IBITEKEREZO : NDI URUBYIRUKO “ABANYARWANDA TUZABAHO DUTE???”

Yanditswe n’Umusomyi w’Ijisho ry’Abaryankuna

Muri iyi nyandiko, yanditswe n’umwana ubarizwa mu rwego rw’urubyiruko rwakuriye k’ubutegetsi bwa FPR, uwo mwana yatugejejeho ibibazo by’akarengane abona bimunze u Rwanda, aho kuri we afite inzozi zimwe gusa : gusohoka mu gihugu. Kuri we abayoboye u Rwanda,  bamwe mu biyita ko batavuga rumwe na Leta ya FPR bakorera hanze y’igihugu, benshi  barangwa n’ubwibone no kwikunda bashyira inyungu zabo imbere y’iz’igihugu n’iz’abaturage. Dore urutonde rw’ibibazo icumi abona abaturage mu Rwanda bahura nabyo.

  1. Ubuhinzi ntibukigena ibiribwa

Uko bisanzwe u Rwanda rutunzwe n’ubuhinzi hafi 90% by’Abanyarwanda batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi. Ikibazo muri iyi minsi ni uko nta musaruro uturuka mu buhinzi mu Rwanda ugaragara, inzara ikiyongera buri munsi. Ibyo bituruka k’ubutaka butakera (unfertilised), imyuzure, gahunda Leta yazanye  yoguhinga igihingwa kimwe. Kera abaturage bahingaga nk’ibijumba cyangwa ibirayi n’ibigori byabonekaga byeze mu gihe gito none ubu nyiri butaka arategekwa guhingwa amakawa n’ibyayi bitinda kwera aho inzara imwica kubera guhinga ibyo Leta yamutegetse. Niyo mpamvu inzara yabaye karande mu Rwanda.

2. Ibiribwa byaturukaga i Buganda byarabuze

Ku kibazo cy’ibiribwa bitagituruka mu buhinzi,  hiyongereyeho uko imipaka yafunzwe, k’uburyo aho twavanaga ibintu twahifungiye. Kubera amakosa y’ubuyobozi agafuka ka kawunga kaguraga 10 000 Frw ubu kageze kuri 2 5000Frw ku isoko. Ubu kurya kabiri k’umunsi ku banyarwanda benshi byabaye ikibazo. Aho gufungura imipaka ngo ukomeze ubucuruzi ukicisha inzara rubanda witwaje ko wowe wakize.

3. Igiciro cyo kubaho kiri hejuru y’ubushobozi bw’Abanyarwanda

Ubuyobozi bw’u Rwanda burarikirwa no kwifuza kubaho nk’ibihugu byateye imbere, kuri izo mpamvu, cost of living / igiciro cyo kubaho mu Rwanda kiri hejuru y’amafaranga umuntu yinjiza. Ingero :

Mwalimu niwe musingi w’iterambere ku isi yacu, adahari twabaho ,u bujiji ariko birababaje kubona umwalimu arushwa umushahara na dasso kweli. Hari abalimu bahembwa 45 000 Frw, ayo mafaranga ntacyo yamarira umuntu. Isahane ya make ni 500 Frw, umwalimu ariye kabiri ku munsi byazamutwara 30 000 Frw ku kwezi, yasigarana 15 000 Frw, urumva ko ntacyo yamumarira. Mu gihe akodesha, akanakenera kwambara, kwisiga, n’ibindi bintu  nk’itumanaho ayo mafaranga asigaye ni make.

Umuntu ushinzwe umutekano we ahembwa 40 000 Frw, we ariye kabiri ku munsi yasigarana 10 000 Frw.  

Abandi ni abagore bajya gutora amakawa no kuyatunganya. Bajya ku kazi saa moya bagataha saa kumi nimwe. Mu masaha icumi bahembwa 1000 Frw yonyine. Ubwo se kwirirwa umunsi wose amasaha icumi ugakorera amafaranga nkayo y’amaraso atanagutunga imibereho irihe mu Rwanda? Abanduta muzi amateka mwambwira ni ba injerekani y’amazi yigeze igurishwa 300 cyangwa 500 ko ariho igeze ubu? Kandi birirwa bavugako ko  bateje igihugu imbere, ni nihehe wabonye aho ibishyimbo bigura igihumbi 1000 cyuzuye mu mateka y’uru Rwanda usibye ko byabaye agahomamunwa k‘iyiminsi ? Kwa muganga wakirwa iyo wishyuye mituelle akaba aribwo uhabwa servisi nziza. None se babona abantu badakora, babuze amafaranga yo kurya bazavanahe amafaranga yo kuzigama cyangwa ayo kugura mituelle?

ubu umwalimu ajya kwigisha ashonje

4. Umwalimu ubu niwe mutindi

Kera kugira umwalimu m’umuryango byari ishema, ubu umwalimu ajya kwigisha ashonje, inkweto zaramucikiyeho, ugasanga ba Dasso, injiji zitize, zirirwa zikubita abantu, zikiba, zimurusha kubaho. Ubwo we urumva ireme ry’uburezi ryazamuka gute mu Rwanda ? Umwalimu ubu  « niwe w’umutindi ameze nk’umunyerondo wiruka inyuma yabazunguzayi rero uburezi bw’u Rwanda bwataye agaciro ubwo umuntu umwe yahinduraga itegeko ry’ururimi nibwo education yataye agaciro. Ubundi niba ushishoza nigute umuntu umwe atuma igifaransa cyavugwaga mu Rwanda cyarahise gicika kubera umuntu umwe atakizi ? »

Ikindi perezida yaravuze ngo ntibazongere guta amafaranga muri za scholarships za Leta hanze y’igihugu, kubera abanyeshuli  barangije kwiga, baburaga akazi bakajya hanze, noneho bakabakeka kujya muri iriya mitwe irwanya Leta nka RNC. Ubwo se Ireme ry’uburezi ryazamuka gute ?

5. Urubyiruko rwicaranye impamyabumenyi no kwikorera ntibyemera

Umubare w’abarangije amashuri mu Rwanda mu byiciro bitandukanye (degree) ubu bakaba bicaye ari abashomeri ntakazi bafite ni mwinshi.  Abenshi bariyakiriye birirwa mu masengesho bategereje ibitangaza by’Imana. Udafite ugufasha ntaho wagera.  Igihugu cyafashwe n’abantu b’i Bugande nibo bigabanyije imyanya nibo bari kuntebe bivuze ko kubona akazi uri rubanda rugufi bigoye kuko u Rwanda rufite abantu benshi bize ariko babuze akazi.

K’urundi ruhande imisanzu, urabizi ko imisoro iri hejuru aho ba rwiyemeza mirimo (businessman) bashaka gukora ibikorwa byabo batemererwa n’imisoro iri hejuru.  U Rwanda ruri mubihugu kwisi binganisha imisoro kubacuruzi  kandi baba batashoye amafaranga angana.  Ndaguha urugero ushatse gucuruza inkweto afite igishoro cyibihumbi 100 muri system ya Rwanda revenue yishyura imisoro (taxes) nkiy’ umucuruzi washoye million 5, hari ahandi biba? Ibaze niba utangije amafaranga 100 000, ugasabwa kwishyura 40 000 by’ipatante y’umwaka, bakaguca ay’amahoro 5 000 ya buri kwezi, hakiyongeraho andi y’isuku n’umutekano 2000 cyangwa 3000 buri kwezi, byose hamwe bikaba ibihumbi 51 ava muri bya bihumbi 100 000, n’uwashoye miliyoni eshatu agatanga ayo, Ibi byabayehe?

 6. Abaturage baragerageza ariko system ikabasubiza inyuma

Usibye aha u Rwanda ruri mu bihugu bifite abaturage bagerageza kwirwanaho bagashakisha ariko bahigishwa uruhindu nk’abacuruza urumogi cyangwa abishe abantu. Ibaze kuba ucuruza inkweto uzizunguza cyangwa amasambusa abantu barya, bakakwirukaho bashaka kugufata nk’aho wishe umuntu kandi  urigucuruza ibyawe ushakisha. 

Ibaze umuntu ujya kuzunguza utwenda bakamufata bakamujyana kwa Kabuga hamwe n’ibisambo n’abanywi b’urumogi kandi ntakosa wakoze uretse gushakisha imibereho, ibyo se n’ikosa ryatuma uwanze kwiba agakoresha intoki ze n’amaguru ye afungwa hamwe n’izo ndaya n’amabandi azira kuba yanze kwiba no gutega amaboko?  Mu minsi yashize mwagiye mwumva bamwe mubagiye baraswa, ugasanga umuzunguzayi arashwe ntacyaha akoze ese guhiga uko wabaho birahanwa??  “Umunsi umwe niboneye aho umunyerondo yamennye amagi y’umuhungu wayacuruzaga ashaka kubaho ese iyo uyamennye wunguka iki ?”

Kampala, ababyeyi bacuruza imbuto batikanga uwaza kubirukankana…nta nkeragutabara, nta Dasso, nta polisi nk’ibyo Kagame yashyizeho ngo ashaka gushimisha abanyamahanga…

7. Abaturage tuzaguma hasi mu Iterambere

Abaturage twaragowe, bamwe mu benegihugu ntacyo bakora kuko baba babonye uwashoye  udufaranga twe mu gucuruza akubitwa agafungwa, bakamwambura utwe. Rero bamwe bihitiramo kutagira icyo bakora niyo mpamvu gutera imbere k’umuturage mu Rwanda ari ibintu bigoye cyane. Mu bihugu by’abaturanyi nka Kenya, Tanzania, Uganda barakureka ugacuruza ugashakisha uko wabaho niyo mpamvu ubona nta muturage wabo ukennye nk’uw’aha. Hariya batanga amahirwe yo gukora icyo ushoboye bakabagabanyiriza imisoro bakabona imibereho bagakora, iwacu ntibibaho niyo mpamvu no mu iterambere turi hasi kandi ntagihindutse tuzaguma dutya. 

8. Dufite inzego nyinshi z’umutekano kandi nta kibazo cy’umutekano dufite

Ese bimaze iki kubona mu Rwanda hari inzego zirenga icumi z’umutekano kandi nta kibazo cy’umutekano mukeya uhaba wenda ngo tuvuge ko baba barinda abateza amahoro makeya ese niba agahugu ka 26 338km2 karindwa gutya nk’aho gatunze zahabu amaherezo ni ayahe?

9. Bacuruje mu mahanga ko dukize

Birirwa baririmba ngo mu Rwanda ukoze atera imbere. Ate ?  Ko ibyo ari ukwivuga neza mu mahanga!  Ni hehe wabonye umuntu asenya inzu za Rubanda yibagiweko nawe ari umuntu ibaze kuba warufite inzu eshanu  uzikodesha zigasenywa ntuhabwe ingurane n’ubutaka cyangwa amafaranga, ese wabaho ute?  Ese uzi gukodesha uburyo bigoranye kugera aho abaturage barira? Ariko umuntu akaza agasenya inzu yawe ureba, uryamye cyangwa uhagaze ntacyo wakora, nta mibereho, nta kazi none nta n’icumbi, uko byifashe wowe wabaho ute?

10. Mu Rwanda dufite indi virus yica ariyo monopoly political

Usibye gutaka ngo corona virus, iyo si ndwara  ntiyanagombye no kudutera ubwoba ahubwo dufite indi  virus yica ariyo Kagame yananiwe kutumara twebwe mu gihe  cy’imyaka irenze 25 mu gihe coronavirus abo bazungu ibakubise mu byumweru bibiri gusa.  Ese ni uruhe rupfu cyangwa ni iyihe virus usibye iyo kwikunda, iranga iwacu aho umuntu ayobora imyaka 25 yumva ko adakeneye ko haza undi ushaka ko nawe bahata.  Muri makeya ni monopoly political party aho ishyaka riyoboye ritifuza undi washakaga kuba nawe yahatana ngaho Barafinda, ngabo ba Kizito wakoraga umuziki atanga ubutumwa n’ihumure bombi ibyababayeho murabizi, burya kuba ushaka kwiyamamariza mu matora bakakwita umusazi hejuru yo kuvuga ukuri ni akarengane, nkongera nkibaza nti: “Ese RIB niyo isigaye isuzuma abantu ko basaze”? Ariko birumvikana ko iyo udahuza n’inkotanyi zo zikubona nk’umusazi.

Umusomyi w’Ijisho ry’Abaryankuna

2 Replies to “IBITEKEREZO : NDI URUBYIRUKO “ABANYARWANDA TUZABAHO DUTE???”

  1. Byashoboka ko mwajya munandika izi nkuru nko mu gifaransa n’icyongereza!? Cg mukazavugana basi nibinyamakuru byandika muzindi ndimi? Murakoze!

    1. Turabikora, cyane cyane iyo bishobora gusomwa n’abanyamahanga bakabigirira inyungu. nkiyi izajya mu gifaransa. Nema

Comments are closed.