Yanditswe na Ahirwe Karoli
Muri iki gihe aho ubwandu bushya bwa Covid-19 bumaze kugera mu bihugu birenga 57, usanga ibyibazwa kuri iki cyorezo byaragiye bihinduka uko bwije n’uko bukeye, kandi ntibabivugeho rumwe. Iyi rero niyo mpamvu nyamukuru yatumye ducukumbura binyamakuru (fouille documentaire), kugira ngo tubategurire iki cyegeranyo harebwa ibyavuzwe ku rukingo rwa Covid-19 na mbere yarwo ndetse n’ibyakomeje kuvugwa kugeza uyu munsi. Turaboneraho no kureba bamwe mu bayobozi b’ibihugu bagaragaye nk’abayikerensa, ariko bagapfa amarabira, ndetse n’icyo imiryango y’abahanga yavuze.
Hari inkuru yasohotse mu kwezi kwa 3/2021, byavugwaga ko ari inyandiko z’ibanga zari zihishe cyane, nyuma zishyirwa hanze bivugwa ko ari iz’ikigo cya Covax, ariko iyi sosiyete iraruca irarumira bitera benshi kubyibazaho. Izi nyandiko zavugaga ko abategetsi b’isi mu bihugu biteye imbere ndetse no mu bindi bigikennye, bazibeshya bagahakana ubushobozi bwa Covid-19, bagapfobya iyi ndwara cyangwa se bakirengagiza ko iyi ndwara ishobora kwica abantu benshi, nabo bagomba kwicwa, nta nkurikizi na nkeya. Iyi nkuru yavugaga ko urugamba rugezweho ari urwo guhindura uturemangingo fatizo tugize umubiri w’umuntu binyuze mu nkingo n’imiti mishya, byose bigamije guhangana na Covid-19. Iyi nkuru yafashwe nk’igihuha, kandi na n’uyu munsi niko bikimeze. Abahanga, ku ikubitiro, bahise bahaguruka, baca hirya no hino mu kunyomoza iyi nkuru. Isi yose itangazwa n’uko Covax yo ntacyo yigeze iyivugaho na n’uyu munsi.
Perezida Nkurunziza Pierre wahoze ayobora u Burundi yari amaze iminsi mikeya apfuye mu buryo butunguranye, utabura kwibazaho. Nyuma ye gatoya John Pombe Magufuri wa Tanzaniya yumvikanye avuga ko Covid-19 ari igihuha, ndetse avuga ko bapimye amapapai, imyembe, ihene n’intama, babisangamo ubwandu bwa Covid-19, ariko nawe ntiyamaze kabiri kuko yahise apfa urupfu rutunguranye, ndetse uwamusimbuye Suluhu Hassan azana amatwara mashya yo gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Ibi byose byatumye isi isa n’ikangutse, abantu batangira kuvuga ko ya nkuru yakuwe mu nyandiko z’ibanga za Covax ishobora kuba ari ukuri. Ntibyateye kabiri na none Jovenel Moïse wa Haïti na we aricwa, Hamed Bakayoko wari Minisitiri w’Intebe muri Côte d’Ivoire nawe arapfa, bivugwa ko yishwe na Covid-19. Si aba bonyine kuko Ambrose Dlamini wari Minisitiri w’Intebe muri Eswatini yahoze yitwa Swaziland nawe arapfa, hanacurwa umugambi wo guhitana Andry Rajoerina wa Magascar ariko Imana ikinga akaboko.
Urutonde rw’abategetsi bapfuye muri iki gihe ni runini, cyokora aba tumaze kuvuga hejuru bose bari bahuriye ku gushidikanya cyane ku bukana bwa Covid-19, bakumva ko ari akarwara kadateye ubwoba. Uku gushidikanya ku ngamba zikomeye zashyizweho ku rwego rw’isi, nta shiti, niyo mvano y’imfu zahitanye benshi kandi mu gihe gito. Ikibazo kikaba kwibaza ngo ninde uri inyuma y’iki cyorezo ku buryo ugishidikanyije wese yicwa. N’ubwo iyi nkuru yavuye muri Covax igifatwa nk’igihuha, ariko ntiwabura kwibaza ku mfu z’aba bose.
Ubusanzwe Covax ni vaccine global access, umushinga mugari wo gukwirakwiza inkingo za Covid-19 ku isi no gufasha ibihugu bikennye kuzibona. Nyuma y’amezi 18 abantu batandukanye bajya impaka ku cyorezo cya Covid-19, bisa nk’aho izi mpaka zitagibwa cyane mu ruhame. Nta muntu ukigaragaza ibitekerezo bigamije gupfobya iki cyorezo no kwamagana ingamba zigenda zigifatirwa mu rwego rwo kukirinda no kugihashya.
Mu ntangiriro hibazwaga ikibazo kigira kiti “ninde uteje icyorezo?” Habaye impaka nyinshi, ndetse kwitana bamwana hagati y’Amerika n’Ubushinwa, ariko birangira hatamenyekanye niba ari icyorezo cyakorewe muri za Laboratoires, kikoherezwa mu bantu, babishaka cyangwa cyangwa batabishaka. Ku rundi ruhande abemeza ko ari icyorezo gisanzwe cyagize gutya kikizana, nabo babiburira ibisobanuro, isi yose ihera mu cyeragati.
Ikindi cyakomezaga kwibazwa ni ukureba niba yarakorewe muri za Laboratoires z’abahanga, nta bimenyetso simusiga ko hari abantu ku giti cyabo bashobora kuzabyungukiramo, ndetse hashyirwa mu majwi cyane ibigo nk’ibya ba Bill Gates, havugwa ko bafite inyungu zikomeye muri ubu bucuruzi. Benshi bavugaga ko isi n’abategetsi bayo bakomeye bari bazi neza ko aka kaga turimo gashobora kuzaza, kandi ngo bari barabiteguye neza cyane. Hakongerwaho ko buri muntu wese utuye ku isi afite igiciro, n’iyo cyaba gito, azishyura muri uyu mushinga. Icyo giciro kikaba inyungu z’abantu runaka bazanye iyi virus, kandi kikazava mu bikorwa byo kwirinda cyangwa kurinda abacu. Ubu se ninde utabona ko n’utaratanze amafaranga afatika yivuza cyangwa yikingiza, yatanze umwanya we, nko kuguma mu rugo byibura iminsi igera kuri 70 adasohoka?
Hari itsinda rigizwe n’abahanga mu by’ubutabire, mu bumenyamuntu, mu by’ubuvuzi, n’abaminuje mu ikorwa ry’imiti n’inkingo bigeze kwihuriza hamwe mu bihugu bitandukanye cyane cyane mu Burayi no muri Amerika. Aba ngaba bamaze kwishyira hamwe bashinze urubuga rwiswe “Freedom Community ”. Aba bahanga bose ntabwo bemeraga ko icyorezo cya Covid-19 kigomba kurwanya mu buryo bumwe ku isi yose, bagatanga ingero ku bihugu nk’Ubuyapani, Ubutaliyani n’Ubudage aho abaturage babyo bakuze cyane, hagati ya 60 na 70%, batakwirinda kimwe no muri Népal aho impuzandengo (moyenne) y’imyaka y’abaturage baho bose ari imyaka 21.3, bivuze ko abanshi hejuru ya 65% ari urubyiruko rufite imyaka hagati ya 14 na 30, bityo rugifite ubudahangarwa buhagije. Bavugaga kandi ibihugu by’Afrika bigezwe nabyo ahanini n’urubyiruko (51%), bakumva rero aba bita “population jeune” batarebwa na za Guma mu rugo, kuko bashobora kwirinda.
Freedom Community yahanganye no kubyumvisha isi ariko biba iby’ubusa. Aho haziye urukingo bashyiraho undi muryango witwa “Les Anti-vaccins” cyangwa “Anti-vaccine Community”. Kuri aba bahanga bibazaga niba koko covid-19 atari ubucuruzi bw’abantu ku giti cyabo, kuki hatabaho uburyo busanzwe bukoreshwa mu gahangana n’ibyorezo, ariko bwo gutegeza virus umubiri w’umuntu ukazayimenyera, kugeza ubashije guhangana nayo? Bo bumvaga ubwirinzi bw’umubiri buhagije kugira ngo ushobore kurwanya virus neza.
Kuri bamwe bumvaga gufungiranira umuntu mu rugo ahubwo ari ukumwica kuko yari guhita akora imisemburo myinshi y’ubwoba, ituma ubwirinzi bw’umubiri bugabanuka ku kigero cyo hejuru. Bavugaga rero ko bigomba gukorwa n’abantu bakiri bato kuko baba bagifite ubwirinzi bwuzuye bwabasha guhangana virus byihuse.
Aba bari muri “Anti-vaccine Community ” bagaragaye nk’aho bitambika ingamba nyinshi zo guhangana na Covid-19, maze bagenda bicwa umwe umwe, abandi babonye bikomeye bahitamo kwicecekera burundu, ku buryo nta muntu n’umwe ukigira icyo atangaza kuri iki cyorezo, kuko nyine bose batwe ubwo n’izo mfu.
Covid-19 nicyo cyorezo cyateje impaka nyinshi kuva cyadutse, ariko ubu zaragabanutse ku buryo bugaragara. Uku kugabanuka nako hakekwa ibintu bibiri by’ingenzi byatumye zigabanuka:
(1) Ikiremwamuntu cyamaze kubona ko iyi virus ari umwanzi w’abantu koko, ku buryo ibyo kuyipinga basanze ari ibintu byo kwibeshya bikomeye, ndetse badakwiye no gukinisha. Yishe abantu benshi ku mugaragaro, abandi irabashegesha.
(2) impamvu ya kabiri yatumye izi mpaka zigabanuka birashoboka ko amakuru ya virus n’abashinzwe kuyatangaza yagize imbaraga z’umurengera, bitangira kurusha imbaraga abantu bayipingaga, abayihakanaga baricecekera.
Les Anti-vaccins hamwe na Freedom Community bose ubu ngubu baracecetse, bahebeye urwaje. Ubu gahunda igezweho ni ugukurikiza amabwiriza yagiye ashyirwaho hirya no hino mu bihugu cyangwa se ayo isi ihuriyeho. Ikigezweho ubu ngubu ni “inkingo” (vaccins). Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yumvikanye muri video ashishikariza abaturage be gufata urukingo rwa gatatu kuko ari ubuntu. Yarangiye Abanyamerika aho bashobora kunyura bagaterwa dose ya 3 ku batewe Pfizer. Yavugaga ko bashobora kunyura telefoni cyangwa bakajya ku rubuga “vaccines.gov”. Yahise ava aho yavugiraga ijambo ajya kwiteza urushinge rwa 3 mu kindi cyumba. Cyarimo n’umuganga. Urukingo rwa 3 Joe Biden yarimo ashishikariza Abanyamerika kwiteza ni urwa Pfizer, rwakorewe mu Budage no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Umunsi uru rukingo rutangira gutangwa byavugwaga ko uru rukingo rufite ubushobozi bwa 85% bwo kurinda ubuzima bwacu ku muntu wese waba yaratewe doses ebyiri, nyamara se urwa 3 rwaje rute?
OMS ivuga ko dose ya 3 igenewe abantu barengeje imyaka 65, ariko abafite hagati ya 54 na 64, nabo bagomba kurwiteza igihe basanzwe indwara zidakira, zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Muri izo ndwara harimo cancer, umutima, diabète, asthma, VIH n’izindi zifite ubukana bukomeye ku mubiri w’umuntu. Iyi dose ya gatatu yamaze guhabwa izina rya “booster”, ugereranyije mu Kinyarwanda ni nka “gisunika” cyangwa se “gukura ikintu mu kuzamura ubushobozi bw’ikindi”. Ubu bwirinzi bwitezweho ibitangaza byinshi, ariko kuba rutaragera ku bantu benshi ku isi si uko batarukeneye, ahubwo ni uko inkingo zikiri nkeya ugereranyije n’abazikeneye bose. Niba rero bimeze gutya izi nkingo zifite “a hidden agenda” twe tutazi.
Hari amabwiriza yamaze kwemeza ko umuntu wese ufite imyaka 18 kuzamura umaze amezi 6 ahawe dose y’urukingo rwa Pfizer agomba guhabwa dose ya 3, iyo mu Rwanda bise “urukingo rwo gushimangira”. Ibi kandi bikajyana n’andi mabwiriza ategeka ababyeyi bafite abana bafite munsi y’imyaka 18 kubasinyira kuri “consent form” yiswe “inyandiko yo kwemera gukingirwa Covid-19 ku bana bafite munsi y’imyaka 18”. Iyi kutayisinya bituma wimwa services zose harimo no kwirukana abana mu mashuri.
Hari igihe kizagera utarujuje inkingo 3 afatwe nk’utarigeze akingirwa na rimwe. Hari ubushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa 4/2021, bukozwe n’ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo no kubigenzura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (US Center for Deseases Control and Prevention), aho bagaragaza ko umuntu warwaye Covid-19, akaza kuyikira neza, adashobora kongera guhita afatwa n’iyi virus. Gusa ngo ubwirinzi umubiri uhita ukora bumara ibyumweru 13 gusa. Bivuze ko mu mezi atatu aba agomba kongera gukingirwa.
Aha rero niho buri wese usesengura ahita yibaza icyo uru rukingo rwa Covid-19 rwaje gufasha inyokomuntu. Dr Albert Bourla, Umuyobozi mukuru (CEO) wa Pfizer, ari mu bantu babanje kugaragaza ko inkingo zabo zizewe cyane, ariko igitangaje ni uko uyu mugabo atigeze yikingiza mu ba mbere, ahubwo yikingije ubwo yari agiye gufata urugendo yerekeza muri Israël, atinya ko bashobora kumukumira ku kibuga cy’indege. Aherutse kandi kubwira CNBC News ko umuntu wese wahawe urukingo rwa kabiri rwa Pfizer, nihashira amezi 12 azaba asabwa gusubira kwikingiza uko byagenda kose. Ibi naho bitandukaniye n’ibyatangajwe na Dr Alex Gorsky, CEO wa Johson&Johnson, aho nawe yemeza ko kwikingiza bishobora kuba igikorwa ngarukamwaka. Nimwibaze rero ukuntu isi yose igomba kujya yikingiza buri mwaka, kandi izo nkingo zikagurwa, byaba na ngombwa tukingiza buri mezi atandatu. Birababaje kandi biteye agahinda ibyo bavugaga mbere byavuyeho!!!!
Mu kwanzura rero twaha ishingiro ibitekerezo bya Anti-Vaccines Community aho bemeza ko izi nkingo ari business y’abantu ku giti cyabo, kugira ngo bajye basarura amafaranga batitaye ku ngaruka zifite ku bantu. Ibi kandi bikiyongeraho ko za Leta zashyizemo imbaraga zishoboka zose ngo dukomeze gutinya icyorezo. Ibi bikiyongeraho ko abagabo bari batunzwe no kugurisha intanga ku bagore bazikeneye zatangiye kwangwa kuva ku 17/09/2021. Ikindi kibazo gikumiye ni uko hari ibihugu nk’Ubwongereza byatangiye gukumira abakingirijwe muri Africa, Ubuhinde no mu bihugu by’abarabu, ukibaza icyo baduhora kandi n’ubundi inkingo zikorwerwa iwabo? Ubutaha tuzabagezaho birambuye ikihishe inyuma y’izi nkingo zahindutse ikintu nkererwa ahantu hose.
Ahirwe Karoli