Pastor Gregg Schoof, umunyamerika wari washinze Radiyo Amazing Grace mu Rwanda, nyuma yo gufungirwa Radiyo n’Itorero nawe ubwe yaje kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda kuya 8 Ukwakira 2019. Ubu aba mu gihugu cya Uganda, yandikiye ibaruwa yo gushimira no guhumuriza abo bose bari bahangayikishijwe n’iryo yirukanwa ndetse n’abamusengeye. Nawe niba uri mu bamusengeye, dore ibaruwa yakwandikiye hasi aha.
Nshuti bavandimwe mwansengeye,
Nagira ngo mfate uyu mwanya mbagezeho uko byangendekeye. Benshi mwumvise mu makuru ko nafashwe ndetse nkanirukanwa mu Rwanda. Ndagira ngo mbonereho mbasobanurire ku buryo bwumvikana neza uko byagenze kandi nabereke ko NTA TEGEKO NA RIMWE NIGEZE NDENGAHO MU RWANDA.
Kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza mu kwa cyenda nta kintu kindi twashoboraga gukora usibye kwegeranya ibintu byacu, dupakira ibyo dutunze byose twitegura kwimukira muri Uganda. Twari tunahugiye kandi mubyo gutunganya ibitabo by’indirimbo z’Imana mu rurimi rw’ikinyarwanda. Noneho ku ya 7 Ukwakira nari nateguye ikiganiro n’abanyamakuru ngambiriye gusezera ku banyarwanda, no kugira ngo mbatangarize iby’urubanza rwa radiyo yacu aho rwari rugeze ngira ngo nanababwire uburyo Itorero ryacu ryafunzwe ku buryo bunyuranye n’amategeko. Ibi nzabigarukaho neza mu ibaruwa itaha. Ni iby’ingenzi cyane kuyitegereza.
Twakodesheje icyumba twagombaga gukoreramo inama n’abanyamakuru. Polise yahageze kare cyane muya rubika, ihatira nyirinzu gufunga imiryango no kutubuza kwinjira. Abanyamakuru batangiye kuza bakajya bahagarara hanze aho, buri wese yashobewe arimo kwibaza icyakorwa. Ubwo nari ntangiye kubabwira ko bitagishobotse ko dukora ikiganiro, ako kanya polisi yaje nk’iya gatera iba intaye muri yombi, bandega gukorera inama ahatemewe nk’uko babivuze. Muri ayo masegonda atarenze 90! Gufunga urubuga rwo gutanga ibitekerezo babipanze cyera cyane!
Umuhungu wanjye w’imyaka 16 Timoteyo, nawe yari yafashwe ngo azira kuba umufatanyacyaha ariko nyuma aza kurekurwa yoherezwa imuhira. Ibyo aribyo byose, ubwo twari tukiri kuri polisi, baje kwisubiramo basanga nta mucamanza muzima ushobora kumpamya icyaha nka kiriya cy’amanjwe, bityo bahitamo kunyirukana. Mu Rwanda, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, bishobora kwirukana uwo ariwe wese, igihe icyo aricyo cyose , kubera ikintu icyo aricyo cyose. Ushobora no kwitsamura nabi bakakwirukana!
Muri ibi byose Polisi niyo yakoze icyaha. Bafunze urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kuvuga icyo ushaka, bivanga mu masezerano ku mutungo w’umuntu yakozwe n’abandi, bahimba ibinyoma, banakoresha ububasha bwabo mu buryo bunyuranye n’amategeko. Nkuko nabivuze mu itangazo nari nageneye abanyamakuru, sinaje mu Rwanda kwivanga muri politiki. Nazanywe gusa no kubwiriza ubutumwa bwiza. Ariko ubutegetsi bw’u Rwanda bwiyemeje kuturwanya n’ubwo twe tutigeze tubarwanya.
Ubu rero turaho tumeze neza turatekanye muri Uganda. Banyirukanye banyohereje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika; ariko itike yatanzwe na Rwandair ntiyari itunganye. Njyeze i Dubai basanga ipfuye, indege irinda insiga. Nuko nza kubasha kwigurira itike ingarura inyuma muri Uganda. Angela n’abana baje kuza iminsi mike yakurikiyeho. Nabasanganiye ku mupaka nuko turahoberana biratinda.
Uko bigaragara ntibyari byoroshye, ariko ubu turimo kugerageza kwisuganya mu rugo rwacu rushya. Turabashimiye bikomeye cyane kubw’amasengesho n’inkunga byanyu.
Kubw’umurimo we,
Gregg, Angela, Caleb, Hannah, Timothy, Virginia, Micah na Zachery Schoof.