HATAKA NYIR’UBUKOZWEMO, NYIR’UBUTERURANYWE N’AKEBO AKINUMIRA!





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Abanyarwanda iyo babonye umuntu utaka  cyane kugira ngo yerekane ko yababaye kubwo guhemukirwa by’indengakamere kandi abeshya bagira bati “Hataka Nyir’ubukozwemo, Nyir’ubuteruranywe n’akebo akinumira”. Banabivuga kandi iyo babonye umuntu wahemukiwe by’indengakamere, nyamara akarenzaho akicecekera, ntaharanire kwihorera,gushyira akababaro ke imbere yirengagije ak’abandi cyangwa kugaruza ibye byanyazwe bubi na bwiza .

Uyu ni umurage duhora twibukira kuri Mutagatifu Kizito Mihigo, washegeshwe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara nyuma yo  kuyirokoka ntagire umutima wo guhembera inzangano cyangwa wo kwihorera  ahubwo agaharanira kubana na bose kandi atarobanuye bityo ntahweme kwifuza ko abanyarwanda bababarirana kugira ngo bakabana mu mahoro arambye. Imbaraga n’umuhate byo kubabarira byatumye abishyira no mu ndirimbo ngo tujye tuyiririmba twibuke ko yatanze ubuzima bwe, aharanira ko buri munyarwanda yaba mu Rwanda ruzira amacakubiri no kwikubira ibyiza by’igihugu. Muri make yifuza ukuri kuzuye ku mateka y’abanyarwanda n’u Rwanda nk’igihugu  ndetse no mubuzima bwa buri munsi .

Kuba Karasira afunzwe azira kuba yaravuze ko FPR yamwiciye ababyeyi, Yolande Mukagasana agataka ngo yamupfobereje amateka  bitera kwibaza niba amateka y’umunyarwanda yumvikana cyangwa agira ireme iyo hirengagijwe ay’undi!? Iyo Ingabire Marie-Immaculée wari i Burundi mu gihe cya Jenoside ndetse n’abandi benshi nkawe batari mu Rwanda aribo bashyizwe imbere mu kubara ijoro bataraye, akaba aribo birirwa babwiriza baririmba kaluvaliyo batatereye kugeza n’aho bica ,bagahungeta ndetse bagafungisha cyngwa bagafungisha abacikacumu wibaza aho bataniye n’ababahekuye! Abashingwacumu tuzakomeza tuvuge amateka yacu uko twayabayemo yaba meza cyangwa amabi kuko tutari mu masiganwa yaba Nyir’ubukozwemo baharanira urupfu batazi .

Uyu i Nyir’ubukozwemo

Mu Kinyarwwnda baca umugani bagira bati “Igurukanye umutanyu niyo iba iyamaze”. Baba bavuga inyoni babona igurukanye umutanyu w’isaka, maze igafatwa nk’aho ariyo yamaze umurima wose. Mu by’ukuri inyoni n’amasaka ni umugani ariko ugana akariho, kuko uyu mugani bawuca iyo babonye abantu bakoze ibyaha byinshi, bakiba, bakica, bagakora n’andi mabi menshi ariko ntibabihanirwe, nyamara umuntu wakoze agakosa gato cyane akabihanirwa bikomeye, mbese nka bya bindi byo kwicisha inyundo isazi.

Uku niko bigenda ku ngoma ya FPR iyo “ibifi binini” binyereje amafaranga agenewe gukora ibikorwa by’iterambere , ndetse bifitiye inyungu abaturage benshi bigahishirwa. Urugero twafata ni umushinga w’isoko rya Modern Market” wakunze kurangwa no guhangana hagati y’Akarere ka Rubavu na ba Rwiyemezamirimo bashakaga kuryubaka, dore ko umaze hafi imyaka isaga 10 ntibikorwe ahubwo Raporo y’umugenzuzi mukuru ikagaragaza ko muri Mutarama 2021, aribwo Akarere kongeye kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo mushya (Rubavu Investment Company Ltd) yo kubaka iryo soko, ku buryo mu mezi atandatu gusa rizaba ryuzuye ariko byageze mu kwezi kwa Kane ntakirakorwa, mu gihe nyamara hamaze gushorwamo agera arenga miliyali imwe za amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka igice kibanza izatwara byibuze miliyari 2.7 Frw mu gihe igice cya kabiri biteganyijwe ko kizatwara hafi miliyari 8 Frw.

Nyamara k’urundi ruhande ku ngoma ya FPR iyo“udufi duto” tuguye mu makosa mato, rimwe na rimwe atanasobanutse, ndetse wanashaka uruhare rw’umuntu ku giti cye ukarubura, nibwo usanga inzego zahagurutse, itangazamakuru byahuruye ukagirango hari inka yacitse amabere! Urugero ni kuwa gatandatu w’ icyumweru cyashize ku I tariki ya 03/07/2021 aho ikinyamakuru, igihe.com cyasohoye inkuru igira iti “Kamonyi: Barindwi bakekwaho kunyereza umutungo wa leta bafashwe”. Iyo nkuru ni muri zazindi badatinyuka gushyiraho izina ry’ umunyamakuru uba wayanditse kuko akensho biba ari ibipapirano . Mu kinyamakuru Ukwezi.com nabo basohoye iyo nkuru ku i tariki ya 04 Nyakanga 2021, bo bavugaga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) rwataye muri yombi abantu batandatu (6) barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kunyereza umutungo muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri. Aba bantu batandatu batawe muri yombi na RIB, ni uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, Niyonzima Jean René. Hari kandi Bizimana Innocent usanzwe ari Umubaruramari w’Umurenge wa Nyamiyaga, hakaba Ntirenganya Védaste usanzwe Umwarimu mu kigo cy’amashuri cya GS Ngoma, hakaba Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya GS Mukinga witwa Mugenzi Jean Marie Vianney, na rwiyemezamirimo witwa Mushoza Cyrille.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha (RIB), ruvuga ko aba bose bakurikiranweho kunyereza umutungo muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge n’iya Rukoma mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, ubundi bugasuzuma niba buzabaregera inkiko cyangwa niba buzabarekura bagasubira mu mirimo yabo.

Inkuru nkizi zivuga ku ifungwa ry’udufi duto zumvikana henshi na kenshi, aho usanga abayobozi bo mu nzego z’ibanze, zo ku Mirenge n’Utugari ndetse n’abandi badafite aho bahuriye n’ubuyobozi bwite bwa Leta, bafungirwa ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta. Mu by’ukuri amafaranga aburira kuri mwene tuno dufi aba abarirwa hagati y’1000 Frw n’ibihumbi 300Frw. Aba barafungwa bakanirukanwa mu kazi, mu gihe ibifi binini biba byarigishije amamiliyari, byo biba bitekanye, bigeretse akaguru ku kandi, kuko biba bizi ko bihagarikiwe n’ingwe yitwa FPR! Niho rero abantu bahera bavuga bati “Igurukanye umutanyu niyo iba iyamaze‘ cyangwa bati “Hataka Nyir’ubukozwemo, Nyir’ubuteruranywe n’akebo akinumira‘. Kandi ingero ni nyinshi cyane, aho uburo FPR iteruranye n’akebo, ba nyirabwo bicecekera by’amaburakindi.

Ntitwasoza iyi nkuru, tudakanguriye Abanyarwanda gukomeza gucana ku maso kuko abayobozi bi inzego z’ibanze, bakunze kwitwa ba gitifu, bamwe bakaboneka bakubita abaturage, baba batatowe n’abaturage kuko abo babonamo ubushobozi bwo kubayobora ataribo FPR ihitamo. Umunyarwanda witwa Gihozo yabyibukije aho yatanze igitekerezo cye kuri Kigali Today agira ati : “Leta izahe Abaturage ububasha bwo kujya Bitorera Ababayobora Cyane Cyane ba Gitifu b’imirenge n’utugari, birababaje kubashiriraho umuyobozi ngo ni Gitifu ari isiha rusahuzi, n’abandi baza ntacyo bamarira abaturage badatanga service nziza, barya iby’imfubyi n’abapfakazi n’abandi bose batagira kirengera, Amakosa ya ba Gitifu amaze kuba menshi, gutuka no gutesha agaciro Abaturage nyamara Leta ya FPR ikabiha umugisha . Abanyarwanda ni duhaguruke duharanire ubureganzira bwacu.

FPR UTERURANA N’UTWIBO, NTA WUZAGUKUMBURA

Constance Mutimukeye