HAGATI YA DR CHRISTOPHER KAYUMBA NA ANTOINE RUVEBANA USHINJWA NINDE UKWIYE GUKURIKIRANWA ARI HANZE?





Yanditswe na Nema Ange

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, RIB yatangaje ko yataye muri yombi umwambari wa FPR Antoine Ruvebana. Muri iyi nkuru tugiye gufata urugero rwa Dr Christopher Kayumba, urimo kuborera muri gereza, washinjwaga gushaka gufata ku ngufu abakobwa babiri, umwe wavugaga ko yabaye umunyeshuri we, ariko bikaza kugaragara ko ibyo avuga ntaho bihuriye n’ukuri, undi uvuga ko yari umukozi we wo mu rugo, ariko akaba yarananiwe gusobanura ibyumba by’inzu yabanyemo n’uregwa, nyamara akaba agikomeje gufungwa.

Urugero rwa Dr Christopher Kayumba turaruhuza n’urwa Antoine Ruvebana, wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe ibiza n’impunzi, MIDIMAR, akaba umwambari wa Kagame ukomeye, urimo gushinjwa ko hari abakobwa yasambanyije ku ngufu, ariko akaba agikomeje gukingirwa ikibaba na FPR. Amajwi y’inzirakarengane yageze ku Mana atangira gukurikiranwa bya nyirarureshwa, ariko aracyataha iwe. Ikibazo rero kikaba kwibaza ngo hagati ya Dr Christopher Kayumba, ushinjwa “gushaka gufata ku ngufu abakobwa” na Antoine Ruvebana ushinjwa “gusambanya abakobwa ku ngufu” ninde ukwiye gukurikiranwa afunze, ninde ukwiye gukurikiranwa ari hanze?

Inkuru dukesha na none umuzindaro uvugira ingoma mpotozi, Igihe.com, yo ku wa 21/12/2021, ivuga ko uyu Antoine Ruvebana amaze iminsi avugwaho ko hari abakobwa yasambanyije ku ngufu ndetse ko ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Aho yabanje gukurikiranwa ataha iwe, abaturage bakomeza kubivuga kuri Social Media, nyuma arafatwa afungirwa kuri station ya Polisi ya Kicukiro, nk’uko Umuvugizi wa RIB abivuga. Ruvebana yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR kuva mu 2021 kugeza mu 2017, asimburwa na Kayumba Olivier. RIB ivuga ko akurikiranweho gusambanya abakobwa benshi ariko ntivuga umubare.

Umwe mu banyamategeko bazi neza iby’iyi dosiye, yavuze ko ishobora kuba yarageze mu Bushinjacyaha, gusa Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko nta makuru yayo afite. Iki kikaba ikindi gihamya ko akomeje gukingirwa ikibaba na système abereye umwambari. Bivugwa ko Ruvebana yakomeje gukingirwa ikibaba kuva mu 2017 ubwo yavaga muri MIDIMAR, agahabwa akazi muri Secrétariat Central ya FPR, ikomeza kumwimana ngo akurikiranwe, amajwi amaze kuba menshi afatwa ku wa 11/12/2021, abona gufungwa.

Abazi neza Antoine Ruvebana bavuga ko yatangiye gusambanya aba bakobwa kera cyane, harimo n’abataragira imyaka y’ubukure. Ngo bamwe yabashukishaga ibintu bitandukanye birimo n’imyambaro kugira ngo abigarurire. Umuntu umwe babanye yavuze ko Ruvebana mu myaka ya 2006 yigeze kujya gukorera mu Busuwisi muri Ambasade y’u Rwanda. Muri icyo gihe ngo nabwo hari abakobwa yasambanyije gusa ntibigeze bagira imbaraga zo kubivuga kuko bumvaga ari igisebo kuri bo kandi bishobora kubagiraho ingaruka.

Undi muntu umuzi neza yavuze ko byatangiye kumenyekana ko asambanya abakobwa hagati ya 2003 na 2006. Akomeza avuga ko umugore we acyumva iyo nkuru yahise atangira inzira zo kwaka gatanya (divorce), kuko yananiwe kubyihanganira, ariko aho yagiye arega hose byabaga imfabusa, bakamubwira ko batasebya umuntu wa FPR, bakamusaba kubyihanganira, nyuma kwihangana bimunaniye, atoroka urugo aragenda, kugeza n’uyu munsi nta wuzi irengero rye. Bakavuga ko ibura rye’uwo mugore umugabo we arifitemo uruhare.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umwe mu bakobwa yasambanyije nawe amaze igihe kinini abana n’ihungabana ku buryo uko imyaka igenda ishira, arushaho kumererwa nabi, ariko yabuze kivugira arituriza.

FPR ikomeje gukingira ikibaba abagizi nabi, bitwaza ibyo bari byo bakica urubozo abaturage bagakwiye kuba barinda. Iyi ntwaro yo gusambanya ku ngufu niyo FPR yimirije imbere muri iyi minsi kuko abagerageje kubyanga, bakubitishwa amashanyarazi mu gitsina, bakabyemera bigura kugira ngo badapfa. Ntabwo dukwiye kudohoka mu kubyamagana, nta na rimwe.

Nema Ange