezo bizima, byubaka igihugu cyacu». Yongeyeho ko n’ubwo amategeko mpuzamahanga ateganya ko imfungwa zose zifungwa kimwe, we atari ko abibona, kuko hari abafungwa mu buryo busanzwe abandi bagafungirwa mu kaga gakomeye, karimo iyicarubozo riteye ubwoba, iyo uri imfungwa ya politiki, ryakozwe kuva FPR yafata ubutegetsi, na n’ubu rigikorwa.

Yagaye Dr Pierre Damien Habumuremyi wafunguwe agasohoka avuga ko muri gereza hakwiye gushyirwamo ishuri rya kaminuza, nyamara akirengagiza, akarengane yabona kuri bagenzi be, babanaga umunsi ku munsi. Eric akomeza avuga ko ku wa 15/09/2011, ubwo yari avuye gushyigikira Madame Victoire Ingabire ku rukiko, yarashwe isasu rimuheramo, arirasirwa aho bita Sodoma azamuka, atashye iwe kuko yari atuye ku Gisozi, ariko amaze gufungwa, akajya akubitwa hatitawe ku burwayi bwe.

Nshimyumuremyi avuga ko atari we munyapolitiki wenyine wakorewe iyicarubozo afunzwe, agatanga urugero kuri Mwizerwa Sylver, Me Bernard Ntaganda, n’abandi bagiye batotezwa bikomeye, bagakubitwa n’uwitwa Grégoire Nyirimanzi, witwazaga ko yemeye akirega icyaha cya Jenoside, bityo bikamuha uburenganzira bwo kwifashishwa mu gutoteza no gukorera iyicarubozo abanyururu bagenze be. Hari kandi Kayitani Ndererimana w’i Rubavu wari warahawe mission yo kubabaza abanyururu bagenze be.

Akomeza avuga ko mu magereza imbere haba harimo za cashots zindi zifungirwamo abo bashaka kubabaza kurushaho. Uwo baba bazi ko ari umunyapolitiki bamujyanamo, bakamukubita bikomeye cyane.

Ibi nibyo byagiye bikorerwa Me Bernard Ntaganda mu bihe bitandukanye ku buryo yafunguwe yaranegekaye, nta rugingo asigaranye ruzima. Nshimyumuremyi avuga ko muri Gereza ya Kigali itarajya i Mageragere yakubitwaga mu gitondo, saa sita na nimugoroba, batitaye ko afite isasu ryamuhezemo, ryamumungaga umubiri. Akanavuga ko bakubitwaga na bagenzi babo b’aba-sécurité baba bahagarikiwe n’abacungagereza, batumwe na ba shebuja, bakavuga ko amabwiriza yo kubica nabi yaturutse hejuru.

Nshimyumuremyi avuga ko yimwe uburenganzira bwo kwivuza ngo ashakishe uburyo abaganga bamukuramo iryo sasu, ariko uko yabisabaga, bamubwiraga ko bitihutirwa, nyamara we abababara bitavugwa. Avuga ko iyo yumvise ibiba ku bafunze uyu munsi bitamutangaza kuko ari umugambi wacuzwe na FPR igihe kirekire, unyuranyije nayo wese iramuhiga ikamwica cyangwa ikamuta muri gereza akababazwa birenze urugero, kugeza ubwo hari abifuza urupfu bakarubura. Avuga ko iyo babonye muri gereza iyi n’iyi imfungwa ya politiki isurwa, barayimura bakayijyana kure y’umuryango, ku buryo ibaho yihebye, itagira uyigeraho.

Niko byamugendekeye ubwo we na Dr Théoneste Niyitegeka, wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida, n’abandi 28 babimuriye i Rubavu, babavanye i Kigali, bahageze barateseka bikomeye, abenshi muri bo bicwa n’inkoni za Kayitani Ndererimana. Abandi babajyanye mu Miyove i Byumba cyangwa i Cyangugu, kugira ngo imiryango yabo bizayigore kubageraho. Uwari ukomeye muri uyu mugambi wo kugirira nabi imfungwa ni Kayumba Innocent, wahoze ayobora gereza ya Gisenyi, nawe waje gufungwa, azira ubujura.

Nshimyuremyi yafungiwe mu magereza menshi arimo Gereza ya Gicumbi iri mu Miyove ya Byumba, Gereza ya Kibungo, Gereza ya Kigali, nyuma aza kujyanwa muri Gereza ya Nyakiriba i Rubavu ku Gisenyi. Iyi rero ikaba ari yo Gereza ihurizwamo abanyapolitiki bose batavuga rumwe n’ubutegetsi. Aba babaga biganjemo abagororwa bagaragaje akababaro gatewe no gufatwa nabi muri Gereza ya Kimironko, kubera ko ubutegetsi bwabeshye ko bimuwe bajyanwa ku Gisenyi kuko Gereza ya Kimironko yahiye, ariko mu by’ukuri batwitse akantu gato, mu buryo bw’ikinamico, kugira ngo utavuga rumwe n’ubutegetsi we yimurirwe ku Gisenyi, ajye kwicirwayo urubozo, dore ko ho batajya banashyingura, upfuye bamuzirikaho amabuye bakamujugunya mu kiyaga cya Kivu, akazashangukira mu mazi, dore ko n’umuryango we uba utazi mu by’ukuri aho aherereye.

Avuga ko muri Gereza ya Nyakiriba ku Gisenyi, hashinzwe umutwe w’insoresore witwa “RP”, ushinzwe kwica urubozo abandi banyururu bagenzi babo. Uyu mutwe umaze kwica abagororwa batagira ingano, buri gihe bikavugwa ko bishwe bashaka gutoroka, nyamara bishwe n’inkoni. Mu bagororwa bajyanywe kwicirwa urubozo hamwe na Nshimyumuremyi harimo Dr Théoneste Niyitegeka, Sylvain wari Secrétaire wa FDU-Inkingi, wanagiriwe nabi kurusha abandi, akaba anagifunze. Hakaba kandi benshi bagiye bakura ubumuga budakira kubera inkoni bakubiswe. Mu bakubiswe bagapfira muri iyi gereza harimo uwitwaga Adulatif, Jean Claude Ndaribitse, bahimbaga Seyeze n’abandi benshi. Hari kandi Emmanuel Ndagijimana wo ku Nyundo bakubise inyama zivaho bomekaho izindi. Nshimyumuremyi yaranabizize afungirwa muri cashot kuko yagiye kureba Ndagijimana igihe bari bamukubise inyama zikavaho. Bakubise kandi umwana muto witwa Ahorushakiye Protogène bamuca umugongo ku buryo yagaragaye kuri TV 1 agendera mu kagare.

Muri Gereza ya Nyakiriba   babanje kubicisha inzara, maze bashyiraho aba maneko bahembwa ibigori byo kurya, bakajyana makuru kuri bagenzi babo, avuga ko batishimiye uburyo bafunzwemo. Uwo bavugaga wese yarakubitwaga atapfa, akaba ikimuga cya burundu. Babakubitiriga ahitwa muri “Yorudani ”, bakabanza bakabinika mu mazi bakabona kubakubita, kugira ngo inkoni zirusheho kubarya. Abitwa ba Gaparata, Zouzou wavanywe muri Amerika, n’abandi bose baciye muri Yorudani barababazwa birenze urugero. Byose byakorwaga na Kayumba Innocent afatanyije na Byinshi Emmanuel, ndetse na Charles Nkurunziza, ariko muri bose nta wigeze agezwa imbere y’ubutabera ngo abazwe inzirikarengane yiciye muri Gereza ya Nyakiriba iri i Rubavu, mu Mujyi wa Gisenyi, ahahoze hitwa i Nyamyumba. Uyu munsi iyicarubozo riracyahari.

Hari n’umusaza wo ku Kabeza witwaga Célestin, wakubiswe umuba w’inkoni, azira ko ngo yaba yari yavanye igiceri cy’amafaranga ijana (100 Frw) ku ikipe, bamusatse barakibura, baramukubita kugeza apfuye.

Kubera iyi système Kayumba Innocent yubatse muri Gereza ya Nyakiriba, nta munsi w’ubusa hadapfa abantu. Mu minsi yashize uwitwa Benghazi yatewe n’izi nsoresore zishaka kumujyana muri Yorudani, maze afata umwe muri zo witwa Vedaste Kanuma, amutera icyuma aramwica, hahita hatangwa itegeko ngo nawe yicwe, bamuzirika ku ntebe, bamutera ibyuma arapfa. Ariko ikibabaje ni uko amatangazo yahise acicikana ku maradiyo avuga ko yashatse gutoroka gereza, bakamurasa, ariko mu by’ukuri ntiyishwe n’amasasu.

Uwitwa Ndaribitse Jean Claude baramukubise, nyuma bamufungira muri cashot, bavuga ko yashatse gutoroka, nyuma baramuzana, bamwereka abafungwa bose, babwirwa ko uzakinisha gutoroka wese nawe azapfa kimwe nawe, bwakeye batanga amatangazo, bamenyesha umuryango we ko yapfuye azize urupfu rusanzwe, nyamara gereza yose yari ibizi ko yishwe n’inkoni, harimo na mukuru we, ariko ntibabivuga kuko badafite aho babivugira. Iyo imiryango y’uburenganzira bwa muntu ije, abanegekajwe n’inkoni barabahisha.

Undi witwa Twagirayesu, wari ushinzwe ubukangurambaga muri FDU-Inkingi nawe yakubitiwe muri Gereza ya Nyakiriba, nyuma y’icyumweru apfa yaraboze uruhande ruhande rumwe, rwarajemo inyo kubera kwimwa ubuvuzi. Ubu mubajyanywe kwicirwa i Rubavu hasigayeyo Dr Théoneste Niyitegeka n’undi umwe witwa Mpozayo, nyamara bavanywe i Kigali bagera kuri 30, abandi bose barapfuye, ku mugaragaro cyangwa rwihishwa. Hari n’abandi bagiye bajyanwa muri iyi gereza bavanywe mu yandi magereza atandukanye mu gihugu, nta kindi kibajyanye uretse kwicwa urubozo, kuko bizwi ko yatsindiye umudali w’iyicarubozo.

Kuba nta wurahanirwa ko yahutaje umugororwa ni agahomamunwa. Uretse no kwicwa n’inkoni hari abakorerwa irindi yicarubozo rikwiye kwitabwaho. Nshimyumuremyi yemeza ko ari abicwa n’indwara bangiwe kwivuza, abandi bakicishwa inzara kugeza banogotse, hakaba n’abandi bimwa amazi bakazicwa n’umwuma. Hakaba n’abandi bakeya barambirwa n’ubu buzima bubi, babona nta maherezo bakiyahura. Avuga kandi ko hari abangirwa guhabwa ibyo bemerewe n’amategeko nk’amafaranga yabo ngo bagire icyo bagura muri cantine, bakazicwa n’inzara kandi gereza ibabikiye amafaranga, kuko nta wemerewe kuyatungiramo.

Nshimyumuremyi Eric asoza ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo atabariza abakirimo kwicwa urubozo mu magereza anyuranye, yahinduwe amabagiro y’inzirakarengane, cyane cyane iyi ya Nyakiriba iri i Rubavu ku Gisenyi, akanasabira ubutabera abafungwa bose bagiye bicirwa n’inkoni mu magereza atandukanye, ariko ntabwo yizeye kuko yemeranya n’abavuga ko ubutabera bwo mu Rwanda ari ubutareba.

Yemeza ko aya mazina yatangaje ari make cyane ugereranyije n’abishwe kuko abo ari abo yiboneye. Avuga ko na mbere ye abantu bicwaga kandi n’ubu yavuyeyo baracyakomeje kuzira ubusa, bakicwa. Agasaba rero imiryango isura amagereza kutazajya igarukira ku irembo gusa, ahubwo yasaba kuzajya yinjira mu magereza, abafungwa bakayibwira agahinda kayo, dore ko n’iyo yabasuye, abemeye gutanga ubuhamya bahita bamugazwa cyangwa bakicwa, ibyabo bikaba birangiriye aho ngaho, ntibazongere kwibukwa.

Nshimyumuremyi asaba Leta y’u Rwanda gukurikirana imfu za hato na hato zibera mu magereza, ndetse abazigizemo uruhare, bakabiryozwa imbere y’ubutabera. Bitabaye ibyo hazavuka umuco wo kwihanira nk’uko Benghazi yabikoze, ibintu bihindure isura. Arasaba akomeje ko umutwe witwara gisirikare witwa “RP” ugizwe n’abagororwa waseswa, ukareka kujya ukoreshwa mu guhohotera bagenzi bawo. Abagizweho ingaruka n’iri hohoterwa bakwiye kwegerwa bagafashwa, kuko atari bo babyiteye. Kuri we ntiyumva uburyo amagereza, cyane cyane iya Nyakiriba, ahindurwa amabagiro, abantu bari aho barebera. Ati: «Leta nitabare, nidatabara vuba na bwangu, bwa bucucike bahora barira mu magereza buzakemurwa n’inzirakarengane zigenda zicwa bikabeshywa ko zari zitorotse cyangwa zazize urw’ikirago, abaganga nabo bakabeshya kandi bazi ukuri, gusa ntibatinyuka kukuvugisha, bahita bicwa».

Nema Ange