GUHORA MU BISHYA NK’ABABAJI NTIBIBUZA UBUTABERA BW’U RWANDA KUBA UBUTAREBA

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Abanyarwanda baricaye baritegereza basanga abakora umwuga w’ububaji ari bo bahora mu bishya, kuko iyo bafite intebe cyangwa ameza bahora bahinduraho ikintu, na cyane ko ntawe baba batira ibikoresho, baba babyifitiye. Bakagira bati: «Kanaka ahora mu bishya nk’ababaji».

Nyamara iyo usesenguye iyi mvugo yo “guhora mu bishya nk’ababaji”, usanga abakurambere batarayivugaga bashima uvugwa, ahubwo babaga bamunenga, rimwe na rimwe bakerekana ko yabaye “imburamukoro”, kuko aho guhanga ibishya ngo atere imbere, ahora ahindagura ibyo afite, ashaka kubigira bishya, ariko akirengagiza ko uko yabihandagura kose, bavuga ngo “akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara”. Aha rero Abanyarwanda bagereranyaga “umubaji uhora mu bishya” n’ “umubumbyi urira ku rujyo”, bagasanga bose ari bamwe, ntaho bataniye, bose bahuriye ku kwizirika ku mateka. Muri iyi minsi rero, u Rwanda rwakabaye ruri mu bihugu biharanira gutera imbere no kugendera ku mahame agenga isi igezweho, usanga ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR gategekesha Abanyarwanda igitugu n’igisuti, buhora buhindagura imirongo ya za politiki zidashinga, bukereka Abanyarwanda ko bubashakira ibyiza, nyamara wabireba neza ugasanga ari amaco yo kubahoza mu bucakara, bagahora bahonyorwa.

Uretse urwego rw’ “Uburezi” ruhora mu mavugururwa adashira ariko ntagire ikibazo akemura, ahubwo ugasanga intego yayo ari ukugira “ibihindugembe” abana b’Abanyarwanda, urundi rwego ruhora mu mavugurura adashira ni “Ubutabera”, ariko ugatangazwa n’uko uku guhora mu bishya nk’ababaji bitabubuza kuba “Ubutareba”, kuko wibaza icyo aya mavugurura aba agamije kugeraho ukakibura neza neza. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10/01/2023, Minisiteri y’Ubutareba yahuje inzego zose mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro politiki nshya, maze ihuriza hamwe abarebwa n’ubutabera bose guhera kuri Polisi, RIB, Ubushinjacyaha, Inkinko n’amagereza, bishimira ko bakomeje gukinga ibikarito mu maso y’Abanyarwanda, mu cyo bise kuvugurura itegeko rihana ibyaha mu Rwanda, nyamara yibagirwa ko aya mategeko atareba abantu kimwe. Inkuru dukesha umuzindaro wa FPR, Igihe.com, yo ku wa 10/01/2023, yahawe umutwe ugira uti: «Zimwe mu ngingo zihana ibyaha mu Rwanda zigiye kuvugururwa», yavugaga ko Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda yemeje ko zimwe mu ngingo zihana ibyaha mu Rwanda zatangiye kuvugururwa kandi ko mu gihe cya vuba Abanyarwanda bazaba bamaze kumenya imiterere mishya y’amategeko yavuguruwe. Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’izi politiki hari amavugurura agomba gukorwa mu buryo bw’amategeko bigahuzwa neza. Yongeyeho ko mu minsi ya vuba umusaruro w’amategeko avuguruye uzatangira kugaragara. Yavuze ko hatatangwa igihe nyacyo amavugurura azaba yarangiye. Ariko ahita yivuguruza avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’izi politiki uko ari ebyiri ryo ritazarindira ko amavugurura y’amategeko atangira kuko hari ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa nk’ubuhuza, abunzi ndetse no kumvikana gushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining) kandi butanga umusaruro. Nta kuntu rero atakwishimira ubu buryo bwatumye babasha gushimuta Paul Rusesabagina.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko izi mpinduka zijyana no kwigisha abaturage kugira ngo bamenye neza ko gukurikirana umuntu bidasaba kuba afunze gusa. Yongeyeho ko amategeko amwe azagenda ahinduka cyane ko kuri ubu hari aho usanga amategeko yambura urwego ayoboye ubushobozi runaka. Nyamara yirengagiza ko RIB ari akaboko gakubita uwo agatsiko kadashaka. Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, CG Juvénal Marizamunda, yavuze ko muri aya mavugurura no gutangiza politiki nshya mu rwego rw’ubutabera bizajyanirana n’uburyo bwo guhana no kugorora, aho hagiye gushyirwa imbaraga mu birebana no gukora imirimo nsimburagifungo. Nyamara ntacyo yigeze avuga ku bafungirwa iwe imyaka myinshi ari abere, abandi bagahora bahondagurwa.

Mu gushaka guhora mubishya nk’ababaji, Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko binyuze muri izi politiki hasabwa gushyiraho uburyo bw’ubuhuza n’ubwunzi mbere yo gutanga ikirego mu manza zirebana n’umuryango, umurimo, ubutegetsi, ubucuruzi n’izindi manza zose z’imbonezamubano, nyamara ikibagirwa ko itegeko risanzweho riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigizwe n’ingingo 335, ariko zose zikaba zibereye guhonyora bamwe no gukingira ikibaba abambari ba FPR.

Mu myaka 29 FPR iri kubutegetsi Ubutabera bwabaye ubutareba

Mu kujijisha na none agatsiko kavuga ko izi politiki zizakemura ikibazo cy’ubucucike bwarenze igipimo mu magereza. Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko hashyirwaho umurongo unoze w’inzira zo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, zishingiye ku bushakashatsi, zishimangira kandi zubakiye ku ndangagaciro nyarwanda. Nyamara iyo ushatse izi ndangagaciro zivugwa urazibura, ahubwo ubona akarengane gusa. CG Marizamunda yavuze ko gushyira mu bikorwa izi politiki zombi zatangijwe bizagabanya amakimbirane kandi uko ibibazo bigera mu nkiko bikagabanyuka ari nako n’umubare w’ubucucike mu magereza ugabanyuka. Ese ubu yibuka ko abuzuye mu magororwa atari abazira imanza barezwemo n’abaturage, ahubwo ari abarezwe n’Ubushinjacyaha buhagarariye Leta ? Yibuka se ko abafunze benshi bafunze iminsi 30 ?Ati : «Bisobanurwa ko umubare w’abagezwa mu nkiko nugabanyuka n’abazakomeza inzira zose zo kugera bafunzwe uzagabanyuka. Ariko harimo n’ibindi bihano biteganywa nk’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kizazamo n’ubu kiri gutegurwa ngo gitangire gukurikizwa. Hari ibyaha bimwe bitazaba ngombwa gufungwa ahubwo hakabaho no kujyanwa mu mirimo nsimburagifungo». Ubu se bamwe bakubitwa abishyira he muri aya mavugururwa yo guhora mu bishya ?

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko muri politiki y’ikurikiranacyaha harimo na gahunda yo gukurikirana umuntu ufunze kugeza asubiye muri sosiyete aho harebwa impinduka nyuma yo kugororwa. Nyamara n’ubwo mu itegeko rishya rya RCS harimo ko abavuye imbere y’amategeko bakwiye kuva mu magororero barahindutse bakubahiriza amategeko, usanga kwita amagereza andi mazina ntacyo bizahindura, kuko ibihakorerwa ari iyicarubozo atari ukugorora. Nta gahunda n’imwe yo kugorora iba mu magereza no mu bigo bifungirwamo. Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Beth Murora, yavuze ko kugeza ubu ubuhuza buri mu bice bibiri kandi buri gutanga umusaruro. Yavuze ko hazashyirwaho ahantu hazakorerwa n’abazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi politiki zitezweho ubutabera bwunga by’umwihariko ahahoze hakorera inkiko. Yakomeje avuga ko ibi bitazakorwa n’abanyamategeko gusa kuko hari uburyo bwo kunoza neza ishyirwa mu bikorwa ku buryo abantu b’ingeri zinyuranye bazisanga mu murongo wo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko. Abo barimo abanyamadini n’abandi bazakora mu gisa n’Inkiko Gacaca zakoze ibara mu Rwanda.

Mu kwanzura iyi nkuru rero dusanga nta keza ko guhora mu bishya nk’ababaji kuko bitabuza ubutabera bwo mu Rwanda kuba ubutareba. Icyagaragaye muri iyi myaka hafi 29 ishize ni uko inzego zose zikorera umuntu umwe ari we Kagame. Kuba hari amategeko buri wese avuga ko yanditse neza ntibikuraho ko ubutabera buhinduka ubutareba. Ibi bigaragazwa n’uko aya amategeko adakurikizwa ahubwo hakurikizwa amabwiriza, biba bivugwa ko yaturutse ibukuru, akenshi akaba atananditse. Uku guhora mu bishya nk’ababaji nta handi kuganisha Abanyarwanda uretse kubahoza ku nkeke, ku gisuti no ku karengane katagira urugero. Ntabwo rero Abanyarwanda bakwiye gukomeza gutotezwa no kubohwa, ahubwo igikwiye ni ugahaguruka bakibohora ingoyi ya FPR badategereje ubabohora, kuko nawe yababoha.

Manzi Uwayo Fabrice