Yanditswe na Constance Mutimukeye
Ashingiye ku bushobozi bwe, Emmanuel Macron Perezida w’Ubufaransa yashyize Julie d’Andurain muri komisiyo y’impuguke zashinzwe gucukumbura uruhare ku mateka y’Ubufaransa mu Rwanda cyane cyane urw’igisirikare cy’abafaransa muri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda. Muri Kanama uyu mwaka umutegarugori Julie d’Andurain kubera impamvu z’ubuzima bwe bwite, yasabye kuva muri iyo komisiyo aragenda. Nyuma y’amezi 4 yose batazi ayo makuru no kubera uburyo batinya ukuri, mu mpera z’Ukwakira FPR ibinyujije ku mwambari wayo Guillaume Ancel yahagurikije intambara y’amagambo mu binyamakuru no kumbuga nkoranyambaga isaba Ubufaransa kuvana uwo mutegarugori muri iyo komisiyo, maze umuyobozi wayo asa nkubabwira ko “baheruka inzira mu cyi!”
Julie d’Andurain, impuguke mu mateka yigeze gukora ubushakashatsi k’ubutumwa ingabo z’ubufaransa zakoze hanze y’’igihugu mu rwego rwo kubungabunga amahoro ku isi no mu Rwanda harimo. Julie d’Andurain mu bushakashatsi bwe ku Rwanda yavuze ko ukuri kuzatinda kugatsinda aho yagize ati : “Amateka azashyira Ukuri hanze”. Kuriwe abona ko operation Turquoise “Itashoboye kubuza ko Jenoside ikorwa kuko yari yaratangiye mbere cyane yiyo operation, ariko ikaba yarashoboye guhagarika ubwicanyi hagati y’Abahutu n’Abatutsi”
Aya magambo (ubwicanyi hagati y’Abahutu n’Abatutsi) niyo yabaye intandaro y’urwango rwa FPR kuri uyu mushakashatsi maze ihita imushyira mu kiciro cy’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi inamuhagurukiriza abo kumurwanya ihereye ku uwahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Bufaransa, Guillaume Ancel, bikekwa ko FPR imuhemba kugira ngo akwirakwize ibinyoma byayo. (Dushobora kuzamugarukaho mu nkuru yihariye kuko ibyo kumuvugaho ari byinshi cyane.)
Guillaume Ancel yarahagurutse nta no kubanza gushaka amakuru mashya, asya atanzitse atangira gukwirakwiza ko kuba Julie d’Andurain ari muri Komisiyo bizayitesha agaciro, ayobya ibinyamakuru byo mu Bufaransa bisanzwe bisingiza FPR na Kagame, ibyo mu Rwanda byegamiye kuri FPR n’intore zidasigaye inyuma si ukwandika biva inyuma, kugeza ubwo umuyobozi wiyo Komisiyo Vincent Duclert yatangarije itangazamakuru ko “Julie d’Andurain yivanye muri iyi komisiyo”. Mu magambo ye yagize ati : “Uku kwikuramo ku bushake bwe bivuze ko Madamu d’Andurain atakireba inyandiko ziri mububiko, ko atakitabira inama z’amatsinda kandi ko atagira uruhare mu itegurwa rya raporo”. Vincent Duclert yaboneyeho gutangaza ko uwo mutegarugori yivanye muri komisiyo ku bushake bwe, ku mpamvu z’ubuzima bwe bwite. Kandi akaba yarabikoze mu kwezi kwa Kanama 2020. Guillaume Ancel n’abamukurikiye mu gihiriri bata ibaba batyo!
Twabibutsa ko mu mahanga cyane cyane mu Bubiligi no mu Bufaransa, FPR yatetse umutwe ko umuntu wese uvuze ubwicanyi yakoze, aho Inkotanyi nyinshi zari izo mu cyiswe ubwoko bw’Abatutsi zishe Abahutu zibaziza uko bavutse, ubwo bwicanyi ndengakamere bamwe bakaba bemera ko nabwo ari Jenoside yakorewe Abahutu, ngo uvuze ubwo bwicanyi aba avuze ko Abatutsi nabo bishe, bityo bikaba ari uguhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ari ukwitiranya abishwe (Abatutsi). Muby’ukuri hari Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe, n’ “Abatutsi” bari muri FPR bakoze ubwicanyi.
Icyo kinyoma kitiranya FPR n’Abatutsi muri rusange nicyo Guillaume Ancel yagendeyeho atera itiku mu binyamakuru bimwe bivugira FPR mu Bufaransa. Abanyamakuru birengagiza umwuga wabo nabo bagira ngo baguye ku nkuru ishyushye muri iki gihe cya Covid-19 inkuru ari nke, noneho bafata ikaramu barandika basebya umunyamateka Julie d’Andurain ngo avanwe muri Komisiyo nabo batazi ko atanakiyibarizwamo!
Iyi nduru ya Guillaume Ancel n’abamukurikiye ni nk’ibyo mu kinyarwanda bita “kurarira amahuri” (amagi yapfuye cyangwa atarahuye n’isake bityo ntihagire imishwi ivamo) cyangwa “gukama ikimasa”! Guhaguruka ugatangiza itiku ngo umuntu ave muri komisiyo kandi atakiyibarirwamo, bikarangira ari wowe uhasebeye.
Constance Mutimukeye