Byegeranyijwe n’Urwego rw’Ubusuumyi rw’Abaryankuna.
Amakuru yegeranyijwe n’urwego rw’ Ubusuumyi rw’Abaryankuna aratubwira ko Hussein Radjab yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka ku itegeko rya Kagame, nyuma y’aho bamutumiye gushaka abarwanyi mu nkambi z’impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzaniya no kuhashinga igisirikare, Tanzaniya ikamubera ibamba, ahubwo ikamugira inama yo kunyura kuri Perezida Museveni wa Uganda nk’umuhuza mu biganiro by’Abarundi. Byaje kurangira Kagame akekeye Radjab kuba intasi ya Uganda na Tanzaniya ategeka ko atabwa muri yombi agakorerwa iyicarubozo, akagaraza abo akorera abo aribo! Ubusuumyi bukeka ko Hussein Radjab ashobora kuba yarasize ubuzima muri ibyo birwa by’icarubozo cyangwa byo “gukubakurwa” nk’uko Abarundi babyita.
HUSSEIN RADJAB NI MUNTU KI?
El-Hajji Hussen Radjab ni umwe mubanyapolitiki bakomeye b’Abarundi bari bamaze igiye bahangayikishije ubutegetsi bwa Nkurunziza bashaka kubuhirika. Uyu Hussen Radjab mbere y’uko ahindura uruhande, yabanje kuba umuntu ukomeye mu buyobozi bw’Uburundi dore ko yanabaye umukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD.
Ni nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu ntambara yashyamiranyije igisirikare cy’Uburundi n’imitwe y’inyeshyamba ariyo FNL ( Forces nationales de libération) na FDD (Forces de défense de la démocratie), nyuma ya Coup d’Etat yo kuwa 21 Ukwakira 1993 yahitanye perezida wa mbere w’u Burundi Melchior Ndadaye wari umaze gutorwa hakurikije uburyo bwa demokarasi.
Mu Burundi ONU yarahagobotse maze haba amasezerano yo gusangira ubutegetsi bagendeye ku moko ni ukuvuga hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Nuko Cyprien Ntaryamira w’Umuhutu aba abayePerezida, Anatole Kanyenyiko w’Umututsi aba abaye Minisitiri w’intebe, ariko FDD ihamana intwaro !
Mugihe FDD yari itarashyira intwaro hasi, kuya 06 Mata 1994, Paul Kagame yahanuye indege ya Perezida Habyarima Yuvenali w’u Rwanda akaba yari kumwe na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira wari umaze amezi 2 gusa ku butegetsi kuko yari yarahiriye kuyobora u Burundi kuya 05 Gashyantare 1994 ! Ibintu byahise bisubira irudubi. Ubwo Hussen Radjab yari umwe mu bacurabwenge bakomeye b’izo nyeshyamba za FDD.
Muri Nzeri uwo mwaka n’ubundi, Sylvestre Ntibantunganya yabaye Perezida w’u Burundi ariko ubushyamirane bw’amoko ntibwahagarara, biza kuyangara kuya 25 Nyakanga 1996 ubwo Major Petero Buyoya yahirikaga ubutegetsi bwa Ntibantunganya !
Gusa ibintu byaramugoye kubera Tanzaniya ya Nyerere yamuguye nabi ndetse ikanafatira Uburundi ambardo (ikomanyirizwa) ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere bikaza gukurikiraho.
Mu 1998 haje kuba indi mishyikirano ambarigo bayikuraho, muri 2000 baza no kugera ku masezerano ariko FLN na FDD batayarimo kandi aribo bari bafite intwaro. Aho hose Hussen Radjab yari umwe mubo bita ba Kibamba bari bakomeye cyane.
Kuya 08 Ukwakira 2003 nibwo FDD yemeye kujya mu mishyikirano y’amahoro maze kuwa 16 Ugushyingo 2003 basinya amasezerano ya burundu hashyirwaho Leta y’inzibacyuho iyoborwa na Perezida Domitien NDAYIZEYE.
Nuko FDD ihinduka ishyaka rya politiki maze kw’izina ryayo yongeraho irindi maze yitwa CNDD-FDD aribyo bivuga mu gifaransa, « Conseil National pour la Défense de la démocratie-Forces de défense de la démocratie »
CNDD-FDD yayobowe na Petero Nkurunziza wari Minisitiri w’imiyoborere myiza muri Guverinoma y’inzibacyuho, kugeza atorewe kuba Perezida wa Repubulika y’u Burundi muri 2005 maze asimburwa ku buyobozi bw’ishyaka cyangwa bw’uwo mugambwe na El-Hajji Hussen Radjab. Ariko ngo bidateye kabiri, Hussen Radjab yatangije gutegekesha uwo mugambwe wa CNDD-FDD igitugu gikabije bituma atumvikana n’abanyapolitike bagenzi be ku isonga Perezida Petero Nkurunziza .
Byaje guhuhuka muri 2006 umwo Umutegarugori cyangwa Umukenyezi Alice Nzomukunda wari Visi perezida wa 2, yeguye ku mirimo ye kubera igitutu cya Hussen Radjab.
Hessein Radjab yakomeje kujya mu mitsi na Perezida Petero nkurunziza birangira Radjab avanywe ku buyobozi bw’ishyaka Muri Gashyantare 2007 ahita asimburwa na Bwana Jeremy Ngendakumana.
Ubwo Hussein Radjab yavanwaga ku buyobozi bw’ishyaka, bamwe mu nkoramutima ze zari zifite imyanya ikomeye muri Guverinoma no mu nteko ishinga amategeko nabo barasimbujwe. Aha twavuga nka Marina BARAMPAMA wari ikegera cy’umukuru w’inteko ishinga amategeko!
Ntibyatinze mu kwezi kwa 4 Abarundi bita “Ndamukiza”, El Hajji Hussen Radjab yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cyo gushaka guhungabanya inzego z’igihugu.
Abakunzi ba Hussen Radjab bahise bashing ishyaka baryita UPD-Zigamibanga. Mu rurimi rw’igifaransa ni Union pour la Paix et le Developpent.
Radjab yashyikirijwe inkiko maze mu kwane 2008, Urukiko rumukatira imyaka 13 y’igifungo ajyanwa gufungira muri gereza nkuru ya Bujumbura izwi ku izina ry “Ibohero rya MPIMBA”.
UKO HUSSEIN RADJAB YAGEZE I KIGALI N’ISANO IRI HAGATI YE NA GENERAL GODEFROID NIYOMBARE.
Mu rukerera rwo kuwa mbere taliki ya 15 Ntwarante, ariyo Werurwe Kinyarwanda, 2015 ahagana saa cyenda za mugitondo, El-Hajji Hussen Radjab yabashije gutoroka ibohero rya Mpimba.
Hussen Radjab yacikishijwe n’umukuru w’Abapolisi bari bashinzwe kurinda gereza ya Mpimba i Burundi bakaba bamwita “De Corps” ndetse nawe bahita banajyana. Yatorokanye kandi n’abandi bafungwa 3 bari basangiye icyaha, ndetse n’umunyururu wari ushinzwe kumucungira umutekano aho muri gereza nyine.
Hanyuma Dokor wacu nawe ajyana n’abandi bapolisi 4. Amakuru avuga ko uwo Dokor yanasize icyugi cya gereza kirangaye, iyo abandi banyuru babimenya mu gitondo barigusanga gereza ibahamagara! Ngo urugi rwa gereza rwafunzwe mu gitondo!
Hussein Radjab n’iryo tsinda ryose batorotse berekeza mu Rwanda bakirwa n’ubutegetsi bwa Kagame, bikaba bishoboka cyane ko ari nabwo bwabimufashijemo, dore ko hari imipango Kagame yariho apanga akaba yarakeneye ko Radjab yazayimufashamo igihe yacamo! Iyo ntayindi ni Coup d’Etat yariho itegurwa.
Nyuma y’amezi abiri gusa General Major Niyombare Godefroid wigeze kuba umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi akaba yari amaze igihe gito yirukanywe na Petero Nkurunziza ku mwanya wo gukuririra iperereza ry’u Burundi (Service national de renseignement, SNR) yagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko biramupfubana.
Kuwa 13 Gicurasi 2015 isaa moya z’umugoroba, General Major Godefroid Niyombare yahengere Parezida Nkurunziza yagiye mu nama muri Tanzania yari iri kwiga ku kibazo cy’u Burundi, maze ajya kuri radio yigenga Bonesha FM atangaza ko Perezida Petero Nkurunziza ahiritswe ku butegetsi!
Niyombere n’akarwi ke, bagerageje kujya gutangira iryo tangazo kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu basanga abasirikare bakinambye kuri Nkurunziza bariye amavubi, haba kurasana gukomeye, maze barakimirana bajya kubitangariza kuyandi maradiyo harimo Radio RPA, Isanganiro FM na Radio Reneissance, hose intero ari imwe “ Perezida Nkurunziza yakuwe ku butegetsi”! Nyuma ayo maradiyo yose yaje kuraswa aratwikwa!
Mu gihe kitarambiranye Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi General Prime Niyongabo yagaragaye kuri Radiyo na Televiziyo by’u Burundi, atangaza ko akarwi kagerageje guhirika ubutegetsi kateshejwe ahubwo ko kamanika amaboko!
Abari muri uwo murwi, bagerageje guhunga maze abenshi bafatirwa mu nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika muri zone Kinindo, ariko General Niyombare we yari yamaze kuyabangira ingata ahungira kwa shebuja Kagame!
Godefroid Niyombare we na bagenzi be bamaze gushira impumu, bafashijwe na Kagame bashinzwe umutwe w’abarwanyi witwa FOREBU (Republican Forces of Burundi) cyangwa (Forces républicaines du Burundi) mu gifaransa.
Ariko nyuma baje kuwuhindurira izina ngo nyuma y’aho Radjab na Niyombare bananiraniwe kwemeza ugomba kuwuyobora maze bawita FPB(Forces populaires du Burundi).
UKO KAGAME N’AGATSIKO KE BAPANZE GUTERA UBURUNDI BIKAZA KUBAPFANA KUBERA TANZANIYA YANANIJE HUSSEIN RADJAB.
Amakuru yegeranyijwe n’Ubusuumyi bw’Abaryankuna aratubwira ko mu mpera z’umwaka ushize ndetse no mu ntangiro z’uyu, Kagame yatangiye umugambi wo gutegura intambara ku Burundi, iyo ntambara ikaba yaragombaga kuba mbere y’uko amatora aba kugira ngo bayaburizemo.
Kagame yateranyije inama maze yitabirwa na General Major Godefroid Niyombare, Alex Sinduhije na Hussen Radjab. Iyo nama yari igamije kugena no kugabana aho bashakira abasirikare bazabafasha muri ibyo bikorwa, aribyo bita mu cyongereza recruitment.
Alex Sinduhije byemejwe ko arahabwa ibyangombwa byose n’ubushobozi agashakisha abarwanyi mu nkambi z’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda ndetse no mu nkambi ya RUSENDA iri muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
General Niyombare yahawe gushakisha abarwanyi mu Burundi hagati no mu gisirikare cy’u Burundi.
Bemeje ko abasirikare bagombaga kubonwa na Alex Sinduhije ndetse na General Niyombare Godefroid, bose bagombaga guhurizwa mu mutwe wa RED-Tabara, uri muri Kivu y’Amajyepfo.
Hussen Radjab nawe bamuhaye akazi ko kuroctinga cg gushaka abarwanyi mu nkambi z’impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzaniya, hanyuma akanakora ibishoboka byose akanahubaka igisirikare noneho bakazatera u Burundi banyuze mu byerekezo bibiri cg “two front lines” mu rurimi rw’icyongereza!
Aha Radjab nawe yababwiye ko Tanzaniya yahabaye cyane kandi ko ubwo ari n’umuyisiramu bitazamugora cyane. Ati “Nzakora ibishoboka byose abatanzaniya babimfashemo”.
ALEXIS SINDUHIJE NI MUNTU KI ?
Alex Sinduhije ni umugabo wavutse mu 1967, yahoze ari umunyamakuru nyuma aza gushing radiyo ye yigenga yitwa RPA (Radio Publique Africaine).
Muri 2007 yiyamamarije guhatana na Nkurunziza mu matora y’umukuru w’igihugu gutuka umukuru w’igihugu gusa yaje kuba umwere kuri icyo cyaha arafungurwa.
Yaje guhunga u Burundi maze nawe ashinga umutwe w’abarwanyi witwa RED-Tabara mu magambo arambuye y’igifaransa ni Résistance pour un État de Droit au Burundi.
URUGENDO RWA HUSSEIN RADJAB MURI TANZANIYA N’UKO YAHAKAMIYE IKIMASA!
Nyuma yo kunoganya umugambi na Kagame ndetse na bagenzi be b’Abarundi, Radjab yafashe inzira yerekeza Tanzaniya ariko nk’umuntu usanzwe uzi neza Abatanzaniya akaba azi ko atapfa kwiroha mu nkambi uko yiboneye yabanje gushaka abayobozi abagezaho umushinga, ariko kubw’ibyago abatanzaniya bamutera utwatsi.
Abatanzaniya babwiye Hussen Radjab ko bitashoboka ko icyo gihugu cyemerera umutwe wa gisirikare kwitoreza ku butaka bwacyo kugira ngo uzatere u Burundi. Bati ahubwo niba mushaka kugondoza Nkurunziza, twabwira Perezida Kaguta Museveni wa Uganda kuko ariwe muhuza mu biganiro by’Abarundi, tukamusaba kongeramo agatege bikihuta kandi tukamusaba ko ari wowe ubikurikirana aho kuba Sinduhije.
Hussen Radjab yaragiye abonana n’umuyobozi mukuru wa ISO Kaka Byagenda, amusobanururira uko yavuganye na Tanzaniya. Kaka arubyumviraaaaa, arangije abwira Radjab ati umva rero, mwe muhuje umugambi muri abarwanya u Burundi muri 3, none wavuganye na Tanzaniya uri wenyine, sinaguhuza n’umusaza ntazi ko mwese mubyumva mutyo.
None subira mu Rwanda ugende uvugane na bene wanyu, mwese nimubyemeranyaho ko mushaka ko Perezida Museveni ashyira igitutu kuri Leta y’u Burundi ngo yemere ibiganiro, mwandike urwandiko mwese musinye maze ugaruke nguhuze na Perezida Museveni!
UKO HUSSEIN RADJAB YATANGIYE KUGIRANA IBIBAZO NA KAGAME N’AGATSIKO KE!
Ubusumyi bw’Abaryankuna butubwira ko Hussein Radjab agarutse mu Rwanda yabanje kubwira abamutumye nyirizina aha ndavuga abari bamutumye kujya gutangiza front muri Tanzaniya.
Abo ni General James Kabarebe, General Patrick Nyamvumba na IGP Dan Munyuza. Hussein Radjab yabwiye abo bagabo uburyo Abatanzaniya bamubwiye ko batakwemera ingabo zatera u Burundi zivuye ku butaka bwabo anababwira uburyo bamushakiye umubonano na Kaka Byagenda wa ISO muri Uganda, n’uburyo nawe yamusabye kuza kubonana na ba Niyombare na ba Sinduhije ngo bose babanze babyemeranyeho.
Aba bicanyi ba Kagame babajije Hussein Radjab impamvu yafashe inzira akajya muri Uganda atabanje kubabwira kandi azi ko badacana uwaka na Uganda. Radjab mu kwisobanura yaravuze ati “abatanzaniya babigize vuba ndetse bananshakira uburyo bungeza Uganda ntakuntu narikubona uko mpindukira ngo mbanze ino.”
Abo bagabo ngo bararakaye cyane baramubwira bati buriya ubwo byageze Uganda tayali byageze no kwa Nkurunziza. Bati “ubwo uraho utazi ko Uganda ari haduyi? Ubwo ntuzi ko batwanga? Ubwo ukeka ko mwe babakunze? Nibindi byinshi cyane!
Batandukanye na Radjab bajya guhara raporo shebuja mukuru Paul Kagame.
Kagame yategetse ko batumiza Radjab bagahindura imipango. Radjab ahageze bongeye kumugaya bamubwira ko yahemutse cyane ariko bamubwira umugambi mushya.
Bati “Ubu tugiye kugutegurira ikipe, mujyende muri Tanzaniya, mushakishe abantu b’ingenzi mu nkambi z’Abarundi mujye mubica. Muteze akavuyo mu nkambi z’impunzi bigaragare ko ari Leta y’u Burundi irimo kubica. Ibyo bizatuma Tanzaniya ihindura ingendo. Ubusuumyi butubwira ko bategetse Radjab kwihisha kuburyo azayobora ibyo bikorwa atagize aho agaragara na hamwe.
UKO GENERAL PATRICK NYAMVUMBA ATUMVIKANYE NA KAGAME KURI UWO MUGAMBI.
Ubwo Kagame yavugaga ku ikipe igomba kujyana na Radjab kwica abarundi mu nkambi muri Tanzania, yategetse ko bamurebera bamwe mu “bana bazi akazi muri RDF”, maze ngo bakajya gufasha Radjab gutunganya akazi.
Aho General Nyamvumva yatanze igitekerezo avuga ko bitaba ari byiza kuko ushobora kugira gutya ukabona hagize abana b’abanyarwanda bafatirwa muri ibyo bikorwa ku butaka bwa Tanzaniya bikaba byagwa nabi u Rwanda! Ati “Njye ndumva mwashaka abarundi akaba aribo bajya gukora ako kazi bonyine”!
Kagame yahise yuka inabi General Patrick Nyamvumba amubwira amagambo akome ubusuumyi bwateruye uko ari, uko yasohotse mu makanwa ke. Kagame ngo yagize ati: “Ariko wowe ukeka ko ukiri muri Peace keeping? Akazi kawe ka peace keeping kararangiye, ubu turi mu bihe by’intambara ujye uvana ibyo bya nosense mu kazi!” Kagame avuze atyo Nyamvumba ntacyo yongeye kurenzaho, baratandukanye bajya gutegura uko uwo mugambi uzashyirwa mu bikorwa!
HUSSEIN RADJAB ATABWA MURI YOMBI.
Kuva igihe Hussein Radjab yari yaviriye mu rugendo ngo yari atarabonana na ba barundi bagenzi be. Yagiye kubareba maze ababwira amakuru y’urugendo.
Ababwira ko yakubise igihwereye muri Tanzaniya ariko ko icyakora havuyemo ikintu kiza. Ati “Tanzaniya yemeye kudushyigikira ifatanyije na Uganda bigashyira igitutu kuri Nkurunziza akemera kuganira natwe, yabyanga bakaba babona kutureka tukarwana nawe.
Ati none ikibura ni mwe. Twese nitubyemera ni ukwandika urwandiko gusa tugashyiraho umukono ubundi ibindi Uganda na Tanzaniya bakabyigiramo”. Ibyago bya Radjab umwe muri abo barundi yagiye kubwira Dan Munyuza ibyo Radjab yababwiye.
Dan Munyuza ntiyigeze aperereza ibintu byinshi ahubwo yahamagaye ba bagenzi General Nyamvumba na General Kabarebe, maze ababwira ko Radjab avuga kurusha abagore.
Abo bagabo batewe impungenge zikomeye n’uko Radjab ashobora kuba yabwiye bagenzi be ibya Plan B, nyamara ntabyo yari yavuze. Bafashe icyemezo cyo kutihererana ayo makuru maze babimenyesha afande wabo Kagame.
Ubusuumyi butubwira ko Kagame yahise avuga ko icyo kigabo ari “Agent”. Ati “uwo mugabo arakorera Abagande cyangwa arakorera Abatanzaniya? Ati mwihuse, mu mukureho telephone mutangire mu mukurikirane mure abo ari gukorera abo aribo?”
Radjab yatumijwe igitaraganya akihagera yasanze ibintu byahindutse. Abagabo bahise bamushyira mu ibazwa ritunguranye kandi bahita bamwaka telephoyene ye ngendanwa.
Bamuhata ibibazo ariko byose biganisha kukumenya niba akorera abagande cyangwa akorera Abatanzaniya. Ibazwa ryamaze amasaha atari macye gusa ntibahita bamufunga bamusubiza ku icumbi rye! Nabo bajya guha Shebuja ibyavuye mu ibazwa rya mbere.
Kagame akimara kubona ibyavuye mu ibazwa rya mbere yategetse ko bajya gusaka aho Radjab aba maze bagafata ikitwa urupapuro cyose na mudasobwa( Computer) basanga kw’icumbi rya Hussein Radjab.
Bamuteye bamutunguye baramusaka bamufatana indi telefone maze kubw’ibyago bye basanga harimo inomero zo muri Uganda yahamagaye nyuma y’aho bamubarije bakanamwaka telephone ya mbere! Urwa Radjab rwari rwikase!!!
Bapfuye kumenyesha ayo makuru Kagame, maze ahita ategeka ko atabwa muri yombi bakamukorera ibyo bagomba kumukorera ngo bamenye icyo azi cyose kugeza kucyo ba nyirakuru cyangwa sekuru baba baramubwiye!
Inzira y’umusaraba ya El-Hajji Hussein Radjab yatangiye ubwo. Ubusuumyi bwamaze igihe kinini bwegeranya aya makuru, kugeza na n’ubu nta ka nunu ka Hussein Radjab. Aramutse akirimo akuka yaba ari igisenzegeri. Gusa Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwo buhamya ko yahitanywe n’abicanyi ba Kagame ku mabwiriza ye!
Icyi cyegeranyo kandi ni isomo kubakomeza kwizirika kuri Kagame n’agatsiko ke k’Abicanyi. Dore twe duhagaze ku munara tubaburira, ngo mutazazira sinamenye!
Byegeranyijwe n’Urwego rw’Ubusuumyi rw’Abaryankuna.