IBYA FPR NTIBIKINISHWA: GUTEBYA BYAVIRIYEMO MUSANGAMFURA KWIRUKANWA BURUNDU

Kuri uyu wa Kane, takiriki ya 03 Ugushyingo 2022, inkuru y’inshamugongo yasohowe na Bwiza.com ndetse ihita itangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwamaze kwirukana burundu umunyamakuru Lorenzo Musangamfura Christian, rukavuga ko rwamujije imitwarire idahwitse.

Nta gihe kinini cyari gishize uyu munyamakuru wakoraga amakuru yo hanze y’ikibuga kuri Radio Rwanda ndetse akanogeza imikino ya shampiyona y’u Rwanda kuri RTV asubiye kuri RBA nyuma yo kwirukanwa na Radio &TV 10 nayo yamazeho amezi make.

Lorenzo Musangamfura yirukanwe nyuma y’ubutumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yatebyaga asaba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, amubwira ko nta cupa rye azi. Uyu ntiyabigize birebire kuko nawe yahise amusubiza mu rwenya (humour) ko ako gacupa azakagura, ariko abambari ba FPR bumva ko umunyamakuru yakoze ibidakorwa, akaba yisumbukuruje, agasaba igikomerezwa cya FPR, ndetse haterana inama y’igitaraganya yo kumushinja imitwarire idahwitse.

Uyu musore mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira uwa Gatatu, tariki 02/11/2022 yashyize kuri Twitter ye amashusho y’umwana w’umuhungu wagaragaye avuga ko ahohoterwa cyane na Nyina umubyara, akavuga ko arambiwe kubana na we.

Muri aya mashusho, uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko yumvikana avuga ko byibura Se umubyara amukubita neza, mu gihe Nyina iyo arimo kumukubita adatinya kumukubitisha icyo ahuye nacyo cyose.

Ni ihohoterwa uyu mwana wiga mu mashuri abanza yabwiye abaganiraga na we, ko arambiwe, bijyanye no kuba atari “inka” cyangwa “ingoma y’abaporoso” nk’uko yumvikanye abivuga.

Ababonye aya mashusho y’umwana wavuze ko hari n’ubwo Nyina umubyara yigeze kumukubita itafari rikamuca umutsi wo hafi y’akagombambari (cheville), bahise batangira gutabariza uyu mwana ku nzego bireba kugira ngo zishobore kurenganura uriya mwana w’umuhungu.

Ubu butumwa bwageze kuri Minisitiri Bayisenge Jeannette ahita asaba Lorenzo Christian kumwandikira mu gikari akamuha amakuru arambuye y’uko bagera kuri uriya mwana. Ibi ubwabyo ntibyumvikanaga kuko uyu mwana atuye ahakorera inzego zitandukanye FPR yashyizeho, guhera ku Isibo kugeza ku rwego rw’Igihugu. Bityo rero iyo Minisitiri Bayisenge ashaka amakuru ntiyari kuyabura, ahubwo yashatse kwerekana ko FPR yita ku bari mu kaga kandi atari byo bikorwa.

Minisitiri Bayisenge yanditse kuri Twitter asubiza Lorenzo ati: «Turacyategereje kumenya amakuru arambuye, ariko natwe turagerageza kureba ko twamenya aho uyu mwana aherereye».

Mu rwenya rwinshi no gutebya, Lorenzo yahise asubiza Minisitiri ko yabanza kumugurira agacupa kugira ngo abone ubwamugeza kuri uyu mwana. Lorenzo yagize ati: «Erega Minister, ikibazo, urabona na we nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo».

Ku ikubitiro Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yahise abifata nko gutebya, aragaruka aramusubiza ati: «Nagira ngo watabarizaga umwana, sinari nzi ko n’iby’icupa birimo. Ubwo duhe amakuru y’umwana ibindi ni ah’ubutaha».

Ubu butumwa bwabanje gufatwa nk’urwenya no gutebya, bwasamiwe hejuru na bandi bashumuriza abandi RIB kuri Twitter, bafata Lorenzo nka ya ndogobe yariye utwatsi tw’abandi muri Les Fables de La Fontaine, maze batangira kumucira urubanza no kumukatira urumucisha umutwe kuko yarengereye, akamenyera Minisitiri, kugeza aho yifuza gusangira na we agacupa. Igitutu cyakomeje kwiyongera abamucisha umutwe bahanganye n’abavuga ko nta nka yaciye amabere, ndetse hakaba n’abongeraho ko abacisha abandi umutwe babaziza ibitekerezo byabo bakwiye guca ukubiri n’imitekerereze idahwitsa no guhubuka.

Iki gitutu cyaje kuremera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 03/11/2022, maze Ubuyobozi bwa RBA bumufatira icyemezo cyo kwirukanwa burundu. Indi nkuru iba irabonetse noneho abantu batandukanye batangira kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko uku ari uguhubuka ndetse harimo akarengane gakabije.

Icyo abasesenguzi benshi baheragaho ni uko bavugaga ko mu masezerano y’akazi ya Lorenzo hatarimo gutabariza abana barengana. Ikindi ni uko MIGEPROFE ifite abayihagarariye mu nzego zose ku buryo bakabaye baramenye ibikorerwa uriya mwana. Bakumva rero bidakwiye kugira ingaruka kuri Lorenzo wivugira amakuru y’imikino ubundi akogeza imipira, bigatuma akundwa n’abatari bake biganjemo urubyiruko.

Impaka zakomeje kuba nyinshi ndetse abanyamategeko bashaka kuburanira Lorenzo Christian babonaga ko yarenganyijwe rwakomeje kuba rurerure, ariko RBA na MIGEPROFE bararuca bararumira.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ya Lorenzo Christian, wari wamaze kwirukanwa, ndetse akavanwa ku rutonde rw’abanyamakuru bagombaga kujya kogeza umukino wa APR FC na Espoir FC i Rusizi, bavuze ko yaje guhamagazwa kuri RBA mu masaha y’igicamunsi, agira ngo agiye guhabwa ibaruwa imwirukana, ariko agezeyo ntiyayihabwa, ahubwo asanga bamwandikiye ibaruwa isaba gusezera, bamusaba kuyisinya.

Lorenzo wari wamaze kubona ko amajwi yose avuga yarenganyijwe yanze gusinya ibaruwa, ndetse ahita yisohokera, ariko akigira ku marembo atangirwa n’abantu atazi bambaye gisivili, ariko bafite imbunda bamushyira mu modoka ya Vigo, ifite ibirahure byijimye, ababibonaga babona koi bye birangiye.

Kuva ubwo téléphone ngendanwa ye yahise iva ku murongo kugeza n’ubu. Gusa hagati aho, ku isaha ya saa cyenda na 15 (03:15 PM), Umuseke.rw wasohoye inkuru yahaye umutwe ugira uti: «Umunyamakuru wasabye Minisitiri agacupa yanyomoje ibyo kwirukanwa muri RBA».

Muri iyi nkuru, umunyamakuru Ndekezi Johnson yemeje ko yagiranye ibiganiro na Musangamfura Lorenzo Christian, akamubwira ko nta baruwa arahabwa imusezerera, ko ahubwo yasabwe gutanga ibisobanuro. Ibi byateye urundi rujijo kuko uyu munyamakuru atigeze avuga yahuriye na Lorenzo, mu gihe téléphone ye itari ku murongo, akaba aterekanye n’iyo baruwa imusaba gutanga ibisobanuro.

Muri iyi nkuru Umuseke.rw uvuga ko Musangamfura yawutangarije ko yiteguye kwakira icyemezo cyose RBA yamufatira, ariko ngo anavuga ko Minisitiri atigeze agaragaza ko ibitekerezo bye byamubangamiye, ariko ngo nk’umuntu arimo gutegura ibaruwa yo kwisegura ku bantu baba bagizweho ingaruka n’ubutumwa yatambukije. Ngo yumva kandi ibyabereye ku mbuga nkoranyambaga bikwiye gukemukira kuri izo mbuga ntibyivange n’akazi kuko atakoreye amakosa mu kazi.

Mu busesenguzi bwacu iyi nkuru y’Umuseke.rw twayifashe nk’igihuha kuko nta kintu na kimwe kigaragaza ko umunyamakuru Ndekezi Johnson yigeze ahura cyangwa ngo avugane kuri téléphone na Lorenzo Christian. Ubundi uko bigenda umukozi witwaye nabi mu kazi asabwa ibisobanuro bitanyura umukoresha, akamushyikiriza comite ya discipline, byananirana hakagishwa inama Miinisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), hakabonwa gufatwa icyemezo gikomeye nk’iki cyo kwirukanwa burundu.

Kuba rero ibi byose bitakozwe, hasigaye guhangayika gusa kuko Lorenzo Christian yashimuswe, akaba agiye noneho kwirukanwa, ashinjwa guta akazi. Naho ibyo kuvuga ko yarengereye, Urukiko rwo ku mbuga nkoranyambaga rwamaze kumugira umwere, n’ubwo hatabuze abamukatira urwo gupfa ngo yarengereye.

Dusanga rero abambari ba FPR bakwiye kunamura icumu, bakareka guca imanza zicisha umutwe inzirakarekarengane kuko gutebya no kuganira mu rwenya biri mu muco nyarwanda, kuba Minisitiri atagaragaje ko yasuzuguwe, ni ikimenyetso cy’uko nta kibi yabibonyemo, Lorenzo narekurwe akomeze akazi.

FPR WASHIMUSE INZIRAKARENGANE NYINSHI, GIRA WIGENDERE, NTA WUZAGUKUMBURA!

Remezo Rodriguez