Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Amakuru akomeje gucicikana mu binyamakuru bitandukanye byandikirwa mu Rwanda, ku ma radios na TVs binyuranye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ni igisobanuro kidasanzwe cy’uwiyemerera kwica abantu batandatu (6), abaciye imitwe, akaba yanateganya kuzica abagera kuri 40.
Umugabo uzwi nka Yousouf, ariko amazina nyakuri akaba ari Hafashimana Usto, w’imyaka 34 wafatiwe mu Mujyi wa Kigali, yerekanywe kuri iki Cyumweru, tariki 05 Gashyantare 2023, nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi na Polisi yamufashe tariki 03 Gashyantare, imusangana telefone z’abantu batatu mu bo akekwaho kwica. Mu kwisobanura kwe avuga ko ubu bugizi bwa nabi ari amarozi yarozwe yamuteye ibisazi byo kwica abantu. Aba bose akekwaho kwivugana, bishwe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, kuko ubu bwicanyi bwabaye hagati ya tariki 27 Ukuboza 2022 na 30 Mutarama 2023.
Mu magambo ye, Hafashimana, imbere ya microphones na cameras z’ibitangazamakuru bitandukanye, yagize ati: «Niyumvagamo mu bwonko bwanjye ko nzica abantu 40. » Yongeyeho ko ubu bwicanyi butari mu maraso ye, ahubwo ko ari ibyo yarozwe bikamutera ibisazi byatumaga yica abantu, ndetse ko yabyemeye nyuma yo gufatwa ubundi ko yumvaga ari ibisanzwe. Yagize ati: «Abarangi ni bo babimbwiye kuko umugore nashatse ni ho yasengeraga.» Agaruka ku bantu yivuganye, yagize ati: «Babiri nabaciye imitwe nyijugunya mu mazi manini, ni ko ibisazi byanjye byabaga byantegetse, ariko nageze mu buyobozi birashira.»
Uwo aheruka kwica ni uwari uvuye muri Gereza ya Nyarugenge bari bagiye gukorana mu bujura, akaza kumwivugana amuciye umutwe n’umuhoro ubwo bari bihishe mu gihuru bategereje kujya kwiba urugo ruherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ko ifatwa rya Hafashimana ryaturutse ku makuru yari amaze gukusanywa kuko hakozwe iperereza kuko hari hamaze kumenyekana ko afite umugambi wo kuzica abantu benshi. Yongeyeho ko hari abandi bakiri gushakishwa bakekwaho gukorana n’uyu mugabo, ivuga ko agiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo bukomeze iperereza ubundi bumushyikirize Ubushinjacyaha.
Aha rero niho abantu batandukanye bakomeje kunenga Polisi na RIB impamvu bashyira imbaraga nyinshi mu guhiga abatavuga rumwe na Leta, ariko bagera ku bagizi ba nabi banabyemera bakagenza amaguru make, bakagenda biguru ntege, bityo bayisaba kwisubiraho, kuko gushyira ingufu nyinshi mu guhigisha uruhindu abavuga ibitagenda ngo Leta ibikosore bitakwiye kwihuta kurenza uko guhiga amabandi n’abicanyi bikorwa.
Iyi nkuru kandi yacicikanaga ihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe impirimbanyi za demokarasi zatabarizaga Bicahaga Abdallah uherutse kwitaba RIB akabwirwa ko azasubirayo ku wa Kabiri, tariki ya 07/02/2023, ariko kuva yavuga ku rugendo rwe muri RIB mu mpera z’icyumweru gishize yahise aburirwa irengero. Yakundaga gutanga ibitekerezo abinyujije ku murongo wa YouTube yashinze witwa AMATEKA NYAKURI, akaba yaragiye ashyirwa ku rutonde n’abambari ba FPR batunga agatoki abagomba kwicwa. Undi ni Musana Jean Luc nawe wigeze kwitaba RIB ashinjwa kuvuga imvugo zangisha abaturage, ariko yagerayo bakazibura. Uyu nawe rero yatewe na Polisi kuri iki Cyumweru, tariki ya 05/02/2023, ahagana mu ma saa 12h30, ariko nyuma yabwo nta wongeye kumuca iryera. Ahora ashinjwa ko yashinze urubuga rwa YouTube rwitwa UMWENEGIHUGU, avugiraho ibidashimisha ubutegetsi bw’igisuti bwa FPR.
Undi wa kane wagarutsweho cyane ni umwambari wa FPR, akaba n’umushumba wayo, witwa Robert Bafakulera, aho yari yaroherejwe kuyobora Urugaga rw’Abikorera, Private Sector Federation-PSF, agahora acungacunga agafaranga kose gacaracara mu bacuruzi n’abashoramari batandukanye kugira ngo FPR ikagireho ijambo rya nyuma. Abo rero yariye utwabo n’abandi bari bamuzi bamugezeho basya batanzitse.
Bijya gutangira Ubuyobozi bwa PSF bwatangaje ko uyu mwambari wa FPR yeguye kuri uyu mwanya habura ukwezi kumwe ngo yuzuze umwaka yongeye kugirirwa icyizere, FPR ikamugabira uyu mwanya. Byabanje kugirwa ibanga kuko ibaruwa ye bivugwa ko yasohotse mbere yo ku wa Gatanu, tariki ya 03/02/2023. Itangazo rya PSF rivuga ko Bafakulera yeguye ku mpamvu ze bwite, akandikira inama y’ubutegetsi yateranye ku wa Gatanu ku gicamunsi ihita yemeza ubwegure bwe ndetse imusimbuza Jeanne Françoise Mubiligi, uyu akaba ari umukobwa wa Paul Mubiligi ukuriye Entreprise Mubiligi Paul (EMP), ikora ubwubatsi cyane cyane ubw’imihanda, ikaba nayo ibarizwa mu ma compagnies ya FPR akorera mu mutaka wa Crystal Ventures. Nta cyatunguye abantu kuba Jeanne Françoise Mubiligi yafashe ubuyobozi bwa PSF kuko yari asanzwe yungirije Se, Paul Mubiligi muri EMP ya FPR, akanungiriza Bafakurera Robert muri PSF, kuva mu 2018. Ubu rero FPR itanganze amafaranga yose kuko uretse atangwa na EMP muri FPR biciye muri Crystal Ventures noneho agiye kujya aninjira avuye mu rugaga rw’abikorera (PSF).
Bafakulera Robert usanzwe yarashoye imari mu mahoteli no mu bwikorezi yinjiye muri PSF mu 2018 asimbuye Benjamin Gasamagera, nyiri Safari Center wari watangiye kuyobora PSF muri 2013. Bafakulera yari yongeye gutorerwa kuyobora PSF, ku wa 16/03/2022, aho FPR yamwamaje ari umukandida rukumbi, agira amajwi 122/123, rimwe rudori riba imfabusa, bihita bihwihwiswa ko ari we ubwe utaritoye.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko kuva Bafakulera yakwanga kwitora kandi yatanzwe na FPR muri manda ya 2 byakomeje gukurura umwuka mubi, kugeza n’aho PSF yakoreshaga iminsi mikuru yo guhemba abasora cyangwa mu mamurikagurisha ategurwa na PSF akimwa ijambo rigahabwa Visi Perezida wa Mbere, wari “ijisho ry’umuturanyi”, Jeanne Françoise Mubiligi, nyamara mu matora aheruka yari yagize amajwi 73/123 cyangwa rigahabwa Visi Perezida wa Kabiri, Aimable Kimenyi, we mu matora y’umwaka ushize yagize amajwi 88/123. Tubibutse ko “ijisho ry’umuturanyi” rihabwa umuntu FPR ishyiraho yungirije kugira ngo ajye aneka uwo yungirije, amutangire amakuru ku gihe, ku birebana n’imikorere ye ndetse no mu byemezo byose afata. Aba rero Jeanne Françoise Mubiligi na Aimable Kimenyi nibo bakomeje kunaniza Bafakulera kugeza FPR imujugunye abura ukwezi kumwe ngo yuzuze umwaka wa mbere muri mandat ya kabiri.
Kuva ku wa Gatanu, tariki ya 03/02/2023, inama yo kwemera ubwegure bwa Bafakulera Robert, agasimbuzwa Jeanne Françoise Mubiligi nta wigeze yongera kumuca iryera, yewe na telefoni ye yahise ivaho, aranabura ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga, ku buryo abantu batandukanye batangiye kwibaza aho ari, hakaba n’abavuga ngo “UMUKUNZI W’IMPYISI NIWE IRYA MBERE, UBWO YAHINDUWE SHAKARETE, NIKO FPR IKORA”, abandi bati: “NAGENDE ASHYIRWE AHO YASHYIZE ABANDI”.
Mu kwanzura, turasaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo kuri Hafashimana Usto alias Yousouf, tukanasaba ko FPR yagaragaza aho Bicahaga Abdallah na Musana Jean Luc baherereye, dore ko na RIB yababuriye ibyaha kandi barezwe ibihe binyuranye. Kuri Bafakulera Robert turakwifuriza kugaragara abo wahemukiye bakabikubaza murebana. Mwese Imana ibiteho kandi irinde abatariho urubanza!!!
Ngayo nguko rero ni iyo mikorere ya FPR, utavuga ibyo ishaka kumva iramugisa yagiri Imana agafungwa, abakoranye nayo ikabahaga, iyo bahindutse shikarete ni uko bigenda.
Manzi Uwayo Fabrice