Yanditswe na Nema Ange na Gashumba Gerard
Ku itariki ya 19 Mata uyu mwaka, twabagejejeho inkuru igira iti: “UDUPFUKAMUNWA: UBUNDI BURYO FPR IBONYE BWO KWIBA ABATURAGE”. Muri iyo nkuru twabagejejeho uko FPR yari yahisemo mu buryo bw’ubujura n’amacabiranya ibigo icumi byari byemerewe gukora udupfukamunwa, aho yahise itanga itegeko ko Abanyarwanda bose bagomba kwambara utwo dupfukamunywa. Ubwo bujura bwatunguye Abanyarwanda benshi, aho bibazaga aho Abanyarwanda bazavana amafaranga yo kugura utwo dupfukamunwa, n’impamvu iryo soko ryagenewe ibigo bimwe gusa. Kuri uyu wa gatanu, ku wa 05 Kamena 2020, RBA yatangaje ko : “Udupfukamunwa miliyoni 3 twabuze abaguzi, abadukoze barataka igihombo”.
Ibyo bigo byahiswemo na FPR byicaranye miliyoni 3 z’udupfukamunwa twabuze abaguzi, dufite agaciro ka miliyali 1 na miliyoni maganabiri z’amafaranga y’amanyarwanda.
Mu gihe abaturage biboneye ko ubutegetsi butabitayeho, ahubwo ko bwababonyemo ikirombe bwirirwa bwiba Abanyarwanda, bahisemo kwidodera udupfukamunwa cyangwa bagasaba abatayeli cyangwa bagenzi babo kutubadodera. Mu isesengura ryacu, tubona hari impamvu ebyiri zatumye Abanyarwanda batagura ibyo bicuruzwa bitsindirano bya Kagame.
Ariko birasa nkaho Kagame we atazi ubushobozi bw’abaturage be nkuko twibonyeye Nyirarukundo Ignatienne umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ashinyagurira abanyarwanda ngo nta munyarwanda wabura amafaranga yo kugura agapfukamunwa kandi abona ayo arya. Mbese kuri we ntazi ko kurya ari byo bya mbere, ariko kandi nabyo hakaba hari abanyarwanda batabona ibyo kurya. Maze mu bwishongozi bwe ati bazapfuke imipira bambaye ku munwa.
Mu kurangiza iyi nkuru umuntu ntiyabira kwibaza uko Leta ya FPR ibuze isoko iraza kubyakira gute? Ese aho ntikomeza kwitwaza ubuziranenge isaba cya gipolisi cya Kagame kica kigakubita abaturage guhohotera Abanyarwanda nkuko kimaze iminsi kibikora mu rwego rwo gupfunyikira abantu utwo dupfukamunwa.
Ntawabura gushimira Abanyarwanda icyo gikorwa cyo Kwibohora bakoranye ubwenge. Umunyarwanda umwe abinyujije kuri Twitter yagize ati : “Boycott nimbaraga nyazo zo kurwanya ukwiharira isoko (monopole) kwaba kwashyizweho n’umunyagitugu” aho yongeyeho ngo “Turabariza Ubutabera Kizito”, “kagame agomba kurekura ubutegetsi”.
Nema Ange na Gashumba Gerard