HATAGIZE IGIKORWA VUBA SP UWAYEZU NA BAGENZI BE BAKWIVUGANA CYUMA HASSAN





Yanditswe na Nema Ange

Hashize igihe kitari gito tubagezaho inkuru zo gutabariza inzirakarengane zifungiye mu magereza yo mu Rwanda izindi zikaba zaraburiwe irengero, nta kindi bose bazira uretse kugaragaza ibitekerezo byabo FPR iba idashaka kumva kuko harimo kugaragaza amabi ikorera Abanyarwanda. Twakomeje kandi kwamagana ukuntu izi mfungwa ziswe iza politiki zifungirwa mu myobo, zigakorerwa iyicarubozo, zigakubitwa, zikicishwa inzara, ariko zatabaza inkiko zikavuga ko zabiburiye ibimenyetso kuko akenshi bibera mu magereza imbe re, aho kugera biba bikomeye cyane, n’abagerageje kujyamo bakabereka igice kimwe cy’imfungwa, izifungiye mu kato ntizigaragazwe. Uyu munsi ntitwirengagije izindi nzirakarengane ariko duhisemo gutabariza umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonné Niyonsenga kuko akarengane ke kagenda gafata intera ndende yamugeza ku rupfu rwihuse niba nta gikozwe mu maguru mashya. Abamusura bose bibonera akarengane gakabije arimo.

Nk’uko twagiye tubibabwira Cyuma Hassan yakatiwe ku maherere maze we n’umwunganira mu mategeko bahitamo gusubirishamo urubanza. Ibi ntibyashimishije agatsiko kayoboye igihugu, gahita gatanga amabwiriza ko ibyo byo gusubirishamo urubanza bigomba kurorera, Cyuma akajya akubitwa buri munsi kandi kenshi ku munsi kugira ngo urubanza rwe aruhagarike burundu ahebere urwaje. Byageze n’aho bamwangira guhura n’umwunganizi we kandi ari uburenganzira bwe busesuye kuko inzira y ’inkiko itararangira. Ari mu mazi abira!

Cyuma yabwiye abagerageje kumusura ko atunzwe n’inkoni kandi akaba atemerewe kwivuza, ndetse n’amafaranga yohererejwe n’imiryango, abavandimwe n’inshuti ze ntamugereho. Bigaragazwa n’ibikomere afite umubiri wose ko yakubiswe muri aya mezi ashize, ndetse akaba agikomeje gukubitwa, ariko igitangaje ni uko noneho muri iyi minsi inkoni ziyongereye, hivangamo amakofe n’imigeri, ndetse uretse ubwinshi bw’inkoni, hiyongeraho inshuro akubitwa ku munsi kandi buri munsi. Nk’uko Cyuma abyivugira, mu bamukubita harimo umwe w’inzobere mu gukubita ahababaza, kandi akamwita umusirikare aho kumwita umucungagereza.

Mu basanzwe bamukubita mu minsi ishize hiyongereyo undi umwe ariko we aza amumariramo umujinya mwinshi ndengagipimo kuko yamumennye ingoma y’ugutwi, akaba asigaye yumvisha kumwe gusa, ku buryo byamuviriyemo ubumuga bwa burundu kuko iyo ingoma y’ugutwi yangiritse, kumva biba birangiye burundu.

Iyi nzobere mu kwica nta yindi ni Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere witwa SP Uwayezu Augustin. Hamaze kugaragara abantu bajya ku mbuga nkoranyambaga bagakerensa akangaratete aba tuba dutabariza barimo, ariko uwabishidikanya wese yanyarukira aho afungiye akabyibonera, aho kugeza umwana w’umusore akubitwa, agashegeshwa, ku buryo aba atakibasha no kwihagurutsa. Ibi wabibaza abo bafunganywe cyangwa abacungagereza bagifite umutima wa kimuntu. Amakuru ava muri gereza yemeza ko uyu Muyobozi wa Gereza yari amwishe habura gato, biba bya bindi by’uko Imana iba ikigufiteho umugambi, abantu bo babonaga byarangiye. Ariko se batabaze nde? Baririre nde ko nta ruvugiro bafite, bakaba barabaye ibicibwa mu gihugu?

Kuba uyu munsi tugaruka kuri Cyuma Hassan, Aimable Karasira, Dr Kayumba Christopher, Jean Bosco Nkusi n’abandi ni uko amakuru atugeraho avuga ko bababaje cyane, ndetse bashobora no gupfa haramutse nta gikozwe mu maguru mashya. Guhonoka inzara ivanze n’inkoni ni ibintu bitahira benshi.

Amakuru ya vuba dukesha PAX TV- IREME News yo ku wa 15/06/2022, atubwira ko iki kinyamakuru kidahwema kuba ijwi ry’abativugira, ku wa Gatanu, tariki ya 10/06/2022, cyanyarukiye aho bategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo, maze kiganira na mushiki wa Cyuma Hassan witwa Mujawebera Odette. Mbere y’uko baganira, hari amakuru mabi yavaga muri Gereza avuga ko Cyuma yenda kwicwa. Hari amakuru yo ku wa 27/05/2022, ubwo Cyuma yasuwe na Barizeye Fabien, wahoze ari umuzamu we. Cyuma yamutumye kubwira isi yose akaga arimo, ariko Fabien abanza kugira ubwoba kuko hari hakubiyemo amagambo akarishye cyane. Gusa nyuma y’iminsi ibiri, ubwo hari ku wa 29/05/2022, yagize icyo atangariza PAX TV-IREME News, ariko nyuma gato ahita aterwa ubwoba n’inzego z’umutekano, ziramuhahamura, zimubwira ko amwe mu magambo yavuze harimo agize ibyaha, bityo atitonze yasanga Cyuma Hassan muri Gereza. Nta warondora umuba w’inkoni wakubiswe Fabien Barizeye kugira ngo yitandukanye na Cyuma Hassan, dore ko yahise ahurwa kuvugana n’ushaka kumubaza ku buzima bwa Cyuma yiboneye n’amaso ye.

Uyu Barizeye Fabien ni umwe bakomeje kunamba kuri Cyuma, amusigarira ku rugo, anakomeza kurinda ibikoresho bye kugeza byoherejwe iwabo ku ivuko, mu Karere ka Gakenke. Gusa mu kanya nk’ako guhumbya yabwiye abanyamakuru batandukanye ko yihanangirijwe kuvuga kuri Cyuma. Nta wamuveba, buriya ijoro ribara uwariraye. Uburyo yavuganaga intege nke kandi asanzwe afite ijwi rinini bigaragaza ko yishwe urubozo ngo aceceke. Nta kundi yari kubigenza yahisemo guceceka, dore ko asanganywe ibindi bibazo birim o gusenyerwa ahazwi nka Bannyahe, ubu akaba ari aho yitunze kandi mbere yari yifashije we n’umuryango we.

Cyuma Hassan yabwiye Fabien ko imvano yo kongera inkoni ari uko mu minsi ishize Gereza yatumije ibitangazamakuru by’ibigambanyi, maze abafungwa bose bahatirwa kubeshya ko babayeho neza, barya neza kandi urwaye avurwa, bakaba baryohewe n’uburoko. Bamwe barabyemeye barimo umukinnyi wa Films witwa Ndimbati, ariko Cyuma n’abandi basanzwe bafungiye mu mwobo barabyanga. Kuva icyo gihe bahise bongererwa igihe cyo gukubitwa. Bigeze kuri Cyuma bihumira ku mirari kuko yari yarangiwe guhura n’umwunganira mu mategeko ngo basubirishemo urubanza, bakamubeshya ko Cyuma atamushaka ariko ntibamwereke ikibigaragaza. Ibi rero byateye ubwumvikane buke hagati ya Cyuma n’abacungagereza, bituma Umuyobozi wa Gereza abyinjiramo, ndetse amukubita atabarira hafi ku mwica kugeza ubwo amumena ugutwi.

Mu kiganiro Mujawabera Odette, mushiki wa Cyuma, yagiranye na PAX TV- IREME News, ku wa 10/06/2022, ubwo yari akiva kuri Gereza, nawe yahamije ko musaza we yamweretse imibyimba y ’inkoni irimo iya kera n’iya vuba, ndetse akibonera n’ugutwi kuri hafi kuvaho, kukaba kutacyumva kuko ingoma y’ugutwi yamennwe na SP Uwayezu Augustin, uyobora iyi gereza. Yanavuze ubuzima bubi cyane Cyuma arimo aho akubitwa buri munsi kandi kenshi ku munsi, akaba atemerewe kuvuzwa, ndetse ntahabwe amafaranga yohererezwa ngo ayifashishe kuko ibigori atabishobora kandi baramuvunnye imbavu n’umugongo.

Cyuma yakuyemo imyenda yereka mushiki we imbavu zavunaguritse n’ugutwi kwenda kuvaho, ndetse anamubwira ko atunzwe n’inkoni. Mushiki we atangaza ko kubera uburwayi bwo mu nda bamutegetse kujya guca mu cyuma kwa muganga ariko gereza irabimwangira. Mushiki we yemeza ko yiboneye ibisebe bya kera byamaze kuma ndetse n’ibya vuba. Kimwe na musaza we uyu mutegarugori ababajwe n’uko Cyuma afunzwe.

Mu gahinda kenshi Mujawabera yabwiye umunyamakuru ko Cyuma akubitwa bamuhatira kwemera icyaha, mu gihe we yasabye gusubirishamo urubanza kuko nta cyaha na kimwe yemera. Ariko ibi gereza ntibikozwa. Uku rero ni ko Cyuma abayeho, ariho atariho, ndetse nta gikozwe twakumva inkuru mbi mu gihe cya vuba.

Mu kwanzura rero twahamagarira imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abantu ku giti cyabo guhaguruka bagatabariza Cyuma kuko ari hagati y’urupfu n’umupfumu. Nta kintu na kimwe abakumirizi ba Cyuma bashaka ko kigera hanze kandi amananiza no guhungetwa bishyirwa ku bamusura bishobora kuzatuma asigara nta wumusura kabone n’ubwo nta mabwiriza yaba yashyizweho.

Uku gukubita imfungwa bitandukanye n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ariko biracyakorwa cyane cyane muri Gereza za Miyove, Karubanda, Nyakiriba, Mageragere n’izindi. Inkoni zisumbuye ku zo Cyuma yari asanzwe akubitwa ni izo yakubiswe hagati ya tariki 28/05/2022 ndetse n’iya 06/06/2022, aho yakubitwaga bisumbye ibyo yari amenyereye. Hiyongeraho na SP Uwayezu Augustin wiyongereye ku bari basanzwe bamukubita ndetse amukubitana ubukana bwinshi cyane, amumena ingoma y’ugutwi, amuvuna imbavu n’umugongo, amusigira ibikomere umubiri wose. Uyu arashaka gutera ikirenge mu cy’uwo yasimbuye CSP Kayumba Innocent wari waramaze abafungwa abica urubozo, none afungiye ubujura yakoreye zimwe mu mfungwa. Kutabivuga si wo muti w’ikibazo. Niba buri wese ahisemo kwicecekera ntaho twaba tugana, ejo byagera ku wundi, nawe ntazabone umutabariza. Ibi byo gukubitwa kwa Cyuma bije byiyongera ku ikubitwa rikorerwa Aimable Karasira na Jean Bosco Nkusi, nta cyaha kigaragara bashinjwa.

Nema Ange