AMATEKA ATWEREKA KO IMISHYIKIRANO NA FPR IDASHOBOKA

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

“Ubusazi ni ugukora ikintu kimwe buri gihe kandi ukizera kuzavanamo umusaruro utandukanye!” Albert Einstein.

Ni inyandiko twabasomeye kuri Facebook, k’urukuta rwa Claude Gatebuke. Nyuma yaho abantu basabye ko yashyirwa mu Kinyarwanda, twabikoze twongeramo n’ibindi bintu byo kuyishimangira.

Niba utazi ubusazi icyo aricyo mubuzima busanzwe no mubihe bugira ingaruka kubantu babarirwa muri za miliyoni, tekereza k’u Rwanda. Ubusazi ubusanga mu masezerano n’imishyikirano itandukanye hagati ya FPR , ubu iri ku butegetsi mu Rwanda kandi iyobowe na Paul Kagame, hamwe n’abatavuga rumwe nayo (guverinoma yahozeho ndetse n’amashyaka ya politiki ataravugaga rumwe nayo ).

Uyu munsi, ubu busazi bukorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR bashaka kumvisha Abanyarwanda ko imishyikirano na FPR n’abanyapolitiki izatanga igisubizo ku bibazo by’u Rwanda. Biratangaje kuba umuntu yatekereza ko umutwe w’abagizi ba nabi, kuva ku ikubitiro wawo, uzemera ibiganiro kugirango ureke ubwicanyi, mugihe imishyikirano FPR yagiye ikora mu bihe byashize yerekanye ko bititeze kuba. Abanyapolitiki bafite iyi gahunda y’ubusazi barategura abaturage kongera kwicwa ari benshi.

Kugirango tuburire  umuntu uwo ari we wese kuba yakongera gushukwa hakoreshejwe iri curikabwenge, reka turebe ingero z’Amasezerano menshi yumvikanweho na FPR, bikarangira iyarenze ikajya kwica abantu ibihumbi n’ibihumbi. Umubare w’abishwe kuva aya masezerano yakorwa urenga miliyoni umunani z’inzirakarengane mu Rwanda no muri Kongo, uyu mubare ukaba ari wo wakabiri w’inzirakarengane zishwe ku isi nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi kandi ukaba urenga abapfuye ku rwego rw’Isi bazira Coronavirus. Dore amasezerano avugwa:

1. Amasezerano ya guverinoma yu Rwanda n’izindi nzego kugirango impunzi zari muri Uganda zitahuke mu mahoro kandi ku bushake bw’impunzi, ayo masezerano yabaye muri Kanama 1990. Ibyo tubisanga mu gitabo cya André Gichaoua k’urupapuro rwa 24 : “ FPR yari ifite icyifuzo cy’ibanze n’ibanze cyo gusubiza impunzi mu Rwanda, nyuma itera u Rwanda ku ya 1.1.1990, nyuma y’amezi abiri gusa yayo masezerano”.

2. “Ikurikiranyabihe ry’amasezerano yo guhagarika imirwano FPR yagendaga yemera, ayo masezerano akagenda avugururwa nyuma yaho iyarenze  : 26 Ukwakira 1990 (Gbadolite, Zayire) nyuma yaho Ububiligi bushyize imbaraga mu guhuza abahanganye; 20 Ugushyingo 1990 (Goma, Zayire) ayo masezerano yemezaga kandi yongerera igihe amasezerano yakorewe i Gbadolite; hagati muri Gashyantare 1991 (Dar-es-Salaam, Tanzaniya); na 29 Werurwe 1991 (Nsele, Zayire). Aya masezerano yo guhagarika imirwano yo yavuguruwe inshuro ebyiri : ku ya 16 Nzeri 1991 i Gbadolite mu nama ya OUA no ku ya 13 Nyakanga 1992 Arusha. Iri vugurura rya nyuma ryatumye hashyirwaho akarere k’umutekano hagati y’ubutaka bwari  bufitwe na FPR n’ubwari bufitwe na guverinoma yariho. (https://www.oecd.org/derec/unitedstates/50189653.pdf).  [Aha twakwibutsa cyangwa tubwira abari bataravuka cyangwa abari bakiri bato, ko mu gihe cya Jenoside k’ubutaka bwari bufitwe na FPR hiciwe abantu benshi kuva k’uruhinja kugera k’umusaza, ubwicanyi budashobora kwitirirwa Interahamwe bivuze ubwicanyi bwakozwe na FPR. Urugero ni umuryango wa Corneille Nyungura].

3. Amashyaka akomeye ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda mu 1992 yari yarameye gufatanya na FPR (MDR, PSD na PL). (https://www.amazon.com/Abasirikare-Rescue…/dp/9264149171).  Mbere ya Jenoside, FPR yatangiye kwica abayoboke b’aya mashyaka, barimo abanyamuryango bakomeye nka Félicien Gatabazi na Emmanuel Gapyisi.

[Felicien Gatabazi yazize iki ?

André Gichaoua  yamwanditse ho ibi : “Félicien Gatabazi, Minisitiri w’imirimo ya Leta n’ingufu yari umwe mu bantu bazwi cyane kandi bubahwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Uwashinze akaba n’umunyamabanga mukuru wa PSD, niwe ubumwe bw’ishyaka bwari bushingiyeho kandi akaba umwe mu bantu bari ishema banatanga ikizere mu bantu bakomokaga i Butare. Mu mateka yarazwi ho kutavuga rumwe na Perezida Juvénal Habyarimana, ariko, yitandukanyije na FPR guhera mu mpera z’umwaka w’ 1993. Nyuma yo kubona ko FPR ishaka gufata ubutegetsi ku ngufu, nk’uko yabitangaje mu nama y’ishyaka rye yabereye i Butare iminsi mike mbere yuko yicwa”. Mu magambo ye yagize ati “PSD itarabaye umuja wa MRND, izirinda kuba umuja wa FPR“.

Emmanuel Gapyisi yazize iki ?

Nawe André Gichaoua  yamwanditse ho ibi : “Muri Gicurasi 1993, nari mu butumwa i Kigali gukurikirana gahunda z’iterambere rya Banki y’Isi , Emmanuel Gapyisi yari ahagarariye ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe tekinike. Nkimara kuhagera, ku mugoroba wo ku ya 7 Gicurasi, yansobanuriye gahunda ye ndende. Kuri we igitekerezo yari afite cyashoboraga guhungabanya burundu politiki yariho kandi kigashyira ihuriro rya “Amahoro na Demokarasi” hagati m’urubuga rwa politiki”….  Abdoul Ruzibiza akaba yarabwiye Gichaoua ko :  “Ikintu cyingenzi kuri twe [FPR] icyo gihe byari ukwihutisha ibintu no gukuraho abanyapolitiki bari babangamiye amayeri ya politiki yacu. Icyo gihe Gapyisi niwe wari ugezweho. Gapyisi yarebaga kure cyane kandi ari n’umunyabwenge w’indashyikirwa. Niwe wambere, ,mbere cyane ya Gatabazi, wabonye ko FPR ishaka kwiharira ubutegetsi ko nta mwanya izaha abatavuga rumwe nayo. Niba yari yarabibonye buriya yari azi ko yari agiye no gupfa. ”

4. Guverinoma y’u Rwanda n’abayirwanyaga bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ya Arusha mu 1993 kugira ngo intambara y’abenegihugu irangire mu Rwanda. FPR yarenze ku masezerano yinjiza intwaro n’abasirikare i Kigali mu rwihishwa, irenga umubare w’abasirikare 600 bari bateganyijwe mu masezerano ya  Arusha. Kimwe mu byaha byibasiye inyokomuntu ni uko yishe aba perezida babiri, Habyarimana wo mu Rwanda na Ntaryamira yo mu Burundi. Muri icyo gikorwa, FPR ntiyarenze ku masezerano y’amahoro ya Arusha gusa, ahubwo yanatangije itsembabwoko n’itsembatsemba kandi yongera gutangiza intambara. Kuva icyo gihe u Rwanda ntirwigeze ruhinduka. Abantu barenga miliyoni baguye muri jenoside n’intambara yakurikiye.

5. Nyuma yo gutsinda intambara, FPR yatangiye gusenya amashyaka bari barumvikanye gufatanya urugamba (MDR, PSD na PL). Kuri ubu ayo mashyaka abaho k’urupapuro gusa.

Nyuma y’uru rutonde rwerekana ko FPR nta jambo igira ko buri gihe itubahiriza amasezerano igirana n’abandi, haba amasezerano yamahoro, amasezerano yakazi, amasezerano yo guhagarika imirwano, nyuma yo kwica abari baremeye gukorana nayo, n’andi masezerano menshi, haracyari abanyapolitiki b’Abanyarwanda biteguye gushyikirana na FPR bakemeza ko ari byiza. Icyagaragaye nuko umuntu abivuze mu magambo meza ni ukwibeshya cyane.  Nta mpinduka izaturuka mu masezerano hagati y’abanyapolitiki. Abaturage bagomba kujya ku isonga baharanira impinduka. Hariho inzira zishingiye ku baturage zigera ku mpinduka gutyo abaturage bakajya ku isonga mu gisubizo. Kuganira na FPR ntabwo bizazana igisubizo kirambye.

Niba mwaremeye ibinyoma bya FPR ku ikubitiro, mwagize igihe gihagije cyo GUHITAMO ukuri. Niba warashutswe na FPR inshuro imwe, ebyiri, inshuro zitagira ingano, igihe kirageze cyo kwima amatwi ibinyoma byayo. Igihe kirageze kandi cyo kuva mu kwibeshya cyane.

FPR yatangiye ari umutwe w’abagizi ba nabi kuva  igihe yerekanye ko idashobora kumvikana nuwo ariwe wese. Tugomba rero gushaka igisubizo gishingiye kubaturage na rubanda kugirango batsinde FPR uko iriho ubu. Bizasaba akazi, ariko bizakorwa nubwo hari icurikabwenge ryinshi ribikikije. Ukuri n’ubutabera bizatsinda binyuze mubikorwa byabaturage.

Inkotanyi Ntituzazikumbura

Constance Mutimukeye