Yanditswe na Ahirwe Karoli
Perezida Paul Kagame yagiriiye uruzinduko rw’Iminsi itatu (3), muri Jamaica, kuva ku wa Gatatu, tariki ya 13 Mata 2022, mu gihe u Rwanda rwari mu cyunamo. Ntiyategereje ko kinasozwa kuko yavuye muri Congo Brazzaville, aho yagiye avuye muri Zambia, ahita yerekeza muri Jamaica. Buri muntu wese utekereza yagombaga guhita yibaza kuri uru ruzinduko rudasanzwe. Ubundi ni ibisanzwe ko Perezida w’igihugu cyigenga yagirira uruzinduko mu kindi gihugu cyigenga, n’ubwo nta mubano ibyo bihugu byaba bifitanye ugahita uvuka. Ariko se koko kwibaza ibibazo kuri uru ruzinduko byabura?
Icya mbere ni uko Jamaica itari isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda. Ni ibihugu bitegeranye habe na gato, ngo nibura bibe ari ba baturanyi bagomba kuba inshuti z’agahato. Dufashe urugero u Rwanda rugomba kugirana umubano na Tanzania, Uganda na Kenya, kuko nk’igihugu kidakora ku nyanja, kihageza ibicuruzwa cyangwa kikabivanayo, biciye muri ibi bihugu-bituranyi. Icya kabiri ni uko, n’ikimenyimenyi, nta ambassade u Rwanda rwagiraga muri Jamaica, kuva ibi bihugu byombi byabaho, uretse ko ejo bundi Ambassadeur Claver Gatete, uhagarariye u Rwanda muri UN yahatiwe cyangwa yategetswe kuruhagararira muri Jamaica.
Ambassadeur Sendanyoye yazize umuhungu wa Rusesabagina…
Muribuka ko uwari Ambassadeur w’u Rwanda muri UN, Valentine Sendanyoye Rugwabiza, yataye ibaba muri Texas aho yisanze yananiwe gusobanura ibibazo by’u Rwanda, bigasobanurwa n’umuhungu wa Paul Rusesabagina witwa Trésor Rusesabagina, maze inkuru yagera i Kigali agashushubikanywa shishi itabona.
Mu bugambanyi bukomeye Umuryango w’Abibumbye wasabye umukandida wo guhagararira Umunyamabanga Mukuru wawo, António Guterres, muri MINUSCA (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic), maze u Rwanda rutanga uyu mugore wari warahazwe na FPR ubwo yataga ibaba muri Texas. Uyu mugore yasimbuye Mankeur Ndiaye wo muri Sénégal wayoboraga ubu butumwa kuva mu 2019, anashimirwa uburyo yitwaye mu matora yo muri icyo gihugu mu myaka ya 2020-2021. Rugwabiza rero yabyungukiyemo kuko ubundi yari yakatiwe urwo gupfa na FPR, maze ku wa 23 Gashyantare 2022 yumva inkuru y’agakiza yo kumujyana muri RCA. Ararye ari menge, kuko aririwe ntaraye ! Uburyo agatsiko ka FPR kamurakariye, abantu bumvaga yamaze gupfa !
Tugarutse ku busesenguzi bwacu, Jamaica isanzwe izwi nk’igihugu cya « One Love », kituriwe n’abarasta benshi, aho Nesta Bob Marley yavukiye. Maze nyuma y’umunsi umwe gusa hibutswe ivuka rye, Paul Kagame wo mu Rwanda, aba ateyeyo amatako, mu ruzinduko rw’iminsi itatu (3). Mu by’ukuri ni iki cyamujyanye muri iki gihugu, mu gihe u Rwanda rwari mu cyunamo ?
Mu busesenguzi twabakoreye, hari impamvu imwe rukumbi, itandukanye n’izavuzwe mu itangazamakuru, yatumye Perezida Kagame ananirwa gusinzira i Brazzaville, azindukira mu ruzinduko rutateguwe, yerekeza muri Jamaica. Muri ubu busesenguzi rero twabacukumburiye impamvu irenze kure gutsura umubano muri politiki, yatumye Perezida Kagame, azinga utwangushye, akerekeza muri iki kirwa.
Indege yari itwaye Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege cyo muri Jamaica, cyiswe Norman Manley International Airport, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Mata 2022.Yakiriwe n’akarasisi k’abasirikare barimo n’abagore kabuhariwe mu kwakira abayobozi bakomeye bo mu rwego rwa VIP. Bari barimo abasirikare 21 bafite imbunda zagenewe akarasisi k’abanyacyubahiro cyangwa abategetsi bakomeye.
Uwafatwa nka Perezida wa Jamaica, ariko muri icyo gihugu bamwita « General Governor», ni Sir Patrick Allen, ahagarariye Ubwami bw’Ubwongereza. Mu bamwakiriye kandi harimo Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness. Bwari ubwa mbere Perezida Kagame mu mateka y’ubutegetsi bwe agiriye uruzinduko mu gihugu cyo Birwa bya Caraibes. Mu bamwakiriye harimo kandi izina rizwi, Kamina Johnson Smith, tuza no gutindaho.
Kamina Johnson Smith ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi muri Jamaica. Mu kiganiro n’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu muri Jamaica, Perezida Kagame hamwe n’abayobozi bakuru muri iki gihugu, babwiye abanyamakuru ko impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko ari ukugirango ibihugu byombi bitsure umubano. Ariko si ko kuri, kuko Perezida Kagame yagiye muri Jamaica ikubagahu akomotse muri Congo Brazzaville adahagarutse i Kigali, ngo byibuze asoze icyunamo cyaberaga mu gihugu cye.
Ikinyoma cyakwiriye Isi…
Ikindi cyatangajwe nacyo kidafite aho gihuriye n’impamvu nyamakuru yajyanye Perezida Kagame muri Jamaica, ngo ni uko yari agiye kwifatanya n’iki gihugu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bwacyo. Ibi si byo kuko kuva Jamaica yakwizihiza isabukuru y’imyaka 32, Paul Kagame yari ku butegetsi ariko ntiyigeze ajya kwifatanya nabo cyangwa ngo byibuze aboherereze ubutumwa bw’ishimwe, habe na rimwe !
Mu rwego rwo kujijisha, Perezida Kagame yasuye imva y’umwirabura, Marcus Moziah Garvey, waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu. Uyu Marcus Moziah Garvey yavutse kuri Marcus Garvey Sr. na Sarah Jane Richards, avukira mu muryango w’abana 11, ku wa 17/08/1887. Mu 1914, yashinze Umuryango wavugiraga abirabura, witwaga Universal Negro Improvement Association (UNIA) waje kubyara Pan- Africanism Movement, ikwira Isi yose. Ibitekerezo bye yabinyuzaga mu kinyamakuru yari yarashinze kitwaga Negro World Newspaper ndetse na Kompanyi y’ubwato yitwaga Black Star Line, byose byari bigamije gushakira uburenganzira abirabura bakomoka muri Afurika. Aba nibo Liberia ikomoraho ukwemerwa nk’igihugu kigenga muri Afurika.Yaje kwicwa no guturika k’udutsi tujyana amaraso mu bwonko (strokes), ku wa 10 Kamena 1940, ashyingurwa mu irimbi rya St. Marry Roman Catholic, riherereye muri Kensal Green, i Londres, kuko ingendo zari zibujijwe kubera intambara ya 2 y’Isi. Ariko ku wa 13 Ugushyingo 1964, umurambo we ujya gushyingurwa mu irimbi ry’intwari ryamwitiriwe, ku rubuga rwibukirwaho intwari (Marcus Garvey Memorial in National Heroes Park) muri Kingston, Jamaica.
Ibi rero tumaze kuvuga nibyo birimo kuzenguruka cyane mu itangazamakuru ariko ntaho bihuriye n’ukuri.
Kamina Johnson Smith ni muntu ki?
Hejuru twababwiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi muri Jamaica witwa Kamina Johnson Smith. Uyu ni we mugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya kuva Jamaica yabaho. Uno mugore usa n’aho avuze ibintu hafi ya byose, muri Jamaica, niba atari byose. Icya mbere nk’uko twabigarutseho ayobora Minisiteri ikomeye mu gihugu cye. Icya kabiri, uyu mugore ni umunyamategeko wabigize umwuga. Yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga ikomeye ku Isi, cyane cyane iyo Afurika ihuriyeho n’Ibirwa bya Caraibes, na Jamaica irimo. Icya gatatu ni uko yabaye Umuyobozi w’Ubucamanza muri Jamaica.
Nk’aho ibi bitatu bidahagije, uyu mugore asanzwe aba muri Sénat ya Jamaica, aho anayobora Ishami ryayo rishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi bw’Igihugu. Icyo twasozerezaho n’ubwo atari cyo cya nyuma, avuka kuri Antony Johnson, umu-diplomate ukomeye muri Jamaica, unahagarariye Jamaica mu Muryango w’Abibumbye (UN) na Nyina Jayson Smith, wahoze ari umukozi wa Leta usanzwe. Birumvikana ko ariho amazina ye aturuka kuko Johnson ari irya Se, Smith rikaba irya Nyina. Ise arazwi cyane kuko yanabaye umwarimu muri Kaminuza. Uyu mugore wavutse mu muryango w’abategetsi muri Jamaica, nta gushidikanya ko ari numéro ya gatatu muri Jamaica, nyuma ya General Governor, wafata nka Perezida wa Jamaica ndetse na Minisitiri w’Intebe. Uyu rero ufatwa nk’utahiwe kuyobora Jamaica. Ariko se kuki yabaye igipimo cya Perezida Kagame?
Uyu mugore ni we wa mbere wakiriye Perezida Kagame, banagirana ikiganiro. Igishyashya muri ibi ngibi siko Kamina Johnson Smith yakiriye Perezida Kagame bakanaganira, ahubwo igikomeye cyane ni uko uyu mugore Jamaica iherutse kumutangaho umukandida ngo abe Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, kugira ngo asimbure Baroness Patricia Scotland urimo guhatanira mandat ya kabiri.
U Rwanda ruzakira CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting) muri Kamena uyu mwaka. Iyi nama izahuza abahagarariye ibihugu 54 ndetse izitabirwa n’Igikomangoma Charles cy’Ubwami bw’Ubwongereza ndetse n’umugore we Duchess Camilla. Abagize uyu muryango nibo bazatora Umunyamabanga Mukuru wawo, binyuze mu bwumvikane (Consensus). Noneho kugeza hano impamvu nyamakuru yajyanye Perezida Kagame muri Jamaica yatangiye kumvikana, ureke ibyo kubeshya ngo gutsura umubano, ngo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge, ngo gusura imva ya Marcus Garvey, byose ni ibinyoma!
Kagame yamaze kumenya neza ko ibihugu bikize bigize uyu muryango, birimo Canada, Australia, Nouvelle Zélande na Afurika y’Epfo, byashinje Patricia Scotland kunyereza umutungo, mu igenzura ryakozwe mu 2020, basanze yarahaye amasoko inshuti ye, ariko we arabihakana. Ibi byatumye Ubwongereza bumubona nabi. Kuko nyine ashinjwa gukoresha nabi umutungo w’uyu muryango, agashinjwa ikimenyane n’icyenewabo, ndetse akanashinjwa gukwirakwiza nabi inkingo za Covid-19. Ngo nta n’ubwo yakoresheje imbaraga ze zose ngo ibihugu bigize Commonwealth bikwirwe n’inkingo. Ubwongereza bufata umwanzuro wo kurambagiza Johnson Smith mu ibanga rikomeye, kandi akazashyigirwa n’ibihugu bikomeye Aha rero niho Kagame yabonyeko agomba kwinjirira agashyigikira Johnson Smith, yatorwa akaba afite abanyamabanga babiri b’imiryango ikomeye ku Isi bamwibonamo: Uyu ushaka Commonwealth na Louise Mushikiwabo, umaze kumerera imvi muri Francophonie (OIF). Bizamuhira se? Tubitege amaso!
Johnson Smith yarabeshywe…
Dusubiye inyuma gato, ku itariki ya 07 Mata 2022, ubwo u Rwanda rwatangiraga icyunamo, Johnson Smith yakoze tweets ebyiri ashyiraho ibendera ry’u Rwanda, agaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka jenoside ku nshuro ya 28. Ese abyibutse kubera CHOGM? Cyangwa yabisabwe n’abambari ba Kagame bamuduhiriye? Yashimagije u Rwanda karahava! Avuga imyato ubutegetsi bwa Kagame ku buryo twe tumuzi twabonye ko uyu mugore yatangiye gutenikwa n’agatsiko karimo Amb. Claver Gatete ukorana na Antony Smith, Se w’uyu mugore muri UN. Ubu se Amb. Valentine Sendanyoye Rugwabiza ugera imbere ya Trésor Rusesabagina akarya iminwa yari kubyikuramo? Natagwa muri RCA azaba ari umurame. Azasange Amb. Gasana Eugène amubwire uburyo bacika agatsiko, naho ubundi umwana utazi koga uruzi ruzamutwara, umugani w’aba-Rayons. Abanyarwanda baca umugani ngo « So ntakwanga akwita nabi », Sendanyoye araje anywe Nzobya bimurenge! Umubyeyi yabyaye umwana amwita «Liberakurora»!
Muri tweets za Johnson Smith yataginze (tag) mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bisa n’aho ari uguharura inzira zo kuzamukira i Kigali. Nyamara yari amaze iminsi ine (4) gusa atanzweho umukandida n’igihugu cye. Mbere y’uko se atangwaho umukandida yari azi ko uwitwa Biruta, amazina yiswe n’ababyeyi ari Visenti Birutimbwa, wo muri Komini Mugambazi ya Kigali Ngari? Yaba se yaramubwiwe na nde atari agatsiko kayobowe na Amb. Claver Gatete, katumwe n’Umutoza w’Intozo, Paul Kagame?
Ku munsi Johnson Smith yatangajeho candidature ye, Ikigo cy’Itangazamakuru cya Jamaica, Jamaican Information Services, cyahise gishyiraho ifoto y’uyu mugore ari kumwe na Perezida Kagame. Mu yandi magambo, Kagame yamwijeje ko azamubera ikiraro kimugeza mu bushorishori bw’Ubwami bw’Ubwongereza. Kagame se we yasezeranyijwe iki?
Ikindi twabacukumburiye ni uko gutangaza candidature ya Johson Smith byazamuye umwuka mubi hagati y’ibihugu 54 bigize Commonwealth. Ibi rero byahaye amahirwe Perezida Kagame yo kubona icyuho yakwinjiriramo ngo yigarurire imitima y’abanyamuryango, kuko nyuma y’inama yo muri Kamena 2022 niwe uzaba uyobora uyu muryango.
Kubera iki candidature y’umugore yateje ikibazo muri uyu muryango?
Mu makuru twabacukumburiye, twamenye ko candidature ya Johnson Smith yafashweho umwanzuro nyuma y’igikomangoma Prince William hamwe n’umugore we Kate. Hari nyuma y’uko Jamaica yari yashatse gufata umwanzuro wo gutandukana burundu n’Ubwami bw’Ubwongereza ikigenga. Nta kindi cyari kizanye Prince William n’umugore we, uretse ubutumwa bwihariye bw’umwamikazi w’Ubwongereza, bwo gushaka uburyo Ubwongereza bwakwigorora na Jamaica, yari yarakaye. Ubundi iki gihugu gisanganywe ubwigenge butuzuye neza, kuko kikiyoborwa na Queen Elizabeth, agahitamo kukiragiza intumwa ye, aho ahagarariwe na Sir Patrick Allen. Mu birwa bya Caraibes na Antilles, hari hamaze iminsi havugwa imyigaragambyo y’abaturage isaba ko Ubwami bw’Ubwongereza bwakwishyura indishyi y’ubukoloni n’icuruzwa ryakorewe abirabura.
Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jamaica yahaye ikiganiro abanyamakuru, ahishura ko Ubwongereza bushaka guha Jamaica umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth kugira ngo butayitakaza, kandi akazashyigikirwa n’Ishyaka rya Boris Johnson, ari ryo Conservative Party. Byanze bikunze rero Ubwami bw’Ubwongereza bushaka Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth uzaturuka mu Birwa bya Caraibes, ariko na none uzaba guhosha uyu mwuka mubi uhari. Bakabona rero nta wundi wabishobora, uretse Johnson Smith, kubera ijambo we n’umuryango we bafite muri biriya Birwa.
Kuri Kagame rero, nk’ikindi cyuririzi cyose ati: « Ngwino nkwifashirize mugore mwiza », naho undi ntakamenye ko yikururiye ikirura cyamaze Abanyarwanda, kidatinya no gukocora abanyamahanga. Ikibabaje ni uko Johnson Smith atabona ko ari umutego kuko n’uwo ashaka gusimbura ari uwo muri ibi birwa kuko akomoka muri Reppubulika y’Abadominikani. Ntacyo rero yaba aje kumurusha, akaba ari nacyo cyateye umwiryane mu bihugu-binyamuryango, kuko bibona nta Petero nta Pawulo, bose ni intumwa za Yezu.
Gusa icyo Kagame atazi ni uko, mu gihe arimo kubeshya Johnson Smith, ibihugu byose byo muri
« CARICOM Region », byari byaramaze kwemeranywa ko bizashyigikira Patricia Scotland muri mandat ya kabiri. Kongera kwisubira rero bishobora kugorana, maze Johnson Smith agacyura ijwi rya Kagame, irya Jamaica, Kenya n’iry’Ubwongereza gusa. Ninde se ubundi uzungukira muri aya matora ? Umunyarwanda azakuramo iki ? Bimaze iki kwirirwa u Rwanda rwirirwa rwirirwa mu miryane idafite aho ihuriye na rwo !
Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Mata 2022, Perezida Kagame yasuye ikindi Kirwa cya Barbados, aganira na Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley, ahitwa Lloyd Erskine Sandiford Centre, bamwihera ibikinisho bya Tennis, maze ku cyumweru arataha. Uru rugendo narwo tuzarugarukaho, kuko byose birebana na CHOGM, ndetse n’uzaba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth dore ko Kenya iherutse gukuramo akayo karenge, itabyibwirije ahubwo ibisabwe n’Ubwongereza, nyamara ari bwo bwari bwayisabye umukandida.
Aya matiku se yavutse mu kudashyira hamwe kw’ibi Birwa, kugeza ubwo Patricia Scotland ahisemo kuziyamamaza ku giti cye, kandi mbere byari byamushyigikiye, hazacura iki ? Nabyo tubitege amaso !
Ahirwe Karoli