IBIMENYETSO BY’IBIHE : PAUL RUSESABAGINA, IGITABO CYA JUDI REVER IBIBAZO BYU UBUTABERA

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 27 FPR imaze ifashe ubutegetsi bwa Kigali, Leta y’u Rwanda ikomeje kotswa igitutu n’ibibazo biterwa n’ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi yishoyemo. Mu by’ukuri ibyo bikorwa ni byinshi cyane ariko reka turebemo iby’ingenzi maze turebere hamwe ukuntu FPR ikomejeje kwijijisha no kujijisha Abanyarwanda itaretse n’amahanga.

1. Ikibazo cya Paul Rusesabagina

Kuri uyu wa 02 Nyakanga 2021, www.radiyoyacuvoa.com yatangaje inkuru ivuga ko «Abadepite n’Abasenateri b’Amerika Bongeye Gusaba ko Rusesabagina Arekurwa». Iyi nkuru ivuga ko itsinda ry’abasenateri n’abadepite ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryongeye kugaragaza impungenge batewe n’ifungwa rya Paul Rusesabagina.

Mu ibaruwa bandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Bwana Antony Blinken baramusaba gukoresha inzira za Dipolomasi zose zishoboka Rusesabagina agasubizwa muri Amerika amahoro nk’umuturage wemewe w’icyo gihugu. Iyo baruwa bigaragara ko yanditswe mu mpera z’ukwezi gushize kwa 6 igashyirwaho umukono n’aba basenateri n’abadepite bose hamwe 41, iributsa ko mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize hari indi baruwa abadepite n’abasenateri 36 bandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bamusaba gusubiza Paul Rusesabagina muri Amerika akongera guhura n’umuryango we.

Bagaragaza ko na n’ubu bagitewe impungenge n’uburyo bunyuranyije n’amategeko Leta y’u Rwanda yakoresheje mu gufata no gufunga Rusesabagina, n’amakuru aturuka mu muryango no muri Fondasiyo ye ko Leta y’u Rwanda yamwangiye kubona ubwunganizi mpuzamahanga, ikanakomeza guhonyora uburenganzira bwe ku biganiro agirana n’abamwunganira b’imbere mu gihugu.

Izi ntumwa za rubanda zivuga ko umucamanza uburanisha urubanza rwa Rusesabagina yanze kumurekura by’agateganyo. Ahubwo abategetsi ba gereza bagahitamo kumufungira mu kasho ka wenyine amasaha agera kuri 23 ku munsi, bakanakomeza kumwima imiti yandikiwe na muganga.

Bati: “Benshi muri twe twahuye n’abo mu muryango we ndetse n’abamushyigikiye batubwiye ko Rusesabagina yaba yarakorewe ibikorwa bibabaza umubiri mu gihe cyi’bazwa rye.”

Iri tsinda ry’abasenateri n’abadepite rivuga ko ikirenze kuri ibyo, bakimara kohereza ibaruwa ya mbere bandikiye Perezida Kagame, umuyobozi wa Kaminuza ya Saint Mary i San Antonio muri Leta ya Texas yagaragarije urwego FBI rushinzwe iperereza impungenge atewe n’ibikorwa by’ubutasi by’abakozi ba Leta y’u Rwanda kuri iryo shuri.

Ni nyuma y’aho abadiplomate ba Leta y’u Rwanda ngo baba barihaye uburenganzira mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku nyandiko yo kuri murandasi y’ ikiganiro cyari cyakorewe muri iyo kaminuza ku birebana n’ifatwa rya Rusesabagina. Bavuga ko “iyo myitwarire irashimangira ibikubiye muri raporo yi’kigo Freedom House ivuga ku bikorwa mpuzamahanga bya Leta y’u Rwanda byo gukomeza kubuza amahwemo abayinenga hirya no hino ku isi.”

Aba basenateri n’abadepite baributsa Bwana Antony Blinken ko yari yabijeje mu nyandiko ko ubutegetsi bwa Biden na Harris buzakora ibishoboka Bwana Rusesabagina akaburanishwa mu buryo buboneye kandi bunyuze mu mucyo. Bagize bati”Tukwandikiye tugusaba ibisobanuro birambuye ku byo ubutegetsi bwaba bumaze gukora ku iburanishwa riboneye rya Rusesabagina kugeza ubu, ni’gisubizo cy’abategetsi b’u Rwanda.” Abo na none bakavuga ko mu kibazo cya Rusesabagina hari byinshi na n’ubu bitarasobanuka. Bati: “Niba intumwa idasanzwe yi’biro bya Perezida ku birebana ni’bikorwa byi’fatwa-bugwate ikiyoboye ibikorwa bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gushaka uko Rusesabagina yarekurwa, dukeneye kumenya umusaruro ibikorwa byi’yo ntumwa idasanzwe bimaze gutanga ku muhate wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza ubu.”

Izo ntumwa za rubanda muri Amerika zivuga ko “bitewe n’uko ubutabera bw’u Rwanda bukomeje guhonyora uburenganzira bwa Rusesabagina bwirengagije ibyo bwasabwe n’ubutegetsi bw’Amerika ko agomba guhabwa ubutabera buboneye, zikeneye kumenya niba, mu gusubiza kuri ibyo hari icyo Leta y’Amerika iteganya gukora cyane cyane mu mibanire yi’cyo gihugu n’u Rwanda.” Bagasoza basaba Bwana Antony Blinken gutanga ibisobanuro ku bikorwa Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’Amerika-ku bufatanye n’izindi minisiteri-yaba irimo gukora mu gukumira iterabwoba, ibuzwa amahwemo, n’ihohoterwa byakwibasira abandi banyarwanda baba muri Amerika.

Iki kinyamakuru gisoza inyandiko yacyo cyibutsa ko-nubwo yivanye mu rubanza avuga ko nta butabera yiteze mu gihe uburenganzira bwe butubahirizwa- Bwana Paul Rusesabagina yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu- igihano kiruta ibindi mu Rwanda. Ni mu rubanza areganwamo n’abahoze ari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa FLN ashinjwa gushinga no gutera inkunga mu bitero bihungabanya umutekano ku butaka bw’u Rwanda.

2. Ubwoba bw’igitabo cya Judi Rever

Ku itariki ya 23 Nzeli 2020, ubwo Madame Judi Rever yakoreraga urugendo mu Bufaransa, aho yari yaje gutangiza igurishwa ry’igitabo cye yasohoye mu rurimi rw’Igifaransa yise « Eloge du sang » (ibigwi byo kumena amaraso), yagize ati” Iterabwoba rya Kigali ntacyo rizantwara kuko niyemeje gukorera ku mugaragaro”. Aho yavuze mu magambo ye ati “je n’ai plus peur des menaces de Kigali”. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa « Sputnik » (Televiziyo y’Abarusiya iri mu Bufansa). Igitabo « Eloge du sang » kikaba cyarashyizwe mu rurimi rw’igifaransa n’icapiro rya Max Milo; icyo gitabo kikaba kigaragaza uruhare rukomeye umuryango wa FPR-Inkotanyi na Perezida wawo Paul Kagame bagize muri Jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994.

N’ubwo yashyizweho iterabwoba ryo kwicwa bikozwe n’ambasade y’u Rwanda iri mu gihugu cy’Ububiligi mu gihe yarimo yandika igitabo cye mu ibanga, ntibyabujije Madame Judi Rever kujya mu Bufaransa afite umutuzo muri iki gihe mu muhango wo gusohora igitabo cye (Eloge du sang), igitabo giteye ubwoba Paul Kagame na Leta ye! Muri icyo gitabo, Judi Rever ashyira ahagaragara uruhare rwa Paul Kagame wari uyoboye inyeshyamba za FPR-Inkotanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Icyo gihe Paul Kagame akaba yarahaye amabwiriza inkotanyi yo gucengera mu mutwe w’Interahamwe z’Abahutu maze zikica abatutsi kakahava!

Judi Rever kandi yagaragaje muri icyo gitabo ibimenyetso ntarengwa byemeza ko Paul Kagame ariwe wahanuye indege yarimo Perezida Juvénal Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Cyprien Ntaryamira w’Uburundi n’abari babaherekeje bose taliki ya 06/04/1994.

Ntabwo Judi Rever yagarukiye aho kuko yerekanye n’uruhare rwa Kagame mu bwicanyi bukomeye yakoreye muri Congo (Zaïre), muri iki gihe hakaba harimo gutekerezwa uburyo hashyirwaho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwo kuburanisha ababukoze nk’uko igihugu cy’Ububiligi giherutse gusaba umuryango w’abibumbye ONU gushyiraho urwo rukiko.

Madame Judi Rever kandi yagaragaje uburyo ubutegetsi bwa Kigali bukomeje guhiga Abanyarwanda babuhunze bari mu mahanga batavuga rumwe nabwo, Kigali ishinja ibyaha bya Jenoside cyangwa iby’iterabwoba kandi mu by’ukuri iba iri kubahora ibitekerezo bya politiki baba bafite.

Ibi bigaragazwa n’ishimutwa ryakorewe «Paul Rusesabagina ». Judi Rever agaragaza neza ko Kagame na FPR bakomeje gukingirwa ikibaba n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ndetse akerekana n’uruhare rukomeye igihugu cya Israël gifite mu guha imyitozo ya gisilikare ingabo z’inkotanyi kuva mbere y’umwaka w’1994 kugeza ubu.

Iki gitabo « Eloge du sang » gifite akarusho ugereranyije n’igitabo cyasohotse mu rurimi rw’icyogereza kuko igitabo cy’igifaransa cyogerewemo ibindi bika birimo ubuhamya busobanura neza amahano Paul Kagame na FPR bakoreye Abanyarwanda ndetse n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari, hakaba harimo n’amaraporo y’ibanga yavuye mu Muryango w’Abibumbye ONU atanzwe n’urukiko rw’Arusha (TPIR), ndetse na Mapping Report. Ikiganiro kirambuye Madame Judi Rever yagiranye na n’umunyamakuru wa Sputnik mu rurimi rw’igifaransa igaragara ku rubuga «https://youtu.be/3vk8uNN7JhA». Iki gitabo giteye ubwoba bukomeye FPR na Kagame!

Ahirwe Karoli