ICYEREKEZO 2020 : ABATISHOBOYE BARABURA UBUSHOBOZI BWO GUSHYINGURA ABABO : UMUSAZA W’IMYAKA 78 YAMAZE HAFI ICYUMWERU MURI MORGUE

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Abanyarwanda bakomeje kurira ayo kwarika muri uyu mwaka wa 2020 aho FPR yari yarabijeje ibitangaza by’uko izaba yarazamuye ubushobozi bwabo, nyamara ibyari ibitangaza bikaba amarira n’agahinda k’ibihekane. Ubu mu Rwanda umusaza w’imyaka 78 yitabye Imana ku i Tariki ya 18 Nyakanga amara hafi icyumweru atarashyingurwa kubera ibitaro bya Masaka byimye umuryango we umurambo. Uwo muryango wari wabuze amafaranga yo kwishyura morgue. Abaturage baravuga ko atari ubwa mbere bahuye n’ibibazo byo gushyingura uwabo kubera kubura ubushobozi.

Nkuko TV1 yabitangaje Nyakwigendera Habimana Evaritse ni umusaza wari ufite hafi y’imyaka 78 wari utuye mu mudugudu w’Abatishoboye mu kagali ka Murinja, mu murenge wa Ganga, mu karere ka Kicukiro. Habimana Evaritse yitabye Imana ku itariki ya 18 mu bitaro bya Masaka. Nyuma y’ibyago umuryango we ubarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, washoboye kwisuganya ukabona amafaranga yo kugura isanduku gusa ariko ukabura ayo kwishyura morgue. Umuhungu wa Nyakwigendera witwa Ingabire yabwiye TV1 ati : “Turi mu kiciro cya mbere ntahantu umuntu yakura amafaranga,  twarateranyije ariko byaranze”.

Umuryango wifashishije inzego z’ibanze zo mu kagali ka Murinja no mu murenge wa Ganga zibabonera imodoka yo kujya gufata umurambo zinabasabira aho gushyingura nk’abatishoboye mu irimbi rya Kanombe.

Umufasha wa Nyakwigendera

Nyuma yo kubona imodoka, uwo muryango ugeze mu bitaro wabuze amafaranga 119 600 Frw yo kwishyura morgue. Umufasha wa Nyakwigendera Formuna Mukangirente avuga ko  bageze ku bitaro bageze k’umuryango ngo barakinguye, imodoka bayishyira hafi y’umuryango, havamo umuganga aravuga ngo “nonese ubu nzishyuza nde?” ko ntazi umuntu nzishyuza. Baba bamushakiye nomero, baba bahamagaye gitifu, ni ko kumubaza ati: “nonese gitifu ko tugiye kubaha umupfu wanyu, tuzishyuza nde?””

Ngo uwo muryango wageze ku i tariki ya 23 Nyakanga utarashobora guherekeza uwabo kuri izo mpamvu.

Biratangaje ukuntu Leta ya FPR ikomeje kwakira amafaranga y’inkunga cyangwa y’umwenda mu izina ry’Abanyarwanda ariko abaturage bakabura ubufasha bwo guhamba ababo nkuko babura n’ayo gucyemuza ibibazo by’ibanze bibugarije. Nkuko abatuye mu mudugudu w’abatishoboye mu kagari ka Murinja babivuze, si  “ubwambere bagorwa no gushyingura umuntu wo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe wabuze ubushobozi, akaba ari naho bahera basaba ko Leta yashyiraho umurongo ngenderwaho bajya banyuramo batabanje gusiragira mu nzego nyinshi z’ubuyobozi nkuko byabagendekeye”.

Ikindi, mu gihe ku isi hose abaganga bagendera ku isezerano rya Hypocrate abo mu Rwanda bo biyemeje kugendera ku isezerano rya FPR aho ubuhamya bwemeza ko batera imiti abantu bazima nk’umusaza Barafinda mu nyungu z’agatsiko. Muri iyi nkuru twabibutsa bimwe mu bikubiye muri iryo sezerano aho umuganga aba yariyemeje : “Kuvura buri wese uzaba ubikeneye kabone nubwo yaba yarashyizwe mu kato na sociyete. Ko atazangenzwa no gushaka inyungu cyangwa ubwamamare”. Ibyo sibyo ingirwa dogiteri Uwizeye Marcel, uyobora i bitaro by’ i Masaka agenderaho, kuko yatangarije TV1 ko :  “Nubwo abo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa ubufasha na leta bwo kwivuza ariko ngo nta bufasha bwo kwishyura morgue kuwapfuye bagenerwa na Leta”. Mu yandi magambo umukene mu Rwanda ntiyahabwa servisi za morgue! Ni agahomamunwa.

Umuyobozi nshingabikorwa wo mu karere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Nkuko bisanzwe mu Rwanda, TV1 ihamagaye umuyobozi nshingabikorwa wo mu karere ka Kicukiro, Umutesi Solange, igisubizo cyahise kiboneka aho yavuze ko : “Twumvikanye ko ejo bazajya ku bitaro, bagahabwa umurambo”.

Tubibutse ko abaturage basaba Leta y’agatsiko gushyiraho umurongo ngenderwaho bajya banyuramo batabanje gusiragira mu nzego nyinshi z’ubuyobozi nkuko byabagendekeye kuri uyu musaza. Ese ya ngirwa inteko ishinga Amategeko yazakurikirana iby’iki kibazo? Ntawabyemeza!

Ahirwe Karoli