Kagame yemereye abanyarwanda ko izamuka ry’ubukungu yabizezaga mu cyerecyezo 2020 yari amareshya mugenzi.
Mu gihe hasigaye iminsi 34 gusa kugirango icyerekezo 2020 cyirangire ubutegetsi bwa Kagame bubinyujije kuri Ministiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana bumanitse amaboko bubwira abanyarwanda ko ibyo Kagame yabasezeranyije mu cyerekezo 2020 bwari uburyo bwo kubareshya ngo yikomereze kuyobora binzuye muguhindura itegeko nshinga cyane cyane Ingingo y’ijana 101 aho mugutera igipindi abaturage ngo bikorere ibiseke babijyane ku nteko nshingamatekego hakoreshejwe cyane mu bikorwa by’iterambere biri muri gahunda y’icyerecyezo 2020 mu nyandiko ariko bitarashyirwa mu bikorwa!
Ari Imbere yabagize inteko nshingamatekego kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Ugushyingo 2019 Dr. Uzziel Ndagijimana umudepite Uwiringiyimana Gloriose yamubajije niba ibyo Kagame yari yarijeje abaturage Kuba byagezweho harimo no kuba umunyarwanda yagakwiye kwinjiza amadorali 1,240 bigishobotse akurikije inzara ikomeje guca ibintu mu Rwanda, ubukene,… mugenzi we Rwigamba fidele nawe yemeza ko ibyatenganyijwe biri kure nk’izuba ariko mugucinya inkoro yungamo ko biri gusatirwa.
Mukubasubiza Dr Uzziel Ndagijimana yatsembye yirahira sebuja Kagame agira ati: “ndemera ko kugera ku ntego bidashoka kuko buri munyarwanda kuba mu munsi 34 iyigaye yaba yinjiza 1240 ari inzozi zidashoka!”
Ndetse asubira inyuma mu mibare yerekana ko kuva muri 2000 umpuzandengo y’izamuka ry’ubukungu ya 11,5% Ubutegetsi bwa Kagame bwari bwabeshye abanyarwanda mu cyerecyezo 2020 yendanga kugerwaho rimwe gusa ubwo yageraga ku 11%, yakomeje yemeza k’umuntu asarura icyo yabibye kuko kwiba abanyarwanda kwa Kagame, kubuza abacuruzi epfo na ruguru, inzara,kurandura imyaka yabaturage n’ibindi bitarigutuma iyo ntego igerwaho.
Ubudasa ntibubura Koko! Yemejeko gahunda yiterambere ryihuse NST1 yatangiye muri 2017,ariyo izashyira abanyarwanda igorora aho buri wese azajya yinjiza 1300 k’umwaka.Ariko tuziko ubundi gahunda ziterambere zigenda zunganirana ni ukuvuga ko ubutegetsi bwa Kagame akaburiye mu isiza kabonekera mu isakara? Ese ibyananiranye mu cyerekezo 2020 ntacyo byari kuzafasha muri gahunda ya NST1?
Mu kwikura mu isoni Kagame abinyujije mu kinyamakuru cye igihe. Com, yagereranyije igisebo cye n’iterambere ryo 1990 k’ubutegetsi bwa Habyarimana! Ese Kagame uvuga igihugu n’ibyacyo ahereye igihe yicariye ku ntebe y’ubutegetsi? Ese abaye afatira urugero ku gihugu n’ubuyobozi adahwema kuvuga ko bitari ho cg ntacyo byakoze nitwamucira wa mugani’uvuga ngo icyimbwa yanze ishyiraho ireba.!Nashake agarure gahunda ziterambere yasanze zihari akazisambaguza.
Ese ubwo niba 1990,umunyarwanda yinjizaga amadolari 34,rimwe rivunja hagati 85-95 by amafaranga y’u Rwanda . muri 2018 akaba yarinjije amadorali 788 ubu idorali rikaba rivunja hafi 940 by’amafaranga y’u Rwanda ubwo aho iterambere riri nihe?
None niba muri 1990, ikilo cy’inyama cyaraguraga hagati 15-20, ubu kikaba cyigeze kuri 2400 ubwo iterambere ririhe?.
None se niba 1990, ibirayi byaraguraga hagati 9-10 ikilo, ubu bikaba bigeze hagati ya 200-300 by’amafaranga y’u Rwanda ubwo iterambere ririhe?
None se niba 1kilo y’ibishyimbo yaraguraga amafaranga y’u Rwanda 10,ubu kikaba cyigura hagati ya 800-1000 ubwo iterambere riri hehe?
Harya ngo utabona na ntahunyeza, utumva se we ntatekereza, udatekereza se na ntasobanuza?
Indyarya ihimwa n’indyamiri koko, ubu Kagame abona abo ategeka bose baravutse nyuma 1994 kuburyo yahora abeshya ubukungu bwatumbagiye abanyamahanga adatinye no kwizeza abanyarwanda ibitangaza.
Simbaye nk’aba bandi ngo Imana izabimubaze ahubwo nahamagarira abanyarwanda guhaguruka bakamusanga ku cyibuga cy ‘iindege bakabimubaza., Dore ko ategekera igihugu mukirere.
BYAMUKAMA Christian