IBIMENYETSO BY’IBIHE : KAGAME NTAGISHAKWA MURI USA

Ku i tariki ya 09 ni ya 10 Ukuboza mu mwaka wa 2021, Joe Biden yatumuje inama ku rwego rw’Isi. Iyo nama izaba igamije kwiga kuri Demokarasi. Muri iyo nama hatumiwemo guverinoma n’amashyarahamwe ya socite civile. Intego nkuru ziyo nama ni ukwiga uko :

  • Ubutegetsi bw’igitugu bwarwanywa
  • Gukemura ikibazo cya Ruswa
  • Guteza imbere kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Aba perezida ba Kenya, Afurica Yepfo, Repubulica iharanira Demokarasi ya Kongo, Senegal n’abandi benshi bo muri Afurica batumiwemo. Umunyagitugu wishe Abanyarwanda akaba yaranze kunamura icumi, Paul Kagame, ntiyatumiwemo. Ni muri uru rwego twabashyiriye mu Kinyarwanda inkuru ivuga uko : I ROMA, MU BUTALIYANI: UMUNYAGITUGU W’UMUNYARWANDA PAUL KAGAME YIRINZWE N’ABAYOBOZI BAKOMEYE KU ISI MU NAMA Y’IBIHUGU 20 BIKIZE KURUSHA IBINDI MURI 2021.

Ni inkuru dukesha urubuga AfroAmericaNet

Inama ihuza ibihugu 20 bya mbere bikize ku isi yo muri 2021 (2021 G20) yateraniye i Roma, mu Butaliyani, ku wa 30-31 Ukwakira 2021. Yari inama ya 16 ya G20. Muri iyo nama, bamwe mu bakuru b’ibihugu bari batumiwe hashingiwe ku ruhare rwabo ku rwego rw’isi. Mu bashyitsi batumiwe harimo Perezida wa R.D. Congo Félix Tshisekedi, nk’umuperezida uyoboye Afurika yunze ubumwe muri 2021, umunye-Tchad Moussa Faki Mahamat nka Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe n’uw’u Rwanda Paul Kagame, nk’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere muri Afurika yunze ubumwe – Ubufatanye bushya bugamije Iterambere ry’Afurika (AUDA-NEPAD). Iyi ni gahunda igamije Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika yunze ubumwe.

Mu gihe inama yabaga, habereye ikinamico ritavuzwe, ririmo umunyagitugu w’Umunyarwanda Gen. Paul Kagame, bituma hibazwa ibibazo byinshi ndetse hahwihwiswa byinshi kuri uku guta ibaba nk’umunyapolitiki, wigamba kuba ushobora byose mu Rwanda.

Kagame muri 2019 atarakubitwa n’umuvumo w’amaraso y’inzirakarengane yishe

Mbere y’inama, hari hitezwe ibiganiro hagati y’abayobozi, cyane cyane hagati y’abatumirwa, abahagarariye ibihugu-binyamuryango bifite umwanya uhoraho muri G20 ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Ariko nk’uko tubikesha amakuru ava muri AfroAmerika Network yakurikiraniye hafi imirimo y’inama ya G20, ikaba yaranabashije kuganira bya hafi n’abari begereye bamwe mu batumirwa, ibintu ntibyagenze neza. Ikibazo gikomeye cyari: kuhaba k’umunyagitugu w’umunyarwanda Paul Kagame, nk’umushyitsi utifuzwa.

Ibyari byitezwe cyane n’abakikije Paul Kagame kuri iyi nama ya G20 muri 2021

Amakuru dukesha AfroAmerika Network aturuka mu biro bya Gen. Paul Kagame avuga ko, igihe Gen. Paul Kagame yakiraga ubutumire bwo kwitabira inama ya G20 mu 2021 nk’umutumirwa, yasazwe n’ibyishimo no gutungurwa. Muri make, bitewe n’uko mu Rwanda hakigaragara guhutaza impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, n’abaturage basanzwe, yari yaramaze guhinduka igipimo cyo kunengwa n’Inteko ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’abahagarariye Inteko ishinga Amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Aya makuru yemeza ko, ubu butumire bwari ikimenyetso gitanga icyizere kuri Paul Kagame no kubamukikije bya hafi. Niyo mpamvu yahise ategeka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, kohereza inyandiko zo gusaba inama babiri babiri n’abandi bayobozi bakuru, mu gihe inama ya G20 yari kuba iteranye. Ubusabe bw’izo nama bwohererejwe mu buryo bukurikije amategeko kuri Perezida wa USA Joe Biden, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Chancelière w’Ubudage Angela Merkel, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Perezida wa Komisiyo y’Uburayi bwunze Ubumwe Ursula Von der Leyen, na Perezida w’Inteko y’Uburayi Charles Michel.

Muri aba bose nta n’umwe wigeze asubiza mbere y’uko inama iterana. Ibi byatumye Gen. Paul Kagame ajya i Roma adatuje, ariko afite umugambi: gutega ibico (kugwa gitumo) no gutungurana.

Amayeri yakoreshejwe mu nama ya G20 yo muri 2021

Umugambi wari uwo kubikira abayobozi n’ababaherekeje akabagwa gitumo mu byumba by’inama cyangwa kubatunguza izindi nama zigamije kuvugana n’abo bayobozi. Nyamara Gen. Paul Kagame yahahuriye n’uruva gusenya. Mu myaka mikeya ishize, Gen. Paul Kagame wahoze ari umunyagitugu ukunzwe muri Amerika, yatakaje igikundiro cye guhera ku wahoze ari Perezida, Donald Trump n’ubutegetsi bwe.

Mu 2018, Donald Trump, akiri Perezida, yahubiranye na Gen. Paul Kagame nk’umuyobozi mushya w’Ihuriro ry’Ubukungu muri Afurika yunze Ubumwe, ariko ahita yirukana u Rwanda muri AGOA.

Muri iyi minsi nabwo Perezida Joe Biden yakoresheje inama y’abakuru b’ibihugu, mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku wa 22-23 Mata 2021 ariko ntiyatumira Paul Kagame, ariko ahubwo yitumirira uwa Kenya Uhuru Kenyatta, uw’ Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, uwa DRC Félix Tshisekedi, n’uwa Gabon Ali Bongo.

I Roma mu Butaliyani, Gen. Paul Kagame yakoze uko ashoboye kose ngo agwe mu gikorwa kitabiriwe n’abaje bahagarariye Amerika cyangwa abagweho mu byumba by’inama. Ariko abaje bahagarariye Amerika bari bateye imboni kare ibyo abari hafi ya Gen. Paul Kagame batekereza, bahita bakumirira kure inama zihutiweho n’ibico byabaga byatezwe, nta gihe bisabye. Byarangiye Paul Kagame atabashije guhura na Perezida w’Amerika Joe Biden. Nyamara, Joe Biden yakiriye abandi batumirwa benshi barimo Perezida wa R.D. Congo Félix Tshisekedi, byagaragaraga ko bagiranye ibihe byiza cyane.

Gen. Paul Kagame yagerageje uko ashoboye ngo akoreshe ayo mayeri ku bandi bayobozi b’ibihugu yari yagize umuhigo, barimo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Chancelière w’Ubudage Angela Merkel, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Perezida wa Komisiyo y’Uburayi bwunze Ubumwe Ursula Von der Leyen, na Perezida w’Inteko y’Uburayi Charles Michel. Ariko hafi ya hose aratsindwa. Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ni we wenyine wamusuhuje baganiraho gakeya. Gen. Paul Kagame yashoboye kuganira n’itangazamakuru, ari kumwe na Angela Merkel wari urimo kurangiza mandat ye nka Chancelière w’Ubudage.

Mu buryo bwo kwisura, yamaze igihe kinini aganira n’undi mutumirwa w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, uturuka muri Tchad, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe.

Ibibazo n’Ibihwihwiswa kuri Gen. Paul Kagame ugeze ku Gasongero ko kurwanira Ubutegetsi

Ikibazo kibazwa ni iki: Nyuma y’iyi kinamico y’i Roma, mu Butaliyani, ni iki kigiye kuba kuri Paul Kagame? Amakuru ava mu bantu ba hafi mu biro bya Kagame bamubonye ibyo yikoraga byose i Roma, mu Butaliyani, bakamubona asubiye i Kigali, yemeza ko ubuzima bwe bwari bwashengabaye ku buryo bugaragarira buri wese kandi yagaragazaga kudatuza bikabije, bakibaza ikigiye gukurikiraho ku Rwanda muri rusange.

Hari ibihwishwiswa ko Paul Kagame arimo gutegura uko azava ku butegetsi, mbere y’igihe cyari giteganyijwe. Ibi byaciwemo amarenga na Gen. James Kabarebe, umujyanama mukuru mu by’umutekano wa Gen. Paul Kagame akaba yarigeze no kuba Minisitiri w’Ingabo, ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko. Gen. James Kabarebe ni umwe mu bayobozi bakuru ba gisirikare waketsweho kuba atakiri inyuma y’ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Ibi byagaragaye mu nkuru yatangaga amakuru agezweho mu Rwanda, igatangaza ko uko ubuzima bw’umunyagitugu w’Umunyarwanda Paul Kagame bugenda bujya ahabi, benshi mu basirikare bakuru bakekwaho gutegura ihirikwa ry’ubutegetsi bafungiye mu magereza cyangwa bacungishijwe ijisho.

Byashyizwe mu Kinyarwanda n’Ubwanditsi

One Reply to “IBIMENYETSO BY’IBIHE : KAGAME NTAGISHAKWA MURI USA”

  1. ibi n’ivyifuzo s’ukuri
    utegereza ko Macron na Kagame atari ishut magara! nta politike uzi
    urazirikana iki RDF iri gukorera Mozambique!!!!
    mbega ubujiji

Comments are closed.