Yanditswe na Byamukama Christian
Nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonekeye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, tariki ya 21 Werurwe 2020 leta y’U Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda COVID 19 zirimo guma mu rugo ndetse gufunga hafi ibikorwa byose by’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda kugeza naho mubihe bitandukanye Abanyarwanda bagiye basiga ubuzima mugukazwa kw’izi ngamba bakubiswe,barashwe cyangwa bakoze impanuka basiganwa n’amasaha.
Nyuma yo kongerwa kw’igihe izo ngamba zikarishye zizamara mu bihe bitandukanye bamwe mu banyarwanda yaba abantu ku giti cyabo, bamwe muri za ngirwa depite, amashyaka na Soyiyete sivili bakomeje kunenga ibyemezo byizo ngamba n’ishyirwa mubikorwa byazo nk’uko byagiye bishyirwa hanze bivuye mu nama y’abaminisitiri, amadeni n’inkunga bisaga hafi miliyari 350 z’amafaranga y’u Rwanda Leta yagiye igaragaza ko yakiriye mu bihe bitandukanye ntiyagira ikintu kibonetse akora k’uburyo ibibazo byinshi bya buri munsi by’Abanyarwanda bikomeje kwiyongera. Muri ibyo bibazo harimo imibereho ya buri munsi, kubahiriza zimwe mu ngamba, abavanywe ku kazi na leta cyangwa abo yakatiye imishahara, ibibazo by’ ibigo byigenga ntabyo byasezereye abakozi ib’indi bikabiviramo gufunga imiryango burundu.
Nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda no kuzamba k’ubukungu bw’igihugu aho ifaranga ryagiye rita agaciro buri munsi ugereranije n’idolari, Leta yageraje gahunda yo gufungura ibikorwa bitandukanye no guha ubwisanzure bumwe na bumwe bitewe n’impamvu rukana ariko nubwo amakoraniro y’abantu benshi yarabujijwe k’uburyo Perezida Kagame Atari kujya gusura abaturage nk’uko yabikoraga ntiyigeze agaragara hanze ahariho hose yaba yemwe ari no mu modoka ahumuriza abaturage.
Kugaragara kwe mu nama z’abaminisitiri kuri Televiziyo,mu biganiro n’abanyamakuru, gutangiza icyunamo n’ahandi ku mashusho y’abantu bacye bari hafi y’ubutegetsi bamwe mu banyarwanda bakomeje guhamya ko ari abahanga mw’ikoranabuhanga babikora ngo bumvishe abanyarwanda ko ahari ibyo twakwita tugenekereje mu gifaransa ”montage informatique”, mu bihe bihe bitandukanye Padiri Thomas Nahimana wishyize k’umwanya wa Perezida wa Guverinoma yo mubuhungiro yakomeje kugaragara kuri Televiziyo zikorera kuri youtube nkiy’ishyaka rye Ishema, Umugaragaro tv ndetse no kuri Radio Urumuri avuga ko Perezida yapfuye ubundi yashiririye ubwonko bityo akaba atagishoboye kuyobora igihugu ariyo mpamvu hari akavuyo mu gihugu, ibyo abenshi bafashe nko kwishakira abayoboke ariko atanga ikizami kuri Leta y’u Rwanda cyo kwerekana Perezida nubu kitarasubizwa. Ibyo Padiri Nahimana Thomas avuga abenshi babitinze ho nyuma yaho Singirankabo Bikorwa Freeman wo k’Umutware TV kuwa 22 Kanama 2020 yakoze ikiganiro yerekana uburyo Leta y’u Rwanda yaba irimo gukoresha abantu bafite ubumenyi cyane cyane mu butasi no mu nzego z’iperereza mu guhimba amashusho n’amajwi igamije guhisha ibibazo biri kubuzima bw’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ariko ntiyahamya ko yaba arwaye cyangwa yapfuye.
Ibi byakomeje kuvugwa mu guhimbahimba mu ikoranabuhanga,Kuba Perezida ataragaragara ahantu nta hamwe bikomejwe guhuzwa n’ingamba yihariye u Rwanda rukomeje gushyira imbere yo gutaha kare aho byatangiye ntakurenza saa tatu z’ijoro none ubu mu mabwiriza mashya yavuye mu nama y’abaminisitiri bikaba bitemewe ku munyarwanda cyangwa umunyamahanga atemewe kugeza saa moya z’ijoro ataragera mu rugo. Iri bwiriza rigenda rirushaho kongera amasaha abantu bafungirwa mu rugo nta bushakashatsi bushingiye kuri siyansi Leta y’u Rwanda iragaragaza kuruhare rwaryo kwandura icyorezo cya COVID 19 yaba ishingiye kubarwayi bamaze kugaragara mu Rwanda cyangwa ubushobozi bwa virusi bwo gukwirakwira ukomasaha y’ijoro agenda akura ugereranije n’umunsi ndetse abenshi bakavugako ari ibwiriza ryo kurangaza abaturage kubyaba bibera mu miyoborere y’igihugu bihugiraho mu gihe gito bafite hanze kuko Leta yibwira ko ifite ubushobozi bwo kubaha ibyo ishatse binyuze kuri za televiziyo zikorera mu gihugu n’imbuga nkoranyambaga babasha kugeraho.
Abaryankuna kugeza ubu nta makuru ya mpuruyaha bafite kuri ibi bivugwa ku buzima bwa Perezida ariko nk’abandi banyarwanda bahangayikishijwe cyane no gushyira imbere iri bwiriza ryo kugera aho umuntu atuye mbere ya saa moya kuko uretse impanuka zizahitana abatari bacye mur’iyi nkubiri, ubukungu bw’igihugu buzangirika kandi na stress y’umubiri ubwayo ntizabura icyo ihungabanya k’ubwirinzi bucirinzi bw’umubiri muri ibi bihe bya Coronavirus.
Twizereko agatsiko kari hafi y’ubutegetsi n’umuryango wa Perezida Kagame ntacyo bahishe abanyarwanda kuko iminsi y’umujura ari mirongo ine gusa. Twabaza ako gatsiko niba virus ya Covid-19 yirirwa mu bindi bihugu ku manywa igataha mu Rwanda ikahagera saa moya za nimugoroba?
Byamukama Christian
Mwebwe murushwa ubwenge na Marara!
None Kagame yopfa mwoca mufata u Rwanda
Ba muranuranura muri Uganda muhenwa na Museveni ariko muzofatwa vuba
MARARA naho asara asara azi gusesengura we ntiyemeranya ko Kagame yaphuye
none nk’umbeshi nahimana ubu yibaza iki
nawe akwiye guhamagara number atariyo akagera i Rwanda
haaaaaaaaaaaaaaaaaa
RUGALI ITI “Wigira ubwoba ko Rusesabagina yafashwe ahubwo menya ko Imana igiye kubikoresha kwereka isi amabi ya Kagame”
Abantu mugwanya U Rwanda namwe mwaherewe, mbe umuntu atera i Gihugu akica abantu akavuga ko agomba gutembagaza ubutegetsi biciye mu mirwano! bamufashe muca muboroga?
mbe iyo bamwica nkuko umuhari we wishe abantu i Nyabimata hoho sivyo vyari bikwiye
muti n’ umubiligi, afise geen card ya America,….. n’ibindi ariko igihe FLN yiwe yicaga abantu ntimwaboroze ngo umunyamahange/ umubiligi yica aba ryarwanda ni kubera iki
ahubwo iyo bamurasa bakimubona nkuko yishe abandi
KAGAME YARAPHUYE haaaaaaaaaaa
MUZIZANA nkaho mwaterefonye i number atariyo nka RUSESUMUGINA