IBIHUGU BYINSHI BIKOMEJE KUGWA MU MUTEGO W’UBUTUBUZI BWA KAGAME

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Undi mutego wanga ikinyoma w’ubutubuzi wongeye gushibukana Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo ukuboko kwe kw’iburyo, Brig Gen Ronald Rwivanga yavangiraga igitangazamakuru ry’igihugu, RBA, agatangaza ko iyo hatabaho umusada wa RDF kuri ubu imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye François Bozizé wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique yakabaye yarishubije ubutegetsi bw’iki gihugu. Uyu muvugizi w’ingabo za Kagame yabitangaje ubwo yavugaga ku rugendo rw’imyaka 20 ishize u Rwanda rutangiye kudurumbanya ibihugu byinshi muri Afurika rukabibeshya ko rugiye kubigarurira amahoro kandi byahe byo kajya ari inyungu za Perezida Kagame n’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali.

Muri iki kiganiro Rwivanga yatangaje ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rumaze kohereza abasirikare barenga 82,000 mu butumwa butandukanye. Yavuze ko ari ubutumwa bwatangiriye mu Ntara ya Darfour yo muri Sudani mu 2006, bukomereza muri Sudani y’Epfo mu 2011 ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique. Aha muri Centrafrique usibye kuba u Rwanda ruhafite ingabo mu butumwa bwa Loni, kuva mu 2021 runahafite izindi ngabo rwagiye rwoherezayo mu buryo buzwi cyangwa butazwi, bikavugwa ko byaciye mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinyanye, bikavugwa kandi ko izi ngabo zari zigiye guhangana n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye François Bozizé yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra. Ibi rero nibyo Umuvugizi wa RDF yasobanuye ko u Rwanda rwahisemo kohereza ziriya ngabo zindi muri Centrafrique bijyanye no kuba hari imbogamizi z’uko ingabo ziri mu butumwa bwa Loni ntacyo zagombaga gukora ngo zitabare ubutegetsi bwa Touadéra n’abaturage barimo bicwa, ngo kuko manda yazo itazemerera kujya mu mirwano, aha rero niho yahereye yemeza ko ntacyo Loni ishoboye ngo kuko iyo ingabo z’u Rwanda zidatabara kuri ubu umujyi wa Bangui wakabaye warafashwe. Yashoje avuga ko kuri ubu u Rwanda rwiteguye kujya gutanga umusanzu no mu bindi bihugu birimo umutekano muke, mu gihe cyose ruzaba rwitabajwe. Nyamara se ni nde uyobewe ko izi ngabo zisesera zigacengera ibihugu bitandukanye zigahungabanya umutekano zikagaruka zigize abatabazi baje gutabara abaturage ari zo zabashyize mu kaga?

Mu kujijisha kwinshi kandi ku wa 04 Ukuboza uyu mwaka hari hasohotse indi nkuru yavugaga ko Perezida Kagame yafashe mu mugongo Gen Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry, nyuma y’imvururu zabereye kuri imwe muri stade yo muri iki gihugu, zanaguyemo abarenga 50. Ni inkuru y’incamugongo yatangajwe aho ku Cyumweru gishize aba bantu baguye mu muvundo, ubwo abafana b’amakipe abiri yari ahanganye, Labé na N’Zérékoré,  bashyamiranaga muri stade, nyuma y’icyemezo cy’umusifuzi kitavuzweho rumwe. Imibare itangwa na Leta ivuga ko abantu 56 bapfuye, imiryango itegamiye kuri Leta yo ikavuga abarenga 135. Ni umukino wahuzaga amakipe yombi atarabigize umwuga, yahataniraga irushanwa ryitiriwe Perezida Gen Mamadi Doumbouya. Imvururu zakomotse ku kutishimira ko umusifuzi yatanze amakarita abiri y’umutuku ku ikipe ya Labé ndetse mu minota ya nyuma aha penaliti N’Zérékoré yari mu rugo, guterana amabuye bitangira ubwo, polisi yitabaza ibyuka biryana mu maso ariko biba iby’ubusa, abarenga 1000 barakomereka.

Ababisesengurira hafi rero bahise basoma mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa X uburyo ibyago bya Guinée-Conakry agiye kubibyaza umusaruro agatangira kubavangira nk’uko yivangavanze mu myigaragambyo imaze igihe ica ibintu muri Mozambique. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yumvikanye kuri Radio&TV10 avuga ko u Rwanda rwatunguwe no kumva amakuru ashinja ingabo zarwo kuba i Maputo mu bikorwa byo guhangana n’abigaragambya. Ibi birego ku ngabo z’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yari yabigarutseho na none  ku wa Gatatu, tariki 4 Ukuboza 2024, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Bwongereza mu nama y’Ikigo Mpuzamahanga Kitegamiye kuri Leta Gishinzwe Ububanyi n’Amahanga (Chatham House). Umwe mu banyamakuru batajya barya indimi ku mabi u Rwanda rwishoramo hirya no hino, Michela Wrong, yabajije Nduhungirehe icyo avuga ko birego bishinja Ingabo z’u Rwanda kuba i Maputo. Yagize ati: “Ndabaza niba Minisitiri ashobora kutubwira mu byukuri aho Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique. Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mozambique wahunze igihugu yasabye Ingabo z’u Rwanda kuva muri icyo gihugu. Twabonye ibirego ku mbuga nkoranyambaga birimo n’ibivuga ko zarashe abigaragambya bamagana ibyavuye mu matora.” Nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda zageze i Maputo mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo y’abaturage, igamije kwamagana intsinzi ya Daniel Chapo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu gusubiza Michela Wrong, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aya makuru ashinja Ingabo z’u Rwanda kuba i Maputo nta shingiro afite, ko ahubwo ari ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique muri kilometero 1700 uvuye i Maputo. Nyamara se ni kangahe u Rwanda rwumvikanye ruhakana aho ingabo zarwo zihungabanya umutekano nyamara za raporo mpuzamahanga zikabyemeza, narwo rukazageraho rukabyemera.

Urugero rwa vuba ni ingabo z’u Rwanda zagize agatobero mu Burasirazuba bwa RD Congo, ibihugu bitandukanye bikaba bitarahwemye gusaba u Rwanda gucyura ingabo zarwo mu buryo bwihuse ariko u Rwanda rukabihakana, kugeza ubwo Amb. Olivier Nduhungirehe yumvikanye avuga ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka mu gihe umutwe wa FDLR uzaba wasenywe. Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro yagiriye mu kigo cy’Abongereza gishinzwe politiki mpuzamahanga, Chatam House, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024. Cyari cyerekeye kuri politiki y’u Rwanda mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola ku rwego rw’abaminisitiri zahuriye i Luanda, zemeranya kuri gahunda yo gusenya FDLR. U Rwanda rwemeye ko mu gihe uyu mutwe uzaba ugabwaho ibitero, ruzatangira gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, ndetse biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola bazahurira i Luanda tariki ya 15 Ukuboza 2024, bashimangire imyanzuro intumwa z’ibi bihugu zo ku rwego rw’abaminisitiri zagezeho. Abasesenguzi batandukanye rero bahise batera utwatsi uru rwitwazo rwatanzwe na Olivier Nduhungirehe ko ukwiyubaka kwa FDLR, ubufatanye bwayo n’indi mitwe n’imvugo z’abayobozi bo muri RDC, bibangamira umutekano w’u Rwanda, nyamara nta shingiro bifite kuko ikibesheje u Rwanda muri RDC nta kindi kitari ukwisahurira imitungo kamere y’iki gihugu.

Mu gihe rero u Rwanda rudahwema gushyirwa mu majwi mu guhora rushwana n’abaturanyi barwo, ubu noneho rurakataje mu kuvuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta biganiro iragirana na Donald Trump ku bijyanye no kwakira abimukira baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yiteguye gukorana n’igihugu icyo aricyo cyose kizagaragaza ubushake mu gukemura iki kibazo cy’abimukira cyugarije Isi, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangarije The Telegraph. Mu kwezi gushize nibwo byatangajwe ko itsinda rya Perezida Trump uherutse gutororerwa kongera kuyobora Amerika, riri kwiga ku buryo bwo kohereza abimukira bari muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bihugu birimo u Rwanda. Umwe mu bantu ba hafi ba Trump yagize ati “Trump yiyamamaje atanga isezerano ryo kwirukana abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yiteguye guhagarara ku ijambo rye.” Amakuru yashyizwe hanze avuga ko iyi gahunda ya Amerika imeze nk’iyo u Bwongereza bwari bwarakoze n’u Rwanda, ariko ikaza kuburizwamo na Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer. Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko kugeza ubu hatarafatwa icyemezo cy’icyo inzu zari zateguriwe aba bimukira mu Rwanda zizakoreshwa, gusa ashimangira ko zishobora no kwifashishwa mu kwakira abimukira bazoherezwa mu bufatanye u Rwanda rushobora kugirana n’ibindi bihugu. Yavuze ko u Rwanda rutigeze rurakazwa no kwisubira k’u Bwongereza kuko gushingiye kuri politike y’imbere muri iki gihugu kandi rudashobora kuyivangamo.

Nta kabuza rero abatari bake bateze amaso aho iyi mitego yose y’ubutubuzi Kagame agenda ashandikisha hirya no hino izarangirira kuko bimaze gukabya, aho ibihugu byinshi bikomeza kuvumbura iyi mitego ariko na none ntibigire icyo bikora mu rwego rwo gucubya ubugambanyi no guhungabanya umutekano ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bumaze imyaka irenga 30 i Kigali bukomeje kuba akasamutwe ndetse bukaba bwararenze bukanaba akasongoye ihwa kuko aho bigeze hakwiye kugira igikorwa kuko mateka yo atazabura kubaza FPR ubugome n’amabi yose yakoreye kandi ikomeje gukorera Abanyarwanda.

Ahirwe Karoli