GUTABARIZA THIERRY NTAKIRUTIMANA WANYEREJWE

Spread the love

Yanditswe na REMEZO Rodriguez

Amakuru yageze ku ijisho ry’Abaryankuna mu mugi wa Kigali, ni ay’ umusore witwa Ntakirutimana Thierry waburiwe irengero, kuva ku i Tariki ya 18 Mata 2020 kugera kuri uyu munsi.

Ntakirutimana Thierry, ni umusore wari ucumbitse Kiruhura mu mugi wa Kigali.

Kuwa gatandatu le18 Mata 2020 kumugoroba yari yagiye  gusura nyina umubyara, witwa Mukankaka Beata, aho asanzwe avuka mukarere ka Gasabo,umurenge wa Jali, akagari ka Nyaburiba. Kuva uwo munsi ntiyongeye kuboneka ari kuri telefone cyangwa i Kiruhura aho yari acumbitse. Aheruka kuboneka bwa nyuma  nyina amuherekeje uwo mugoroba nyine, ni naho yavuganye kuri telephone e na mukuru we  witwa Jules uba mu Bugande.

Kuva icyo gihe umuryango we wagize ubwoba bwo kumenyesha ibura cyangwa ishimutwa rye kugeza aho batinya no kwitaba telefone zose. Niyo mpamvu iburwa ry’uyu musore rimenyeshejwe ritinze, ni ukubera iterabwoba n’ubwicanyi biba mu Rwanda.

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali