GUKUBA BIRENZE KABIRI IBICIRO BYO GUSURA PARIKI Y’AKAGERA ,NI ICYEMEZO CYIGAYITSE CYO GUKUMIRA ABANYARWANDA MUGUSURA IBYIZA BITATSE IGIHUGU.





Yanditswe na Byamukama Christian

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya Leta igihe.com  kur’iki cyumweru  taliki 29 Ugushyingo 2020   ndetse  ikaba ikomeje gutera  ururondogoro Abanyarwanda  bigaragara ko guhera ku wa 15 Mutarama 2021 Umunyarwanda wishyuraga $7.50 cyangwa 6,500 Frw nk’ikiguzi cyo kwinjira muri Pariki, azaba yishyura 16$ cyangwa 15,000 Frw ku munsi cyangwa ijoro rimwe.

Mu gihe mbere habarwaga gusa igiciro cy’umunsi ukwawo, ubu umuntu namara amajoro abiri muri iyi pariki azishyura 24$ cyangwa 22,500 Frw, amajoro naba atatu yishyure 30,000 Frw yo kwinjira gusa. Abana bafite imyaka 6 – 12 bishyuraga $4 (3,500 Frw), bazajya bishyura $11 (10,000 Frw). Ku majoro abiri igiciro kizaba $16 (15,000 Frw) naho ku majoro atatu kibe $21 (20,000 Frw).

Uretse igiciro gitangwa ku muntu, no ku gitangwa ku winjije imodoka nacyo hazabamo impinduka.

Imodoka nto y’inyarwanda yishyuzwaga $12 (10,000 Frw) azaba $10, naho zimwe nini zitwara ba mukerarugendo zishyuzwaga $24 (20.000 Frw), yagabanyijwe aba $20. Iyo  usomye usesenguye ibi uhita ubona ko kurengera ibidukikije  ugendeye kugabanya umubare wa binjira muri Pariki ukongera amafaranga ku bantu ukayagabanya ku modoka uhita wibaza niba imodoka nta ruhare zigira mu kwangiza ibidukikije! Ariko reka icyo tucyirengagize gato raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ubucyerarugendo(RDB) nubwo igaragaza ko abasura Pariki y’igihugu y’Akagera biyongereye kuva muri 2010 bava ku bihumbi 15.000 bagera kuri 50.000 , ese harimo abanyarwanda ni bangahe ? Situyobewe ko ari mbarwa kandi nabyo bikora abagashije ,bagahora basimuranwayo buri mwaka.

What an itch!

Iyo tuvuga cyangwa twandika ibi, bamwe mu bakurikira ibinyoma bya Leta buhumyi batwita abanzi b’igihugu, situgamije kwisobanura ariko reka dufate urugero rworoshye twerekane ko Leta ya FPR ifata imyanzuro ititaye ku nyungu mu nguni zose y’Abanyarwanda; burya ngo ijya kurisha ihera ku rugo reka dufate umuturanyi wacu tuzi neza, Mwarimu wa mashuri abanza Leta iherutse kubeshya ko yamwongeje umushahara ikamushyira igorora n’ubwo yivugiye ko naho avuye naho agiye tugereranye ubushobozi bwe bwo gutemberera mu Kagera  n’ubwa Kagame  tuzi neza ko amafaranga yose akoresha kandi aryohamo ari imisoro n’iminyago iva mu cyuya cy’Abanyarwanda.

Tuzineza ko abo barimu mu mashuri bahemberwa ku mpamya bumenyi ya A2, mu minsi ishinzwe bongejwe 10% y’umushahara wabo ni ukuvuga  ibihumbi 44000Frw ayakuye kuyo ahembwa akayazigamira gusura Pariki ya Kagera kugirango amaremo umunsi umwe y’injiranye imodoka ye nta muryango bihwanye na 26$ ni ukuvuga hafi amanyarwanda 26.000 frw aribyo byamusaba kuyabika buri kwezi kugeza ku mezi atandatu hatarimo kurya kunywa n’ibindi biranga ibiruhuko. Mugihe ufashe umushahara mbumbe wa Kagame ku kwezi wa 6.102.756 Frw n’ubwo tuziko ari igitonyanga mu Nyanja ugereranije n’ibyo yiba rubanda rugufi ushobora kwishyurira byibuze abarimu 235 amafaranga yo gusura Akagera buri wese yinjiye ukwe mu modoka ntoya ukurikije ibiciro byatanzwe hejuru.

Ujya kuvuga atarabona niba mwarimu ukora nk’umutima ashobora kuzigama inyongera y’umushahara we wose  igice cy’umwaka (amezi atandatu adasiba) kandi ari mu bantu bagakwiye ibiruhuko no gusura ibyiza by’igihugu ndetse anabyigishe abo arera ubwo uyu mwanzuro wo kongera ibiciro uba watekerejwe byibuze kuri rubanda rugufi rurwitwa ngo rurajijutse?

Sinirirwa ntinda kubashomeri n’abandi babara bukeye kuko uretse  batanarebera ahirengeye imbibi za Pariki y’Akagera, ntitudahaguruka ngo twikize umwirato wa FPR Abanyarwanda bazasigara bumva ibyiza bitatse u Rwanda nk’umugani !!

Byamukama Christian