Nyakubahwa Minisitiri, amazina yanjye ni NTAMUHANGA Cassien nkaba ndi umwe mu banyamakuru b “Ijisho ry’Abaryankuna”. Ubwanditsi bw’iki kinyamakuru bwantumye ngo mbabaze bimwe mu bibazo bihangayikishije Abanyarwanda, bikaba byarashobeye abanyamahanga kandi bikaba biri gukurikiranirwa hafi cyane n’Abaryankuna. Ibi bibazo ngiye kukubaza ugomba gukoresha uko ushoboye n’uburyo bwose ukabisubiza, dore ko mbikubarije ku karubanda…!
Ikibazo cya mbere: Ku italiki ya 01 Werurwe uyu mwaka wowe ubwawe ubicishije ku rukuta rwawe rwa Tweeter wasabye abanyarwanda kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda ngo kubera ko batabwa muri yombi,bagakorerwa iyicarubozo n’ibindi… mu magambo yawe wanditse mu rurimi rw’icyongereza, wagize uti: “…Rwandans are strongly advised NOT to travel to Uganda due to ongoing arrests, harassment, torture, incarceration without consular access, deportation etc…” Kuya 05 Werurwe 2019 mu kiganiro n’Abanyamakuru wasubiye muri ibi noneho wongeraho ko Uganda ikorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi ikanabangamira ubukungu bwarwo… Kuwa 21 Mata 2019 Bwana François Gihozo ushinzwe imirimo yo kubakisha umupaka wa Gatuna yavuze ko bageze kuri 93% bubaka umupaka, kuburyo muri uku kwa gatanu baraba basoje. None ikibazo narimfite imirimo nigera ku 100% ya nama wagiriye Abanyarwanda yo kutajya muri Uganda igashimangirwa na Kagame mu mwiherero, muzayikuraho, Abanyarwanda bongere bajye bambuka nk’uko byahoze?
Ikibazo cya kabiri: Mu minsi mike ishize bimwe mu bihugu bikomeye ku isi aribyo Ubufaransa,Ubudage,Ubwongereza,Canada,Ubuhorandi,Ububiligi na Australia byagiriye inama abaturage babyo kwirinda gutemberera mu Rwanda cyangwa banahatemberera bakagenda bikandagira…Ayo makuru amaze kumenyekana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri uyobora,ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazu Olivier Nduhungirehe (Ariko ubundi ko mperuka ari wowe muvugizi wa Leta,ubundi Nduhungirehe arakungirije cyangwa ni umuvugizi wawe? Ako kari agaciyemo!) Icyo navugaga, yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko mugiye kubaza,kuganira no gusobanurira ibyo bihugu …Ikibazo mfite, nifuzaga kumenya ko namwe igihe mwaba mwaragiraga inama abaturage BANYU yo kutajya muri Uganda niba ibyo bihugu byaraje kugira icyo bibabaza kuri iyo nama mwagiriye abaturage banyu,kuburyo namwe mwumva ari ngombwa kugira icyo mubabaza ku nama bagiriye abaturage BABO!?
Ikibazo cya gatatu : Ko nduzi ibi bihugu byafashe icyemezo cyo kugira inama abaturage babyo yo kugabanya akarenge mu Rwanda byose byakataje mu ikoranabuhanga bikaba bifite ibyuma kabuhariwe mu kirere (Satellites) kandi bikaba bisanzwe bikomeye mu iperereza, ndetse kugira ngo mwemere ko umuntu yize azi ubwenge ari uko aba yize iwabo, none murasanga badasobanukiwe n’umutekano icyo aricyo cyangwa n’ibiri kubera mu karere kuburyo bakeneye ibisobanuro byanyu kugirango bavaneho icyo cyemezo?
Ikibazo cya kane (ari nacyo cya nyuma) : Bwana Minisiti urasubiza iki ku bavuga ko gukura Louise Mushikiwabo iruhande rwa Kagame (Nubwo ushobora kuba warabyungukiyemo niba atarirwo rupfu rwawe), bikozwe n’Ubufaransa, ko ari nka kwa kundi Ruganzu Ndoli yakuye kuri Nyagakecuru Benginzage wo mu Ibisi bya Huye Inzoka y’inkazi yamurindaga, ubwo yamuragizaga ihene nyinshi maze zikarya igihura iyo nzoka yabagamo, yabura aho iba ikigendera ikamutaho! Ruganzu amaze kubona inzoka yamutaye yaramuteye aramwica iwe araharimbura! Abo bantu bavuga ko “Louise yarafite ukuntu apfa gukomakoma Kagame no gucabiranya wowe udashoboye!” Nk’uko Ruganzu wari usanzwe urwaye Nyagakecuru yabigenje undi akagira ngo ni urukundo, ngo ninako Ubufaransa bizwi ko bumaze igihe budacana uwaka na Kagame bwabigenje bumukuraho Mushikiwabo! None nturuzi ko bwabaye ubwa mbere gusaba abaturage babwo kwitondera u Rwanda? Mbese ubundi buriya ntibinashoboka ko ari nabwo bwaba bwariciye ijisho ibindi bihugu? Iyo witegereje ukuntu mumaze iminsi muhibibikana,muvuga amagambo urwanga rwabarenze ngo muri kuzura umubano n’Ubufaransa,wakongera ukareba ibifaranga mwajyanye mu Bwongereza muri Arsenal,ngo murashaka guteza Ubukerarugendo imbere, ntubona ko hose mukamye ikimasa? Murayitara mu ki?
Reka mbe ndekeye aho ubanze usubize ibi! Kutabisubiza neza bishobora kuguteza bariya bantu bakugereranya na Mushikiwabo, bakavuga ko… Naho kunanirwa kubisubiza rwose byo… mbihariye abasomyi!
Cassien NTAMUHANGA