ICURIKABWENGE : IBYAVUGURUWE MU INKORANYAMAGAMBO Y’AMUGA MU BY’AMATEGEKO





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ejo kumugoroba kuwa Gatanu, tariki ya 05/11/2021, Radio Rwanda, mu makuru yayo ya saa moya z’ijoro, humvikanye amakuru avuga ko Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko (RLRC), yamuritse Inkoranyamagambo y’amuga mu by’amategeko igamije gufasha abanyamategeko ndetse n’abagana inkiko mu rwego rwo kwirinda gukoresha nabi amagambo yitabazwa mu mategeko.

Icyatunguye abantu ni uko Radio Rwanda yagerageje kubaza Perezida w’iyi Commission, ntiyitaba telefoni ngendanwa, abanyamakuru babwira Abanyarwanda ko babaha ibisobanuro mu makuru ataha, nabyo ntibyabaye kuko amakuru ataha yavugwaga yari ayo ku wa Gatandatu, tariki ya 06/11/2021, saa kumi n’ebyiri za mugitondo (6:00), ariko amaso yaheze mu kirere.

Ibi byatumye abatubereye i Kigali, bacanye ku maso, bahagaruka kugira ngo bavane mu rujijo Abanyarwanda. Basesenguye rero impamvu uyu mugore wayoboye Inkiko Gacaca, maze zasoza imirimo yazo FPR ikamuhatira gutandukana n’umugabo we (divorce), ikamugororera kuyobora iyi Komisiyo yo kuvugurura amategeko, nyamara ikaba yaherukaga kuvugwa Uwizeyimana Evode akiyiyobora, ntacyo yatangarije Radio Rwanda.

Umugabo w’uyu mugore yitwa Mutsindashyaka Théoneste, yigeze kuba Mayor w’Umujyi wa Kigali agasenya amazu ayita ibyari by’inyoni. Yanabaye kandi Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba nyuma akaba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yahise agaragaza ko FPR itangiye kumuhanga ariko kuko yari igikeneye umugore we Mukantaganzwa Domitille, umugabo yahise acibwa mu Rwanda, yoherezwa kujya guhagararira ikigo gishinzwe kurwanya intwaro nto n’iziciriritse muri Afrika y’Iburasirazuba, ariko akazajya aza mu Rwanda yasabye uruhushya Minisiteri y’Ingabo. Ibi ngo byari bigamije ko agomba gucungirwa hafi kugira ngo atazongera kwihuza n’umugore ukiri ku ibere mu Rwanda nyamara Leta ikibagirwa ko bafitanye abana.

Umunyamakuru wacu yegereye umwe mu banyamategeko bakunda gusobanurira itangazamakuru amanyanga agaragara mu mategeko y’u Rwanda, maze amubaza impamvu Mukantaganzwa Domitille yifashe bigeze aho atubwira ko hari ikinyamakuru cyitwa IGIHE yatangarije impamvu ry’iri tekinika.

Twahise tunyarukira kuri uyu muzindaro wa Leta, dusanga koko uyu mugore wamamaye muri Gacaca Mbiba-nzangano hari icyo yagitangarije ariko kidafatika. Yagize ati “Umwuga w’amategeko kimwe n’indi urangwa no gukoresha amagambo yihariye. Umuntu wese usoma, ukoresha amuga (amagambo yihariye mu mwuga runaka) aba agomba kwitondera ayo akoresha. Iyi nkoranya yateguwe hagamijwe gushyikiriza abanyamategeko b’umwuga igikoresho kizabafasha gusobanukirwa neza no kwegeranya amuga y’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko yabonye ko hari hakenewe inkoranya y’amuga y’amategeko inogeye abayikoresha kandi ihuje n’imiterere y’ubu y’amategeko y’u Rwanda, niko gutegura iyi yanditse mu ndimi eshatu.”

Tugarutse ku munyamategeko yatubwiye ko ibyo ari ibyo Inkoranyamagambo y’amuga mu by’amategeko yari yashyizweho mu 2000 yari yanditse mu ndimi ebyiri: Ikinyarwanda n’Igifaransa. Ikaba yari igamije kwigizayo Abacamanza batazi Igifaransa kuko abigaga amategeko bari batangiye kwiga mu Cyongereza. Iyi Nkoranyamagambo kandi yagize Ingaruka ku manza zaciwe, cyane cyane iza Politique, kuko Umucamamanza, Abashinjacyaha n’Abunganira abaregwa bose bageraga mu rukiko maze amagambo y’amuga (termes techniques) yose akavugwa mu Gifaransa.

Uregwa yahitaga asigara mu cyeragati bamusaba kugira icyo yongeraho akakibura, agahita akatirwa ibihano byo hejuru. Niko byagenze mu manza nyinshi cyane cyane iz’abanenga Leta ikabashinja ingengabitekerezo ya Jenoside. Birengagije ko Itegeko Nshinga ryemerega indimi eshatu zinganya agaciro: Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Ubu se uku kwirengagiza ubundi kwari guhatse iki? Ubuswa cyangwa ubugome?

Uyu munsi, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2005 ryemera ko mu Rwanda hakoreshwa indimi enye (4) zifite agaciro kamwe, kuko kuri za zindi eshatu hiyongereye Igiswahili. Ibi rero ubusesenguzi bwacu burasanga, ku kijyanye n’indimi, Inkoranyamagambo ya 2000 yari yanditse mu ndimi ebyiri mugihe hari hemewe eshatu, none iya 2021 yanditse mu ndimi eshatu kandi hemewe enye, ubwo rero hari icyuho kandi kiva ku bushake.

Ubu se wasobanura ko Komisiyo iyobowe n’uwahoze ari umugore wa Mutsindamazu yabuze abasemura mu Giswayili ? cyangwa yibagiwe ko cyinjijwe mu Itegeko Nshinga? Ni ubuswa cyangwa ni ubugome? Ni byose!

Ubundi icyo Inkoranyamagambo y’amuga mu mategeko iba igamije ni ukugira ngo ababuranyi bose, baba abarega ndetse n’abaregwa baba bagomba kumvikana ku bisobanuro by’amagambo ku buryo nibagukekaho icyaha cyo “gupfobya jenoside” utazagera mu rukiko ugasanga uburanishwa ku cyaha cyo “guhakana jenoside”. “Gupfobya” no “Guhakana” ni amuga abiri atandukanye.

Ese ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburana mu rurimi yihitiyemo, nubwo mu Rwanda bitubahirizwa, umunsi hagaragaye ushaka kuburana mu Giswayili, hazakoreshwa iyi nkoranyamagambo? Nibamuhatira Inkoranyamagambo ya 2021 se ntazaba yambuwe uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga bwo kuburana mu rurimi yihitiyemo ?

Irindi curikabwenge ni amagambo Mukantaganzwa Domitille yabwiye IGIHE mu magambo ye aho yagize ati : “yasabye abanyamategeko kuzarushaho kuyikoresha neza bikagabanya AMAGAMBO MVAMAHANGA yakoreshwaga mu nkiko ndetse agaragaza ko mu gihe hari icyakenerwa kongerwamo cyangwa kuvugururwa biteguye kubikora”.  None se Banyarwanda, AMAGAMBO MVAMAHANGA ni ayahe kandi Itegeko Nshinga ryemera indimi enye: Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza, n’Igiswayili, zigakurikirana uko zinjiye mu Itegeko Nshinga uko ryagiye rivugururwa, ariko zikagira agaciro kamwe. Ubu se tuvuge ko bavuga AMAGAMBO MVAMAHANGA bavugaga ari akomoka mu Gishinwa cyangwa ni mu Kirusiya? Ese nibaba bashaka gushyira amananiza ku abanyarwanda basaba amahanga ngo ababohereze baburanire mu Rwanda? Ariko nanone ntawarusha abana bibikomerezwa byo muri FPR gukoresha indimi za ba mpatsebihugu.

Ku bijyanye n’ibikubiye muri iyi Nkoranyamagambo, umunyamakuru wacu yabwiwe n’Umunyamategeko ko amagambo hafi ya yose yahinduwe, ugereranyije n’uko yagaragaraga mu ya 2000. Yatanze ingero ko hari amagambo atakigaragaramo andi akaba yahinduriwe ibisobanuro. Yatanze ingero z’amagambo nko “kugobokesha, gutakamba, uburyozwacyaha, ihanagurabusembwa n’ayandi”.

Agasanga gukuramo ijambo ihanagurabusembwa ari uburyo bwo gucinyiza Abanyarwanda kugira ngo uwahamijwe icyaha azagipfane.

Iyi ishobora kuba inkuru mbi kuri Madame Victoire Ingabire, kuko yari ategereje iri jambo kugira ngo ishyaka rye niryemerwa, azemererwe kwiyamamaza mu myanya y’ubutegetsi. Kuba rero iri jambo ryakuwe mu Nkoranyamagambo Nshya bivuze ko bizamugora kwiyamamaza kuko abishatse bamubwira ko yigeze gukatirwa n’inkiko, agifite ubusembwa, mu gihe ubusembwa bwahanagurwa hashize imyaka 5 ibarwa uhereye igihe yarangirije igihano cye cyangwa yababariwe na Perezida wa Repubulika. Ni akumiro.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umukozi muri iyi Komisiyo, Nikuze Emmanuel, aho yabwiye IGIHE ko amagambo arimo akiri makeya ugereranyije n’ingeri z’amategeko ariko ko bibaha umukoro wo gukomeza gukora ubushakashatsi. Tugahita twibaza ngo iyo bareka ubushakashatsi bukarangira bakaduha ibyuzuye?

Iyi Nkoranyamagambo igizwe n’amapages 532, ikaba ikubiyemo amuga 2698 akunze gukoreshwa mu mategeko kandi asobanuye mu buryo bukwiriye mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. yabananije iki ngo bayamareyo amapages nashaka abe 1000?

Mu kwanzura twavuga ko mu buryo bw’ubumenyi, Inkoranyamagambo y’amuga mu by’amategeko ikoreshwa n’abandika amategeko mu nzego za Leta, abavoka, abahesha b’inkiko, abacamanza, abagenzacyaha, abashinjacyaha, abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri yigisha amategeko ndetse n’abaregwa ibyaha bitandukanye, ariko uregwa akaba ufite uburenganzira bwo guhitamo ururimi.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, Mukantaganzwa Domitille, yashoje avuga ko iyi Nkoranyamagambo izafasha abanyamategeko kurushaho kumenya amagambo yose akoreshwa mu mwuga w’ubucamanza. Aha twakwibaza kuki atashize imbere abaregwa baba bashobora kugirwa abere? Birumvikana ko yivuyemo kuko niba Inkoranyamagambo ishyiriweho abanyamategeko ubwo umuturage abaye uwande? Agahotoro kagiye kwikuba kenshi kuko uzajya agera mu rukiko bazajya bamukoreshaho Inkoranyamagambo itaramugenewe. Mana y’u Rwanda rutabare udutsindire aba babisha bataratumara.

Birumvikana rero ko umuturage agiye kurushaho guhura n’akaga gakomeye kuko uzajya aburana ko “yashimuswe, yanyerejwe, yaburiwe irengero, yishwe urubozo, yaratotejwe,….” n’andi muga akoreshwa mu mategeko, ashobora kugera mu rukiko aya magambo y’amuga yakuwemo mu nyugu zo gucinyiza Abanyarwanda.

Birakwiye ko twamagana iyi Nkoranyamagambo ituzuye mu magambo y’amuga no mu ndimi! Bitabaye ibyo iratumarira ku icumu kuko uko bwije n’uko bukeye, FPR, ikaza umurego mu bwicanyi!

Constance Mutimukeye