IBARUWA YANDIKIWE OPPOSITION Y’U RWANDA NA LETA Y’U RWANDA : UBUMWE N’UBWIYUNGE

Spread the love

Yanditswe nu Ukunda U Rwanda. Abarizwa mu r’urubyiruko, yadusabye kugeza ibitekerezo bye kuri Opposition na Leta y’u Rwanda

UKUNDA u Rwanda

Kigali kuwa 31/10/2020

Kigali/RWANDA

Kuri: OPPOSITION Y’U RWANDA NA LETA Y’U RWANDA

Impamvu: Proposal y’Ubwiyunge burambyemu Rwanda

Mbandikiye iyi baruwa ngirango mbahe igitekerezo cyanjye ku iyubakwa ry’u Rwanda rwiza, rurimo : “Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubwisanzure” birambye.

Ndi umunyarwanda, navukiye mu Rwanda, mfite imyaka 35. Nakurikiranye amateka y’igihugu cyanjye cyane, nkababazwa n’uko ari amateka yuzuye amaraso n’ibinyoma gusa. Ibintu byamunze imitwe ya benshibyitwa amoko, Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa, nasomye henshi ko byari ibyiciro by’ubudehe byatangijwe n’umwami Cyilima, hanyuma abazungu baza kubihindura amoko yatumye tugira amateka dufite na magingo aya. Abantu benshi babeshywe ko ari abahutu b’ubwoko, abandi babeshywa ko ari abatutsi, aribyo byaje kuganisha kuri Jenoside yo mu 1994. Ni koko amakosa yarakozwe, ubwicanyi bwarabaye, ababeshywe ko ari abahutu bica ababeshywe ko ari abatutsi imbere mu gihugu, Inkotanyi na zo zameneshejwe kubera kubeshywa ko ari abatutsi, zigarutse mu gihugu zirwana guhera mu 1990 kugeza bugingo ubu, zicabenshi mu bo zihasanze zihorera, zikurikirana n’impunzi zicira nyinshi muri Congo no mu bindi bihugu bituranyi. Nta utarakoze ubwicanyi, haba ubutegetsi bwariho muri 1994, ndetse n’agatsiko kari ku butegetsi uyu munsi nandika iyi baruwa. Ikibabaje ni uko zicamo n’abandi bitwa abatutsi, urugero ni Kizito Mihigo, Rwigara Assinapol, Karegeya Patrick n’abandi. Hari amateka menshi muzi ntazi, twese dufite ibikomere bitandukanye kandi bibi.

Igikwiye gukorwa ku bwanjye ni iki: “Inzira y’ibiganiro”. Ikwiriye gukorwa ite? Kagamen’agatsiko ke nibafate umwanzuro, bakureho telecommunications network mu gihugumu gihe runaka (internet, telephones), hakorwe ibiganiro mpaka nk’uko Gacaca zakozwe, abantu babwizanye ukuri, basabane imbabazi, twese twumve ko twababaye, ko twakoze amakosa kandi

twayakorewe, nibishaka bizamare ukwezi cyangwa igihe runaka gikwiriye. Impamvu yo gukuraho telecommunication ni iyi :Turabizi ko kutarekura ubutegetsi babiterwa n’ibyaha byinshi bashobora kubazwa igihe baba bavuze ukuri kumwe na kumwe. Ariko habayeho iriya nzira, amakuru yose yasigara mu mitwe y’Abanyarwanda, nta photo, nta video, nta satellite, ni nka kwa kundi umugore n’umugabo bagirana ikibazo bakajya mu cyumba abana ntibabimenye. Ibyo biganiro bisoze bifite imyanzuro irimo:

  1. Ubumwe n’Ubwiyunge bwa nyabwo

Abantu ntibakomeze kumva ko hari igice kimwe cyababaye kurenza ikindi, kuko twese turabizi ko abari ku ibere, ari bo babeshywe ko ari abatutsi, ntabwo biciwe abantu benshi muri 1994 kurenza ababeshywe ko ari abahutu bishwe n’Inkotanyi, zaba impunzi zasanzwe mu buhungirozishwe muri 1994 kuzamura, ndetse n’izicyicwa na magingo aya, ndetse n’abasanzwe mu gihugu, aho muzi hagiye hakorwa ubwicanyi hatandukanye, aho na bugingo n’ubu hari aho bagiye bubaka ibigo runaka, ibigegan’ibindi hejuru y’imibiri y’abantu, nko ku Kibuye ahubatse ibiro by’akarere ka Karongi, IByumba hari ahantu hateretse ikigega mu kigo cy’amashuri, n’ahandi henshi, ariko bikaba bitavugwa ngo kuko nta gaciro bafite ku ngoma irihokuko ari abahutu. Abantu bose bakwiye guhabwa icyubahiro kingana n’agaciro kangana.

“Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.” Matayo 5:10

2. Ukwishyira ukizana kwa buri muturarwanda

Abanyarwanda bafite ubwenge ndetse n’ubushobozi bwo gukora, kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyabo. Kenshi nagiye numva muririmba Singapore, ngo ni yo mufataho urugero. Ubu se twirengagize ko hari Abanyarwanda benshi bafite ubushobozi bwo kubaka amazu nka za Kigali Convention Center, za Kigali Sport Arena n’izindi? Ni benshi, ariko kubera ko Abanyarwanda batemerewe gukira inkotanyi zitabishatse, benshi bashora imari zabo mu bihugu byo hanze. Nigeze kumva Kabarebe avuga ku banyarwanda baba za Zambia, ngo abahari bakize ni abahutu, ngo bakoze ubwicanyi n’ibindi. Izo mentalités z’ubuhezanguni zikwiriye gushira, abantu bagakora, bagakira kandi bakagira uburenganzira ku butunzi bwabo.

3. Ubutegetsi busangiwe

Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu wese unenze imikorere mibi y’ubutegetsi afatwa nk’urwanya ubutegetsi. Ba Barafinda bagafungwa bagahindurwa abasazi, ba Karasira bakirukanwa ku kazi n’abandi.

4. Uburezi kuri bose

Twese turabizi ko mu Rwanda uburezi ari ikibazo. Imihindagurikire ya buri kanya, kuvutswa uburezi kandi umuntu abishoboye. Ibi mbivuga nshingiye ku bintu byinshi, birimo ama bourses adashobora guhabwa abana b’abahanga kubera ko ngo ari abahutu, igahabwa abatabarusha ubwenge, batatsinze kubarusha kubera ko ari abatutsi, ngo hashingiwe ku kinyoma kivuga ko biciwe abantu, kandi n’abo Inkotanyi zishe zivuga ko zihorera na bo bari abantu. Twese tuva amaraso kimwe, turi abantu. Mu myanya imwe y’ubuyobozi hashyirwamo abantu babeshywa ko ari abatutsi, ndetse kenshi ugasanga ni nayo mpamvu services zitangwa nabi, zitanganwa agasuzuguro n’ibindi. Birazwi kandi biranumvikana ko umuntu ufite intsinzi ayirya uko ashaka. Ariko se niwo muti w’ikibazo dufite? Intsinzi yubakiye ku maraso? Ntabwo byumvikana ukuntu bafunga ibigo by’amashuri bimwe na bimwe, ukaritaha mu mwaka umwe urishimira, undimwaka ukarifunga uvuga ko ngo ritujuje ireme ry’uburezi, urugero ni College Adventiste Gitwe, na INATEK n ‘izindi. Impamvu y’iri fungwa turayizi, ni uko kenshi baba banze guhamo abari ku butegetsi imigabane. Iyo yo ni ingeso basanganywe kubera kudashaka ko hagira ukira batabihatse.

5. Kuvanwaho kw’imiryango imwe n’imwe

AERG ni umwe mu miryango ntumva na bugingo n’ubu impamvu ikiriho, kandi ari impine isobanura “Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside”, uyu munsi mu bigo by’amashuri yisumbuye ikaba igihari, kandi hibereyemo abana batanazi Jenoside. Nk’abo bacitse ku icumu ry’iki? FARG ntivanweho n’ibindi bigo bijyanye no kwita ku ihungabana, ahubwo bigahindurirwa inyito n’inshingano bidaheza bamwengo bitoneshe abandi.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo byanjye, ariko namwe hari ibindi mwumva byakongerwaho, ariko rwose ntabwo Abanyarwanda dukwiriye kugumya gufatwa nk’abicanyi n’abaturage b’ibihugu bituranyi, aho benshi muri twe dusigaye duterwa ipfunwe no kuba Abanyarwanda. Mukwiriye gutekereza uburyo abantu bari muri Opposition boroherezwa kuza kwitabira ibi biganiro. Mu gihe ibi bikozwe, hakagira umunyarwanda udatanga imbabazi, ahubwo agasarikwa n’uburakari nyuma y’ibiganiro no gusasa inzobe, yahanwa by’intangarugero. Abanyarwanda bakwiriye kubana neza, kubahana ndetse no gukundana.

Nifuza ko ubu butumwa bwagezwa ku bahagarariye Opposition ndetse n’abahagarariye Leta y’u Rwanda.

Bikanamenyeshwa :

-Umuryango w’Abibumbye

-Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi

-Umuryango wa Afrika yunze ubumwe

-Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba

-Common Wealth

-Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa

-Human Rights Watch

UKUNDA u Rwanda