IBYO KAGAME YIJEJE ABAMOTARI BYAHEZE MU KIRERE





Yanditswe na Nema Ange

Inkuru dukesha umuzindaro wa Kigali, Igihe.com, yahawe umutwe ugira uti: «Ibisubizo byijejwe abamotari imbere ya Perezida Kagame byaheze he?», yavugaga ko yari yabijeje ko mu mezi abiri byagombaga kuba byakemutse none yarenze ane, nta gashweshwe k’uko bizakemuka, nyamara iki gihe cyose gishize ibibazo by’abamotari bikomeje kubaremerera, uhereye ku kiguzi cy’ubwishingizi, n’ibindi batangaho amafaranga, bituma bavuga ko gukora uyu mwuga wabo bibahenda cyane, nyamara inyungu zivuye mu byuya byabo zikaba iz’abandi.

Ku wa 25 Kanama 2022 nibwo umumotari witwa Bizimana Pierre yagejeje kuri Perezida Kagame wari wasuye Akarere ka Ruhango, bimwe mu bibazo bigoye abamotari. Yagize ati: «Dufite ikibazo cy’ubwishingizi buhenze cyane, ku buryo moto yanjye nyishyurira ubwishingizi bwa 156,000 FRW, tukishyura ibintu bitandukanye, birimo autorisation, ipatante, umusoro ku nyungu, tukishyura byinshi ku buryo utabasha no kugura umwenda cyangwa ngo urihire umwana mu ishuri. Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu, mukidukurikiranire». Ubwo kandi yari avuze bike kuko atari avuze ko bakwa ku gahato umusanzu w’uburezi, umusanzu w’isuku, umusanzu wa FPR, amafaranga ya parking, umusanzu wa coopérative, n’ibindi byinshi.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo acyumvishe, maze amwizeza ibitangaza ati: «Icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye, turaza kugikemura». Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Nsabimana Ernest, wari umaze igihe gito agabiwe iyi minisiteri inafite ubwikorezi mu nshingano zayo, yavuze ko iki kibazo akizi kandi ko kirimo gukurikiranwa n’inzego zirimo MININFRA ayoboye, Banki Nkuru y’u Rwanda, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, RURA n’izindi, ku buryo kizakemuka mu gihe gito. Mu magambo ye, Minisitiri Nsabimana yagize ati :«Nyakubahwa, mu gihe kitarenze amezi abiri kizaba cyakemutse». Amashyi yabaye urufaya kuko abamotari n’abandi baturage bumva ko Minisitiri muzima atatinyuka kubeshyera Perezida imbere y’abaturage, ariko se byabujije icyizere kuraza amasinde?

Ku wa 25 Kanama 2022 – ku wa 08 Mutarama 2023, iminsi 137 irashize, ariko intambwe zo gukemura ikibazo mu buryo burambye zisa n’aho zikiri nyinshi. Abamotari barategereje amaso ahera mu kirere, abashinzwe kubakemurira ibibazo batereye agate mu ryinyo, barareka abamotari barakomeza baragorwa. Abajijwe n’abanyamakuru icyo avuga ku masezerano Perezida yahaye abamotari, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yatangaje ko byagaragaye ko hari ibyuho mu mategeko bigomba kubanza kuzibwa. Yavuze ko icya mbere ari itegeko rishyiraho igipimo ntarengwa kigaragaza ibyo umwishingizi ashobora kwishyura (limit on claims), kugeza ubu rikirimo kwigwaho, kimwe n’itegeko rishyiraho umushahara fatizo (minimum wage), naryo rikirimo kwigwaho. Yakomeje ati: «Ibi nibimara gutungana nibyo bizagena ubwishingizi bushya bwa moto. Ntabwo rero ikibazo cyatereranywe». Nyamara uku kwari ukwikiza abanyamakuru kuko ibi yavuze bizabanza gukemuka kugira ngo umumotari arenganurwe nta cyizere bitanga mu mizo ya vuba aha.

Nk’urugero, ibi yavugaga by’umushahara fatizo, mu Rwanda uheruka gushyirwaho mu 1978. Ntako abakozi batagize ndetse n’indi miryango ivuga ko ivugira abakozi, ariko iki kibazo bigaragara nk’aho cyananiye MIFOTRA, kandi nta n’ibindi bisobanuro iyi minisiteri itanga, uretse guheza abantu mu gihirahiro. Bimaze kumenyerwa ko iyo ari ikibazo kireba Abanyarwanda bose, n’abategetsi bakuru barimo, kidatinda gukemuka. Turibuka mu gihe gishize, ubwo Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangazaga ko nta wemerewe kurenza umuvuduko wa 40 Km/h mu Mujyi wa Kigali, kandi huzuyemo ibyapa bya 60 na 80, ikibazo cyazamutse vuba, ndetse gihita gihabwa umurongo, bituma uyu muvugizi yamburwa inshingano zo mu muhanda, zihabwa SSP René Irere, ku wa 19/11/2021, ikibazo gikemuka mu kanya nk’ako guhumbya.

N’ubwo ibibazo byose umumotari Bizimana Pierre yabajije nta na kimwe cyacyemutse, hari n’ibindi by’urudaca byugarije abamotari, ariko bikaba byarirengagijwe. Muri byo hari raporo zitangwa n’abaganga, mu gihe habaye impanuka, zikabeshya ku kijyanye n’ubumuga buhoraho cyangwa budahoraho, bigatuma uwakoze impanuka adahabwa amafaranga y’ubwishingizi cyangwa agahabwa intica ntikize.

Ku rundi ruhande hari ibigo by’ubwishingizi bihora bitaka ibihombo bya buri mwaka. Abasesenguzi batandukanye, bemeza ko ibigo by’ubwishingizi byose bikorera mu Rwanda, biba bigomba kugira amafaranga bitanga muri FPR. Iyo rero FPR yongereye ingano y’amafaranga yaka ibyo bigo, nabyo byongera amafaranga byaka abakiliya babyo, kuko bitakwemera gukorera mu gihombo, kuko biba bitunze benshi babikoramo. Aba basesenguzi batanga urugero rw’uko, nyuma yo kwakwa amafaranga atagira ingano mu matora ya 2017, ibigo bitanga ubwishingizi byahise bizamura ibiciro. Mu 2018, ibi bigo byazamuye ubwa moto buva ku 30,000 FRW bugera ku 153,200 FRW kuri moto itarengeje imyaka 5 ikozwe. Uko moto igenda imara imyaka myinshi mu muhanda, niko ubwishingizi bukomeza kuzamuka. Uyu munsi hari moto zishyura ubwishingizi agera ku 300, 000 FRW. Ibi biciro biri hejuru cyane kuko hari imodoka zishyura atarenga 85,000 FRW. Iyo wegereye ibigo bitanga ubwishingizi bakubwira ko impamvu bongereye amafaranga atangwa mu gufata ubwishingizi ari uko impanuka ziyongereye kandi zitezwa ahanini na moto. Gusa ibi ni ukubeshya kuko moto ari ntoya ku buryo n’ibyo yangiza ni bike cyane, ahubwo ikibazo kigomba gushakirwa ahandi. Ikibazo cy’abamotari ntikireba abategetsi ku buryo n’umwanya bagiha ni muto cyane.

Mu mwaka ushize wa 2022, Radiant itanga cyane ubwishingizi bwa moto, yavuze ko ibiciro byazamutse cyane mu mwaka wa 2021 biturutse ku bwiyongere bw’amafaranga bishyura nk’indishyi bitewe n’impanuka za moto, aruta kure amafaranga y’ubwishingizi zitanga. Umuyobozi wa Radiant, Rugenera Marc yagize ati: «Nibura mu myaka itatu yari ishize, ikigereranyo cy’izamuka ry’impanuka cyageze kuri 330%». Kugeza mu 2018, BNR yatangaje ko mu myaka itatu yari ishize, abashoramari bo mu bigo bitanga ubwishingizi bongeyemo miliyari 33 FRW kubera guhomba, bitewe n’impanuka za moto ziyongereye, ariko se niyo mpamvu nyamukuru? Kuki yageze ku mafaranga y’amatora baciwe mu 2017 akababwa? Ikintu cyo kuba u Rwanda rutagira umushahara fatizo kibangamiye Abanyarwanda muri rusange n’abamotari by’umwihariko. Iyo umumotari akoze impanuka, kugira ngo yishyurwe, haba hagomba gushingirwa ku mushahara fatizo, ariko kuko ntawo biracyafatwa nk’inzitizi, amafaranga agenerwa ashingira gusa ku bushishozi bw’umucamanza, nyamara nta munsi w’ubusa Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, atabibazwa, ariko agasubiza ko bakibirimo, imyaka igashira indi igataha.

Birababaje kandi biteye agahinda kuba abaturage bicara bakarundanya ibibazo byaburiwe ibisubizo, bagahatana ngo babigeze kuri Perezida Kagame uba wigaragaje nk’umucunguzi, abagaragu be bakajyaho bakabeshya abafite ibibazo ngo bigiye gukemuka, ariko amaso agahera mu kirere, ahubwo ababibajije bagahozwa ku nkeke bashinjwa kuregana. Dusanga rero, nk’uko tudahwema kubivuga, nta kindi cyakemura ibibazo Abanyarwanda b’ingeri zose bafite, uretse kwitabira Impinduramatwara Gacanzigo, kuko ari yo yonyine yatuma Abanyarwanda basasa inzobe, bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibugarije, byaba ibyizana cyangwa ibyo baterwa n’ubutegetsi bw’igisuti bwa FPR, yamaramaje mu kwigwizaho ibya rubanda no kubaheza mu butindi bitagakwiye.

FPR, WAHARANIYE KERA KURIMBURA U RWANDA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Nema Ange